IGICE CYA CUMI
Iyo umwe mu bagize umuryango arwaye
1, 2. Ni mu buhe buryo Satani yateje Yobu ibyago n’uburwayi agamije kumugamburuza ngo ye gukomeza kuba indahemuka?
NIBA hariho abantu bari bafite ibyishimo mu muryango, Yobu rwose agomba kuba yari uwa mbere. Bibiliya ivuga ko yari ‘umuntu ukomeye kuruta abantu bose b’i Burasirazuba.’ Yari afite abana icumi: abahungu barindwi n’abakobwa batatu. Yari anafite umutungo uhagije wo kubeshaho umuryango we. Ikintu cy’ingenzi kurushaho ni uko yitaga ku bintu by’umwuka kandi agahora ahangayikishwa n’igihagararo abana be bari bafite imbere ya Yehova. Ibyo byose byatumye agira umuryango wunze ubumwe kandi wishimye.—Yobu 1:1-5.
2 Ibyo byose ariko ntibyisobye Satani umwanzi mukuru wa Yehova Imana. Satani uhora ashakisha icyo yakora ngo atume abagaragu b’Imana badakomeza kuba indahemuka, yibasiye Yobu asenya umuryango we wari wishimye. Hanyuma ‘yateje Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro.’ Satani rero yumvaga ko rwose ibyo byago ndetse n’uburwayi byari bugamburuze Yobu ntakomeze kuba indahemuka.—Yobu 2:6, 7.
3. Yobu yari arwaye ate?
3 Bibiliya ntivuga izina ry’indwara Yobu yari arwaye. Icyakora itubwira ibimenyetso byayo. Umubiri we wari inyo nsa, uruhu rwe rukavuvuka kandi rukabora. Yobu yanukaga mu kanwa cyane kandi umubiri we wose na wo ari uko. Yararibwaga cyane (Yobu 7:5; 19:17; 30:17, 30). Muri ako kababaro kose, Yobu yabaga yicaye mu ivu yishimisha urujyo (Yobu 2:8). Yari ateye agahinda rwose!
4. Ni iki rimwe na rimwe kijya kigera kuri buri muryango?
4 Wowe se wabigenza ute uramutse ufashwe n’indwara ikomeye nk’iyo? Muri iki gihe, Satani ntagiteza abagaragu b’Imana indwara nk’uko yayiteje Yobu. Ni yo yayo ariko, kubera ko turi abantu badatunganye, tukagira imihangayiko y’ubuzima ya buri munsi n’imimerere mibi turimo, ni ngombwa kwitega ko rimwe na rimwe umwe mu bagize umuryango yarwara. N’ubwo twakwirinda dute, buri wese muri twe aba ashobora kugerwaho n’uburwayi, ariko bake cyane ni bo bagira umubabaro nk’uwo Yobu yari afite. Iyo mu rugo hari urwaye bishobora gutera ikibazo kitoroshye. Ku bw’ibyo rero, reka turebe uko Bibiliya yadufasha guhangana n’uwo mwanzi uhora ujujubya abantu.—Umubwiriza 9:11; 2 Timoteyo 3:16.
UBYAKIRA UTE?
5. Ubusanzwe abagize umuryango babyifatamo bate mu gihe hari umwe muri bo urwaye indwara ariko izakira vuba?
5 Iyo hari ikintu gitumye uhindura uburyo bwawe bwo kubaho, uko cyaba kiri kose, wumva bitakoroheye, kandi noneho iyo bitewe n’uburwayi buzamara igihe, birushaho gukomera. N’iyo ari indwara izakira vuba, bisaba kugira ibyo umuntu ahindura muri gahunda ze, akagira ibyo ahara ndetse n’ibyo yigomwa. Bishobora kuba ngombwa ko abandi bagize umuryango batarwaye bajya baceceka kugira ngo badasakuriza umurwayi. Bashobora no kureka ibintu bimwe na bimwe bari basanzwe bakora. Mu miryango myinshi, ndetse n’abana n’ubwo baba bagomba rimwe na rimwe kwibutswa ko bagomba kwitonda, usanga bababariye umwana mugenzi wabo urwaye cyangwa se umubyeyi wabo (Abakolosayi 3:12). Iyo ari uburwayi butazatinda, usanga umuryango wose witeguye gukorera umurwayi ibyo akeneye byose. N’ikindi kandi, buri wese mu bagize umuryango aba yiteze ko na we narwara azitabwaho atyo.—Matayo 7:12.
6. Rimwe na rimwe abantu babyifatamo bate iyo hari umwe mu bagize umuryango ufashwe n’indwara ikomeye, itazakira vuba?
6 Bite se niba ari uburwayi bukomeye kandi bukaba busaba guhindura ibintu byinshi igihe kirekire? Urugero, byagenda bite umuntu wo mu muryango arwaye indwara ikomeye ikamusiga ari ikimuga? Naho se afashwe n’indwara yo mu mutwe? Mu mizo ya mbere abagize umuryango bumva bamufitiye impuhwe, bababajwe no kubona uwo bakunda ababara cyane. Ariko rero nyuma y’aho batangira kubona icyo kibazo ukundi. Iyo abagize umuryango basanze uburwayi bw’umuntu umwe butuma badakora gahunda zabo uko byari bisanzwe, bagasanga bubabuza gukora ibyo bifuza gukora, bishobora kubarakaza. Bashobora kwibaza bati “ariko se nkanjye ubu ndazira iki?”
7. Umugore wa Yobu yakiriye ate uburwayi bwe, kandi se ni iki uko bigaragara yibagiwe?
7 Umugore wa Yobu na we bigomba kuba ari uko byamugendekeye. Wibuke ko yari yarapfushije abana be bose. Uko ibyo byago byagendaga byikurikiranya ni na ko byagendaga bimutesha umutwe. Noneho abonye umugabo we wari ufite imbaraga n’ibigango arwaye indwara yamubabazaga cyane kandi iteye ishozi, yabaye nk’uwibagirwa ikintu cyagombaga no gutuma ibyo byago byose bisa n’aho ari nta cyo bivuze, ni ukuvuga imishyikirano we n’umugabo we bari bafitanye n’Imana. Bibiliya igira iti ‘umugore [wa Yobu] aramubwira ati “mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”’—Yobu 2:9.
Abakristo bagaragaza urukundo rwimbitse bakunda uwo bashakanye iyo arwaye
8. Mu gihe umwe mu bagize umuryango arwaye cyane, ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe uzafasha abasigaye gukomeza kubona ibintu uko bikwiriye?
8 Abantu benshi bumva bababaye ndetse rwose bakanarakara iyo ubuzima bwabo bwose buhindutse bitewe n’uburwayi bw’undi muntu. Nyamara ariko, Umukristo utekereza agomba kubona ko ibyo bimuha uburyo bwo kugaragaza ko afite urukundo koko. Urukundo nyakuri “rurihangana rukagira neza, . . . ntirushaka ibyarwo, . . . rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose” (1 Abakorinto 13:4-7). Aho kuganzwa n’ibyiyumvo bibi, ni ngombwa gukora uko dushoboye kose tukabikumira.—Imigani 3:21.
9. Ni ayahe magambo ahumuriza ashobora gufasha umuryango mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo mu gihe umwe mu bawugize arwaye cyane?
9 Hakorwa iki kugira ngo umuryango ukomeze guhagarara neza mu buryo bw’umwuka kandi we kwiheba mu gihe hari umwe mu bawugize urwaye cyane? Birumvikana ko buri burwayi busaba kwitabwaho no kuvurwa mu buryo bwihariye, kandi ntibyaba bikwiriye ko iki gitabo gihitiramo abantu uburyo runaka bwo kwivuza cyangwa bwo kwita ku murwayi. Ibyo ari byo byose ariko, mu buryo bw’umwuka Yehova “yemesha abahetamye bose” (Zaburi 145:14). Umwami Dawidi yaranditse ati “hahirwa uwita ku bakene, Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago. Uwiteka azamurinda amukize. . . . Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri” (Zaburi 41:1-3). Yehova arinda abagaragu be bagakomeza kuba bazima mu buryo bw’umwuka ndetse n’iyo baba bafite ibibazo bibahangayikishije birenze ubushobozi bwabo (2 Abakorinto 4:7). Abantu benshi bafite umurwayi mu muryango urwaye indwara ikomeye bagiye basubiramo amagambo y’umwanditsi wa Zaburi wavuze ati “ndababazwa cyane, Uwiteka, unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije.”—Zaburi 119:107.
KWIHANGANA BIRAKIZA
10, 11. (a) Ni iki cyafasha umuryango guhangana n’uburwayi? (b) Ni iki cyafashije umugore umwe gukomeza kwihanganira uburwayi bw’umugabo we?
10 Hari umugani wo muri Bibiliya uvuga uti “umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye, ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?” (Imigani 18:14). Kwiheba cyane bishobora guca intege umuryango wose ndetse n’ “umuntu” urwaye. Nyamara, “umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri” (Imigani 14:30). Kwihanganira uburwayi bukomeye mu muryango cyangwa se no kutabwihanganira byose ahanini biterwa n’imitekerereze cyangwa umutima abagize umuryango bafite.—Gereranya n’Imigani 17:22.
11 Hari Umukristokazi wagize ingorane umugabo we arwara indwara ikomeye yamusize ari ikimuga bamaze imyaka itandatu gusa bashakanye. Yaravuze ati “umugabo wanjye yahise agobwa ururimi ku buryo kuvugana na we byari bikomeye. Kugira ngo nzumve icyo ashaka kuvuga byansabaga gukoresha ubwenge cyane.” Tekereza noneho agahinda umugabo na we agomba kuba yari afite! Uwo muryango se wabigenje ute? N’ubwo bari kure y’itorero rya Gikristo, uwo mushiki wacu yakoze uko ashoboye kose kugira ngo akomeze guhagarara neza mu buryo bw’umwuka, akomeza kumenya ibintu byose bishya bihereranye n’umuteguro no kubona ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa binyuriye ku Munara w’Umurinzi na Réveillez-vous ! Ibyo byamuhaye imbaraga zo mu buryo bw’umwuka zo kwita ku mugabo we yakundaga cyane, kugeza igihe apfiriye nyuma y’imyaka ine.
12. Nk’uko byagaragajwe na Yobu, ni iki umurwayi na we yakora kugira ngo abandi batiheba?
12 Yobu yakomeje kwihangana n’ubwo ari we wari urwaye. Yabajije umugore we ati “twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” (Yobu 2:10). Ni yo mpamvu umwigishwa Yakobo nyuma yaje kuvuga ko Yobu ari icyitegererezo mu birebana no kwihangana. Muri Yakobo 5:11 hagira hati “mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n’impuhwe.” Muri iki gihe na bwo hari imiryango myinshi yagiye igira umurwayi mu rugo ariko kubera ukwihangana kwe, bituma abandi batiheba.
13. Umuryango ufite umuntu urwaye indwara ikomeye ntiwagombye kwigereranya na bande?
13 Abantu benshi bigeze kurwaza umuntu mu muryango bemera ko mu mizo ya mbere usanga abagize umuryango bibagora kwemera iyo mimerere mishya baba bagezemo. Bazanakubwira ko uko buri wese abona icyo kibazo ari iby’ingenzi cyane. Bishobora kubanza kugorana kugira ngo abagize umuryango bagire ibyo bahindura mu mibereho yabo. Ariko iyo umuntu ashyizeho imihati, agera aho akamenyera. Icyo gihe, ni ngombwa ko twirinda kugereranya imimerere yacu n’iy’indi miryango idafite umurwayi, ngo dutekereze ko yo rwose ibayeho neza, ko ari ‘twe gusa twagowe!’ Ubusanzwe nta wumenya ingorane z’abandi. Nta Mukristo n’umwe udahumurizwa n’amagambo Yesu yavuze agira ati “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.”—Matayo 11:28.
MUGENE IBIGOMBA GUKORWA
14. Ni gute mushobora guteganya ibikeneye gukorwa?
14 Mu gihe umwe mu bagize umuryango arwaye indwara ikomeye, byaba byiza bibutse amagambo yahumetswe agira ati ‘aho abajyanama benshi bari inama irakomezwa’ (Imigani 15:22). Mbese abagize umuryango bashobora kwicara hamwe bakaganira ku bibazo byavutse bitewe n’ubwo burwayi? Byaba byiza rwose babiganiriyeho bakabishyira no mu isengesho kandi bagashakira ubuyobozi mu Ijambo ry’Imana (Zaburi 25:4). Ni iki se muzibandaho muri ibyo biganiro? Hari imyanzuro muba mugomba gufata irebana n’iby’ubuvuzi, amafaranga n’ingaruka ubwo burwayi buzagira ku muryango wose. Ni nde uzamwitaho mu buryo bwihariye? Umuryango wose wakora iki kugira ngo ubimufashemo? Izo gahunda zose mufashe zizagira izihe ngaruka kuri buri wese mu bagize umuryango? Ni mu buhe buryo se uwo murwaza azitabwaho haba mu buryo bw’umwuka no mu bindi bintu azakenera?
15. Yehova afasha ate imiryango ifite umurwayi urwaye indwara ikomeye?
15 Gusenga Yehova cyane mumusaba ubufasha, gutekereza ku Ijambo rye no kugira ubutwari bwo gukurikiza ibivugwa muri Bibiliya, akenshi bigira ingaruka nziza zirenze izo mwari mwiteze. Si ko ariko buri gihe indwara ye izoroha. Uko byaba biri kose ariko, kwishingikiriza kuri Yehova buri gihe bigira ingaruka nziza mu mimerere iyo ari yo yose (Zaburi 55:23). Umwanditsi wa Zaburi yaranditse ati “imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye. Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye.”—Zaburi 94:18, 19; reba na Zaburi ya 63:7-9.
ICYO WAKORERA ABANA
Iyo umuryango wose ushyize hamwe, ibibazo bishobora gukemuka
16, 17. Ni iki wabwira abana mu gihe uganira na bo ku burwayi bw’undi mwana mugenzi wabo?
16 Mu gihe mu muryango hari umurwayi urwaye indwara ikomeye, bishobora gutera abana ibibazo. Ni iby’ingenzi ko ababyeyi basobanurira abana babo ikibazo kiri mu muryango, n’icyo bakora kugira ngo na bo bagire icyo bafasha. Niba ari umwana mugenzi wabo urwaye, mugomba kubasobanurira ko kuba mumwitaho cyane bitavuga ko abandi bo mutabakunda. Aho kugira ngo abana barakare cyangwa bagire ishyari, ababyeyi babafasha gukundana hagati yabo ndetse no kugaragaza urukundo nyakuri mu kwakira iyo mimerere mishya yatewe n’ubwo burwayi.
17 Ubusanzwe, abana bazabyakira neza niba ababyeyi babibabwiye mu buryo bukangura ibyiyumvo aho kubaha ibisobanuro birebire bigoye kumva by’ubwo burwayi. Bashobora gusa kubasobanurira mu magambo make uko arwaye. Abandi bana batarwaye nibabona ukuntu uburwayi bubuza mugenzi wabo urwaye gukora ibintu bimwe na bimwe bo babona ko bitagoye gukora, bizatuma barushaho kumva ‘bamukunze’ kandi ‘bamugirire imbabazi.’—1 Petero 3:8.
18. Ni gute wafasha abana bamaze kuba bakuru gusobanukirwa ibibazo byatewe n’uburwayi, kandi se, ibyo byabagirira uwuhe mumaro?
18 Abana bamaze gukura bo mwabafasha kubona ko mufite ikibazo gikomeye kandi ko gisaba buri wese mu muryango kugira ibyo yigomwa. Kubera amafaranga ababyeyi batanga mu kuvuza uwo urwaye, bashobora kutabasha guha abandi bana ibintu byose bifuzaga kubaha. Abana se bizabarakaza bumve ko babimye ibyo bakagombye kubaha? Cyangwa bazabyumva kandi babe biteguye kugira ibyo bigomwa? Ibyo byose bizaterwa n’uburyo muzabiganiraho n’uko umuryango wanyu wose ubona icyo kibazo. Koko rero, kurwaza umwe mu bagize umuryango byagiye bituma ababyeyi babasha gutoza abana babo gukurikiza inama yatanzwe na Pawulo igira iti “ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.”—Abafilipi 2:3, 4.
MUZAMUVUZA MUTE?
19, 20. (a) Ni iyihe nshingano iba ireba abatware b’imiryango iyo umwe mu bagize umuryango wabo arwaye? (b) N’ubwo Bibiliya atari igitabo cyigisha iby’ubuvuzi, ni mu buhe buryo itanga ubuyobozi mu gihe habayeho ikibazo cy’uburwayi?
19 Abakristo bazi gushyira mu gaciro nta bwo banga uburyo bwo kwivuza igihe cyose buba butarenga ku itegeko ry’Imana. Iyo hagize umwe mu bagize umuryango wabo urwara, bashishikazwa no kugira icyo bakora kugira ngo adakomeza kubabara. Icyakora bitewe n’uko buri muganga azakubwira ibye, bizaba ngombwa ko ubanza gutekereza mbere yo gufata umwanzuro. Ikindi nanone, muri iyi myaka hagiye haduka indwara nshya kandi inyinshi muri zo na n’ubu nta buryo na bumwe bwemewe hose bwo kuzivura buramenyekana. Hari n’ubwo noneho basuzuma iyo ndwara bakayiyoberwa neza neza. Ubwo se Umukristo azabyifatamo ate?
20 N’ubwo umwe mu banditsi ba Bibiliya yari umuganga kandi na Pawulo akaba yarigeze guha inama mugenzi we witwaga Timoteyo ku bihereranye n’uburwayi bwe, Ibyanditswe ntibibereyeho kwigisha abantu iby’ubuvuzi, ahubwo bitanga ubuyobozi ku birebana n’amahame mbwirizamuco ndetse no mu bihereranye n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka (Abakolosayi 4:14; 1 Timoteyo 5:23). Ku bw’ibyo rero, ku birebana n’ubuvuzi, abatware b’imiryango b’Abakristo ni bo ubwabo bazifatira imyanzuro, ariko igomba kuba ari imyanzuro ishyize mu gaciro. Bashobora gushaka kubonana n’abaganga batandukanye. (Gereranya n’Imigani 18:17.) Birumvikana ko baba bifuza ko umurwayi wabo avurwa neza uko bishoboka kose, kandi abenshi bashakishiriza mu baganga basanzwe. Hari n’abandi noneho bazumva bashaka kwivuza mu bundi buryo. Ibyo na byo ni umwanzuro wa buri muntu ku giti cye. Mu gihe bita ku kibazo cy’uburwayi, Abakristo barareka Ijambo ry’Imana rikaba ‘itabaza ry’ibirenge byabo n’umucyo umurikira inzira zabo’ (Zaburi 119:105). Bakomeza gukurikiza ubuyobozi butangwa muri Bibiliya (Yesaya 55:8, 9). Ku bw’ibyo rero, birinda ubuvuzi bufitanye isano n’ubupfumu kandi bakirinda ubuvuzi bwose bwatuma batandukira amahame ya Bibiliya.—Zaburi 36:10; Ibyakozwe 15:28, 29; Ibyahishuwe 21:8.
21, 22. Ni gute umugore umwe wo muri Aziya ashingiye ku ihame ryo muri Bibiliya yafashe umwanzuro mwiza, kandi se ni mu buhe buryo umwanzuro yafashe yasanze ko ari wo koko yagombaga gufata?
21 Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku mugore wari ukiri muto wo muri Aziya. Hashize igihe gito atangiye kwigana Bibiliya n’umwe mu Bahamya ba Yehova, yabyaye akana k’agakobwa kadashyitse, kari gafite ikiro kimwe gusa n’amagarama 470. Uwo mugore yarihebye cyane ubwo muganga yamubwiraga ko uwo mwana we yari gukura afite ikintu abura mu bwenge, kandi ko atari kuzigera abasha kugenda. Yamugiriye inama yo kumujyana mu kigo kirera abana nk’abo bamugaye. Umugabo w’uwo mugore na we ntiyari azi icyo bakora. Uwo mugore se yari kwitabaza nde?
22 Yaravuze ati “nibutse ko nize muri Bibiliya ko ‘abana ari umwandu uturuka ku Uwiteka’” (Zaburi 127:3). Yafashe umwanzuro wo kujyana uwo ‘mwandu’ cyangwa umurage mu rugo kandi akawitaho. Mbere byabanje kumugora cyane ariko bitewe n’uko incuti ze z’Abakristo zo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova bo muri ako karere zabimufashijemo, yabashije kumurera no kumuha ubufasha bwihariye yari akeneye. Imyaka cumi n’ibiri nyuma y’aho, uwo mwana yajyaga mu materaniro ku Nzu y’Ubwami akifatanya n’abandi bana yahasangaga. Nyina yaravuze ati “nshimishwa cyane n’uko amahame yo muri Bibiliya yatumye nkora ibikwiriye. Bibiliya yamfashije gukomeza kugira umutimanama ukeye imbere ya Yehova Imana no kutazahora nicuza ubuzima bwanjye bwose.”
23. Ni irihe humure Bibiliya iha abarwayi n’abarwaza?
23 Ntituzahora turwara iteka ryose. Umuhanuzi Yesaya yavuze ku bihereranye n’igihe ‘nta muturage uzaba ugitaka indwara’ (Yesaya 33:24). Iryo sezerano rizasohora mu isi nshya iri hafi cyane kuza. Kugeza icyo gihe ariko, tugomba kurwara kandi tugapfa. Igishimishije ni uko Ijambo ry’Imana riduha ubuyobozi n’ubufasha tuba dukeneye. Amahame y’ibanze arebana n’imyitwarire twigishwa na Bibiliya ahoraho igihe cyose kandi nta ho ahuriye n’ibitekerezo bihora bihindagurika by’abantu badatunganye. Ku bw’ibyo, umuntu uzi ubwenge yemeranya n’amagambo umwanditsi wa Zaburi yanditse agira ati “amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge. . . . Amateka y’Uwiteka ni ay’ukuri, ni ayo gukiranuka rwose. . . . Kubyitondera harimo ingororano ikomeye.”—Zaburi 19:8, 9, 12.