ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 1/9 pp. 4-7
  • Mbese, Diyabule Ni We Utuma Turwara?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, Diyabule Ni We Utuma Turwara?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uruhare Satani Abigiramo
  • Satani Akora Ate?
  • Impamvu Zinyuranye Zitera Indwara
  • Umuti Uzagira Ingaruka Zirambye
  • Iyobera ku Bihereranye n’Indwara
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Iyo umwe mu bagize umuryango arwaye
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Yobu ni indahemuka ku Mana
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Ikibazo cy’ingenzi Kikwerekeye
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 1/9 pp. 4-7

Mbese, Diyabule Ni We Utuma Turwara?

Indwara ntizagombye kuba zarabayeho. Imana yaturemeye kubaho iteka dufite ubuzima buzira umuze. Ikiremwa cy’umwuka, ari cyo Satani, ni cyo cyatumye indwara, imibabaro n’urupfu bishavuza umuryango wa kimuntu, ubwo cyashoraga ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, mu cyaha.​—Itangiriro 3:1-5, 17-19; Abaroma 5:12.

MBESE, ibyo byaba bishaka kuvuga ko indwara zose zitugeraho zaba ziterwa n’imyuka mu buryo butaziguye? Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, abantu benshi muri iki gihe ni ko babitekereza. Nyirakuru wa wa mwana muto witwa Owmadji ni ko yabitekerezaga. Ariko se, indwara y’impiswi Owmadji yari arwaye​—rimwe na rimwe iyo ndwara ikaba ishobora guhitana abana mu turere dushyuha​—yaba koko yaratewe n’imyuka itaboneka?

Uruhare Satani Abigiramo

Bibiliya isubiza icyo kibazo mu buryo bwumvikana neza cyane. Mbere na mbere, igaragaza ko imyuka y’abakurambere bacu idashobora kugira icyo itwara abazima. Iyo abantu bapfuye, baba ari “nta cyo bakizi.” Nta myuka bafite ikomeza kubaho iyo bapfuye. Baba basinziririye mu mva, akaba ari ‘nta mirimo, nta n’imigambi wahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge’ (Umubwiriza 9:5, 10). Nta bwo rwose abapfuye bashobora gutuma abazima barwara!

Ariko kandi, Bibiliya ihishura ko imyuka mibi ibaho. Icyigomeke cya mbere cyabayeho mu isi no mu ijuru hose, ni ikiremwa cy’umwuka, ubu cyitwa Satani. Ibindi biremwa byaje kwifatanya nawe, maze biza kwitwa abadayimoni. Mbese, Satani hamwe n’abadayimoni bashobora guteza indwara? Ibyo byabayeho. Bimwe mu bitangaza byo gukiza byakozwe na Yesu, byari bikubiyemo kwirukana abadayimoni (Luka 9:37-43; 13:10-16). Icyakora, inyinshi mu ndwara Yesu yakizaga zabaga ari indwara zitatejwe n’abadayimoni mu buryo butaziguye (Matayo 12:15; 14:14; 19:2). Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, muri rusange, indwara ziterwa n’ibintu kamere, aho guterwa n’ibintu ndengakamere.

Bite se ku bihereranye n’ibikorwa by’uburozi? Mu Migani 18:10, haduha icyizere hagira hati “izina ry’Uwiteka [“rya Yehova,” NW] ni umunara ukomeye. Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.” Muri Yakobo 4:7, hagira hati “murwanye Satani, na we azabahunga.” Ni koko, Imana ishobora kurinda abagaragu bayo bizerwa, ikabarinda kwibasirwa n’abarozi hamwe n’izindi mbaraga ndengakamere. Icyo ni kimwe mu byo amagambo yavuzwe na Yesu yumvikanisha: amagambo agira ati “ukuri ni ko kuzababātūra.”​—Yohana 8:32.

Hari bamwe bashobora kwibaza bati ‘bite se ku byabaye kuri Yobu? Mbese, umwuka mubi si wo wamuteje indwara?’ Ni koko, Bibiliya ivuga ko indwara ya Yobu yari yatejwe na Satani. Ariko kandi, ibyabaye kuri Yobu byari bidasanzwe. Yobu yari yaramaze igihe kirekire arindwa n’Imana kugira ngo adaterwa mu buryo butaziguye n’abadayimoni. Hanyuma, Satani yasabye Yehova guca agahigo, akababaza Yobu, kandi kubera ko hari ibibazo bikomeye byari byarazamutse, Yehova yabaye aretse kurinda uwo mugaragu we wamusengaga asa n’umukuyeho amaboko, iyo akaba ari yo mimerere yonyine ibintu nk’ibyo byabayemo.

Ariko kandi, Imana yashyizeho imipaka. Ubwo yemereraga Satani kubabaza Yobu, Satani yashoboraga guteza Yobu indwara mu gihe runaka, ariko ntiyashoboraga kumwica (Yobu 2:5, 6). Amaherezo, imibabaro ya Yobu yarashize, maze Yehova aramugororera cyane kubera ko yakomeje gushikama (Yobu 42:10-17). Amahame yagaragajwe no gushikama kwa Yobu, kuva icyo gihe yanditswe muri Bibiliya kandi agaragarira bose. Si ngombwa rero ko habaho indi mimerere nk’iyo.

Satani Akora Ate?

Mu mimerere hafi ya yose, uruhare rwonyine Satani yagize mu birebana n’indwara zigera ku bantu, ni uko yashutse umugabo n’umugore ba mbere maze bakagwa mu cyaha. We n’abadayimoni be si bo bateza buri ndwara yose mu buryo butaziguye. Icyakora, Satani na we si shyashya ku buryo atagerageza kudushuka ngo dufate imyanzuro itarangwa n’ubwenge bityo bigatuma duteshuka ku kwizera kwacu, ibyo bikaba bishobora gutuma twangiza ubuzima bwacu. Ntiyashyize Adamu na Eva mo uruhwiko, ntiyabishe, cyangwa ngo abateze indwara. Yashukashutse Eva atuma atumvira Imana, hanyuma Adamu na we akurikira inzira yo kutumvira. Indwara n’urupfu ni bimwe mu ngaruka ibyo byagize.​—Abaroma 5:19.

Igihe kimwe, umwami w’i Mowabu yaguriye umuhanuzi w’umuhemu witwaga Balamu kugira ngo avume ishyanga rya Isirayeli, ryari rikambitse ku mbibi z’igihugu cya Mowabu, ribugarije. Balamu yagerageje kuvuma Abisirayeli, ariko ntiyabishobora bitewe n’uko iryo shyanga ryarindwaga na Yehova. Nyuma y’aho, Abamowabu batangiye koshya Abisirayeli kugira ngo bishore mu bikorwa byo gusenga ibigirwamana n’ubusambanyi. Uwo mutego warafashe, maze Abisirayeli batakaza uburinzi bwa Yehova.​—Kubara 22:5, 6, 12, 35; 24:10; 25:1-9; Ibyahishuwe 2:14.

Dushobora kuvana isomo rikomeye kuri ibyo bintu byabayeho kera. Ubufasha abantu bizerwa basenga Imana bahabwa na yo, bubarinda ibitero bitaziguye bagabwaho n’imyuka mibi. Ariko kandi, Satani ashobora kugerageza gutuma abantu bateshuka ku kwizera kwabo. Ashobora kugerageza kubashuka kugira ngo bishore mu bikorwa by’ubwiyandarike. Cyangwa se, kimwe n’intare yivuga, ashobora kugerageza kubatera ubwoba, agatuma bakora ibintu bituma badakomeza kurindwa n’Imana (1 Petero 5:8). Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yita Satani “ufite ubutware bw’urupfu.”​—Abaheburayo 2:14.

Nyirakuru wa Owmadji yagerageje kwemeza Hawa ko agomba gukoresha impigi zo kwirinda indwara. Byari kugenda bite iyo Hawa aza kubyemera? Yari kuba agaragaje ko atiringira Yehova Imana byimazeyo, kandi ntiyashoboraga kongera kwiringira uburinzi bwe.​—Kuva 20:5; Matayo 4:10; 1 Abakorinto 10:21.

Satani yanagerageje koshyoshya Yobu. Kumwambura umuryango we, ubutunzi bwe no kuzahaza ubuzima bwe, ntibyari bihagije. Nanone kandi, Yobu yahawe inama mbi cyane ayihawe n’umugore we ubwo yagiraga ati “ihakane Imana, wipfire” (Yobu 2:9). Hanyuma, yaje gusurwa n’“incuti” ze eshatu, zahurije hamwe imihati kugira ngo zimwumvishe ko ari we wagombaga kuryozwa iby’indwara ye (Yobu 19:1-3). Muri ubwo buryo, Satani yuririye ku mimerere yo kuzahara Yobu yari arimo, maze agerageza kumuca intege no guhungabanya ukwizera kwe ku bihereranye no gukiranuka kwa Yehova. Nyamara kandi, Yobu yakomeje kwishingikiriza kuri Yehova, we byiringiro bye rukumbi.​—Gereranya na Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.

Mu gihe turwaye, natwe dushobora kwiheba. Mu mimerere nk’iyo, Satani yihutira kugerageza gutuma dukora ibintu byatuma duteshuka ku kwizera kwacu. Ku bw’ibyo rero, mu gihe twaba tugezweho n’indwara, ni iby’ingenzi ko twazirikana ko impamvu y’ibanze ituma tubabara, ishobora kuba ari ukudatungana twarazwe, bikaba rwose bidaturuka ku bintu ndengakamere. Wibuke ko umugaragu wizerwa witwaga Isaka, yamaze imyaka myinshi yarahumye mbere y’uko apfa (Itangiriro 27:1). Ntiyabitewe n’imyuka mibi, ahubwo byatewe n’iza bukuru. Rasheli yapfuye arimo abyara, bikaba bitaratewe na Satani, abuhwo byatewe n’intege nke za kimuntu (Itangiriro 35:17-19). Amaherezo, abagaragu bizerwa bose bo mu gihe cya kera barapfuye​—bidaturutse ku mitongero cyangwa imivumo, ahubwo bitewe n’uko bari bararazwe ukudatungana.

Gutekereza ko imyuka itaboneka igira uruhare mu buryo butaziguye ku ndwara zose zitugeraho, ni umutego. Bishobora gutuma dukurwa umutima no gutinya imyuka. Hanyuma, mu gihe twaba turwaye, dushobora gushukwa, tukaba twagerageza kugusha neza abadayimoni aho kubatera umugongo ngo tubahungire kure. Niba Satani ashobora kudukangisha agatuma duhindukirira ibikorwa by’ubupfumu, ibyo byaba ari ukwihakana Imana y’ukuri, ari yo Yehova (2 Abakorinto 6:15). Twagombye kuyoborwa no gutinya Imana tubitewe no kuyubaha, tutabitewe no gutinya Umwanzi wayo ibi bishingiye ku miziririzo.​—Ibyahishuwe 14:7.

Wa mwana muto witwa Owmadji ubu afite uburinzi bwiza cyane kuruta ubundi bwose bushobora kuboneka, butuma atibasirwa n’imyuka mibi. Dukurikije uko intumwa Pawulo yabivuze, Imana ibona ko ari ‘uwera,’ kubera ko afite nyina wizera, kandi uwo mubyeyi we ashobora gusenga Imana ayisaba ko yarinda umukobwa we binyuriye ku mwuka wera (1 Abakorinto 7:14). Kubera ko Hawa yagize imigisha yo kuronka ubwo bumenyi nyakuri, yashoboye kuvuza Owmadji neza, aho kwishingikiriza ku mpigi.

Impamvu Zinyuranye Zitera Indwara

Abantu benshi ntibemera imyuka. Iyo barwaye, bajya kwa muganga​—iyo bashoboye kubona amafaranga. Birumvikana ko umuntu urwaye ashobora kujya kwa muganga ariko ntanakire. Abaganga ntibashobora gukora ibitangaza. Ariko kandi, abantu benshi bakurikiza imiziririzo bashoboraga gukira, usanga bajya kwa muganga ari uko babona bitagifite igaruriro. Babanza kugerageza uburyo bwo kuvurwa binyuriye ku bapfumu, maze mu gihe ubwo buryo butagize icyo bugeraho, bakabona kujya kwa muganga ibi by’amaburakindi. Hari abantu benshi bapfa bitari ngombwa.

Abandi bapfa imburagihe bitewe n’ubujiji. Ntibamenya ibimenyetso by’indwara kandi ntibazi ingamba z’ingirakamaro bashobora gufata kugira ngo birinde indwara. Ubumenyi butuma umuntu yirinda kubabara bitari ngombwa. Ni iby’ingenzi kuzirikana ko ababyeyi b’abagore bazi gusoma no kwandika badakunze gupfusha abana cyane bazize indwara, nk’uko bigenda ku batazi gusoma no kwandika. Ni koko, ubujiji bushobora kwica.

Uburangare ni indi mpamvu ituma abantu barwara. Urugero, abantu benshi bagerwaho n’indwara bitewe n’uko bareka isazi zigatuma ku byo kurya byabo mbere y’uko biribwa, cyangwa kubera ko abategura ibyo kurya batabanza gukaraba intoki mbere yo kubitegura. Kuryama nta nzitiramibu kandi uri mu karere kiganjemo malariya, na byo birimo akaga.a Mu birebana n’ubuzima, akenshi usanga ari iby’ukuri ko “ikibuza inka gukamwa kivugwa zitarataha.”

Kugira imibereho y’ubupfapfa byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni barwara maze bagapfa imburagihe. Ubusinzi, ubusambanyi, gusabikwa n’ibiyobyabwenge no kunywa itabi, byoretse ubuzima bwa benshi. Niba umuntu runaka yirundumuriye muri izo ngeso mbi hanyuma akarwara, mbese, biba bitewe n’uko umuntu runaka yamutongereye cyangwa ko hari umwuka wamuteye? Si ko biri. Ni we ugomba kuryozwa iby’indwara ye. Kubiryoza imyuka, byaba ari uguhakana ingaruka zo kugira imibereho y’ubupfapfa.

Birumvikana ko hari ibintu bimwe na bimwe tudashobora kugira icyo tubikoraho. Urugero, dushobora kujya ahantu hari za mikorobe zitera indwara cyangwa ibintu bihumanya. Uko ni ko byagendekeye Owmadji. Nyina ntiyari azi icyatumye umwana we afatwa n’indwara y’impiswi. Abana be ntibakunze kurwaragurika nk’uko bigendekera abandi bana, bitewe n’uko inzu ye n’imbuga ye bihora bifite isuku, kandi akaba buri gihe akaraba intoki mbere y’uko ategura ibyo kurya. Ariko kandi, abana bose bajya barwara rimwe na rimwe. Hari indwara zitandukanye zigera kuri 25 zanduza imyanya y’umubiri zishobora gutera indwara y’impiswi. Birashoboka ko ari nta wuzigera amenya icyateje ikibazo cya Owmadji.

Umuti Uzagira Ingaruka Zirambye

Imana si yo ikwiriye kuryozwa iby’indwara. ‘Ntibishoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha’ (Yakobo 1:13). Iyo hagize umwe mu basenga Yehova urwara, aramukomeza mu buryo bw’umwuka. “Uwiteka azamwiyegamiza, ahondobereye ku buriri, ni wowe umubyukiriza uburiri, iyo arwaye.” (Zaburi 41:4, umurongo wa 3 muri Biblia Yera.) Ni koko, Imana igira impuhwe. Yifuza kudufasha, aho kutubabaza.

Mu by’ukuri, Yehova afite umuti uzagira ingaruka zirambye, uzakuraho indwara​—ni ukuvuga urupfu rwa Yesu n’izuka rye. Binyuriye ku gitambo cy’incungu cya Yesu, abantu bafite imitima ikiranuka bazacungurwa bavanwe mu mimerere barimo y’icyaha, maze amaherezo bazagire amagara mazima n’ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Matayo 5:5; Yohana 3:16). Ibitangaza byakozwe na Yesu, byari umusongongero w’ibikorwa byo gukiza nyakuri bizakorwa n’Ubwami bw’Imana. Nanone kandi, Imana izakuraho Satani n’abadayimoni be (Abaroma 16:20). Koko rero, Yehova afite ibintu bihebuje ahishiye abamwizera. Icyo tugomba gukora gusa, ni ugukomeza gutegereza kandi tukihangana.

Hagati aho ariko, Imana itanga ubwenge bw’ingirakamaro n’ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka, binyuriye kuri Bibiliya no ku muryango w’abavandimwe wo ku isi hose ugizwe n’abagaragu bayo bizerwa bayisenga. Itwereka uko twakwirinda ingeso mbi ziteza ibibazo by’uburwayi. Kandi iduha incuti nyakuri zidufasha mu gihe ibibazo bivutse.

Ongera utekereze ku byabaye kuri Yobu. Kwitabaza umupfumu ni cyo kintu kibi cyane kurusha ibindi Yobu yashoboraga gukora! Byari gutuma adakomeza kurindwa n’Imana, kandi yari gutakaza imigisha yose yari imutegereje, iyo yari guhabwa nyuma y’ikigeragezo gikaze yaciyemo. Imana ntiyibagiwe Yobu, kandi natwe ntizatwibagirwa. Umwigishwa Yakobo yagize ati “mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira” (Yakobo 5:11). Nitudacogora, natwe tuzabona imigisha ihebuje mu gihe cyagenwe n’Imana.

Ni gute byagendekeye wa mwana muto witwa Owmadji? Nyina yibutse ingingo yo mu igazeti ya Réveillez-vous! ikaba ari mugenzi w’Umunara w’Umurinzi, ivuga ibihereranye n’umuti unyobwa uvura umwuma.b Yakurikije amabwiriza akubiye muri iyo ngingo, maze ategurira Owmadji uwo muti maze arawunywa. Ubu uwo mwana muto w’umukobwa ameze neza kandi afite amagara mazima.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Abantu bagera hafi kuri miriyoni 500 bafatwa n’indwara ya malariya. Abagera hafi kuri miriyoni ebyiri buri mwaka bahitanwa n’iyo ndwara, abenshi muri bo akaba ari abo muri Afurika.

b Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Nzeri 1985, ku ipaji ya 24-25, (mu Cyongereza) ku ngingo ifite umutwe uvuga ngo “A Salt Drink That Saves Lives! (Serumu Irokora Ubuzima!)”

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Yehova yateganyije umuti w’ikibazo cy’uburwayi uzagira ingaruka zirambye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze