ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 8 p. 107-p. 110 par. 2
  • Ubunini bw’ijwi bukwiriye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubunini bw’ijwi bukwiriye
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Guhinduranya ijwi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Guhinduranya ijwi
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibibazo ababyeyi bakunze kwibaza
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Kureba abo ubwira
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 8 p. 107-p. 110 par. 2

ISOMO RYA 8

Ubunini bw’ijwi bukwiriye

Ni iki ugomba gukora?

Kuvuga ukoresheje ubunini bw’ijwi buhagije. Kugira ngo umenye ubunini bw’ijwi bukwiriye ubwo ari bwo, ugomba kwita (1) ku mubare w’abateze amatwi n’abo ari bo, (2) ku rusaku rushobora kukurogoya, (3) ku byo uvugaho no (4) ku ntego ugamije.

Kuki ari iby’ingenzi?

Abateze amatwi baramutse batumvise ibyo uvuga mu buryo bworoshye, ubwenge bwabo bushobora kujarajara, kandi bashobora kudasobanukirwa neza inkuru ubagezaho. Uramutse uvuze cyane bikabije, bakumva bataguwe neza, ndetse wenda bakanabifata nk’aho utagira ikinyabupfura.

IYO utanga disikuru adakoresha ubunini bw’ijwi bukwiriye, bamwe mu bateze amatwi bashobora gutangira gusinzira. Iyo umubwiriza avuga mu ijwi rito cyane igihe abwiriza, ashobora gutuma nyir’inzu atita ku byo amubwira. Nanone iyo abantu badakoresha ubunini bw’ijwi bukwiriye igihe basubiza mu materaniro, abateranye ntibaterwa inkunga baba bakeneye (Heb 10:24, 25). Ku rundi ruhande, iyo utanga disikuru avuze cyane aho bidakwiriye, abateze amatwi bashobora kumva bataguwe neza, ndetse bakaba banarambirwa.—Imig 27:14.

Zirikana abaguteze amatwi. Ni bande ubwira? Mbese, ni umuntu umwe? Ni itsinda rigizwe n’umuryango se? Baba se ari abantu bake bitegura kujya mu murimo wo kubwiriza? Mbese, ni itorero ryose? Cyangwa ni abantu bari mu ikoraniro? Biragaragara neza ko buri mimerere iba ifite ubunini bw’ijwi bukwiranye na yo.

Incuro nyinshi, abagaragu b’Imana bagiye bavugira imbere y’abantu benshi. Mu gihe cya Salomo, ubwo urusengero rw’i Yerusalemu rwatahwaga, nta ndangururamajwi zabagaho. Ku bw’ibyo, Salomo yahagaze kuri platifomu ndende, asabira abantu umugisha mu “ijwi rirenga” (1 Abami 8:55; 2 Ngoma 6:13). Hashize ibinyejana byinshi, igihe umwuka wera wari umaze gusukwa ku bantu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., i Yerusalemu haje imbaga y’abantu benshi bagizwe n’abantu bashimishijwe hamwe n’abandi basekaga Abakristo, bakikiza itsinda rito ryari rigizwe n’Abakristo. Petero yagaragaje ubushishozi, maze ‘arahagarara . . . ababwiza ijwi rirenga’ (Ibyak 2:14). Uwo munsi hatanzwe ubuhamya bukomeye.

Ni gute wamenya niba ubunini bw’ijwi bukwiriye mu mimerere runaka? Kureba uko abateze amatwi bifata igihe uvuga ni cyo gipimo cyiza kurusha ibindi byose. Niba ubona ko bamwe mu bateze amatwi bibasaba imihati kugira ngo bakumve, wagombye kwihatira kugira icyo uhindura ku ijwi ryawe.

Twaba tubwira umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu, ni iby’ubwenge ko twazirikana abateze amatwi abo ari bo. Niba ubwira umuntu utumva neza, bishobora kuba ngombwa ko wongera ijwi. Ariko kandi, gusakuza cyane ntibizatuma abantu batinda kwiyumvisha ibintu bitewe n’uko gusa bageze mu za bukuru, bakwishimira. Bashobora ndetse no gutekereza ko utagira uburere. Mu mico imwe n’imwe, kuvuga cyane bibonwa ko ari ikimenyetso kiranga umunyamujinya cyangwa umuntu utazi kwihangana.

Zirikana urusaku rushobora kukurogoya. Nta gushidikanya ko iyo ugiye kubwiriza, imimerere uhura na yo igira uruhare ku ijwi uba ugomba gukoresha kugira ngo ugeze ku bandi ubuhamya. Ushobora guhangana n’urusaku rw’imodoka nyinshi, urw’abana barwana, urw’imbwa zimoka, urwa radiyo cyangwa urwa televiziyo. Naho mu turere abantu baba baturanye begeranye, hari igihe wabangamira nyir’inzu uramutse uvuze cyane, ku buryo abaturanyi batangira kukwibazaho.

Abavandimwe batanga za disikuru mu matorero cyangwa mu makoraniro, na bo bagomba guhangana n’imimerere myinshi itandukanye. Kuvugira imbere y’abantu bari hanze, bitandukanye no gutangira disikuru mu nzu ifite indangururamajwi zikwiriye. Muri Amerika y’Epfo, abamisiyonari babiri batangaga disikuru mu gikari cy’inzu y’umuntu wari ushimishijwe. Hafi aho hari urusaku rwinshi rw’abantu bari mu minsi mikuru, kandi hari n’isake yabikaga ubudahwema!

Hagati muri disikuru, hari ibintu bishobora kugusaba kuba ucecetseho gato cyangwa kongera ijwi ho gato, utegereje ko urusaku rurangira. Urugero, nk’igihe iteraniro ribera mu nzu isakajwe amabati, imvura itunguranye ishobora gutuma abateze amatwi batumva na gato ijwi ry’utanga disikuru. Nta gushidikanya ko umwana urize cyangwa urusaku rw’abantu bakererewe biteza ikibazo cy’ingorabahizi. Itoze kujya uburizamo izo kirogoya kugira ngo abo ubwira bungukirwe mu buryo bwuzuye n’ibyo ubagezaho.

Ibyuma birangurura amajwi bishobora kuba ingirakamaro iyo bihari, ariko ibyo ntibyabuza utanga disikuru kongera ijwi igihe bibaye ngombwa. Mu turere tumwe na tumwe aho umuriro ukunze kubura, hari igihe biba ngombwa ko abatanga disikuru bakomeza kuvuga batifashishije mikoro.

Zirikana ibyo uvuga. Ibikubiye muri disikuru yawe na byo bigira uruhare ku bunini bw’ijwi uba usabwa gukoresha. Niba ibyo uvugaho bisaba ko ubivugana imbaraga, ntugatume bizibura kubera ko uvuga buhoro cyane. Urugero, niba ugiye gusoma amagambo yo mu Byanditswe aciraho iteka ibintu runaka, wagombye gukoresha ijwi rinini kurusha igihe waba ugiye gusoma amagambo atera abantu inkunga yo kugaragarizanya urukundo. Jya uhinduranya ubunini bw’ijwi ryawe ukurikije ibyo uvuga, ariko ujye unitonda kugira ngo abateze amatwi batakwibazaho byinshi.

Zirikana intego ugamije. Niba ushaka gusunikira abaguteze amatwi kugira umwete mu murimo, bishobora kuba ngombwa ko ukoresha ijwi rinini mu rugero runaka. Niba ushaka ko bagira icyo bahindura ku mitekerereze yabo, ntukabace intege uvuga mu ijwi rirerire bikabije. Muri rusange, iyo ugerageza guhumuriza umuntu, birushaho kuba byiza iyo ukoresheje ijwi ritoya cyane kurushaho.

Gukoresha neza ijwi rinini. Niba ushaka ko umuntu wari uhuze akurikira ibyo uvuga, akenshi kuvuga cyane bizagufasha. Ibyo ababyeyi barabizi neza. Ni yo mpamvu bakoresha ijwi rirenga iyo bahamagara abana babo baba bagiye gukina. Nanone ijwi rinini rishobora kuba ngombwa igihe uhagarariye iteraniro ry’itorero cyangwa ikoraniro amenyesha abantu ko igihe kigeze. Iyo ababwiriza bagiye kubwiriza, bashobora gukoresha ijwi rirenga baramutsa abantu bari mu mirima yabo.

Ndetse n’iyo uwo ushaka kubwira aguteze amatwi, ni iby’ingenzi ko wakomeza gukoresha ubunini bw’ijwi bukwiriye. Ijwi rito rishobora gutuma utanga disikuru agaragara nk’aho atiteguye neza cyangwa atazi neza ibyo avuga.

Iyo itegeko ritanzwe mu ijwi rinini, rishobora gusunikira abantu kugira icyo bakora (Ibyak 14:9, 10). Mu buryo nk’ubwo, itegeko ritanzwe mu ijwi rirenga rishobora kurinda abantu akaga. I Filipi, hari umurinzi wa gereza wari hafi kwiyahura kubera ko yatekerezaga ko imfungwa yari arinze zari zacitse. Ariko “Pawulo [yavuze] ijwi rirenga ati ‘wikwigirira nabi, twese turi hano’”! Ibyo byatumye uwo murinzi atiyahura. Hanyuma, Pawulo na Sila baramubwirije we n’abari bagize umuryango we, bose bakira ukuri.—Ibyak 16:27-33.

Uko wagira ubunini bw’ijwi bukwiriye. Hari abantu kwitoza gukoresha ubunini bw’ijwi bukwiriye bisaba imihati idasanzwe. Hari umuntu ushobora kuvuga mu ijwi ridahagije kubera ko asanzwe afite akajwi gato. Icyakora, aramutse ashyizeho imihati, ashobora kugira ibyo anonosora nubwo bwose ashobora gukomeza kugira ijwi rito. Ita ku kuntu uhumeka n’uko uhagarara. Itoze kwicara no guhagarara wemye. Rega agatuza, maze uhumeke cyane. Uzuza umwuka mu bihaha. Iyo uwo mwuka uwusohoye uko bikwiriye, ni wo ukubashisha gutegeka ubunini bw’ijwi ryawe iyo uvuga.

Abandi bo baba bafite ikibazo cyo kuvuga cyane bikabije. Bishobora kuba byaratewe no gukorera ahantu hahora urusaku rwinshi. Ku rundi ruhande, bashobora kuba barabitewe no kuba barakuriye ahantu abantu bavuga cyane kandi ibyo guca umuntu mu ijambo ari ibintu bisanzwe. Ibyo rero bituma bumva ko bashobora kubona uburyo bwo kuvuga ari uko gusa bavuze mu ijwi rirenga kurusha abandi bose. Uko bagenda bashyira mu bikorwa inama itangwa na Bibiliya yo kwambara “umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana,” bagenda bagira ibyo bahindura ku kuntu bakoresha ijwi ryabo iyo baganira n’abandi.—Kolo 3:12.

Gutegura neza, ubuhanga ugenda wunguka uko wifatanya mu murimo wo kubwiriza buri gihe hamwe n’amasengesho utura Yehova, byose bizagufasha kuvuga ukoresheje ubunini bw’ijwi bukwiriye. Waba uvugira kuri platifomu cyangwa uvugana n’umuntu muhuriye mu murimo, jya ugerageza kuzirikana ukuntu abo muvugana baramutse bumvise ibyo uvuga byabafasha.—Imig 18:21.

USHOBORA KONGERA UBUNINI BW’IJWI

  • Ushaka ko abantu benshi bumva ibyo uvuga.

  • Ushaka kuburizamo urusaku.

  • Ushaka ko abantu bita ku kintu cy’ingenzi cyane ushaka kuvuga.

  • Ushaka gushishikariza abantu kugira icyo bakora.

  • Ushaka ko umuntu umwe cyangwa benshi bita ku byo uvuga.

UKO WABIGERAHO

  • Jya usuzuma imyifatire y’abo ubwira, hanyuma ukoreshe ubunini bw’ijwi bukwiriye kugira ngo bumve ibyo uvuga nta ngorane.

  • Imenyereze kujya wuzuza umwuka mu bihaha mu gihe uhumeka.

UMWITOZO: Banza usome Ibyakozwe 19:23-41 bucece, kugira ngo wiyumvishe neza iyo nkuru n’imimerere ibiyivugwamo byabereyemo. Ita ku muntu uyibara no ku byiyumvo biyigaragazwamo. Hanyuma, yisome ukoresheje ubunini bw’ijwi bukwiranye na buri gice.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze