ISOMO RYA 9
Guhinduranya ijwi
GUTSINDAGIRIZA ibitekerezo ubwabyo birahagije kugira ngo abateze amatwi basobanukirwe ibyo uvuga. Ariko iyo ugiye uhinduranya ubunini bw’ijwi, umuvuduko ukoresha hamwe n’ijwi ryawe ubwaryo, disikuru yawe ishobora kurushaho kuryohera amatwi. Ikirenze ibyo, bishobora kugaragariza abaguteze amatwi ibyiyumvo ufitiye ibyo uvuga. Uko wowe ubwawe ubona ibyo uvuga, bishobora kugira ingaruka ku kuntu abo ubwira bazabyakira. Ibyo ni ko bimeze waba uri kuri platifomu cyangwa uganira n’umuntu muhuriye mu murimo wo kubwiriza.
Ijwi ni igikoresho gihebuje. Rishobora guhinduranywa mu buryo butangaje. Iyo rikoreshejwe neza, rishobora gutuma disikuru ishyuha, rigakora abantu ku mutima, rikagaragaza ibyiyumvo kandi rigasunikira abantu kugira icyo bakora. Gusa, ibyo ntibishobora kugerwaho gusa binyuriye mu gushyira utumenyetso ku rupapuro rwa disikuru aho ugomba guhinduranya ubunini bw’ijwi, umuvuduko cyangwa ijwi ukoresha. Gupfa guhinduranya ijwi ngo ni uko gusa ugeze kuri utwo tumenyetso, byasa n’aho ari ibyo wiganye abandi. Aho gutuma disikuru yawe isusurutsa abaguteze amatwi kandi ikabaryohera, bizatuma bumva bataguwe neza. Guhinduranya ijwi uko bikwiriye ni ibintu biva ku mutima.
Iyo utanga disikuru ahinduranya ijwi neza, abo abwira ntibamwibazaho byinshi. Ahubwo, bifasha abateze amatwi kwicengezamo neza ibivugwa.
Guhinduranya ubunini bw’ijwi. Bumwe mu buryo ushobora guhinduranyamo ijwi ryawe ni uguhinduranya ubunini bwaryo. Ibyo ariko ntibivuga ko wagombye guhinduranya ijwi hato na hato nta cyo ugamije. Ibyo bishobora kugoreka ibyo urimo uvuga. Niba ugenda wongera ijwi buri kanya, ibyo ntibizashimisha abo ubwira.
Ubunini bw’ijwi ukoresha bugomba kujyanirana n’ingingo uvugaho. Niba ugiye gusoma itegeko ryihutirwa, urugero nk’iryo dusanga mu Byahishuwe 14:6, 7 cyangwa mu Byahishuwe 18:4, cyangwa se ukaba ugiye gusoma amagambo arangwa n’icyizere gikomeye, urugero nk’aboneka mu Kuva 14:13, 14, byaba byiza rwose ugiye wongera ubunini bw’ijwi aho bikwiriye. Mu buryo nk’ubwo, niba ugiye gusoma amagambo yo muri Bibiliya aciraho iteka ikintu runaka, urugero nk’ayo dusanga muri Yeremiya 25:27-38, kugenda uhinduranya ubunini bw’ijwi bizagufasha gutsindagiriza amagambo amwe kurusha ayandi.
Nanone kandi, jya uzirikana intego ugamije. Mbese, ushaka gusunikira abaguteze amatwi kugira icyo bakora? Waba se ushaka kugaragaza ingingo z’ingenzi ziri mu kiganiro cyawe? Iyo kongera ubunini bw’ijwi bikoranywe amakenga, bishobora kugufasha kugera kuri izo ntego. Ariko kandi, gupfa kongera ubunini bw’ijwi bishobora gutuma utagera ku ntego wiyemeje. Mu buhe buryo? Ibyo uvuga bishobora kuba bigusaba kugaragaza ibyishimo n’ibyiyumvo aho kongera ijwi. Ibyo tuzabivugaho mu Isomo rya 11.
Iyo ukoresheje ubushishozi mu kugabanya ijwi, bishobora gutuma utera abandi amatsiko. Ibyo ariko muri rusange biba bisaba ko uhita wongera ijwi ku nteruro ikurikiraho. Ushobora kugabanya ijwi ariko ukavugana imbaraga, kugira ngo wumvikanishe agahinda cyangwa ubwoba. Ushobora nanone gukoresha ijwi rito ugaragaza ko ibyo uvuga bifite agaciro gake ugereranyije n’ibindi wavuze. Ariko kandi, uramutse ukomeje kuvuga mu ijwi rito gusa, bishobora gutuma abo ubwira batekereza ko utazi neza ibyo uvuga cyangwa ko nawe utabyizeye, cyangwa se ko bitagushishikaje. Uko bigaragara rero, gukoresha ijwi rito bigomba gukoranwa amakenga.
Guhinduranya umuvuduko. Mu mvugo ya buri munsi, iyo dutanga ibitekerezo byacu amagambo agenda yizana nta ngorane. Iyo hari ikintu kidushishikaje cyane, usanga dushaka kuvuga vuba vuba. Iyo dushaka ko abo tubwira bibuka neza ibyo tuvuga, tuvuga twitonze.
Icyakora, usanga abantu benshi bataramenyera kuvugira kuri platifomu badahindura umuvuduko. Biterwa n’iki? Biterwa n’uko iyo bategura bakabya kwibanda ku magambo bazavuga. Bashobora no kuba baba bayandukuye yose. Ndetse n’iyo bazatanga disikuru idasomwa uko yakabaye, bashobora gusa n’abafata mu mutwe amagambo bazavuga. Ibyo bituma buri kantu kose bakavugana umuvuduko umwe. Kwitoza kuvuga bifashishije urupapuro bateguriyeho ibitekerezo by’ingenzi bishobora gukosora iyo nenge.
Irinde kujya wongera umuvuduko mu buryo butunguranye, mbese nka kwa kundi imbeba ihita iyabangira ingata iyo irabutswe injangwe. Kandi ntukigere na rimwe uvuga vuba vuba cyane ku buryo bituma wahagira.
Niba ushaka guhinduranya neza umuvuduko, ntugapfe kujya uwongera cyangwa ngo uwugabanye hato na hato. Uramutse ubigenje utyo, aho kugira icyo byongera kuri disikuru yawe, byatuma abantu batayitaho. Ugomba guhinduranya umuvuduko ukurikije ibyo uvuga, ibyiyumvo ushaka kumvikanisha n’intego ugamije. Tanga disikuru yawe ku muvuduko ushyize mu gaciro. Niba ushaka kuvuga ikintu gishishikaje cyane, vuga vuba vuba kurushaho, mbese nk’uko wakivuga mu biganiro bisanzwe. Uko ni na ko wagombye kubigenza igihe uvuga ibintu bidafite akamaro cyane cyangwa igihe ugiye kubara inkuru y’ibintu bitari ingenzi cyane. Ibyo bizatuma disikuru yawe iryoha kandi ntibemo ibintu bikomeye gusa. Ku rundi ruhande, ibihamya bikomeye, ingingo z’ingenzi cyangwa ibintu abantu bari bategerezanyije amatsiko muri disikuru, bikunze gutangwa ku muvuduko muto cyane.
Guhinduranya ijwi ubwaryo. Reka dufate urugero rw’umuntu ucuranga mu gihe kijya kungana n’isaha imwe. Muri icyo gihe cyose, aracuranga ijwi rimwe gusa, yongera ubunini bw’ijwi hanyuma akabugabanya; rimwe na rimwe vuba vuba ubundi gahoro. Aba ahinduranya ubunini bw’ijwi n’umuvuduko, ariko adahinduranya ijwi ubwaryo. Uwo “muzika” we ntiwaba unogeye amatwi rwose. Mu buryo nk’ubwo, iyo tudahinduranyije ijwi ubwaryo, ibyo tuvuga ntibinogera amatwi y’abatwumva.
Ni ngombwa kumenya ko guhinduranya ijwi bitagira ingaruka zimwe mu ndimi zose. Mu ndimi zimwe na zimwe, urugero nk’Igishinwa, guhinduranya ijwi bishobora guhindura ibisobanuro by’ijambo. Icyakora no muri bene izo ndimi, umuntu ashobora kugira icyo anonosora ku ijwi rye. Ashobora wenda nko kwitoza kuvuga amajwi menshi atandukanye, ariko agakomeza kuzirikana urugero rw’ijwi rusabwa kuri buri jambo. Bityo, ashobora nko kwitoza kuvuga amajwi yo hejuru n’ayo hasi cyane kurusha ayo yari asanzwe avuga.
Ndetse no mu ndimi zidasaba amajwi yihariye kuri buri jambo, guhinduranya ijwi bishobora gutuma umuntu yumvikanisha ibitekerezo bitandukanye. Urugero, kuzamura ijwi gahoro bishobora gukoreshwa mu gutsindagiriza ibitekerezo. Nanone umuntu ashobora guhindura ijwi kugira ngo yumvikanishe ubunini bw’ikintu cyangwa intera iri hagati y’uturere. Nanone kandi, kuzamura ijwi aho interuro irangiriye, bishobora kugaragaza ko ari interuro ibaza. Izindi ndimi zo zisaba ko umuntu amanura ijwi.
Ijwi ryo hejuru rishobora gukoreshwa mu kugaragaza ko umuntu afite ikimushishikaje kandi ko yahimbawe. Agahinda n’imihangayiko bishobora gusaba ko umuntu akoresha ijwi ryo hasi cyane. Ibyo byiyumvo ni byo bituma utanga disikuru agera abantu ku mutima. Niba ushaka kubigaragaza, irinde kuvuga amagambo gusa. Ahubwo, koresha ijwi ryawe mu buryo bugaragaza ko nawe ibyo byiyumvo ubifite.
Kwishyiriraho urufatiro. Ni gute umuntu abigenza iyo ashaka guhinduranya ijwi? Abanza gutoranya ibyo azavuga muri disikuru ye. Niba uhisemo gutanga ibihamya cyangwa inama gusa, nta bwo uzabona uburyo bwinshi bwo guhinduranya ijwi. Ku bw’ibyo, genzura urupapuro rwawe rwa disikuru, hanyuma urebe niba ufite ibya ngombwa byose bizatuma disikuru yawe iryoha kandi ikagira icyo yigisha abandi.
Reka tuvuge ko ugeze hagati muri disikuru yawe. Ariko kubera ko disikuru yawe isa n’irambiranye, usanze ari ngombwa ko wahinduranya ijwi. Wabigenza ute? Gira icyo uhindura ku kuntu utanga disikuru yawe. Mu buhe buryo? Uburyo bumwe, ni ukurambura Bibiliya, maze ugasaba abateze amatwi kurambura izabo, hanyuma ugasoma umurongo runaka aho gukomeza kuvuga gusa. Cyangwa se, interuro zimwe na zimwe ushobora kuzihinduramo ibibazo, hanyuma ukaruhuka gato kugira ngo utsindagirize. Shyiramo akagero koroheje. Ubwo ni uburyo abantu b’inararibonye bakoresha. Icyakora, waba uri inararibonye cyangwa bwaba ari bwo ugitangira, nawe ushobora kubukoresha mu gihe utegura disikuru.
Dushobora kuvuga ko guhinduranya ijwi ari byo birungo bya disikuru. Iyo utoranyije ibirungo bikwiriye mu rugero rukwiriye, disikuru yawe yumvikanamo uburyohe bwose, kandi ibyo binyura abaguteze amatwi.