IGICE CYA 23
Nakora iki niba umubyeyi wanjye yarabaswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge?
“Papa yari yatubwiye ko agiye gukoresha imodoka. Ariko umunsi wose washize nta gakuru ke twumvise. Mama yagerageje kumuterefona ariko ntiyitabe. Hanyuma nabonye mama ahangayitse, ndetse yitegura kugenda. Yarambwiye ati ‘ngiye kureba papa wawe.’
“Hashize umwanya munini, mama yagarutse wenyine. Naramubajije nti ‘kandi wasanga papa atagiye gukoresha imodoka?’ Mama ati ‘si ho yagiye.’
“Nahise menya ko papa yasubiye ku ngeso ye. Kandi n’ubushize ni ko yatubeshye. Yari yongeye kunywa ibiyobyabwenge. Atashye, yasanze twahangayitse cyane kandi twihebye. Bukeye bwaho sinongeye kumuvugisha, kandi numvaga bimbabaje cyane.”—Karen, ufite imyaka 14.
URUBYIRUKO rubarirwa muri za miriyoni ruhora ruhangayikishwa no kubana n’ababyeyi babaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga. Niba umwe mu babyeyi bawe afite icyo kibazo, ushobora kuba wumva biguteye ipfunwe, akurakaje ndetse ukumva anaguteye umujinya.
Urugero, umukobwa witwa Mary yari afite se wigaragazaga ko ari umuntu mwiza iyo yabaga ari mu bandi. Ariko iyo yabaga ari aho batamureba yanywaga inzoga nyinshi. Iyo yageraga mu rugo yarahindukaga agatukana kandi akavuga amagambo ateye isoni. Mary agira ati “ndababara cyane iyo nibutse ukuntu abantu bajyaga baza iwacu bakatubwira uburyo papa ari umuntu mwiza cyane, ndetse ko twagize amahirwe yo kugira umubyeyi umeze nka we.”a
None se wakora iki niba umwe mu babyeyi bawe yarabaswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge?
Menya impamvu ibimutera
Mbere na mbere, biba byiza iyo ugerageje kumenya ikibazo umubyeyi wawe afite. Mu Migani 1:5 hagira hati “umuhanga ni we ubona ubuyobozi burangwa n’ubwenge.” Byaba byiza ugerageje kumenya icyo kubatwa n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge bisobanura, ukamenya abantu bikunze kubaho n’impamvu ibitera.
Urugero, umuntu wabaswe n’inzoga si wa wundi ujya usinda rimwe na rimwe. Ahubwo usanga afite ikibazo amaranye igihe kirekire cyo kunywa inzoga nyinshi. Aba ahangayikishijwe n’inzoga ndetse zaramutwaye umutima, ku buryo iyo asomyeho aba atagishoboye kwitegeka ngo arekere aho. Kubatwa n’inzoga bigira ingaruka zibabaje ku muryango we, ku kazi ke no ku buzima bwe.
Nubwo bishoboka ko hari abashobora kubatwa n’inzoga bitewe n’imiterere bavukanye y’umubiri wabo, imitekerereze y’umuntu na yo ibigiramo uruhare. Usanga abenshi mu bantu babaswe n’inzoga bakunze kumva nta cyo bamaze (Imigani 14:13). Bamwe muri bo bakuze basanga ababyeyi babo barabaswe n’inzoga. Abantu nk’abo, bashobora kuba banywa inzoga kugira ngo biyibagize ibikomere byo mu mutima bagize bakiri bato. Izo mpamvu zishobora no gutuma umuntu abatwa n’ibiyobyabwenge.
Icyakora, kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge nta cyo bikemura ku bibazo umuntu afite, ahubwo bituma birushaho kwiyongera. Ntatekereza neza kandi usanga yarahungabanye mu byiyumvo. Ni yo mpamvu kugira ngo umubyeyi wawe acike kuri izo ngeso zamubase, ashobora kuba akeneye cyane gufashwa n’abantu bazobereye mu kwita ku bantu nk’abo.
Jya ushyira mu gaciro mu byo umwitegaho
Gusobanukirwa impamvu umubyeyi wawe afite imyifatire iteye isoni, ntibikuraho ikibazo afite. Ariko iyo byibura usobanukiwe ikibazo afite, bishobora gutuma umugirira impuhwe.
Urugero, ese umubyeyi wawe aramutse yaravunitse ukuguru, wamusaba ngo aze mukine umupira? Bite se niba umenye ko iyo mvune umubyeyi wawe afite ari we wayiteye? Birumvikana ko byakubabaza. Ibyo ari byo byose, ntuzabura kubona ko igihe cyose iyo mvune ye itarakira, atazashobora gukina nawe umupira. Kubisobanukirwa bishobora kugufasha kumwitegaho ibintu bishyize mu gaciro.
Kimwe n’urwo rugero, umubyeyi wawe wabaswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge na we aba yarahungabanye mu byiyumvo no mu bitekerezo. Ni koko ibyo ni we wabyiteye kandi ufite impamvu zumvikana zo kubabazwa n’imyitwarire ye mibi. Ariko nanone, kubera ko umubyeyi wawe akeneye ubufasha kugira ngo acike kuri iyo ngeso, uburwayi afite butuma adashobora kukwitaho uko bikwiriye. Nubona ko iyo ngeso yamubase ari uburwayi buturuka ku bikomere afite, bizagufasha gushyira mu gaciro mu byo umwitegaho.
Icyo wakora
Icyo ukwiriye kuzirikana ni iki: igihe cyose umubyeyi wawe atari yacika ku ngeso yamubase, uzagerwaho n’ingaruka z’iyo myifatire ye. Hagati aho se wakora iki?
Ntukicire urubanza bitewe n’iyo ngeso yabase umubyeyi wawe. Umubyeyi wawe ni we wenyine ukwiriye kwirengera ingaruka z’iyo myitwarire ye. Mu Bagalatiya 6:5 hagira hati “buri muntu wese aziyikorerera uwe mutwaro.” Si wowe ufite inshingano yo gutuma umubyeyi wawe acika kuri iyo ngeso, kandi ntukwiriye kumva ko ugomba kumurinda kugerwaho n’ingaruka z’imyitwarire ye. Urugero, ntukwiriye guhishira umubyeyi wawe ku mukoresha we. Nanone aho kugira ngo umuterure umujyane kuryama, mureke yijyane.
Tera umubyeyi wawe inkunga yo kugisha inama. Ikintu gikomereye umubyeyi wawe gishobora kuba ari ukwemera ko afite ikibazo. Igihe uwo mubyeyi wawe azaba atanyoye inzoga, uzahamagare undi mubyeyi wawe udafite icyo kibazo hamwe n’abo muva inda imwe ariko bakuze. Muzamusobanurire uburyo imyifatire ye igira ingaruka ku bagize umuryango wanyu, ndetse n’icyo akwiriye gukora.
Ikindi nanone, byaba byiza uwo mubyeyi wanyu ufite ikibazo yanditse ibisubizo by’ibi bibazo bikurikira: jye n’abagize umuryango wanjye bizatugendekera bite ninkomeza kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge? Byagenda bite ndamutse ncitse kuri iyi ngeso? Ni iki cyamfasha gucika kuri iyi ngeso?
Niba ubona ko hashobora kuvuka ibibazo, kuramo akawe karenge. Mu Migani 17:14 hagira hati “ujye wigendera intonganya zitaravuka.” Mu gihe havutse intonganya, ntukazivangemo bitazaguteza akaga. Niba bishoboka, igire mu cyumba cyawe cyangwa mu rugo rw’umuturanyi w’incuti. Niba bigaragara ko ushobora no kugirirwa urugomo, byaba byiza witabaje undi muntu.
Kurakara nta kibi kirimo. Bamwe mu rubyiruko bumva bafite umutimanama ubacira urubanza, kubera ko bajya barakarira umubyeyi wabo ufite ingeso yamubase. Kurakara mu rugero runaka ni ibintu bisanzwe, cyane cyane iyo ikibazo uwo mubyeyi afite kimubuza kugukunda no kukwitaho nk’uko bikwiriye. Bibiliya igutegeka kubaha uwo mubyeyi wawe (Abefeso 6:2, 3). Ariko ‘kubaha’ bisobanura kugandukira ubutware bwe, nk’uko wagandukira umupolisi cyangwa umucamanza. Ibyo ntibishaka kuvuga ko ushyigikiye ingeso uwo mubyeyi afite yamubase (Abaroma 12:9). Nanone kuba wanga iyo ngeso afite yo kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, ntibishatse kuvuga ko umwanga. Kandi n’ubundi, ikintu cyose gishobora kubata umuntu kiba ari kibi!—Imigani 23:29-35.
Shaka incuti zizagutera inkunga. Iyo mu rugo hari ikibazo, bishobora kukwibagiza ubundi buzima busanzwe. Ni iby’ingenzi rero ko ugirana ubucuti n’abantu bafitanye imishyikirano myiza na Yehova kandi batekereza neza. Abagize itorero rya gikristo bashobora kugutera inkunga kandi mu gihe runaka bakakwibagiza imihangayiko yo mu rugo iwanyu (Imigani 17:17). Gusura Abakristo bafite imiryango bishobora kugufasha kubona uko umuryango mwiza ukwiriye kuba umeze, bitandukanye n’uko ujya ubibona iwanyu.
Nawe gisha inama. Kugira incuti y’umuntu ukuze ushobora kuganira na we ukamubwira uko wumva umeze, bishobora kukugirira akamaro. Abasaza b’itorero biteguye kugufasha nubagana. Bibiliya ivuga ko abasaza bashobora kuba ‘nk’aho kwikinga umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu, bakamera nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi, nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyakakaye’ (Yesaya 32:2). Bityo rero, ntugatinye cyangwa ngo ugire isoni zo kubasanga ngo baguhumurize kandi bakugire inama.
Muri izo nama esheshatu, andika iyo ugiye kubanza gushyira mu bikorwa. ․․․․․
Ushobora kutagira icyo uhindura ku bibera mu rugo, ariko ushobora guhindura uko bikugiraho ingaruka. Aho gushaka guhindura umubyeyi wawe, gerageza kwibanda ku cyo wowe ushobora gukora. Intumwa Pawulo yaranditse ati “mukomeze gusohoza agakiza kanyu” (Abafilipi 2:12). Ibyo nubikora bizatuma ukomeza kurangwa n’icyizere, kandi bishobora no gutuma umubyeyi wawe ashaka uburyo yafashwa agacika ku ngeso yamubase.
Ese ubona ababyeyi bawe bakunze gutongana? Wakora iki ngo uhangane n’icyo kibazo?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba ufite umubyeyi wabaswe n’inzoga, gisha inama. Bibwire umuntu mukuru wizeye. Niba uri Umuhamya wa Yehova, bibwire umusaza w’itorero cyangwa undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.
UMURONGO W’IFATIZO
“Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara.”—Imigani 19:11.
INAMA
Aho kwanga umubyeyi wawe, ukwiriye kwanga ingeso yamubase. —Imigani 8:13; Yuda 23.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Muri Bibiliya ijambo ‘kubaha’ rishobora gusobanura kwemera ko umuntu afite ubutware (Abefeso 6:1, 2). Bityo, kubaha umubyeyi ntibivuze ko uzajya buri gihe wemera imyitwarire ye.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora nimbona umubyeyi wanjye atangiye kunyuka inabi cyangwa kungirira urugomo:
Dore icyo nzakora kugira ngo nshishikarize umubyeyi wanjye kugisha inama:
Icyo nifuza kubaza umubyeyi wanjye kuri iyi ngingo ni iki:
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni iki gituma abantu bamwe babatwa n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge?
● Kuki atari wowe nyirabayazana w’ikibazo umubyeyi wawe afite cy’ingeso yamubase?
● Ukurikije ibibazo biri mu muryango wanyu, ni ibihe wagira icyo ukoraho, kandi se wabigenza ute?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 192]
“Nzi neza ko hari ibintu ababyeyi banjye bashobora kuzakora bikantera ipfunwe, ariko nanone nzi ko ninishingikiriza kuri Yehova, azampa imbaraga zo kubyihanganira.”—Maxwell
[Agasanduku ko ku ipaji ya 198]
mu gihe umubyeyi wawe aretse gukorera Yehova
Wakora iki mu gihe umwe mu babyeyi bawe aretse kugendera ku mahame yo muri Bibiliya, wenda akanavuga yeruye ko atagishaka gukomeza kuba mu itorero rya gikristo?
● Zirikana ko Yehova atabona ko ari wowe watumye umubyeyi wawe afata uwo mwanzuro. Bibiliya ivuga ko “buri wese muri twe azamurikira Imana ibyo yakoze.”—Abaroma 14:12.
● Ujye wirinda kwigereranya n’urungano rwawe mudahuje ibibazo (Abagalatiya 5:26). Umusore umwe ufite se wabataye, yaravuze ati “aho gukomeza kubabazwa no kuba yaradutaye, ibyiza ni ugutekereza ku cyo nakora muri iyo mimerere.”
● Nubwo umubyeyi wawe yaba afite imyitwarire mibi, ukwiriye gukomeza kumwubaha, niba amategeko aguha adatandukira amahame y’Imana. Itegeko Yehova yahaye abana ryo kubaha ababyeyi babo rigomba kubahirizwa nubwo uwo mubyeyi yaba atizera (Abefeso 6:1-3). Iyo wubashye ababyeyi bawe kandi ukabumvira nubwo baba bafite ingeso mbi, uba ugaragaje ko ukunda Yehova.—1 Yohana 5:3.
● Komeza kwifatanya n’abandi Bakristo. Mu itorero uzahabonera ihumure, kuko abarigize bazakubera nk’abagize umuryango wawe (Mariko 10:30). Umusore witwa David yatinyaga ko abagize itorero bazamuha akato we n’umuryango we kubera ko se yaretse gukorera Yehova. Ariko David yaje kubona ko nta mpamvu yari afite yo gutinya. Yaravuze ati “ntitwigeze twumva ko twahawe akato. Ibyo byanyeretse ko abagize itorero batwitayeho by’ukuri.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 194]
Nubona ko iyo ngeso yabase umubyeyi wawe ari uburwayi buturuka ku bikomere afite, bizagufasha gushyira mu gaciro mu byo umwitegaho