Indirimbo ya 105
Ijuru ritangaza icyubahiro cy’Imana
Igicapye
1. Isanzure ryose risingiza Yah.
Ryerekana neza icyubahiro cye.
Arasingizwa uko bukeye,
Ijoro rinatangaza icyubahiro cye.
2. Tuyoborwa n’amategeko ya Yah,
Ibyo atwibutsa biradukomeza.
Ubwami bwe burakiranuka.
Twishimira Ijambo rye, riraturyohera.
3. Kumutinya birakwiriye rwose.
Amategeko ye ni yo meza cyane.
Arinda cyane abamwumvira.
Izina ry’Imana ryera, tuzarisingiza.
(Reba nanone Zab 111:9; 145:5; Ibyah 4:11.)