INDIRIMBO YA 6
Ijuru ritangaza icyubahiro cy’Imana
Igicapye
1. Isanzure risingiza Yehova.
Ryerekana neza icyubahiro cye.
Rimusingiza uko bukeye
Kandi rikagaragaza ubwenge bwe bwinshi.
2. Tuyoborwa n’amategeko ya Yah,
Ibyo atwibutsa biradukomeza.
Ubwami bwe burakiranuka.
Twishimira Ijambo rye, riraturyohera.
3. Kumutinya birakwiriye rwose.
Amategeko ye ni yo meza cyane,
Tuyoborwa n’amabwiriza ye.
Tuzahora dusingiza izina rye ryera.
(Reba nanone Zab 111:9; 145:5; Ibyah 4:11.)