ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb igi. 25 p. 64-p. 65 par. 3
  • Ihema ryo gusengeramo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ihema ryo gusengeramo
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Jya wishimira gukorera Yehova uri mu rusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Ihema ry’urusengero
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • “Inzu yo Gusengerwamo n’Amahanga Yose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Ibivugwa mu gitabo cyo Kuva
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb igi. 25 p. 64-p. 65 par. 3
Ihema ryo guhuriramo n’Imana n’urugo rwaryo

IGICE CYA 25

Ihema ryo gusengeramo

Igihe Mose yari ku Musozi wa Sinayi, Yehova yamusabye kubaka ihema ridasanzwe ryitwaga ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo Abisirayeli bajye bamusengeramo. Bari kujya baryimukana aho bari kujya hose.

Yehova yabwiye Mose ati: “Bwira abantu batange bakurikije ibyo bafite kugira ngo hubakwe ihema ryo guhuriramo n’Imana.” Abisirayeli batanze zahabu, ifeza, umuringa n’andi mabuye y’agaciro hamwe n’ibintu by’imirimbo bambaraga. Batanze ubwoya, ubudodo bwiza, impu z’inyamaswa n’ibindi byinshi. Batanze ibintu byinshi cyane kugeza ubwo Mose ababwiye ati: “Birahagije! Ntimuzane ibindi.”

Abisirayeli bazanye impano zo kubaka ihema ryo guhuriramo n’Imana

Abagabo n’abagore b’abahanga benshi bafashije mu mirimo yo kubaka iryo hema. Yehova yabahaye ubwenge bwo gukora imirimo itandukanye. Hari abatunganyaga ubudodo, bakaboha imyenda, cyangwa bakayishyiraho imitako. Hari n’abacongaga amabuye y’umurimbo, abandi bagacura ibintu muri zahabu, naho abandi bakabaza ibiti.

Abantu bubatse ihema ryo guhuriramo n’Imana nk’uko yari yabibabwiye. Baboshye rido nziza yagabanyaga iryo hema mo ibice bibiri. Igice kimwe cyitwaga Ahera ikindi cyitwa Ahera Cyane. Mu gice cy’Ahera Cyane harimo isanduku yari irimo Amategeko. Yari ikozwe mu mbaho zisize zahabu. Mu gice cyitwaga Ahera harimo igitereko cy’amatara gikozwe muri zahabu, ameza n’igicaniro cyo gutwikiraho imibavu. Mu mbuga y’iryo hema, hari igikarabiro gikozwe mu muringa n’igicaniro kinini. Isanduku yari irimo Amategeko yibutsaga Abisirayeli isezerano ryihariye bagiranye na Yehova ry’uko bazajya bamwumvira.

Yehova yatoranyije Aroni n’abahungu be ngo babe abatambyi mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Bagombaga kuryitaho kandi bakaritambiramo ibitambo. Umutambyi mukuru Aroni, ni we wenyine wari wemerewe kwinjira Ahera Cyane. Yahinjiraga rimwe mu mwaka, agatamba igitambo cy’ibyaha bye, iby’umuryango we n’iby’Abisirayeli bose.

Abisirayeli bubatse iryo hema nyuma y’umwaka umwe gusa bavuye muri Egiputa. Bari babonye ahantu bazajya basengera Yehova.

Yehova yujuje muri iryo hema ubwiza bwe burabagirana, n’igicu kiboneka hejuru yaryo. Iyo igicu cyabaga kiri hejuru y’iryo hema, Abisirayeli bagumaga aho bari. Ariko iyo igicu cyavaga hejuru yaryo, bamenyaga ko bagomba kugenda. Bashinguraga ihema bagakurikira icyo gicu.

“Numva ijwi riturutse kuri ya ntebe y’ubwami, rirangurura riti: ‘dore Imana iri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo.’”—Ibyahishuwe 21:3

Ibibazo: Yehova yasabye Mose kubaka iki? Ni iyihe mirimo Yehova yahaye Aroni n’abahungu be?

Kuva 25:1-9; 31:1-11; 40:33-38; Abaheburayo 9:1-7

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze