IGICE CYA 97
Koruneliyo ahabwa umwuka wera
I Kayisariya hari umukuru w’abasirikare w’Umuroma witwaga Koruneliyo. Abayahudi baramwubahaga nubwo atari Umuyahudi. Yafashaga abakene kandi akagira ubuntu. Koruneliyo yizeraga Yehova kandi buri gihe yaramusengaga. Umunsi umwe, umumarayika yaramubonekeye aramubwira ati: “Imana yumvise amasengesho yawe. None tuma abantu i Yopa, mu mujyi Petero arimo, bamubwire aze iwawe.” Koruneliyo yahise yohereza abagabo batatu i Yopa, mu birometero nka 50 ugana mu majyepfo.
Bataragera i Yopa, Petero yabonye ibintu mu iyerekwa. Yabonye inyamaswa Abayahudi batari bemerewe kurya, maze yumva ijwi rimubwira ngo azirye. Petero yarabyanze maze aravuga ati: “Mu buzima bwanjye sinigeze ndya inyamaswa yanduye.” Nuko iryo jwi riramubwira riti: “Wivuga ko izo nyamaswa zanduye kandi Imana yazejeje.” Nanone iryo jwi ryabwiye Petero riti: “Hari abagabo batatu bari ku muryango bagushaka. Ujyane na bo.” Petero yarasohotse ababaza icyo bamushakiraga. Baramubwiye bati: “Umukuru w’abasirikare w’Umuroma witwa Koruneliyo yadutumye ngo uze tujyane iwe i Kayisariya.” Petero yasabye abo bagabo kurara iwe. Ku munsi ukurikiyeho, yajyanye na bo i Kayisariya ari kumwe n’abandi bavandimwe b’i Yopa.
Koruneliyo akibona Petero yapfukamye imbere ye. Ariko Petero yaramubwiye ati: “Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe. Imana yambwiye ngo nze mu nzu yawe nubwo Abayahudi batajya mu nzu z’abandi bantu batari Abayahudi. None mbwira impamvu wantumyeho.”
Koruneliyo yabwiye Petero ati: “Mu minsi ine ishize, narimo nsenga maze umumarayika arambwira ngo ngutumeho. None ndakwinginze, twigishe amagambo ya Yehova.” Petero yaravuze ati: “Ubu noneho menye neza ko Imana itarobanura. Ahubwo yemera umuntu wese wifuza kuyisenga.” Petero yabigishije ibintu byinshi byerekeye Yesu. Hanyuma Koruneliyo n’abari kumwe na we bahawe umwuka wera kandi bose barabatizwa.
‘Muri buri gihugu, umuntu wese utinya Imana kandi agakora ibyiza, iramwemera.’—Ibyakozwe 10:35