Uko twagendana n’Imana mu isi y’urugomo
“Ntiwibagirwe iki: hazabaho ibihe biteye ubwoba mu minsi y’imperuka.”—2 TIMOTEYO 3:1, The New American Bible (Version Catholique).
1. Ni iki cyerekana ko tuli mu “minsi y’imperuka”?
SIKO UBIBONA ko tuli mu bihe biteye ubwoba? Ijambo “biteye ubwoba” muli uyu mwandiko lisobanura ijambo ly’ikigereki khalepoi. Na none lisobanurwa ngo “bigoye”, “by’akaga”, “bibi”, “bivunanye”, “bikomeye”.a Muli Matayo 8:28, halimo ilyo jambo lyerekeza ku bantu babili bahanzweho na dayimoni bakavugwa ko ali “abanyentugunda” cyane, cyangwa “abateye ubwoba”.b Nta gushidikanya ko rwose tuli mu bihe biteye ubwoba kandi bilimo urugomo. Bisohoza ubuhanuzi bwa Paulo twumvise haruguru, ibigaragaza ko nta kabuza ali “iminsi y’imperuka”.
2. (a) Ababi bateye iki? (b) Ni ibihe byanditswe bya Bibiliya bimenyesha isoko nyakuli y’ibyago, kandi ibyo byago bingana iki?
2 Ibyo bihe biteye ubwoba, “iminsi y’imperuka”, byazanye iki kindi atali imimerere Paulo yali yaravuze, aliyo: “abantu bazaba bikunda, batifata, abagome, badakunda icyiza, abagambanyi, intakoreka, buzuye ubwibone.” Abo babi basunikwa n’uwo Bibiliya igaragaza ko ali “imana y’iyi gahunda y’ibintu”, “Umubeshyi n’Umwanzi, uyobya abatuye isi bose”. Ingaruka yabaye ibiteye ishozi twibonera uyu munsi, muli politiki, mu bucuruzi, mu madini kimwe no mu bantu muli rasange.—2 Timoteo 3:2-5, 13; 2 Abakorinto 4:4; Ibyahishuwe 12:9, 12.
3. Kuki dushobora kuvuga ko urugomo rwiyongereye biteye ubwoba?
3 Ubu twataguza mu myaka ya za 1980, isi yatewe n’urugomo. Mu 1980, muli Etazuni honyine, habonetse ubwicanyi 1.300.000 buvanzemo urugomo, ni ukuvuga ko hiyongereyeho 13 ku ijana ugereranije n’umwaka wabanje, guhotora bikaba ubu ali yo mpamvu y’ingenzi y’urupfu rw’abafite imyaka ili hagati ya 25 na 44. Mu myaka y’ahagana 1970, mu Bwongeleza, umubare w’abahotowe wiyongereyeho 50 ku ijana, uwo gusagalira wiyongeraho 300 ku ijana, naho uw’ ibikorwa by’ubwononnyi wiyongeraho 200 ku ijana, Mu Bufaransa, ubwicanyi bwiyongereyeho inshuro zirenga 260 ku ijana uhereye mu 1963. Za raporo nk’izo tuzumva mu mpande zose z’isi.
4. Ni ilihe hinduka lyabaye ku isi uhereye mu 1914? Ni ibihe bibazo bibyutswa n’ilyo hinduka?
4 Umuhanga mu mateka, Walter Laqueur, yaravuze ati: “Igihe cyabanjilije Intambara ya mbere y’isi muli rusange cyaranguhanze. Birambabaje aliko kuvuga ko uyu munsi ubugingo nta gaciro bukigira, ahanini biturutse ku bwicanyi bwabonetse mu Intambara ya mbere y’isi n’iya kabili. Ikindi na none, ubu haliho abashimagiza urugomo. Abo bantu, bataliho mu kinyejana cy’abihandagaza bavuga ko urugomo ali rwiza cyane, ko rufite akamaro mu muntu kandi koko tukaba turukeneye.” Kuva Intambara ya mbere y’isi yatangira, urugomo rwasakaye mu isi yose. Aliko Imana ibona ite urugomo? Ni iyihe myifatire y’abakristo ku byerekeye urugomo?
Imana n’urugomo
5. (a) Ni gute urugomo rwatangiye? (b) Ni gute Yesu yavuze uwatangije urugomo?
5 Bibiliya itubwira igihe cya kera cyane cyali “cyuzuyemo urugomo mu isi”. Hashize imyaka irenga 4300, nyuma y’uko isi yali imaze gufata inzira mbi y’ugusuzugura kwa Adamu na Eva birukanywe mu busitani bwa Edeni. Amaherezo, Gahini, imfura yabo, yica mwene se Abeli. Inkuru ya Bibiliya iratubwira ngo: “Gahini yali uw’umubi maze yica mwene se. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko imilimo ye yali mibi naho iya murumuna we ikaba ikiranuka.” (Itangiriro 6:11; 1 Yohana 3:12). Yesu yagaragaje ko uwo “mubi” ali Umubeshyi amuvugaho ati? “Yabaye umwishi kuva mu intangiliro.” (Yohana 8:44). Uhereye muli Edeni, nta shiti Satani yabaye ikirangilire mu gukurura urugomo.
6 (a) Ni ibihe bintu biteye ishozi byabaye mu minsi ya Enoki, kandi Yehova yakoze iki? (b) Kuki Imana “yatwaye” Enoki (Itangiriro 5:24)?
6 Nyuma y’uko Gahini yica Abeli iyo si ya mbere yagiye iba mbi kurushaho. Lameki, ukomoka kuli Gahini nawe avuga ko yali umwishi (Itangiriro 4:23, 24). Ni hafi muli icyo gihe na none “Enoki (wo) mu nzu yo kwa Seti, uwa karindwil uhereye kuri Adamu, yahanuye iby’abo [babi] ati: “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngw’agirire bos’ ibihura n’amateka baciriweho, no kwemez’abatubah’ Imana bos’ ukuri kw’ imirimo yose yo kutubah’Imana bakoze batubah’ Imana n’amagambo yos’ akomeye abanyabyaha batubah’ Imana bayitutse (Yuda 14,15). Imana ivana Enoki ku isi kugira ngo atongera kugilirwa urugomo no gutukwa n’ababi. Azahabwa igihembo cyiza cyane nazuka “mu isi nshya” y’ituze Yehova azaba yaremye.—2 Petero 3:13; Abaheburayo 11:5.
7. Ni gute isi ya kera yaje kuzuzwa urugomo?
7 Mu gihe cya Noa, umwuzukuruza wa Enoki, abamalayika bifatanije na Satani, umubi utaboneka. Bali abana b’umwuka b’ Imana bayisuzuguye maze baza ku isi kurongora abakobwa b’abantu. Havutsemo abantu b’ikivange: Abanefili, izina lisobanurwa ngo “abishi”. Izina libabaho muntu, bakwirakwiza ubwicanyi mu bantu. “Nibo [Abanefili] za ntwali za kera, abantu b’ibirangilire. . . Nyuma y’ibyo, Imana ibwira Noa iti: “Iherezo ly’abafite umubili bose lije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo kubwabo; dore, nzabalimburana n’isi.’”—Itangiriro 6:1
8. (a) Gereranya ibiliho ubu n’ibyaliho mu gihe cya Noa. (b) Ni uruhe rugero Noa yadusigiye, kandi tuzabona ibyiza bihe niturukulikiza?
8 Naho intumwa Petero yaranditse iti: “Isi ya kera yaralimbutse ubwo yarengwagaho n’amazi. Arikw ijuru n’isi bya none iryo jambo [ly’Imana] ni ryo na none ryabibikiy’umurir’uzatera ku munsi w’amateka n’uw’irimbura ry’abantu batubaha Imana.” Isohozwa ly’ubuhanuzi bwa Bibiliya ligaragaza ko isi y’ubu ili hafi cyane y’umunsi w’ urubanza. Rero, twakora iki ngo tuzarokoke? None se, Noa n’umulyango we bakoz’iki? Bibiliya irabitubwira: “Noa yagendanaga n’Imana y’ukuli . . . Noa atangira gukora ibyo Imana yali yamutegetse byose.” (2 Petero 3:6,7; Itangiriro 6:9,22; 7:5). Muli byo, halimo kuba “umubwiliza wo gukiranuka” kandi, kubera ukwizera kwe, “isi yayiciliyeho iteka”. (2 Petero 2:5; Abaheburayo 11:7). Mbese, ntitwali dukwiye gukulikiza tudakebakeba urwo rugero rwiza cyane twasigiwe na Noa n’umulyango we niba dushaka kuzarokoka ilimbuka ly’isi y’ubu, yo koko “ili mu maboko y’umubi“?—1 Yohana 5:19.
Ukwiyongera k’urugomo
9. (a) Ubwiyongere bw’ urugomo bwasojwe n’iki mu gihe cya Noa? (b) Ni iki gihwanye n’icyo, cyatangiye nyuma y’umwuzure kikaba kigeze ku kihe kintu kiburabuje?
9 Mu isi ya mbere y’umwuzure habaye ukwiyongera k’urugomo kugeza ubwo Imana yasohoje iteka lyayo ilimbura abalimburaga isi (Itangiriro 6:13, 17). Kuva ku bwa Nimurodi umwuzukuruza wa Noa akaba n’“umuhigi ukomeye urwanya Yehova”, hongeye na none kuba ubwiyongere bw’urugomo uko ibinyejana byasimburanye, yenda mu itangiliro rukaba rwaliyongeraga gahoro, aliko ruza kugenda rukwira (Itangiriro 10:1, 6, 8, 9). Uko ibihe bihita, inkota, n’umuheto n’umwambi hanyuma icumu byaradutse. Mu bihe bya bugufi, hahimbwe imbunda, umuzinga munini n’ubwoko bwose bw’ intwaro zirasa amasasu. Aliko, mu 1914, Intambara ya mbere y’isi yadukanye icyorezo cy’intwaro nshyashya ziteye ubwoba alizo: indege, ikimodoka cy’intambara, na za gazi. Muli iyo ntambara, za sumare zakuye abantu umutima, naho umuzinga (mitarayeze) itsemba za miliyoni z’abantu.
10. (a) Ni gute ubuhanuzi bwa Yesu bwerekeye “umunsi wa Nyagasani” bwasohojwe? (b) Kuki tugomba kumva ko Yehova vuba hano azaca iteka lye?
10 Umwami Yesu Kristo yali yahanuye ko ibintu bizaba byanageze aho ku “munsi wa Nyagasani” tulimo uhereye mu 1914 (Ibyahishuwe 1:10). Yali yagaragaje ukuntu, akimara kwimikwa, azulira ifarashi y’umweru maze agakulikirwa n’ugendera kw’ifarashi y’umutuku. Ugendera kuli iyo farashi “yahawe kuvana amahoro ku isi, kugira ngo bicane; maze bamuha inkota ndende”, inkota y’intambara y’isi. Iyo nkota y’ikigereranyo n’intwaro zose mbi kandi ziteye ubwoba zitali zigeze gukorwa no gukwirakwizwa n’ikitwa umuntu, muli zo hakabamo za fize nukeleyeri za kilimbuzi zishobora kulimbura inyoko muntu inshuro nyinshi. Niba mu gihe cya Noa Abanefili n’ububi bukabije bwa muntu byatumye Yehova “alimbura abantu kuko isi yali yuzuye urugomo ku bwabo”, dushobora kudashidikanya ko uwo Mwami Nyagasani nyili isi yose azarushaho kugira impamvu yo kulimbura “abalimbura isi” uyu munsi (Itangiriro 6:4,7,13; Ibyahishuwe 6:1-4; 11:18). Umwami Yesu yavuze yerekeza kubatubaha Imana bo muli iki gihe cyacu ati: “Ukw iminsi ya Noa yar’ iri, no kuza k’ Umwana w’umuntu ni ko kuzaba . . .; maze ntibagira icyo bamenya kugez’ah’ umwuzure waziye, ukabatwara bose.”—Matayo 24:37, 39.
Abakristo n’urugomo
11. (a) Kuki Imana yashyigikiye intambara z’Isiraheli ya kera? (b) Imana na Kristo bagomba kuba babona bate intambara z’ubu (Reba 2 Abakorinto 10:3, 4)?
11 Ni koko, mu bihe bya kera abakozi b’Imana barwanye intambara, aliko tugomba kwibuka ko zali intambara za kitewokarasi zivuye ku Mana. Bityo, Isiraheli yarwaniye kwimura “mu gihugu cy’Imana” amahanga y’ingeso mbi yasengaga abadaimoni (Abalewi 18:24-27; Gutegeka kwa kabiri 7:1-6). Intambara amahanga arwana, cyane cyane uhereye muli 1914 ziliya yarwaniye gutegeka isi, mbese, zemerwa n’Imana? Iyo abagatolika, abaporotestanti, ababuda cyangwa abisilamu bicana, mbese, baba bakora uko Imana ishaka yo “yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka k’umuntu umwe“? Kristo, Umwami w’amahoro, abona ate amaraso yose yamenwe muli kristendomu mu Ntambara ya mbere y’isi n’iya kabili (Ibyakozwe 17:24-26; Yesaya 9:6)? Turebe amabwiliza mashyashya anaboneye kurushaho Umwami w’amahoro yashyiliyeho abakristo mbere y’uko yicwa urupfu rubi.
12, 13. (a) Kuki Yesu yashatse ko abigishwa be bitwaza inkota? (b) Ni iki Yesu yagaragaje neza cyane ku byerekeye intambara ya kiteokarasi?
12 Mu gutekereza umwanya afite mu isohozwa ly’ubuhanuzi, Yesu, ali hafi gufatwa, yabwiye abigishwa be ati: “Udafite inkota nagulishe umwitero we abone kuyigura. Kuko, ndabibabwiye, icyanditswe cyose kigomba kunsohoraho ngo: ‘Yashyizwe mu bantu basuzugura amategeko.’” Ubwo abigishwa bamusubizaga bati: “Mwami, dore inkota ebyili ngizi”, yabashubije atya ati: “Birahagije.” (Luka 22:36-38). Birahagije kubera iki? Birahagije kugira ngo abakristo bumve isomo ly’ingenzi.
13 Kurengera Umwana w’Imana byali bikwiye kuba koko impamvu ihagije yo gutunga inkota. Aliko kandi, ntibyali ubushake bw’Imana ko Yesu arekwa muli uwo mwanya. Nicyo gituma, igihe Petero yakoreshaga inkota ye ngo ateme umugaragu w’ umutambyi mukuru,Yesu yamubwiye ati “Subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazazira inkota.” (Matayo 26:52,53; Yohana 18:10, 11). Yesu yagaragaje neza atyo ko uheneye ubwo ntawe uzongera kurwana intambara ya kiteokarasi akoresheje intwaro zisanzwe.
14. Yesu yumvaga ate “kutaba uw’isi?
14 Ibyo byali bihuye rwose n’byo Yesu yali yasobanuliye abigishwa be mu kanya kali gashize, ilyo joro nyine, ko bazatotezwa kuko “atali ab’isi”. lyo ngingo na none yali ihuje n’isengesho Yesu yali yatuye Se muli ilyo joro akaba yaravuze muli ilyo sengesho ko, kimwe na we, abigishwa be “atali ab’isi”, yali ihuje kandi n’aya magambo Yesu yali yabwiye Pilato ati: “Ubgami bganjye s’ubg’iyi si; iyab’ubwami kwanjye bwar’ ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye, ngo ndahabw’Abayuda: ariko noneh’ ubwami bwanjye s’ubw’ino.“—Yohana 15:19,20; 17: 14-16; 18:36.
15. (a) Ni ubuhe bumwe abitandukanije n’isi bafite? (b) Vuga bimwe mu bigize ubwo bumwe bivugwa muli Yesaya 2:2-4.
15 Nk’uko twabihawemo urugero na Yesu n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere, mbese, wowe ubwawe witandukanije n’iyi si n’ibikorwa byayo by’urugomo? Niba ali byo, noneho uli mu bumwe bwiza cyane bwihaliwe n’Abahamya ba Yehova ku isi yose. Ubwo bumwe bushingiye ku kumvira amategeko y’Imana no gukulikiza ubushake bwayo bwerekeye igihe tulimo. Ubungubu, “umukumbi munini” w’ abakristo’ bakunda amahoro kandi bakomoka mu “mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose” barabyiganira mu rusengero runini rw’ umwuka rwa Yehova ngo bamusenge (Ibyahishuwe 7:9, 10, 15). Baravugwa muli aya magambo muli Yesaya 2:2-4 ngo: “Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsehw inzu [ya Yehova] uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumb’iyindi; kand’ amahanga yos’ azawushikira. Amahanga mensh’azahaguruka, avug’ ati: Nimuze tuzamuke tujye ku musozi [wa Yehova], ku nzu y’Imana ya Yakobo, kugira ngw’ituyobor’ inzira zayo, tuzigenderemo; kukw’i Sioni ariho hazav’ amategeko, i Yerusalemu hagaturuk’ ijambo [rya Yehova]. Azacir’amahang’imanza, azahan’amoko menshi: inkota zabo bazazicuramw’impabuzo; nta shyanga rizabangurir’ irindi shyang’ inkota, kandi nta bwo bazongera kwiga kurwana.”
16. (a) Ni ilihe tandukaniro lili hagati y’isi n’Abahamya ba Yehova? (b) Mika 4:1-5 atangaza iki cyerekeye ubusugire bw’ ubwoko bw’ Imana, impamvu y’ubwo busugire, n’iherezo lyabwo? (c) Ni iyihe mpamvu ituma nanone havuka ikindi kibazo?
16 Abo bakristo si abarwanashyaka b’igihugu birengutse bazunguza amabendera; ahubwo bagize ubwoko bumwe rukumbi bwunze ubumwe kandi bufite amahoro bugizwe n’amahanga yose. Koko ntaho babogamiye mu isi ili mu ntambara. Amaze kuvuga ko “inkota zabo bazazicuramo amasuka”, Mika 4:1-5 avuga ubusugire bwabo bw’umwuka n’ibyilingiro byabo byo kuzabaho iteka ku isi mu bumwe. Ubwo buhanuzi butsindagiliza itandukaniro lili hagati y’abakozi ba Yehova; n’isi muli aya magambo ngo: “Kuk’ ubwoko bwose buzagendera mw izina ry’ikigirwamana cyabwo; natwe tuzagendera mw’ izina [rya Yehova] Imana yacu, iteka ryose.” Nyamara n’ubwo tugendera mu izina ly’Imana ntibutubuza kugira ingorane nyinshi ziterwa n’iyi si y’urugomo. Ni gute izo ngorane zakwihanganirwa? Ingingo ikulikira irasubiza icyo kibazo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Traduction du monde nouveau, Fillion, Ostervald, Maredsous, Grosjean, Leturmy.
b Traduction du monde nouveau, Osty.
Wasubiza ute ibi babazo?
□ Ni gute ibyo mu isi bigaragaza ko tuli mu minsi y’imperuka?
□ Dukulikije inkuru ili mu Itangiriro, ni gute Imana ibona urugomo?
□ Wagereranya ute iminsi ya Noa n’igihe cyacu?
□ Nk’uko Yesu yabivuze akanabitangamo urugero, abakristo bakwiye kwitandukanya n’iki?
□ Dukulikije Yesaya 2:2-4 na Mika 4:1-5, dushobora kugendana n’Imana dute, kandi tuzavanamo nyungu ki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Iminsi y’imperuka koko ni “ibihe biteye ubwoba”
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Yesu yabwiye, “Kukw’abatwar’inkota bose bazicwa n’inkota”