ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w92 1/12 pp. 3-5
  • Umudendezo w’ukuri—Ukomoka he?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umudendezo w’ukuri—Ukomoka he?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umudendezo Wakoreshejwe Nabi
  • Mu Bubata bw’Idini y’Ikinyoma
  • Ubwoko Bufite Umudendezo Ariko Bufite Icyo Buzabazwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Twakirane ibyishimo isi nshya y’Imana y’Umudendezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Mbese “gahunda nshya y’isi” ishyizweho n’abantu iregereje?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Korera Yehova, Imana itanga umudendezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
w92 1/12 pp. 3-5

Umudendezo w’ukuri—Ukomoka he?

“Ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriz’ intambwe ze. Uwiteka [Yehova, MN], umpane.”—YEREMIA 10:23, 24.

1, 2. Ni gute abantu benshi babona ibyerekeye umudendezo, ariko se kandi, ni iki nanone gikwiriye gusuzumwa?

NTA GUSHIDIKANYA ko uha agaciro umudendezo w’ukuri. Wifuza kugira uburenganzira bwo kuvuga uko wumva ibintu, kwihitiramo aho uba n’uburyo bwo kubaho. Wifuza kwihitiramo akazi wakora, ibyo kurya, umuziki n’incuti. Ugira amahitamo ku bintu byinshi, ari ibinini ari n’ibito. Nta muntu muzima wakwifuza kuba imbata y’abategetsi batwaza igitugu, bamuha umudendezo muke wo kwihitiramo cyangwa ntibanawumuhe rwose.

2 Ariko se, ntiwifuza nanone kubona isi ituwe n’abantu bafite umudendezo nyakuri, kuri bo no kuri wowe ubwawe? Mbese, ntiwifuza kubona isi izaba irimo umudendezo urinzwe ku buryo buri wese azagira uburenganzira bwuzuye bwo kuvuga icyo atekereza? Kandi iyaba byashobokaga, mbese, ntiwakwifuza nanone kuba mu isi itarangwamo ubwoba, ubwicanyi, inzara, ubukene, guhumanya umwuka n’ibidukikije, indwara n’intambara? Nta gushidikanya ko umudendezo nk’uwo wifuzwa cyane.

3. Kuki duha agaciro umudendezo?

3 Ariko se, kuki twebwe abantu twifuza cyane umudendezo? Bibiliya igira iti “Ah’ [u]mwuka w’Umwami [Yehova, MN] [u]ri, ni ho hab’ umudendezo” (2 Abakorinto 3:17). Yehova ni Imana y’umudendezo. Kandi, ubwo yaturemye ‘mu ishusho yayo ngo duse na yo,’ yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ikitunogeye ku buryo dushobora kwishimira no kungurwa n’umudendezo.​—Itangiriro 1:26.

Umudendezo Wakoreshejwe Nabi

4, 5. Ni gute umudendezo wagiye ukoreshwa nabi mu mateka?

4 Uko amateka yagiye ahita, abantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bahinduka abacakara, bakababazwa cyangwa bakicwa bazize bagenzi babo bakoreshaga nabi umudendezo wabo. Bibiliya ivuga ko mbere y’imyaka igera ku 3.500 ishize, “Abanyegiputa bakoresh’ Abisiraeli agahato: bababarish’ ubugingo bgab’ uburetwa bg’agahato” (Kuva 1:13, 14). Igitabo cyitwa The Encyclopedia Americana kivuga ko mu kinyejana cya kane mbere y’igihe cyacu, muri Atene no mu yindi mijyi ibiri yo mu Bugiriki, umubare w’imbata wari ukubye incuro 4 uw’ab’umudendezo. Nanone icyo gitabo kivuga ko ngo “Ubusanzwe nta burenganzira na buke imbata yagiraga i Roma. Yashoboraga kwicwa izize ikosa rito cyane.” Igitabo cyitwa Compton’s Encyclopedia kigira kiti “I Roma, Leta yari itunzwe n’imirimo yakorwaga n’imbata .... Akenshi, iyo imbata zabaga ziri mu mirima zakoraga zizirikishijwe iminyururu. Nijoro zarahambiranywaga maze zigashyirwa mu bizu by’imbohe binini, aho zatabwaga igihimba cyo hepfo.” Iyo dutekereje ko inyinshi muri izo mbata zabaga zarahoranye umudendezo, turushaho kwiyumvisha intimba yashenguraga abo bantu bavukijwe imibereho bari basanganywe!

5 Mu binyejana byinshi, Kristendomu yishoye mu gikorwa kitarangwamo impuhwe cyo gutunda abacakara. Igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia kigira kiti “Kuva mu kinyejana cya 16 kugeza mu cya 18, Abanyaburayi batunze abacakara b’abirabura bagera kuri miriyoni 10 babavana muri Afurika babajyana mu bihugu by’i Burengerazuba.” Muri iki kinyejana cya 20, imbohe zibarirwa muri za miriyoni zagiye zipfa zihitanywe n’imirimo y’uburetwa cyangwa zikicirwa mu bigo byarundanyirizwagamo imfungwa bitewe na politiki y’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi. Mu bishwe harimo n’Abahamya ba Yehova benshi bafunzwe bazize ko banze gushyigikira ubutegetsi bw’inkoramaraso bw’ishyaka rya Nazi.

Mu Bubata bw’Idini y’Ikinyoma

6. Ni gute idini y’ikinyoma yashyize abantu mu bubata muri Kanaani ya kera?

6 Nanone kandi, hari ububata buterwa no kuyoboka idini y’ikinyoma. Urugero, mu gihugu cya kera cya Kanaani, abana batambirwaga Moleki. Bavuga ko mu nda y’igishusho kinini cyane cy’iyo mana y’ikinyoma harimo itanura ryaka umuriro. Abana bajugunywaga mu maboko arambuye y’icyo gishusho bakiri bazima maze bagahita bagwa mu birimi by’umuriro. Ndetse n’Abisirayeli bamwe na bamwe bari barayobotse uko gusenga kw’ikinyoma. Imana ivuga ko ‘banyurije Moleki abahungu babo n’abakobwa babo mu muriro; icyo itari yabategetse, haba no gutekereza, yuko bakora icyo kizira’ (Yeremia 32:35). Ni iki Moleki yunguye abayisengaga? Mbese, ibihugu by’Abanyakanaani n’abayoboke ba Moleki muri iki gihe baba he? Ibyo byose byarayoyotse. Uko gusenga kwari ikinyoma, kudashingiye ku kuri ahubwo gushingiye ku kinyoma.​—Yesaya 60:12.

7. Ni ikihe gikorwa kibi cyane cyakorwaga mu idini y’Abaziteki?

7 Mu binyejana byashize, muri Amerika yo hagati hahoze ubwoko bw’abantu bitwaga Abaziteki bwari bwarabaswe n’idini y’ikinyoma. Hari abari bafite imana zabo bwite; imbaraga kamere zarasengwaga, imirimo itandukanye y’imibereho ya buri munsi yose yagiraga imana yayo. Ibimera byari bifite imana zabyo, ndetse hariho n’imana yo kwiyahura. Igitabo cyitwa The Ancient Sun Kingdoms of the Americas kigira kiti “Guhera hejuru kugeza hasi, ubutegetsi bwa Mexique y’Abaziteki bwari buteguwe ku buryo bwashoboraga gushyigikira no kuba bwacubya imyuka itaboneka ifite ubushobozi, buyiha imitima myinshi y’abantu yashoboraga kuboneka yose. Amaraso yari ikinyobwa cy’imana. Kugira ngo bashobore kubona imfungwa zihagije zo gutambira izo mana, bashozaga intambara z’urudaca.” Igihe urusengero rwabo runini cyane rwatahwaga mu wa 1486, abantu ibihumbi n’ibihumbi “bari batonze umurongo bategereje kugarikwa ku ibuye ryo gutambiraho ibitambo. Babavanagamo imitima maze bakamara akanya gato bayimurikira izuba” kugira ngo bacubye uburakari bw’imana y’izuba. Igitabo cyitwa The World Book Encyclopedia kigira kiti “Rimwe na rimwe abayoboke baryaga ibice by’umubiri w’uwo babaga bishe.” Nyamara kandi, ibyo bikorwa ntibyarokoye Ubwami bw’Abaziteki cyangwa idini yabwo y’ikinyoma.

8. Umuntu uyobora abashyitsi [baje gusura inzu ndangamurage] yavuze iki ku bihereranye n’ubwicanyi bukorwa muri iki gihe mu rugero runini cyane kuruta ubwakorwaga mu Baziteki?

8 Igihe kimwe, hari abantu basuraga inzu ndangamurage yari irimo igishushanyo cyerekanaga umutambyi w’Umwaziteki wari urimo avana umutima mu rubavu rw’umusore. Igihe uwabayoboraga abasobanuriye ibyo ari byo, kuri bamwe muri bo amatsiko yatangiye kugabanuka. Ni bwo umuyobozi avuze ati “Ndabona ubu buryo bwo gutamba abana ku mana za gipagani butabashimishije. Nyamara kandi, muri iki kinyejana cya 20, abana babarirwa muri za miriyoni batambweho ibitambo ku mana y’intambara. Mbese ye, ibyo ni byo twakwita byiza?” Koko rero, mu gihe cy’intambara, abayobozi ba kidini bo mu mahanga yose bavuga amasengesho yo gusaba gutsinda kandi bagaha umugisha ingabo, n’ubwo akenshi usanga abantu bahuje idini baba bari mu ngabo zishyamiranye bicana.​—1 Yohana 3:10-12; 4:8, 20, 21; 5:3.

9. Ni ikihe gikorwa gihitana abana kuruta ikindi cyose cyaba cyarabayeho mu mateka?

9 Gutambira abantu Moleki n’imana z’Abaziteki cyangwa se gutanga abantu ho ibitambo mu ntambara, bifite ikindi gikorwa kibirushije ububi, ari cyo cyo guhotora abana mu gukuramo inda, umubare w’inda zivanwamo ukaba ubarirwa hagati ya miriyoni 40 na 50 buri mwaka ku isi hose. Umubare w’abana bishwe mu gukuramo inda mu myaka itatu ishize, usaga miriyoni ijana zishwe mu ntambara zose zo muri iki kinyejana cya 20! Buri mwaka, umubare w’ababa bapfa bazize icyo gikorwa cyo gukuramo inda ukubye incuro nyinshi umubare w’abantu bose bapfuye mu gihe cy’imyaka 12 y’ubutegetsi bwa Nazi. Mu myaka ya vuba aha, umubare w’abana bahubujwe mu nda ukubye incuro ibihumbi n’ibihumbi uw’abantu bose batambiwe Moleki n’imana z’Abaziteki. Nyamara kandi, bamwe (cyangwa se wenda abenshi) muri abo bakujemo inda, cyangwa abazikuyemo abandi, bitwa ko ngo bafite amadini barimo.

10. Ni mu buhe buryo bundi abantu babaswemo n’idini y’ikinyoma?

10 Nanone idini y’ikinyoma ishyira abantu mu bubata mu bundi buryo. Urugero, abantu benshi bizera ko abantu bapfuye bafite ubuzima mu isi y’imyuka. Ingaruka y’iyo myizerere ni uko abo bantu batinya kandi bakambaza abasekuruza babo bapfuye kera kugira ngo bababoneho ibyitwa ko ari ibyiza bibakomotseho. Ibyo bituma abantu bahinduka imbata z’abacunnyi n’abapfumu hamwe n’ayobozi b’amadini, abo bitabaza bibwira ko bashobora kufasha abazima kugusha neza abapfuye. Ariko kandi twakwibaza tuti “Mbese, hari uburyo bwo kuva muri ubwo bubata?​—Gutegeka 18:10-12; Umubgiriza 9:5, 10.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]

Uko amateka yagiye ahita, abantu bagiye bakoresha nabi uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo ikibanogeye maze bagashyira abandi bantu mu bucakara

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze