ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/6 pp. 8-13
  • Ukuhaba kwa Mesiya n’ubutware bwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuhaba kwa Mesiya n’ubutware bwe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko Kristo Yagombaga Kugaruka
  • Ni Ryari Uko Kuhaba Kwatangiye?
  • Kuki Hariho Igihe cy’Imidugararo?
  • Igihe Mesia Azategekera Isi
  • Icyo Ubutware Bwe Bukurebaho
  • Gukwirakwiza Umucyo mu Gihe cy’Ukuhaba kwa Kristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Ubwami bw’Imana buzaza ryari?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ukuza kwa Yesu Cyangwa Ukuhaba kwe—Icy’Ukuri Ni Ikihe Muri Ibyo Byombi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Mesiya ni we Imana izakoresha kugira ngo abantu bazabone agakiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/6 pp. 8-13

Ukuhaba kwa Mesiya n’ubutware bwe

“Yesu [uwo], ubakuwemo akazamurwa mw ijuru, azaz’ atyo, nk’uko mumubony’ ajya mw ijuru.”​—⁠IBYAKOZWE 1:⁠11.

1, 2. (a) Ni gute abamarayika babiri bahumurije intumwa za Yesu ubwo yari agiye mu ijuru? (b) Ni ibihe bibazo bibyutswa n’ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristo?

ABAGABO cumi n’umwe bari bahagaze mu ibanga ry’iburasirazuba bw’umusozi w’Elayono, bararamye batumbiriye mu ijuru. Hari hashize umwanya muto, Yesu Kristo wari ubarimo, azamuwe, maze gahoro gahoro agenda arenga kugeza ubwo igicu kimukingirije. Mu myaka bari bamaranye na we, abo bagabo bari bariboneye Yesu atanga ibihamya byinshi byemeza ko yari Mesia; baje kugera n’aho bashengurwa umutima n’urupfu rwe, hanyuma baza gusagwa n’ibyishimo byinshi bitewe n’izuka rye. None dore yari amaze kwigendera.

2 Abamarayika babiri bahise bababonekera maze bababwira amagambo ahumuriza bagira bati “Yemwe bagabo b’i Galilaya, n’iki gitumye muhagaze mureba mw ijuru? Yesu [uwo], ubakuwemo akazamurwa mw ijuru, azaz’ atyo, nk’uko mumubony’ ajya mw ijuru” (Ibyakozwe 1:​11). Mbega ukuntu ibyo byari biteye ibyiringiro! Kuzamurwa kwa Yesu ajyanwa mu ijuru ntibyavugaga ko aciye ukubiri n’isi hamwe n’abantu. Ahubwo, yari kuzagaruka. Nta gushidikanya ko ayo magambo yatumye intumwa zuzura ibyiringiro. Muri iki gihe na bwo, abantu babarirwa muri za miriyoni bita cyane ku isezerano ryo kugaruka kwa Kristo. Bamwe babyita “Kuza U bwa Kabiri” cyangwa “Kugaruka.” Nyamara kandi, abenshi basa n’aho bari mu rujijo ku bihereranye n’icyo kugaruka kwa Kristo bisobanura koko. Ni mu buhe buryo Kristo yagombaga kugaruka? Ni ryari yagombaga kugaruka? Kandi se, ni gute ibyo bireba imibereho yacu muri iki gihe?

Uko Kristo Yagombaga Kugaruka

3. Abantu benshi bizera iki ku bihereranye no kugaruka kwa Kristo?

3 Dukurikije uko igitabo An Evangelical Christology kibivuga, “kuza ubwa ka kabiri cyangwa kugaruka kwa Kristo (parousia) bisobanura gushyiraho ubwami bw’Imana ku buryo budasubirwaho, ku mugaragaro kandi by’iteka ryose.” Benshi bizera ko kugaruka kwa Kristo bizakorwa ku mugaragaro, bikazabonwa na buri wese mu batuye iyi si imbona nkubone. Mu gushyigikira icyo gitekerezo, benshi bitabaza mu Byahishuwe 1:​7, aho dusoma ngo “Dore arazana n’ibicu, kand’ amaso yos’ azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba.” Ariko se, uyu murongo ugomba gufatwa uko wakabaye ijambo ku rindi?

4, 5. (a) Tuzi dute ko mu Byahishuwe 1:⁠7 hatagomba gufatwa uko hakabaye ijambo ku rindi? (b) Ni gute amagambo yavuzwe na Yesu ubwe yemeza ubwo busobanuro?

4 Twibuke ko igitabo cy’Ibyahishuwe cyanditswe mu “bimenyetso.” (Ibyahishuwe 1:⁠1) Bityo rero, uwo murongo ugomba kuba ufite icyo ushaka kugereranya; bitabaye ibyo se, ni gute byashoboka ko ‘abacumise’ Kristo bazamubona agaruka? Dore nawe kuva bapfuye hashize hafi ibinyejana makumyabiri! Byongeye kandi, abamarayika bavuze ko Kristo yari kugaruka “nk’uko” yagiye. Nonese, yagiye ate? Mbese, yaba yarabonywe n’abantu babarirwa muri za miriyoni? Oya rwose, bake gusa mu bigishwa be ni bo babonye ibyo bintu. Nanone kandi, ubwo abamarayika bavuganaga na bo, mbese ye, izo ntumwa zari zigihanze amaso Kristo zikurikirana urugendo rwe rwose kugeza mu ijuru? Oya, kuko igicu cyari cyamubakingirije. Nyuma y’umwanya muto, yagombye kwinjira mu ijuru ry’imyuka ari ikiremwa cy’umwuka, atabonwa n’amaso ya kimuntu (1 Abakorinto 15:​50). Rero, icyo intumwa zabonye si ikindi kitari intangiriro yo kuzamurwa kwa Yesu; ntizashoboye kubona iherezo ryako, ari byo bivuga gusubira aho Se, Yehova ari mu ijuru. Ibyo zashoboraga kubirebesha amaso yo kwizera gusa.​—⁠Yohana 20:⁠17.

5 Bibiliya yigisha ko Yesu yagombaga kugaruka nk’uko yagiye. Mbere gato yo gupfa kwe, Yesu ubwe yaravuze ati “Hasigay’ umwanya muto, ab’isi ntibabe bakimbona” (Yohana 14:​19). Nano­ne kandi, yaravuze ati “Ubgami bg’Imana ntibuzaza ku mugaragaro” (Luka 17:​20). Nonese, ni mu buhe buryo “amaso yos’ azamureba”? Kugira ngo dushobore gusubiza icyo kibazo, mbere na mbere tugomba gusobanukirwa neza ijambo Yesu n’abigishwa be bakoresheje bavuga ibyo kugaruka kwe.

6. (a) Kuki ijambo ry’Ikigiriki pa·rou·siʹa ridakwiriye guhindurwamo amagambo nko “kugaruka,” “kugera,” “gusohora” cyangwa “kuza”? (b) Ni iki cyerekana ko pa·rou·siʹa, cyangwa “ukuhaba,” bimara igihe kirekire kuruta ikindi kintu kibaho mu kanya gato?

6 Mu by’ukuri, twavuga ko Kristo akora ibirenze ibyo “kugaruka” gusa. Iryo jambo, kimwe n’andi nko “kuza,” “kugera” cyangwa “gusohora,” ryumvikanisha ikintu kimwe kiba mu mwanya muto. Ariko kandi, ijambo ry’Ikigiriki Yesu n’abigishwa be bakoresheje risobanura ibirenze ibyo. Iryo jambo ni pa·rou·siʹa, kandi rifashwe uko ryakabaye ijambo ku rindi, risobanurwa ngo “kuba hamwe na” cyangwa “ukuhaba.” Abenshi mu ntiti mu bya Bibiliya bemeza ko iryo jambo ritumvikanamo kugera [ahantu] gusa, ko ahubwo rinakubiyemo kuhaba by’igihe kirekire​—⁠nk’igihe umutegetsi yasuye ahantu yatumwe n’igihugu cye. Uko kuhaba si ukw’akanya gato; ni igihe cyihariye kandi cyashyizweho ikimenyetso. Muri Matayo 24:​37-39, Yesu yavuze ko “kuza [ukuhaba, MN ] [ pa·rou·siʹa] k’Umwana w’umuntu” kwari kumera nk’uko “iminsi ya Noa” yabanjirije Umwuzure yari iri. Noa yubatse inkuge kandi aburira ababi mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere yuko Umwuzure uza ukarimbura isi mbi yariho icyo gihe. Mu buryo nk’ubwo, ukuhaba kwa Kristo na ko kugomba kumara imyaka ibarirwa muri za mirongo mbere yuko habaho irimbuka rikomeye.

7. (a) Ni iki cyemeza ko pa·rou·siʹa itabonwa n’amaso ya kimuntu? (b) Ni gute kandi ni ryari imirongo y’Ibyanditswe ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo “amaso yos[e]” amureba, izasohozwa?

7 Nta gushidikanya rero, nta bwo pa·rou·siʹa ibonwa n’amaso ya kimuntu imbona nkubone. Iyo bitaza kuba ibyo se, kuki Yesu yari kumara igihe kinini, nk’uko turi bubibone, aha abigishwa be ikimenyetso cyari gutuma bashobora gutahura ibihereranye no kuhaba kwe?a Icyakora, ubwo Kristo azaza kurimbura gahunda y’isi ya Satani, ukuhaba kwe kuzagaragarira bose nta shiti. Ubwo ni bwo noneho “amaso yos’ azamureba.” Ndetse n’abamurwanya bazashobora kumenya koko ko ubutware bwe buganje, ariko bumiwe.​—⁠Reba Matayo 24:​30; 2 Abatesalonike 2:⁠8; Ibyahishuwe 1:⁠5, 6.

Ni Ryari Uko Kuhaba Kwatangiye?

8. Ni iki cyabaye ikimenyetso cy’intangiriro yo kuhaba kwa Kristo, kandi cyabereye he?

8 Ukuhaba kwa Mesia kwatangiranye n’igikorwa cyasohoje ubuhanuzi bwinshi bumwerekeyeho. Yambitswe ikamba aba Umwami mu ijuru (2 Samweli 7:​12-16; Yesaya 9:​6, 7; Ezekieli 21:​26, 27). Yesu ubwe yerekanye ko ukuhaba kwe kwari kuba gufitanye isano n’ubwami bwe. Mu migani myinshi, yigereranyije n’umuntu ukomeye wasize urugo rwe n’abagaragu be maze akajya mu rugendo rw’igihe kirekire mu “gihugu cya kure” agiye “kwimikirwa yo.” Umwe muri iyo migani yawuciye asubiza ikibazo intumwa ze zibazaga ku bihereranye n’igihe pa·rou·siʹa ye yari gutangirira; undi awubacira bitewe n’uko “bībgiraga k’ ubgami bg’Imana bugiye kubonek’ uwo mwanya” (Luka 19:​11, 12, 15; Matayo 24:​3; 25:​14, 19). Bityo rero, mu gihe yari akiri ku isi ari umuntu, kwimikwa kwe kwari kukiri kure, kukaba kwari kuzabera mu “gihugu cya kure,” ari cyo juru. Ariko se, ibyo byari kuba ryari?

9, 10. Ni ikihe gihamya dufite cyemeza ko ubu Kristo ategeka mu ijuru, kandi ni ryari yatangiye gutegeka?

9 Ubwo abigishwa ba Yesu bamubazaga bati ‘ikimenyetso cyo kuhaba kwawe n’icy’irangira rya gahunda y’ibintu ni ikihe?,’ MN, Yesu yabasubije abaha ubusobanuro burambuye ku bihereranye n’igihe kizaza. (Matayo, igice cya 24; Mariko, igice cya 13; Luka, igice cya 21; reba nanone 2 Timoteo 3:​1-5; Ibyahishuwe, igice cya 6.) Icyo kimenyetso kigizwe n’ibintu byinshi byajyaga kubaho mu gihe cy’imidugararo. Icyo gihe cyari kurangwa n’intambara mpuzamahanga, ukwiyongera k’ubwicanyi, ukononekara kw’imibereho yo mu muryango, indwara z’ibyorezo, inzara n’imitingito y’isi​—⁠bitari mu duce tumwe na tumwe gusa ahubwo bisakaye mu isi yose. Mbese ye, ibyo nta cyo byaba bikwibukije? Buri munsi uhise utsindagiriza ko ikinyejana cya 20 gihuje rwose n’ibyo Yesu yavuze.

10 Abahanga mu by’amateka bemeza ko umwaka wa 1914 wabaye intangiriro y’ihinduka mu mateka ya kimuntu, umwaka watangije igihe cyaranzwe no kutongera kugira ubushobozi bwo gukemura ibyinshi muri ibyo bibazo, maze bisakara ku isi hose. Ni koko, ibyabaye mu isi bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya, byose bihuriza ku mwaka wa 1914 byerekana ko ari wo mwaka Yesu yatangiye gutegeka ari Umwami mu ijuru. Byongeye kandi, ubuhanuzi bwo muri Danieli igice cya 4, bukubiyemo igihamya cy’ukuntu ibihe byari gukurikirana kugeza kuri uwo mwaka​—⁠ni ukuvuga umwaka wa 1914⁠—​bugaragaza ko ari cyo gihe Umwami wimitswe na Yehova yari gutangira gutegeka.b

Kuki Hariho Igihe cy’Imidugararo?

11, 12. (a) Kuki bigora bamwe kwemera ko ubu Kristo ategeka mu ijuru? (b) Ni gute twatanga urugero ku byabaye ubwo Yesu yari amaze kwimikwa akaba Umwami?

11 Nyamara kandi, hari bamwe bibaza bati ‘ariko se, niba Mesia ategeka mu ijuru, kuki isi ivurunganye akageni kangana gatyo? Mbese ye, twavuga ko ubutegetsi bwe budashoboye?’ Reka twifashishe urugero kugira ngo dushobore kubyiyumvisha. Tuvuge ko igihugu runaka cyaba gitegekwa n’umuperezida mubi, kandi uwo muperezida akaba yarashyizeho gahunda mbi y’imitegekere ikurikiranira hafi akantu kose kabera muri buri karere k’igihugu. Hanyuma hakaza kubaho amatora; noneho umuntu mwiza akaba ari we uyatsinda. Icyo gihe byagenda bite? Nk’uko bijya bigenda mu bihugu bimwe bigendera ku matwara ya demokarasi, mbere yuko umuperezida mushya atangira imirimo ye ku mugaragaro, habanza kubaho igihe cy’inzibacyuho kimara amezi runaka. Abo bantu bombi bakwitwara bate muri icyo gihe? Mbese, uwo muntu mwiza yahita yigabiza ibintu bibi byose byahawe intebe mu gihugu cyose bishyizweho n’uwo asimbuye maze agaherako abisenya? Ahubwo se, ntiyabanza kwibanda ku murwa mukuru, agashyiraho abategetsi bashya kandi agacana umubano wose n’amashumi y’uwahoze ari perezida hamwe n’ibyitso bye? Bityo rero, mu gihe yaba amaze gushyira ubutegetsi bwose mu maboko ye, ni bwo noneho yashobora gutegekera mu cyicaro cy’ubutegetsi kiboneye kandi gikora neza. Na ho ku bihereranye na wa muperezida mubi, mbese, mu gihe gito yaba asigaranye, ntiyaboneraho gusahura igihugu akivanamo indonke mbi ashobora kubona zose mbere yuko yakwa ububasha bwose?

12 Mu by’ukuri, ibyo ni ko bimeze no ku byerekeye pa·rou·siʹa ya Kristo. Mu Byahishuwe 12:​7-12 hagaragaza ko ubwo Kristo yimikwaga mu ijuru, igikorwa cye cya mbere cyabaye icyo kuryirukanamo Satani n’abadayimoni be, bityo yeza icyicaro cy’ubutegetsi bwe. Nyuma y’uko gutsindwa kwari gutegerejwe igihe kirekire, ni gute Satani yitwara muri iki ‘gihe gito’ asigaranye mbere yuko Kristo akoresha ububasha bwe hano ku isi mu buryo bwuzuye? Kimwe na wa muperezida mubi, agerageza gutwara ikintu cyose ashobora kuvana muri iyi gahunda y’ibintu ishaje. Icyakora, ikimushishikaje si amafaranga, ahubwo ashishikajwe no kubona abantu bamuyoboka. Ashaka kuvana abantu benshi kuri Yehova no ku Mwami uganje yashyizeho uko bishoboka kose.

13. Ni gute Ibyanditswe byerekana ko ubutware bwa Kristo bwari gutangirana n’ibihe by’umuvurungano hano ku isi?

13 Ntibitangaje rero kuba ubutware bwa Mesia bwaratangiranye n’igihe ‘isi’ yagushije ‘ishyano’ (Ibyahishuwe 12:​12). Muri Zaburi 110:​1, 2, 6 na ho herekana ko Mesia yari gutangira gutegeka ‘hagati y’abanzi be.’ Nyuma y’aho, ni bwo yari kujanjagura “amahanga” yose hamwe n’ibice bigize gahunda mbi ya Satani byose maze akabitsembaho!

Igihe Mesia Azategekera Isi

14. Ni iki Mesia azashobora gukora mu gihe azaba amaze kurimbura gahunda mbi y’ibintu ya Satani?

14 Umwami Mesia, Yesu Kristo, namara kurimbura gahunda ya Satani hamwe n’abayishyigikiye bose, ni bwo noneho azashobora gusohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya buhebuje buvuga iby’Ubwami bwe bw’Imyaka Igihumbi. Muri Yesaya 11:​1-10 hadufasha kwiyumvisha uko ubutegetsi bwa Mesia buzaba bumeze. Umurongo wa 2 utubwira ko azaba afite “[u]mwuka w’Uwiteka [Yehova, MN] . . . , umwuka w’ubgenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujy’inama n’uw’imbaraga.”

15. Ni iki “umwuka w’imbaraga” uzamara mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mesia?

15 Reka turebe uruhare ‘umwuka w’imbaraga’ uzagira mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu. Ubwo yari hano ku isi, Yehova yamuhaga imbaraga zamubashishaga gukora ibitangaza. Kandi rero, yagaragaje ubushake buvuye ku mutima ukunze bwo gufasha abantu, avuga ati “ndabishaka” (Matayo 8:⁠3). Icyakora, ibitangaza yakoze icyo gihe byari urugero ruto gusa rw’ibyo yari kuzakora ubwo yari kuzaba ategekera mu ijuru. Yesu azakora ibitangaza ku isi hose! Abarwayi, impumyi, ibipfamatwi, ibimuga n’ibirema bazakizwa be kuzongera kurangwaho ubusembwa ukundi (Yesaya 35:​5,  6). Ibiribwa bitubutse, kandi bizasaranganywa nta buryamirane, bizatuma hatongera kubaho icyitwa inzara ukundi (Zaburi 72:​16). Bite noneho ku bihereranye na za miriyoni z’abantu bari mu bituro abo Imana yishimira kwibuka? ‘Imbaraga’ za Yesu zizamubashisha kubazura no guha buri wese umwanya wo kuba yashobora kuzabaho iteka muri Paradizo! (Yohana 5:​28, 29). Nyamara kandi, n’ubwo Umwami Mesia afite izo mbaraga zose, azakomeza kwicisha bugufi cyane. Ni koko, “azanezezwa no kūbah’ Uwiteka [gutinya Yehova, MN].”​—⁠Yesaya 11:⁠3.

16. Umwami Mesia azaba Umucamanza uteye ute, kandi ni gute ibyo binyuranye n’ibivugwa ku bacamanza b’abantu?

16 Nanone kandi, uwo Mwami azaba n’Umucamanza utunganye. “Nta[za]c’ imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumv’ urw’umwe.” Nonese, ni uwuhe mucamanza w’umuntu, yaba uwabayeho kera cyangwa uriho ubu washobora kuvugwaho atyo? Ndetse n’umuntu w’umunyabwenge waminuje ashobora guca imanza ashingiye ku byo yeretswe n’ibyo abwiwe gusa, akoresheje ubwenge cyangwa ubushishozi yaba afite. Ni yo mpamvu abacamanza b’iyi si ishaje bashobora gukururwa cyangwa kujijishwa n’ubuhanga mu gusobekeranya ibitekerezo n’amagambo cyangwa ibihamya bivuguruzanya. Akenshi usanga abatunzi n’abakomeye ari bo bonyine bashobora kubona uburyo bwo kwiregura bubarenganura nk’aho ubutabera bugurwa. Mu gihe cy’Umucamanza Mesia ho si uko bizagenda! Asoma ibiri mu mitima. Nta na kimwe gishobora kumwisoba. Ubutabera burangwamo urukundo n’imbabazi ntibuzaba bugurishwa. Buzahoraho buganje.​—⁠Yesaya 11:​3-5.

Icyo Ubutware Bwe Bukurebaho

17, 18. (a) Ni iyihe shusho ishamaje ivugwa muri Yesaya 11:​6-9 ku bihereranye n’uko imimerere y’abantu izaba imeze mu gihe kizaza? (b) Mbere na mbere ubwo buhanuzi bwerekeye kuri bande, kandi kuki? (c) Ni gute ubwo buhanuzi buzasohozwa mu buryo nyabwo bitari mu buryo bw’ikigereranyo?

17 Birumvikana ko ubutware bwa Mesia bufite icyo buhindura ku myifatire y’abayoboke babwo mu buryo bwimbitse. Buhindura abantu. Muri Yesaya 11:​6-9 herekana neza uko urugero rw’iryo hinduka rungana. Ubwo buhanuzi butanga ishusho ishimishije buvuga iby’inyamaswa z’inkazi​—⁠idubu, amasega, ingwe, intare, incira⁠—​ziri hamwe n’amatungo yo mu rugo ataryana, ndetse n’abana. Nyamara kandi, izo nyamaswa z’inkazi nta kaga ziteye! Kubera iki? Umurongo wa 9 usubiza ugira uti “Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose; kukw’ is’ izakwirwa no kumeny’ Uwiteka [Yehova, MN], nkukw amazi y’inyanj’ akwira hose.”

18 Birumvikana ariko ko “kumeny’ Uwiteka [Yehova, MN]” byo bitashoboraga kugira ingaruka ku nyamaswa nyanyamaswa; bityo rero, iyo mirongo ikaba igomba mbere na mbere kuba yerekeye ku bantu. Ubutware bwa Mesia butegura porogaramu yo kwigisha abantu ku isi hose ibyerekeye Yehova n’inzira ze, no kubigisha gukorerana mu rukundo kandi bubahana. Muri Paradizo dutegereje, Mesia azageza abantu ku butungane bw’umubiri no mu myifatire mu buryo bw’igitangaza. Imico ya kinyamaswa irangwa no kwenderanya yahindanije kamere ya kimuntu idatunganye izaba itakiriho. Mu buryo butari ikigereranyo kandi, amaherezo abantu bazagera ubwo babana amahoro n’inyamaswa!​—⁠Gereranya n’Itangiriro 1:⁠28.

19. Ni gute ubutegetsi bwa Mesia bugira icyo buhindura ku mibereho y’abantu muri iyi minsi y’imperuka?

19 Ariko kandi, wibuke ko ubu Mesia yatangiye gutegeka. No muri iki gihe, abayoboke b’Ubwami bwe barimo bariga kubana mu mahoro, bityo bakaba basohoza ibivugwa muri Yesaya 11:​6-9 mu buryo bumwe. Byongeye kandi, ubu imyaka igiye kuba 80 Yesu asohoza ibivugwa muri Yesaya 11:​10 hagira hati “Maz’ uwo munsi igitsina cya Yesai kizaba gihagaritswe no kuber’ amahang’ ibendera, icyo gitsina ni w’ amahang’ azahakwaho; kand’ ubuturo bge buzagir’ icyubahiro.” Abantu bo mu mahanga yose barangamiye Mesia. Kubera iki? Kubera ko kuva yatangira gutegeka “[ya]hagaritswe no kuber’ amahang’ ibendera.” Yatumye ukuhaba kwe kumenyekana hose binyuriye kuri porogaramu yagutse twigeze kuvuga yo kwigisha ku isi hose. Koko rero, Yesu yari yarahanuye ko umurimo wo kubwiriza ku isi hose wari kuba ikimenyetso kigaragaza ukuhaba kwe mbere y’iherezo ry’iyi gahunda ishaje.​—⁠Matayo 24:⁠14.

20. Ni iyihe myifatire aboyoboke b’ubutegetsi bwa Mesia bose bagomba kwirinda, kandi kuki?

20 Bityo rero, ukuhaba kwa Kristo ari Umwami uganje si ibintu by’amagambo bidafite icyo biturebaho, cyangwa ikibazo cyo kugirwaho impaka n’intiti mu bya tewolojiya gusa. Ubutware bwe bufite icyo buturebaho kandi bunahindura imibereho y’abantu nk’uko umuhanuzi Yesaya yari yarabihanuye. Yesu yamaze kubona abayoboke b’Ubwami bwe babarirwa muri za miriyoni abakuye muri iyi gahunda y’isi yanduye. Mbese, uri umwe muri abo bayoboke? Niba ari ko biri, nimucyo rero dukorere Umutware wacu dufite igishyuhirane n’ibyishimo byose bimukwiriye! Ni koko, biroroshye cyane kuba twarambirwa kandi tukunga ijwi rwacu mu ry’iyi si ryo gukobana rirangurura rigira riti “Isezerano ryo kuza [kuhaba, MN ] kwe riri he?” (2 Petero 3:⁠4). Ariko kandi, nk’uko Yesu ubwe yabivuze, “uwihangana akagez’ imperuka, ni w’ uzakizwa.”​—⁠Matayo 24:⁠13.

21. Ni gute buri wese muri twe ashobora kurushaho guha agaciro ibyiringiro byerekeye kuri Mesia?

21 Buri munsi wose uhise, urushaho kutwegereza umunsi ukomeye ubwo Yehova azategeka Umwana we kugaragariza isi yose ko ahari. Ntugatume na rimwe ibyiringiro byo kuza k’uwo munsi bikendera. Fata igihe cyo gutekereza ku byerekeye Yesu Mesia no ku mico ye ari Umwami uganje. Nanone kandi, tekereza mu buryo bwimbitse ku byerekeye Yehova Imana, we dukesha ibyiringiro bihebuje biri muri Bibiliya byerekeye kuri Mesia. Nubigenza utyo, nta gushidikanya ko uzarushaho kugira ibyiyumvo nk’ibyo intumwa Paulo yari ifite ubwo yandikaga igira iti “Mbeg’ ubury’ ubutunzi n’ubgenge n’ubumenyi by’Imana bitagir’ akagero!”​—⁠Abaroma 11:⁠33.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mu wa 1864, R. Govett, umuhanga mu bya tewolojiya yagize icyo avuga kuri ibyo agira ati “Kuri jye, ibyo bisa n’aho ari mahwe rwose. Niba uko Kuhaba kwaratangiwe ikimenyetso, ni uko kwari kubaho mu ibanga. Nta bwo dukeneye ikimenyetso cyo kutumenyesha ukuhaba kw’ibyo tureba.”

b Ubusobanuro burambuye wabusanga mu gitabo “Que ton royaume vienne!,” ku mapaji ya 132-8.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni mu buhe buryo Kristo yagarutse?

◻ Tuzi dute ko pa·rou·siʹa ya Kristo itabonwa n’amaso kandi ko imara igihe kirekire?

◻ Ukuhaba kwa Kristo kwatangiye ryari, kandi ni gute tubimenya?

◻ Mesia ni Umutware wo mu ijuru uteye ate?

◻ Ni mu buhe buryo Ubutware bwa Kristo bugira icyo bihindura ku mibereho y’abayoboke babwo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Ibyiringiro by’uko Yesu yari kugaruka byari bifite agaciro kanini ku ntumwa ze z’indahemuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Mu gihe Yesu azaba ategeka ari mu ijuru azakora ibitangaza ku isi hose

[Aho ifoto yavuye]

Isi: Nk’uko yerekanwa kuri iyi foto ya NASA

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze