Ukuza kwa Yesu Cyangwa Ukuhaba kwe—Icy’Ukuri Ni Ikihe Muri Ibyo Byombi?
“Ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” “NW”] kwawe n’icy’imperuka y’isi [“ya gahunda y’ibintu,” “NW”] ni ikihe?”—MATAYO 24:3.
1. Ni uruhe ruhare ibibazo byari bifite mu murimo wa Yesu?
UBURYO Yesu yakoreshaga ibibazo abigiranye ubuhanga, bwatumaga ababaga bamuteze amatwi batekereza, ndetse bakazirikana ibintu mu mimerere mishya (Mariko 12:35-37; Luka 6:9; 9:20; 20:3, 4). Dushobora kwishimira ko yanasubizaga ibibazo. Ibisubizo bye bimurika ukuri dushobora kuba tutari kumenya cyangwa gusobanukirwa binyuriye ku bundi buryo ubwo ari bwo bwose.—Mariko 7:17-23; 9:11-13; 10:10-12; 12:18-27.
2. Ni ikihe kibazo twagombye kwitaho uhereye ubu?
2 Muri Matayo 24:3, tuhasanga kimwe mu bibazo by’ingenzi cyane kurusha ibindi Yesu yasubije. Mu gihe iherezo ry’ubuzima bwe bwo ku isi ryari ryegereje, Yesu ni bwo yatanze umuburo w’uko urusengero rwa Yerusalemu rwari kurimburwa, bityo ibyo bikaba byari kuba iherezo rya gahunda ya Kiyahudi. Inkuru ya Matayo yongeraho iti “yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye, baramubaza bati ‘tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza [“kuhaba,” NW ] kwawe n’icy’imperuka y’isi [“ya gahunda y’ibintu,” NW ] ni ikihe?’ ”—Matayo 24:3.
3, 4. Ni irihe tandukaniro ry’ingenzi tubona mu buryo za Bibiliya zikoresha ijambo ry’ingenzi riri muri Matayo 24:3?
3 Abasomyi ba Bibiliya babarirwa muri za miriyoni bagiye bibaza bati ‘kuki abigishwa babajije icyo kibazo, kandi se, ni gute igisubizo cya Yesu cyagombye kungiraho ingaruka?’ Mu gisubizo Yesu yatanze, yavuze ibihereranye n’ukuntu ibibabi biba bisa, iyo igihe cy’impeshyi “kiri bugufi” (Matayo 24:32, 33). Ku bw’ibyo, amadini menshi yigisha ko intumwa zabazaga ikimenyetso cyo “kuza” kwa Yesu, ikimenyetso cyari kugaragaza ko ukugaruka kwe kwari kwegereje cyane. Yemera ko uko “kuza” kuzaba ari cyo gihe cyo kujyana Abakristo mu ijuru, hanyuma akarimbura isi. Mbese, wizera ko ibyo ari ukuri?
4 Aho gukoresha ijambo “kuza,” ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya, harimo n’iyitwa New World Translation of the Holy Scriptures, bukoresha ijambo “kuhaba.” Mbese, ibyo abigishwa babajije, hamwe n’ibyo Yesu yabasubije, bishobora kuba bitandukanye n’ibyo amadini yigisha? None se koko, ni iki cyabajijwe? Kandi se, ni ikihe gisubizo Yesu yatanze?
Ni Iki Babazaga?
5, 6. Ni uwuhe mwanzuro twafata ku bihereranye n’icyo intumwa zatekerezaga, ubwo zabazaga ikibazo dusoma muri Matayo 24:3?
5 Mu kuzirikana ibyo Yesu yari yavuze ku bihereranye n’urusengero, nta gushidikanya ko abigishwa barimo batekereza ibyerekeranye na gahunda ya Kiyahudi ubwo babazaga ‘ikimenyetso cyo kuza [cyangwa, “kuhaba”] kwe n’icy’imperuka ya gahunda y’ibintu [“igihe,” bifashwe uko byakabaye inyuguti ku yindi].’—Gereranya na “gahunda y’ibintu” ivugwa mu 1 Abakorinto 10:11, NW, n’“isi” ivugwa mu Bagalatiya 1:4, muri Bibiliya Ntagatifu.
6 Kugeza icyo gihe, intumwa zasobanukirwaga inyigisho za Yesu mu rugero ruciriritse. Mbere y’aho, bibwiraga ko “ubwami bw’Imana bugiye kuboneka uwo mwanya” (Luka 19:11; Matayo 16:21-23; Mariko 10:35-40). Ndetse na nyuma y’ikiganiro bagiranye ku Musozi wa Elayono, ariko mbere y’uko basigwa n’umwuka wera, bibajije niba icyo ari cyo gihe Yesu yari agiye kugarura Ubwami muri Isirayeli.—Ibyakozwe 1:6.
7. Kuki intumwa zagombaga kubaza Yesu ibihereranye n’inshingano ye yo mu gihe kizaza?
7 Icyakora, bari bazi ko azagenda, kubera ko yari aherutse kuvuga ati “hasigaye umwanya muto, umucyo ukiri muri mwe. Nimugende mugifite umucyo” (Yohana 12:35; Luka 19:12-27). Bityo, bashobora rwose kuba baribajije bati ‘niba Yesu agiye kugenda, ni gute tuzamenya ko yagarutse?’ Igihe yazaga ari Mesiya, abenshi ntibamumenye. Kandi ubwo hari hashize igihe kirenze umwaka nyuma y’aho, hari hakiriho ibibazo ku bihereranye no kumenya niba yari gusohoza ibyo Mesiya yagombaga gukora byose (Matayo 11:2, 3). Bityo, intumwa zari zifite impamvu zo kubaza ibihereranye n’igihe kizaza. Ariko se kandi, barimo babaza ikimenyetso cyari kwerekana ko ari hafi kuza, cyangwa se baba barabazaga ikindi kinyuranye n’ibyo?
8. Uko bigaragara, intumwa zishobora kuba zaravuganaga na Yesu mu ruhe rurimi?
8 Tekereza iyo uza kuba inyoni yari irimo yumva icyo kiganiro cyaberaga ku Musozi wa Elayono. (Gereranya n’Umubwiriza 10:20.) Wenda uba warumvise Yesu n’intumwa bavuga mu rurimi rw’Igiheburayo. (Mariko 14:70; Yohana 5:2; 19:17, 20; Ibyakozwe 21:40). Nyamara kandi, bashobora kuba bari bazi n’ururimi rw’Ikigiriki.
Icyo Matayo Yanditse—Mu Rurimi rw’Ikigiriki
9. Ni iki ubuhinduzi bwinshi bw’Ivanjiri ya Matayo bwo muri iki gihe bushingiyeho?
9 Inyandiko zo mu kinyejana cya kabiri I.C., zigaragaza ko Matayo yabanje kwandika Ivanjiri ye mu Giheburayo. Uko bigaragara, nyuma y’aho yaje kuyandika mu Kigiriki. Inyandiko nyinshi zanditswe mu Kigiriki, zakomeje kubaho kugeza muri iki gihe, kandi ziba urufatiro bashingiragaho mu guhindura Ivanjiri ye mu ndimi ibonekamo muri iki gihe. Ni iki Matayo yanditse mu Kigiriki ku bihereranye n’icyo kiganiro cyo ku Musozi wa Elayono? Ni iki yanditse ku byerekeye ikibazo gihereranye no “kuza” cyangwa “kuhaba” cyabajijwe n’abigishwa, kandi Yesu na we akaba yaragize icyo abivugaho?
10. (a) Ni irihe jambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kuza” ryakoreshejwe kenshi na Matayo, kandi se rishobora kuba risobanura iki? (b) Ni irihe jambo rindi ry’Ikigiriki rishishikaje?
10 Mu bice 23 bibanza by’ivanjiri ya Matayo, incuro zisaga 80, dusangamo inshinga y’Ikigiriki isanzwe ikoreshwa ku ijambo “kuza,” ari yo erʹkho·mai. Incuro nyinshi, yumvikanamo igitekerezo cyo kwegereza cyangwa kwegera, nk’uko muri Yohana 1:47 havuga hagira hati “Yesu abona Natanayeli aza aho ari.” Hakurikijwe uburyo inshinga erʹkho·mai ikoreshwa, ishobora gusobanurwa ngo “kugera,” “kujya,” “kugera ku,” “kugera,” cyangwa “kuba umuntu arimo agenda” (Matayo 2:8, 11; 8:28; Yohana 4:25, 27, 45; 20:4, 8; Ibyakozwe 8:40; 13:51). Ariko kandi, muri Matayo 24:3, 27, 37, 39, Matayo yakoresheje irindi jambo rinyuranye, izina ritaboneka mu yandi Mavanjiri ayo ari yo yose, ari ryo pa·rou·siʹa. Ubwo Imana ari yo yahumetse inyandiko ya Bibiliya, kuki yasunikiye Matayo guhitamo iryo jambo ry’Ikigiriki ryanditswe muri iyo mirongo, igihe yandikaga Ivanjiri ye mu Kigiriki? Risobanura iki, kandi se, kuki twagombye gushaka kubimenya?
11. (a) Ijambo pa·rou·siʹa ryumvikanisha iki? (b) Ni gute ingero zo mu nyandiko ya Josephus zituma dusobanukirwa ijambo pa·rou·siʹa? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
11 Mu buryo butaziguye, ijambo pa·rou·siʹa risobanura “kuhaba.” Igitabo cya Vine cyitwa Expository Dictionary of New Testament Words kigira kiti “ijambo PAROUSIA, . . . rifashwe [uko ryakabaye inyuguti ku yindi], ukuhaba, para, hamwe na ousia, rikaba (rikomoka kuri eimi, kuba), ryumvikanisha kuhagera no kuhaba. Urugero, mu rwandiko umugore umwe yanditse ku gipapuro cyakozwe mu mfunzo, yavuze akamaro ka parousia ye ari ahantu runaka kugira ngo abashe kwita ku bibazo byarebanaga n’umutungo we.” Abandi banditsi b’inkoranyamagambo, basobanura ko iryo jambo parousia ryumvikanisha ‘uruzinduko rw’umutegetsi.’ Ku bw’ibyo rero, si igihe cyo kugera ahantu gusa, ahubwo ni ukuhaba uhereye igihe umuntu agereye ahantu runaka na nyuma y’aho. Igishimishije, uko ni ko Josephus, umuhanga mu byerekeye amateka w’Umuyahudi, wabayeho mu gihe cy’intumwa, yakoresheje ijambo pa·rou·siʹa.a
12. Ni gute ingero zo muri Bibiliya ubwayo zidufasha kwemeza icyo ijambo pa·rou·siʹa risobanura?
12 N’ubwo ibisobanuro bitangwa ku ijambo “ukuhaba” bigaragazwa neza n’ibitabo bya kera, ariko kandi Abakristo bashishikazwa mu buryo bwihariye no kumenya uburyo Ijambo ry’Imana rikoresha ijambo pa·rou·siʹa. Igisubizo ni cya kindi—ni ukuhaba. Ibyo tubibonera mu ngero zitangwa mu nzandiko za Pawulo. Urugero, yandikiye Abafilipi agira ati “nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira, uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu.” Nanone, yavuze ibihereranye no kugumana na bo kugira ngo bashobore kumwirata ‘ubwo yari kuzasubira kugaruka iwabo [“kuhaba,” NW ] [pa·rou·siʹa]’ (Abafilipi 1:25, 26; 2:12). Ubundi buhinduzi bugira buti “kuzongera kuba ndi kumwe namwe” (Weymouth; New International Version); “igihe nzongera kuba ndi kumwe namwe” (Jerusalem Bible; New English Bible); na “ubwo nanone muzongera kuba mumfite muri mwe” (Twentieth Century New Testament). Mu 2 Abakorinto 10:10, 11, Pawulo yakoresheje imvugo ngo “ari aho” no ‘[kuba] adahari’ mu buryo buhabanye. Muri izo ngero, bigaragara ko atavugaga ibyo kuba yari agiye kuza cyangwa kuhagera; yakoresheje ijambo pa·rou·siʹa ashaka kuvuga iby’igihe yari kuba ahari.b (Gereranya na 1 Abakorinto 16:17.) Noneho se, bite ku bihereranye n’amagambo yerekeza kuri pa·rou·siʹa ya Yesu? Mbese, yaba yumvikanisha “ukuza” kwe, cyangwa agaragaza ukuhaba kw’igihe kirekire?
13, 14. (a) Kuki tugomba gufata umwanzuro w’uko pa·rou·siʹa ikomeza ikamara igihe runaka? (b) Ni iki kigomba kuvugwa ku bihereranye n’igihe pa·rou·siʹa ya Yesu imara?
13 Abakristo basizwe n’umwuka bo mu gihe cya Pawulo, bari bashishikajwe na pa·rou·siʹa ya Yesu. Ariko kandi, Pawulo yabahaye umuburo wo kwirinda ‘kuva mu bwenge.’ Mbere na mbere, hagombaga kwaduka ‘umunyabugome,’ waje kugaragara ko ari abayobozi ba kidini bo muri Kristendomu. Pawulo yanditse avuga ko “kuza [“kuhaba,” NW] k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma” (2 Abatesalonike 2:2, 3, 9). Uko bigaragara, pa·rou·siʹa, cyangwa kuhaba k’ “umunyabugome,” ntibyari ukuhagera ibi by’akanya gato gusa; byari ukuhaba igihe kirekire, igihe ibitangaza by’ibinyoma byari gukorerwamo. Kuki ibyo ari iby’ingenzi?
14 Zirikana umurongo ubanziriza uwo, ugira uti “ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza [“ukuhaba,” NW ] kwe.” Kimwe n’uko ukuhaba k’ “umunyabugome” kwari kumara igihe runaka, ni na ko ukahaba kwa Yesu kwari kumara igihe runaka, maze kukazagera ku ndunduro ku irimbuka ry’uwo munyabugome, ari we “mwana wo kurimbuka.”—2 Abatesalonike 2:8.
Imiterere y’Ururimi rw’Igiheburayo
15, 16. (a) Ni irihe jambo ryihariye ryakoreshejwe mu buhinduzi bwinshi bw’Ivanjiri ya Matayo mu Giheburayo? (b) Ni gute ijambo bohʼ rikoreshwa mu Byanditswe?
15 Nk’uko twamaze kubibona, biragaragara ko Matayo yabanje kwandika Ivanjiri ye mu rurimi rw’Igiheburayo. None se, ni irihe jambo ry’Igiheburayo yakoresheje muri Matayo 24:3, 27, 37, 39? Imirongo yo muri Matayo yahinduwe mu Giheburayo cyo muri iki gihe, ikoresha inshinga bohʼ, haba mu kibazo cy’intumwa no mu gisubizo cya Yesu. Ibyo bishobora gutuma dusoma ngo ‘ikimenyetso cya [bohʼ] yawe n’icy’imperuka y’isi [“iherezo rya gahunda y’ibintu,” NW ] ni ikihe?’ na ‘nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko na [bohʼ] y’umwana w’umuntu izaba.’ Ijambo bohʼ risobanura iki?
16 N’ubwo inshinga y’Igiheburayo bohʼ ifite ibisobanuro binyuranye, mbere na mbere isobanurwa ngo “kuza.” Igitabo cyitwa Theological Dictionary of the Old Testament kigira kiti ‘inshinga bohʼ iboneka incuro 2532, ni imwe mu nshinga zikoreshwa kenshi mu Byanditswe bya Giheburayo, kandi ni yo nshinga y’ibanze ikoreshwa mu kuvuga ibihereranye no kugenda, umuntu ava aho yari ari akajya ahandi’ (Itangiriro 7:1, 13; Kuva 12:25; 28:35; 2 Samweli 19:30; 2 Abami 10:21; Zaburi 65:2; Yesaya 1:23; Ezekiyeli 11:16; Daniyeli 9:13; Amosi 8:11). Iyo Yesu n’intumwa baza kuba barakoresheje ijambo rifite ibisobanuro byinshi bene ako kageni, ugusobanurwa kwaryo kwashoboraga kugibwaho impaka. Ariko se, iryo jambo ni ryo ryaba ryarakoreshejwe?
17. (a) Kuki atari ngombwa ko ubuhinduzi bwo muri iki gihe bw’Ivanjiri ya Matayo bwo mu Giheburayo bugaragaza ibyo Yesu n’intumwa bavuze? (b) Ni hehe handi dushobora kuvana igihamya ku byerekeye ijambo Yesu n’intumwa ze bashobora kuba barakoresheje, kandi se, ni ku bw’iyihe mpamvu yindi aho hantu haba hadushishikaza? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
17 Uzirikane ko ubuhinduzi bw’Igiheburayo bwo muri iki gihe ari ubuhinduzi bushobora kutavuga neza neza ibyo Matayo yanditse mu Giheburayo. Icyo tuzi cyo ni uko Yesu ashobora kuba yarakoresheje irindi jambo ritari bohʼ, ijambo ryumvikanisha neza pa·rou·siʹa. Ibyo tubibonera mu gitabo cyitwa Hebrew Gospel of Matthew, cyanditswe mu mwaka wa 1995 n’umwarimu wo muri kaminuza witwa George Howard. Icyo gitabo cyibandaga ku nyandiko y’umuganga w’Umuyahudi witwaga Shem-Tob ben Isaac Ibn Shaprut, yo mu kinyejana cya 14, yari igamije kurwanya Ubukristo. Iyo nyandiko yagaragaje Ibyanditswe bya Giheburayo byo mu Ivanjiri ya Matayo. Hari ibihamya bigaragaza ko iyo nyandiko ya Matayo yari iya kera cyane, kandi yanditswe mbere na mbere mu rurimi rw’Igiheburayo, aho kuba yarahinduwe ivanywe mu rurimi rw’Ikilatini cyangwa urw’Igiheburayo mu gihe cya Shem-Tob.c Bityo, ibyo bishobora gutuma turushaho kuba hafi y’ibyavugiwe ku Musozi wa Elayono.
18. Ni irihe jambo ry’Igiheburayo rishishikaje rikoreshwa na Shem-Tob, kandi se, risobanura iki?
18 Muri Matayo 24:3, 27, 39, inyandiko ya Matayo ya Shem-Tob ntikoresha inshinga bohʼ. Ibiri amambu, ikoresha izina rifitanye isano na yo ari ryo bi·ʼahʹ. Iryo zina riboneka mu Byanditswe bya Giheburayo muri Ezekiyeli 8:5 honyine, aho risobanura “irembo.” Aho kumvikanisha igikorwa cyo kuza, aho ngaho iryo zina bi·ʼahʹ ryerekeza ku muryango w’inzu; igihe umuntu aba ageze aho binjirira cyangwa mu muryango, igihe ari mu nzu. Nanone kandi, inyandiko za kidini zidashingiye kuri Bibiliya zo mu Mizingo yavumbuwe ku Nyanja y’Umunyu, akenshi zikoresha ijambo bi·ʼahʹ ku bihereranye no kugera cyangwa gutangira imirimo y’ubutambyi. (Reba 1 Ngoma 24:3-19; Luka 1:5, 8, 23.) Nanone kandi, mu nyandiko y’Igiheburayo yahinduwe mu wa 1986 ivanywe mu Gisiriyake cya kera (cyangwa mu Cyarameyi) Peshitta akoresha ijambo bi·ʼahʹ muri Matayo 24:3, 27, 37, 39. Bityo rero, hari ibihamya bigaragaza ko mu bihe bya kera, izina bi·ʼahʹ rishobora kuba ryari rifite ibisobanuro bitandukanye mu buryo runaka n’inshinga bohʼ ikoreshwa muri Bibiliya. Kuki ibyo bishishikaje?
19. Niba Yesu n’intumwa barakoresheje ijambo bi·ʼah,ʹ ni uwuhe mwanzuro dushobora gufata?
19 Mu kibazo intumwa zabajije no mu gisubizo Yesu yazihaye, hashobora kuba harakoreshejwe iryo zina bi·ʼah.ʹ Ndetse n’iyo intumwa ziza kuba zari zifite igitekerezo gihereranye no kuhagera kwa Yesu ko mu gihe cyari kuza, Kristo yashoboraga gukoresha ijambo bi·ʼahʹ kugira ngo ababwire ibirenze ibyo bibwiraga. Yesu yashoboraga kwerekeza ku bihereranye no kuhagera kwe kugira ngo atangire umurimo mushya; kuhagera kwe kwari kuba itangiriro ry’inshingano ye nshya. Ibyo byashoboraga guhuza n’ibisobanuro by’ijambo pa·rou·siʹa, iryo Matayo yaje gukoresha nyuma y’aho. Iyo mikoreshereze ya bi·ʼahʹ yashoboraga mu buryo bwumvikana, gushyigikira icyo Abahamya ba Yehova bigishije kuva kera, ko “ikimenyetso” gikubiyemo byinshi cyatanzwe na Yesu cyari kugaragaza ko ahari.
Gutegereza Indunduro y’Ukuhaba Kwe
20, 21. Ni iki dushobora kwiga ku bihereranye n’ibyo Yesu yavuze byerekeye iminsi ya Nowa?
20 Icyigisho cyacu ku bihereranye no kuhaba kwa Yesu, cyagombye kugira ingaruka mu buryo butaziguye ku mibereho yacu no ku byo twiringiye kuzabona. Yesu yateye abigishwa be inkunga yo gukomeza kuba maso. Yatanze ikimenyetso kugira ngo ukuhaba kwe gushobore kumenyekana, n’ubwo abenshi batari kubimenya, nk’uko yabivuze agira ati “uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’umwana w’umuntu ni ko kuzaba: kuko, nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.”—Matayo 24:37-39.
21 Mu gihe cya Nowa, abantu benshi b’icyo gihe bakomeje kwikorera imirimo yabo ya buri munsi. Yesu yahanuye ko ari na ko byari kugenda igihe cyo “kuza [“kuhaba,” NW ] k’umwana w’umuntu.” Abantu bari bakikije Nowa, bashobora kuba baribwiraga ko nta kintu cyari kuzabaho. Ibiri amambu ariko, uzi uko byagenze. Iyo minsi yamaze igihe runaka, yageze ahakomeye, igihe ‘umwuzure wazaga ukabatwara bose.’ Luka avuga inkuru isa n’iyo, aho Yesu yagereranyije ‘iminsi ya Nowa’ n’‘iminsi y’Umwana w’umuntu.’ Yesu yatanze umuburo agira ati “ni na ko bizamera, umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.”—Luka 17:26-30.
22. Kuki twagombye gushishikazwa mu buryo bwihariye n’ubuhanuzi bwa Yesu bwo muri Matayo igice cya 24?
22 Ibyo byose ni iby’ingenzi mu buryo bwihariye kuri twe, kubera ko turi mu gihe tubona isohozwa ry’ibyo Yesu yahanuye—ni ukuvuga intambara, imitingito y’isi, ibyorezo by’indwara, kubura kw’ibyo kurya, hamwe n’itotezwa ry’abigishwa be (Matayo 24:7-9; Luka 21:10-12). Iyo mimerere yagiye igaragara uhereye igihe habayeho ubushyamirane bwatumye habaho ihinduka ry’amateka, ubushyamirane bwaje kwitwa Intambara ya Mbere y’Isi Yose, n’ubwo abantu benshi ibyo babifata nk’aho ari ibintu bisanzwe by’amateka. Icyakora, Abakristo b’ukuri biyumvisha icyo ibyo bintu by’ingenzi cyane bishaka kuvuga, kimwe n’uko abantu bari maso basobanukirwa ko igihe cy’impeshyi cyegereje iyo igiti cy’umutini gitangiye gutoha. Yesu yatanze inama agira ati “nuko namwe nimubona ibyo bibaye, muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi.”—Luka 21:31.
23. Amagambo ya Yesu yo muri Matayo igice cya 24 ni ay’ingenzi mu buryo bwihariye kuri ba nde, kandi kuki?
23 Yesu yerekeje ku bigishwa be igice kinini cy’igisubizo yatangiye ku Musozi wa Elayono. Ni bo bagombaga kwifatanya mu murimo wo kurokora ubuzima, ari wo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu isi yose mbere y’uko imperuka iza. Ni bo bashoboraga kubona “ikizira kirimbura . . . gihagaze Ahera.” Ni bo bashoboraga kwitabira igikorwa cyo ‘guhunga’ mbere y’umubabaro ukomeye. Kandi ni bo bashoboraga kugerwaho n’ingaruka mu buryo bwihariye z’amagambo yongeyeho agira ati “iyo minsi iyaba itagabanijweho, ntihajyaga kuzarokoka n’umwe: ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho” (Matayo 24:9, 14-22). Ariko se koko, ayo magambo ahumuriza asobanura iki, kandi se, kuki dushobora kuvuga ko aduha impamvu zatuma turushaho kugira ibyishimo, icyizere, n’umurava uhereye ubu? Icyigisho gikurikiraho cyibanda kuri Matayo 24:22 kizatanga ibisubizo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ingero zatanzwe na Josephus: Ku Musozi Sinayi imirabyo n’inkuba “byagaragaje ko Imana yari ihari [pa·rou·siʹa].” Kwigaragaza mu buryo bw’igitangaza mu buturo, “byerekanaga ukuhaba [pa·rou·siʹa] kw’Imana.” Mu kwereka umugaragu wa Elisa amagare yari abagose, Imana “yagaragarije abagaragu bayo imbaraga zayo no kuhaba [pa·rou·siʹa] kwayo.” Ubwo umutware w’Abaroma Petronius yageragezaga gucururutsa Abayahudi, Josephus yavuze ko ‘Imana yeretse Petronius ko ihari [pa·rou·siʹa],’ igusha imvura. Josephus ntiyigeze yerekeza ijambo pa·rou·siʹa ku kintu cyegereje cyangwa kuhagera by’akanya gato gusa. Yarikoresheje ashaka kuvuga ukuhaba mu buryo bwo gukomeza kuhaguma, ndetse no mu buryo butabonwa n’amaso (Kuva 20:18-21; 25:22; Abalewi 16:2; 2 Abami 6:15-17).—Gereranya na Antiquities of the Jews, Igitabo cya 3, igice cya 5, paragarafu ya 2 [80]; igice cya 8, paragarafu ya 5 [202]; Igitabo cya 9, igice cya 4, paragarafu ya 3 [55]; Igitabo cya 18, igice cya 8, paragarafu ya 6 [284].
b Mu gitabo cyitwa A Critical Lexicon and Concordance to the English and Greek New Testament, uwitwa E. W. Bullinger, agaragaza ko ijambo pa·rou·siʹa risobanurwa ngo ‘kuba umuntu ahari kuva ubwo, kuhaba, kuhagera; ukuza gukubiyemo igitekerezo cyo kuba ahantu igihe cyose uhereye igihe umuntu ahagereye.’
c Igihamya kimwe kibigaragaza, ni uko iyo nyandiko ikubiyemo imvugo y’Igiheburayo ngo “Izina,” incuro 19, yaba yanditswe yose uko yakabaye cyangwa mu magambo ahinnye. Umwarimu wo muri kaminuza witwa Howard yanditse agira ati “gusoma Izina ry’Imana mu nyandiko ya Gikristo yandukuwe n’uwarwanyaga idini rya Kiyahudi, biratangaje. Iyo iza kuba ari inyandiko ya Gikristo y’Ikigiriki cyangwa iy’Ikilatini yahinduwe mu rurimi rw’Igiheburayo, umuntu yashoboraga kwitega ko yasanga ijambo adonai [umwami] muri iyo nyandiko, aho kuba inyuguti zishushanya izina ry’Imana ridashobora kuvugwa, ari zo YHWH. . . . Kuba we yarongeyeho izina ridashobora kuvugwa, ntibyumvikana. Ibihamya bigaragaza mu buryo bukomeye ko Shem-Tob yabonye inyandiko ya Matayo irimo Izina ry’Imana, kandi ko ashobora kuba yararirekeyemo aho kwishyira mu kaga ko kuba yari kubarwaho umwenda wo kurivanamo.” Bibiliya yitwa New World Translation of the Holy Scriptures—With References ikoresha inyandiko ya Matayo ya Shem-Tob (J2) ishyigikira imikoreshereze y’izina ry’Imana mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki ari iby’ingenzi kureba itandukaniro riri hagati y’uburyo za Bibiliya zihindura muri Matayo 24:3?
◻ Ijambo pa·rou·siʹa risobanura iki, kandi se, kuki ibyo bishishikaje?
◻ Ni irihe sano rishobora kuba riri hagati y’Ikigiriki n’Igiheburayo ku bihereranye no muri Matayo 24:3?
◻ Ni ikihe kintu dukeneye kumenya ku byerekeye igihe, kugira ngo dusobanukirwe muri Matayo igice cya 24?