Gufatanya ihumure ritangwa na Yehova
“Ibyo tubīringiyeho bi[ra]shikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro, mufatanije no guhumurizwa.”—2 ABAKORINTO 1:7.
1, 2. Ni gute byagendekeye abenshi babaye Abakristo muri iki gihe?
ABASOMYI benshi b’Umunara w’Umurinzi ba vuba aha, babyirutse badafite ubumenyi bwerekeye ukuri kw’Imana. Wenda ibyo byaba byaragenze bityo no kuri wowe. Niba ari uko byagenze, ibuka ukuntu wumvise umeze ubwo amaso yawe yo gusobanukirwa yatangiraga guhumuka. Urugero, igihe wasobanukirwaga ku ncuro ya mbere ko abapfuye batababazwa, ahubwo ko ari nta cyo bumva, mbese ntiwahumurijwe? No mu gihe wamenyaga ibyiringiro biriho ku byerekeye abapfuye, ko ababarirwa muri za miriyari bazazukira ubuzima mu isi nshya y’Imana, mbese ntiwahumurijwe?—Umubwiriza 9:5, 10; Yohana 5:28, 29.
2 Bite se ku byerekeye isezerano ry’Imana ryo kuvanaho ubugome no guhindura iyi si paradizo? Mu gihe wigaga ibihereranye n’ibyo, mbese ntibyaguhumurije kandi bikakuzuzamo amatsiko y’ibizaba? Wumvise umeze ute mu gihe wamenyaga ku ncuro ya mbere ibihereranye n’uko byashoboka ko utazigera upfa, ahubwo ko wazarokoka ukabaho iteka muri iyo si izahinduka Paradizo? Nta gushidikanya, wumvise unezerewe. Ni koko, wari urimo ugezwaho ubutumwa buhumuriza bw’Imana, ubu bukaba bubwirizwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose.—Zaburi 37:9-11, 29; Yohana 11:26; Ibyahishuwe 21:3-5.
3. Kuki abageza ku bandi ubutumwa bw’Imana buhumuriza na bo bagerwaho n’imibabaro?
3 Icyakora nanone, ubwo wageragezaga kugeza ku bandi ubutumwa bwa Bibiliya, waje kwibonera ko “kwizera kudafitwe na bose” (2 Abatesalonike 3:2). Wenda bamwe mu bahoze ari incuti zawe, baguhaga urw’amenyo kubera ko wizera amasezerano ya Bibiliya. Ushobora ndetse no kuba waragezweho n’ibitotezo bitewe no gukomeza kwiga Bibiliya ufatanije n’Abahamya ba Yehova. Uko wagendaga utangira kugira ihinduka kugira ngo uhuze imibereho yawe n’amahame ya Bibiliya, abakurwanya bashobora kuba baragendaga barushaho gukaza umurego. Watangiye guhura n’imibabaro Satani n’isi ye bateza abemeye ihumure ritangwa n’Imana bose.
4. Ni mu buhe buryo butandukanye abashimishijwe vuba bashobora kubyifatamo mu gihe cy’imibabaro?
4 Ikibabaje ni uko, nk’uko Yesu yabihanuye, imibabaro igusha benshi maze bakareka kwifatanya n’itorero rya Gikristo (Matayo 13:5, 6, 20, 21). Abandi bihanganira imibabaro binyuriye mu gukomeza kwerekeza ibitekerezo byabo ku masezerano ahumuriza barimo biga. Mu gihe runaka, begurira Yehova ubuzima bwabo maze bakabatizwa, bakaba abigishwa b’Umwana we, Yesu Kristo (Matayo 28:19, 20; Mariko 8:34). Birumvikana ko iyo Umukristo abatijwe, imibabaro itarangirira aho. Urugero, gukomeza kugira imyifatire yo kutiyandarika, bishobora kuba intambara ikomeye ku muntu warerewe mu mibereho y’ubwiyandarike. Hari abandi na bo bagomba guhora bahanganye n’abo mu miryango yabo batizera babarwanya. Uko imibabaro yaba imeze kose, abakurikiza imibereho yo kwiyegurira Imana ari abizerwa bose, bashobora kwiringira ikintu kimwe badashidikanya. Mu buryo bwa bwite, bazibonera ihumure ritangwa n’Imana hamwe n’ubufasha bwayo.
“Imana Nyir’Ihumure Ryose”
5. Mu bigeragezo byinshi Pawulo yahuye na byo, ni iki nanone yabonye?
5 Umuntu umwe wishimiraga mu buryo bwimbitse ihumure ritangwa n’Imana, ni intumwa Pawulo. Nyuma y’igihe cyihariye cyaranzwe n’ibigeragezo muri Aziya n’i Makedoniya, yagize ihumure ryinshi ubwo yumvaga ko abagize itorero ry’i Korinto bari barakiriye neza urwandiko yari yabandikiye abacyaha. Ibyo byamuteye kubandikira urwandiko rwa kabiri, rukubiyemo amagambo akurikira yo gusingiza: “hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ni yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi, n’Imana nyir’ihumure ryose; iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.
6. Ni iki twigishwa n’amagambo ya Pawulo aboneka mu 2 Abakorinto 1:3, 4?
6 Ayo magambo yahumetswe, akubiyemo byinshi. Reka tuyasesengure. Mu nzandiko za Pawulo, iyo asingiza Imana, ayishimira cyangwa afite icyo ayisaba, dukunze kubona ko anashimira mu buryo bwimbitse Yesu Kristo, ari we Mutwe w’itorero rya Gikristo (Abaroma 1:8; 7:25; Abefeso 1:3; Abaheburayo 13:20, 21). Bityo rero, ayo magambo yo gusingiza Pawulo ayatura “Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, [ari na yo] Se.” Hanyuma, akoresha ku ncuro ya mbere mu nyandiko ze izina ry’Ikigiriki ryahinduwemo “imbabazi.” Iryo zina rikomoka ku ijambo rikoreshwa mu kugaragaza agahinda umuntu aterwa n’imibabaro y’undi. Ku bw’ibyo rero, Pawulo arasobanura ibyiyumvo birangwa n’impuhwe Imana igirira umuntu wese wo mu bagaragu bayo bizerwa bagerwaho n’imibabaro—ibyiyumvo birangwa n’impuhwe, bisunikira Imana kugira icyo ikora ku bw’inyungu zabo, ibigiranye imbabazi. Hanyuma kandi, Pawulo yabonaga ko Yehova ari we soko y’uwo muco mwiza amwita “Data wa twese w’imbabazi.”—Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
7. Kuki bishobora kuvugwa ko Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose”?
7 “Imbabazi” z’Imana zizanira ihumure umuntu uri mu mibabaro. Bityo rero, Pawulo akomeza yita Yehova “Imana nyir’ihumure ryose.” Bityo, ihumure iryo ari ryo ryose twagira riturutse ku neza ya bagenzi bacu duhuje ukwizera, dushobora kubona ko Yehova ari we soko yaryo. Nta humure nyakuri kandi rirambye ridaturuka ku Mana. Byongeye kandi, ni yo yaremye umuntu mu ishusho yayo, bityo ibyo bikaba bidushoboza kuba abatanga ihumure. Nanone kandi, umwuka wera w’Imana ni wo usunikira abagaragu bayo kugaragariza imbabazi abakeneye ihumure.
Twatojwe Kuba Abatanga Ihumure
8. N’ubwo Imana atari yo soko y’ibigeragezo bitugeraho, ni iyihe ngaruka nziza ukwihanganira imibabaro kwacu gushobora kutugiraho?
8 N’ubwo Yehova Imana yihanganira ibigeragezo binyuranye bigera ku bagaragu be bizerwa, nta na rimwe ajya aba isoko y’ibyo bigeragezo (Yakobo 1:13). Icyakora, ihumure aduha iyo twihanganiye imibabaro, rishobora kudutoza kujya turushaho kwita ku byo abandi bakeneye. Ibyo se bikagira izihe ngaruka? “Kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana” (2 Abakorinto 1:4). Bityo, Yehova adutoza kuba abantu bagira ingaruka nziza mu gufatanya ihumure atanga, na bagenzi bacu duhuje ukwizera, hamwe n’abo duhura na bo mu murimo wacu mu gihe twigana Kristo kandi ‘duhoza [“duhumuriza,” NW ] abarira bose.’—Yesaya 61:2; Matayo 5:4.
9. (a) Ni iki kizadufasha kwihanganira imibabaro? (b) Ni gute abandi bahumurizwa iyo twihanganiye imibabaro turi abizerwa?
9 Pawulo yihanganiye imibabaro ye myinshi, abifashijwemo n’ihumure rikomeye yahawe n’Imana binyuriye kuri Kristo (2 Abakorinto 1:5). Natwe dushobora kubona ihumure ryinshi binyuriye mu gutekereza ku masezerano y’Imana y’agaciro, mu gusenga dusaba ubufasha bw’umwuka wera wayo, no mu kwibonera uburyo Imana isubiza amasengesho yacu. Bityo, tuzahabwa imbaraga zo gukomeza gushyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, no kugaragaza ko Umwanzi ari umubeshyi (Yobu 2:4; Imigani 27:11). Mu gihe twihanganiye imibabaro y’uburyo ubwo ari bwo bwose turi abizerwa, kimwe na Pawulo, twagombye guha ishimwe ryose Yehova, we utanga ihumure rituma Abakristo bashobora gukomeza kuba abizerwa mu bigeragezo. Ukwihangana kw’Abakristo bizerwa, kugira ingaruka zitera ihumure mu mishyikirano ya kivandimwe, kugatuma abandi na bo biyemeza “[k]wihanganira imibabaro imwe.”—2 Abakorinto 1:6.
10, 11. (a) Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byateye imibabaro mu itorero ry’i Korinto ya kera? (b) Ni gute Pawulo yahumurije itorero ry’i Korinto, kandi ni ibihe byiringiro yatangaje?
10 Abakorinto bagezweho n’imibabaro igera ku Bakristo b’ukuri bose. Byongeye kandi, bari bakeneye inama yo guca umusambanyi utihana (1 Abakorinto 5:1, 2, 11, 13). Kudakora icyo gikorwa no kudahosha imyiryane n’amacakubiri, byari byarakojeje isoni itorero. Icyakora, amaherezo baje gushyira mu bikorwa inama ya Pawulo, maze bagaragaza ukwicuza kuzira uburyarya. Ku bw’ibyo, yabashimiye mu buryo burangwa n’igishyuhirane, kandi avuga ko uburyo bitabiriye neza urwandiko rwe bwari bwaramuhumurije (2 Abakorinto 7:8, 10, 11, 13). Uko bigaragara, uwari waraciwe na we yari yarihannye. Bityo rero, Pawulo yabagiriye inama yo ‘kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasāze.’—2 Abakorinto 2:7.
11 Nta gushidikanya, urwandiko rwa kabiri rwa Pawulo rugomba kuba rwarahumurije itorero ry’i Korinto. Iyo kandi yari imwe mu ntego ze. Yasobanuye agira ati “ibyo tubīringiyeho bi[ra]shikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro, mufatanije no guhumurizwa” (2 Abakorinto 1:7). Mu gusoza urwandiko rwe, Pawulo yabateye inkunga agira ati “murabeho; . . . muhugurike [“muhumurizwe,” NW ] , . . . kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe.”—2 Abakorinto 13:11.
12. Ni iki Abakristo bose bakeneye?
12 Mbega isomo ry’ingenzi dushobora kuvanamo! Abagize itorero rya Gikristo bose bagomba ‘gufatanya guhumurizwa’ gutangwa n’Imana binyuriye ku Ijambo ryayo, ku mwuka wera wayo, no ku muteguro wayo wo ku isi. Ndetse n’abaciwe [mu itorero], bashobora kuba bakeneye ihumure, niba barihannye kandi bakaba barakosoye imyifatire yabo mibi. Ku bw’ibyo, “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” yashyizeho uburyo burangwa n’imbabazi bwo kubafasha. Rimwe mu mwaka, abasaza babiri bashobora gusura abantu runaka baciwe. Abo bashobora kuba batakigaragaza imyifatire yo kwigomeka, cyangwa bakaba batagikora icyaha gikomeye, bityo bakaba bakeneye ubufasha bwo gutera intambwe za ngombwa kugira ngo bagarurwe.—Matayo 24:45; Ezekiyeli 34:16.
Imibabaro ya Pawulo Muri Aziya
13, 14. (a) Ni gute Pawulo yasobanuye igihe cy’imibabaro ikaze yahuye na yo muri Aziya? (b) Ni izihe ngorane Pawulo ashobora kuba yaratekerezaga?
13 Imibabaro itorero ry’i Korinto ryari ryarahuye na yo kugeza kuri iyo ntera, ntiyashoboraga kugereranywa n’imibabaro myinshi Pawulo yagombaga kwihanganira. Ku bw’ibyo rero, yashoboraga kubibutsa agira ati “bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho mu Asiya, ko twaremerewe cyane, kuruta ibyo dushobora, ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa, twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa; kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye. Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo, na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora.”—2 Abakorinto 1:8-10.
14 Intiti zimwe mu bya Bibiliya, zizera ko Pawulo yari arimo yerekeza ku midugararo yo muri Efeso, yashoboraga gutuma Pawulo kimwe na bagenzi be babiri b’Abanyamakedoniya bagendanaga na we, ari bo Gayo na Arisitariko, bahasiga ubuzima. Abo Bakristo babiri bari bajyanywe ku ngufu mu nzu y’ibirori yari yuzuye abantu b’uruvunganzoka ‘bamaze nk’amasaha abiri [basakuza] bati “Arutemi [imanakazi] y’Abefeso irakomeye!” ’ Byageze ubwo umutware w’umudugudu yaje guhosha urusaku rw’iryo koraniro. Iyo mimerere yari isumbirije ubuzima bwa Gayo na Arisitariko, igomba kuba yarahangayikishije Pawulo cyane. Mu by’ukuri, yashakaga kubijyamo kugira ngo yumvikane n’iryo koraniro ry’abafana, ariko yabujijwe gushyira mu kaga ubuzima bwe muri ubwo buryo.—Ibyakozwe 19:26-41.
15. Ni iyihe mimerere ikabije cyane ishobora kuba ivugwa mu 1 Abakorinto 15:32?
15 Ariko kandi, Pawulo ashobora kuba yari arimo avuga ibyerekeye imimerere ikabije cyane kurusha ingorane tumaze kuvuga. Mu rwandiko rwe rwa mbere yandikiye Abakorinto, Pawulo yarabajije ati “niba nararwanye n’inyamaswa mu Efeso, nk’uko abantu bamwe babigenza, byamariye iki?” (1 Abakorinto 15:32). Ibyo bishobora kuba bishaka kuvuga ko ubuzima bwa Pawulo butari bwugarijwe n’inyamaswa bantu gusa, ahubwo ko bwari bwugarijwe n’inyamaswa bunyamaswa, muri sitade yo mu Efeso. Rimwe na rimwe, abagizi ba nabi bahanishwaga guhatirwa kurwana n’inyamaswa, mu gihe imbaga y’abantu bafite inyota y’amaraso yabaga irebera. Niba Pawulo yarashakaga kuvuga ko yari yarahanganye n’inyamaswa bunyamaswa, agomba kuba ku munota wa nyuma yaragobotowe mu nzara z’urupfu rw’agashinyaguro mu buryo bw’igitangaza, kimwe n’uko Daniyeli yarokowe akanwa k’intare nyantare.—Daniyeli 6:22.
Ingero zo Muri Iki Gihe
16. (a) Kuki abenshi mu Bahamya ba Yehova bashobora kurangwa n’imibabaro Pawulo yahuye na yo? (b) Ni iki dushobora kudashidikanyaho ku byerekeye abapfuye bazira ukwizera kwabo? (c) Mu gihe Abakristo barokoka urupfu ku ka burembe, ibyo byagiye bigira izihe ngaruka nziza?
16 Abakristo benshi bo muri iki gihe bashobora kugira icyo bavuga ku mibabaro Pawulo yahanganye na yo (2 Abakorinto 11:23-27). Muri iki gihe na bwo, Abakristo ‘bararemerewe cyane kuruta ibyo bashobora,’ kandi abenshi bahanganye n’imimerere yabateraga ‘kwiheba ko bazapfa’ (2 Abakorinto 1:8). Bamwe baguye mu maboko y’imbaga y’abicanyi n’abagome babatotezaga. Dushobora kudashidikanya ko imbaraga zihumuriza z’Imana zatumye bashobora kwihangana, kandi ko bapfuye berekeje umutima n’ibitekerezo ku isohozwa ry’ibyiringiro byabo, byaba ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi (1 Abakorinto 10:13; Abafilipi 4:13; Ibyahishuwe 2:10). Mu yindi mimerere, Yehova yahinduye ibintu, maze abavandimwe bacu barokorwa urupfu. Nta gushidikanya, abarokotse batyo barushijeho kwizera “Imana izura abapfuye” (2 Abakorinto 1:9). Nyuma yaho, bashoboraga kuvugana icyizere cyinshi mu gihe babaga bageza ku bandi ubutumwa buhumuriza bw’Imana.—Matayo 24:14.
17-19. Ni izihe nkuru z’ibyabaye, zerekana ko abavandimwe bacu bo mu Rwanda bafatanyije ihumure ritangwa n’Imana?
17 Vuba aha, abavandimwe bacu dukunda bo mu Rwanda bagezweho n’imimerere isa n’iya Pawulo na bagenzi be. Abenshi batakaje ubuzima bwabo, ariko imihati ya Satani yananiwe kuzimya ukwizera kwabo. Ibiri amambu, abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu biboneye ihumure ritangwa n’Imana mu buryo bwinshi bwa bwite. Mu itsembabwoko ry’Abatutsi n’Abahutu bo mu Rwanda, hari Abahutu bashyize ubuzima bwabo mu kaga barwana ku Batutsi, hari n’Abatutsi barwanye ku Bahutu. Bamwe bishwe n’abicanyi, bazira kurwana kuri bagenzi babo bahuje ukwizera. Urugero, Umuhamya w’Umuhutu witwaga Gahizi yarishwe, nyuma yo guhisha mushiki wacu w’Umututsikazi witwa Chantal. Yohana, umugabo wa Chantal w’Umututsi, yari yarahishwe na mushiki wacu w’Umuhutukazi witwa Charlotte mu kandi gace. Mu gihe cy’iminsi 40, Yohana hamwe n’undi muvandimwe w’Umututsi, bakomeje kwihisha mu muyoboro munini usohora imyotsi yo mu ifuru, bakajya bagera hanze akanya gato gusa nijoro. Muri icyo gihe cyose, Charlotte yabazaniraga ibyo kurya kandi akabarwanaho ku byerekeye uburinzi, n’ubwo yari atuye yafi y’inkambi y’ingabo z’Abahutu. Kuri iyi paji, ushobora kwibonera ifoto ya Yohana na Chantal, bashimira kuba bagenzi babo bahuje gusenga b’Abahutu ‘baremeye gutanga imitwe yabo [ngo] icibwe’ ku bwabo, kimwe n’uko Purisikila na Akwila babikoreye intumwa Pawulo.—Abaroma 16:3, 4.
18 Rwakabubu, undi Muhamya w’Umuhutu, yashimwe n’ikinyamakuru cyitwa Intaremara, kuba yararwanye kuri bagenzi be bahuje ukwizera b’Abatutsi.a Cyagize kiti “. . . ” “hari kandi Rwakabubu w’Umuhamya wa Yehova wagendaga ahisha abantu hirya no hino mu bavandimwe be (ni ko abahuje uko kwemera bitana) yirirwaga abagemurira utwo kurya, n’utuzi two kunywa kandi ari umurwayi wa asima (asthme) ariko icyo gihe Imana yamukomeje bitangaje.”
19 Iyumvire nanone ibyerekeye Nikodemu na Atanaziya, umugabo n’umugore bashakanye b’Abahutu, abo bakaba bari abantu bashimishijwe. Mbere y’uko itsembabwoko ritangira, uwo mugabo n’umugore bashakanye biganaga Bibiliya n’Umuhamya w’Umututsi witwa Alphonse. Bashyize ubuzima bwabo mu kaga, bahisha Alphonse mu nzu yabo. Nyuma y’aho, baje gusanga mu nzu atari ahantu h’umutekano, kubera ko abaturanyi babo b’Abahutu bari bamaze kumenya ibyerekeye incuti yabo y’Umututsi. Ku bw’ibyo rero, Nikodemu na Atanaziya bahishe Alphonse mu mwobo mu mbuga yabo. Icyo cyari igikorwa cyiza cyo kumwimura, kubera ko abaturanyi batangiye kuza gusaka bashaka Alphonse hafi ya buri munsi. Mu gihe cy’iminsi 28 yamaze aryamye muri uwo mwobo, Alphonse yatekerezaga ku nkuru za Bibiliya, nk’iyerekeye Rahabu, wahishe Abisirayeli babiri hejuru y’igisenge cy’inzu ye i Yeriko (Yosuwa 6:17). Ubu Alphonse aracyakora umurimo we mu Rwanda ari umubwiriza w’ubutumwa bwiza, ashimira ku bw’uko abigishwa ba Bibiliya be b’Abahutu bashyize ubuzima bwabo mu kaga ku bwe. None se bite kuri Nikodemu na Atanaziya? Ubu ni Abahamya ba Yehova babatijwe, kandi bayoborera ibyigisho bya Bibiliya abantu bashimishijwe basaga 20.
20. Ni mu buhe buryo Yehova yahumurijemo abavandimwe bacu bo mu Rwanda, ariko se, ni iki abenshi muri bo bakomeza gukenera?
20 Mu gihe itsembabwoko ryo mu Rwanda ryatangiraga, mu gihugu hari ababwiriza 2.500 b’ubutumwa bwiza. N’ubwo ababarirwa mu magana batakaje ubuzima bwabo cyangwa bagahatirwa guhunga bava mu gihugu, umubare w’Abahamya wariyongereye usaga 3.000. Icyo ni igihamya cy’uko rwose Imana yahumurije abavandimwe bacu. Bimeze bite se ku mfubyi n’abapfakazi benshi bari mu Bahamya ba Yehova? Ubusanzwe, abo baracyakomeza kugerwaho n’imibabaro, kandi bakeneye gukomeza guhumurizwa (Yakobo 1:27). Amarira yabo azahanagurwa burundu igihe gusa umuzuko uzaba utangiye mu isi nshya y’Imana. Nyamara ariko, babifashijwemo n’imihati y’abavandimwe babo yo kubitaho, kandi kubera ko ari abasenga “Imana nyir’ihumure ryose,” bashobora guhangana n’ubuzima.
21. (a) Ni hehe handi abavandimwe bacu bakeneye mu buryo bukomeye ihumure riva ku Mana? (b) Ni ryari icyifuzo cyacu cyo kubona ihumure kizahazwa mu buryo bwuzuye?
21 Mu tundi turere twinshi, urugero nka Eritrea, Singapore, n’icyahoze ari Yugoslavia, abavandimwe bacu bakomeza gukorera Yehova ari abizerwa, n’ubwo bahura n’imibabaro. Nimucyo dufashe abo bavandimwe, tubasabira ubudasiba kugira ngo bashobore kubona ihumure (2 Abakorinto 1:11). Nimucyo kandi twihangane turi abizerwa, kugeza igihe Imana “izahanagura amarira yose ku maso ya[cu]” mu buryo bwuzuye neza binyuriye kuri Yesu Kristo. Ubwo ni bwo, mu rugero rwuzuye, tuzagira ihumure rizatangwa na Yehova mu isi nshya ye ikiranuka.—Ibyahishuwe 7:17; 21:4; 2 Petero 3:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1995, ku ipaji ya 26 (mu Gifaransa), wavuze inkuru y’ibyabaye kuri Debora, umukobwa wa Rwakabubu, uwo isengesho rye ryakoze ku mitima y’agatsiko k’abasirikare b’Abahutu kandi rikarokora umuryango, ntiwicwe.
Mbese, Urabizi?
◻ Kuki Yehova yitwa “Imana nyir’ihumure ryose”?
◻ Ni gute twagombye kubona ibyerekeye imibabaro?
◻ Ni ba nde dushobora gufatanya na bo ihumure?
◻ Ni gute icyifuzo cyacu cyo gukenera ihumure kizahazwa mu buryo bwuzuye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
N’ubwo ari Abahamya b’Abatutsi, Yohana na Chantal bahishwe n’Abahamya b’Abahutu mu duce dutandukanye mu gihe cy’itsembabwoko ryo mu Rwanda
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Mu Rwanda, Abahamya ba Yehova baracyakomeza kugeza ku baturanyi babo ubutumwa bw’Imana buhumuriza