ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w96 1/12 pp. 9-14
  • Abagenzuzi basura amatorero—Impano bantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abagenzuzi basura amatorero—Impano bantu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umutima wo Kwigomwa Bagaragaza
  • Barishimirwa
  • “Ntimukirengagize Gucumbikira Abashyitsi”
  • Gukomeza Amatorero
  • Uburyo abagenzuzi basura amatorero ari ibisonga byizerwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Abagenzuzi b’uturere badufasha bate?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Abagenzuzi baragira umukumbi
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Twese duterane inkunga
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
w96 1/12 pp. 9-14

Abagenzuzi basura amatorero—Impano bantu

“Amaze kuzamuka mu ijuru, ajyana iminyago myinshi, aha abantu impano [“atanga impano bantu,” “NW”].”​—ABEFESO 4:8.

1. Ni uwuhe murimo mushya watangajwe muri iyi gazeti, mu mwaka wa 1894?

HASHIZE ikinyejana gisaga igazeti ya Watch Tower itangaje ikintu runaka gishya. Icyo kintu cyavuzweho kuba ari “Urundi Rwego rw’Umurimo.” Uwo murimo mushya wari ukubiyemo iki? Ibyo byari ugutangiza umurimo wo muri iki gihe w’abagenzuzi basura amatorero. Inomero y’iyo gazeti yo ku itariki ya 1 Nzeri 1894 (mu Cyongereza) yasobanuye ko uhereye ubwo, abavandimwe babishoboye bari kuzajya basura amatsinda y’Abigishwa ba Bibiliya ‘kugira ngo babubake mu birebana n’ukuri.’

2. Abagenzuzi b’akarere n’ab’intara bafite izihe nshingano?

2 Mu kinyejana cya mbere I.C., amatorero ya Gikristo yasurwaga n’abagenzuzi nka Pawulo na Barinaba. Abo bagabo bizerwa bari bafite intego yo ‘kubaka’ amatorero (2 Abakorinto 10:8). Muri iki gihe, twagize umugisha wo kuba dufite abagabo babarirwa mu bihumbi bakora ibyo kuri gahunda. Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yabashyiriyeho kuba abagenzuzi b’akarere n’ab’intara. Umugenzuzi w’akarere afasha amatorero agera hafi kuri 20, akamara icyumweru muri buri torero, kandi akabikora incuro zigera kuri ebyiri mu mwaka, asuzuma raporo [z’itorero], atanga za disikuru, kandi yifatanya n’ababwiriza b’Ubwami bo muri ako karere mu murimo wo mu murima. Umugenzuzi w’intara ahagararira buri koraniro rigize amakoraniro y’uturere aba buri mwaka mu mubare runaka w’uturere, akifatanya mu murimo wo kubwiriza n’amatorero yamwakiriye, kandi agatanga za disikuru zitera inkunga zishingiye kuri Bibiliya.

Umutima wo Kwigomwa Bagaragaza

3. Kuki abagenzuzi basura amatorero bagomba kugira umutima wo kwigomwa?

3 Abagenzuzi basura amatorero, bahora bari mu rugendo. Ibyo ubwabyo bisaba umutima wo kwigomwa. Gusura, uva mu itorero rimwe ujya mu rindi, akenshi bishobora kugorana, ariko abo bagabo hamwe n’abagore babo, babigenza batyo bari mu mimerere irangwa n’ibyishimo. Umugenzuzi w’akarere umwe yagize ati “umugore wanjye aranshyigikira cyane kandi ntiyitotomba . . . Akwiriye gushimirwa cyane umutima wo kwigomwa agaragaza.” Abagenzuzi b’akarere bamwe, bagenda ibirometero bisaga 1000 bajya gusura amatorero atandukanye. Hari benshi bakoresha imodoka, ariko abandi bava ahantu hamwe bakajya ahandi bari mu modoka zitwara abagenzi, ku igare, ku ifarashi, cyangwa se bakagenda n’amaguru. Umugenzuzi umwe w’akarere w’Umunyafurika, agomba ndetse no kwambuka uruzi ahetse umugore we ku bitugu bye, kugira ngo bagere mu itorero rimwe. Mu rugendo rwe rw’ubumisiyonari, intumwa Pawulo yagombaga guhangana n’ubushyuhe hamwe n’ubukonje, inzara hamwe n’inyota, kumara amajoro adasinziriye, akaga gatandukanye, no gutotezwa bikomeye. Nanone kandi, yari ‘ahagarikiye umutima amatorero’​—ikintu gisanzwe ku bagenzuzi basura amatorero muri iki gihe.​—2 Abakorinto 11:23-29.

4. Ni izihe ngaruka ibibazo by’indwara bishobora kugira ku mibereho y’abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo?

4 Kimwe na Timoteyo mugenzi wa Pawulo, abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, rimwe na rimwe bagerwaho n’ibibazo by’indwara (1 Timoteyo 5:23). Ibyo bituma ibibatsikamira byiyongera. Umugore umwe w’umugenzuzi w’akarere, asobanura agira ati “kuba hamwe n’abavandimwe buri gihe, ni ikibazo gikomeye, mu gihe numva ntamerewe neza. Nasanze ibyo bigoye, cyane cyane ubu ngeze mu gihe cyo gucura. Gupakira ibikoresho byacu buri cyumweru no kujya ahandi hantu runaka, ni ikibazo gikomeye. Incuro nyinshi, njya mpagarara maze ngasaba Yehova mu isengesho kugira ngo ampe imbaraga zituma nkomeza kugenda.”

5. N’ubwo bahura n’ibigeragezo bitandukanye, ni uwuhe mutima abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo bagaragaje?

5 N’ubwo bagerwaho n’ibibazo by’indwara hamwe n’ibindi bigeragezo, abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo, babonera ibyishimo mu murimo wabo, kandi bagaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa. Bamwe bagiye bashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo batange ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka mu gihe cy’itotezwa cyangwa mu ntambara. Mu gihe basura amatorero, bagiye bagaragaza umutima umeze nk’uwa Pawulo, we wabwiye Abakristo b’Abatesalonike ati “twitonderaga muri mwe, nk’uko umurezi akuyakuya abana be. Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi, tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu, kuko mwatubereye inkoramutima cyane.”​—1 Abatesalonike 2:7, 8.

6, 7. Ni izihe ngaruka nziza abagenzuzi basura amatorero b’abanyamwete ku murimo bashobora kugira?

6 Kimwe n’abandi basaza mu itorero rya Gikristo, abagenzuzi basura amatorero ‘barushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha.’ Abo basaza bose bagombye “guhabwa icyubahiro incuro ebyiri” (1 Timoteyo 5:17). Urugero rwabo rushobora kuba ingirakamaro niba, nyuma yo ‘kuzirikana iherezo ry’ingeso zabo, twigana ukwizera kwabo.’​—Abaheburayo 13:7.

7 Ni izihe ngaruka abasaza bamwe basura amatorero bagiye bagira ku bandi? Umuhamya wa Yehova umwe yanditse agira ati “mbega ingaruka zihebuje Umuvandimwe P—— yagize mu mibereho yanjye! Yari umugenzuzi usura amatorero muri Megizike kuva mu mwaka wa 1960 na nyuma y’aho. Igihe nari nkiri umwana, nategerezanyaga amatsiko n’ibyishimo ko aza kudusura. Igihe nari mfite imyaka icumi, yarambwiye ati ‘nawe uzaba umugenzuzi w’akarere.’ Igihe nari mu myaka iruhije y’ubugimbi, namushakaga incuro nyinshi, kuko buri gihe yabaga afite amagambo arangwa n’ubwenge yo kuvuga. Yashishikazwaga no kuragira umukumbi! Ubu ngubu ndi umugenzuzi w’akarere, ngerageza buri gihe kugenera abakiri bato igihe, no kubatera inkunga yo kwishyiriraho intego za gitewokarasi, nk’uko na we yabinkoreraga. Ndetse no mu myaka ya nyuma y’imibereho ye, n’ubwo yari afite indwara y’umutima, Umuvandimwe P—— yashakaga buri gihe amagambo yavuga atera inkunga. Umunsi umwe gusa mbere y’uko apfa, hari muri Gashyantare 1995, yamperekeje mu ikoraniro ryihariye ry’umunsi umwe, maze yerekeza umuvandimwe wari umwubatsi ku ntego zikwiriye. Uwo muvandimwe yahise asaba kujya gukora kuri Beteli.”

Barishimirwa

8. Ni ba nde ‘mpano bantu,’ (NW) bavuzwe mu Befeso igice cya 4, kandi ni gute bungura itorero?

8 Abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abandi basaza bagize igikundiro cyo guhabwa inshingano z’umurimo bitewe n’ubuntu Imana yabagiriye, bitwa “impano bantu,” (NW). Kubera ko ahagarariye Yehova kandi akaba n’Umutware w’itorero, Yesu yatanze abo bagabo b’umwuka kugira ngo dushobore kubakwa mu buryo bwa bwite no gukura mu buryo bw’umwuka (Abefeso 4:8-15). Impano iyo ari yo yose ikwiriye gushimirwa. Ibyo ni ko biri cyane cyane iyo ari impano iduha imbaraga zo gukomeza gukorera Yehova. None se, ni gute dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’umurimo ukorwa n’abagenzuzi basura amatorero? Ni mu buhe buryo dushobora kwerekana ko ‘abasa n’abo tujya tububaha’?​—Abafilipi 2:29.

9. Ni mu buhe buryo dushobora kugaragazamo ko dushimira abagenzuzi basura amatorero?

9 Igihe hatangajwe ko umugenzuzi w’akarere azaza kudusura, dushobora gutangira gufata ingamba zo kuzifatanya mu buryo bwuzuye mu mirimo y’itorero muri icyo cyumweru. Dushobora wenda kuzigama igihe cyo gushyigikira gahunda z’umurimo wo mu murima muri icyo gihe cyo gusurwa. Dushobora kuba abapayiniya b’umufasha muri uko kwezi. Nta gushidikanya, tuzifuza gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’umugenzuzi w’akarere kugira ngo tugire amajyambere mu murimo wacu. Umutima nk’uwo witeguye kwakira inama uzaduhesha inyungu kandi uzamwemeza ko gusura kwe ari iby’ingirakamaro. Ni koko, abagenzuzi basura amatorero basura itorero bagamije kutwubaka, ariko na bo bakaba bakeneye kubakwa mu buryo bw’umwuka. Hari igihe Pawulo yabaga akeneye inkunga, kandi incuro nyinshi yasabye bagenzi be b’Abakristo ngo bamusabire (Ibyakozwe 28:15; Abaroma 15:30-32; 2 Abakorinto 1:11; Abakolosayi 4:2, 3; 1 Abatesalonike 5:25). Abagenzuzi basura amatorero bo muri iki gihe, na bo bakeneye amasengesho yacu n’inkunga yacu.

10. Ni gute dushobora gutuma umurimo w’umugenzuzi usura amatorero umutera kugira ibyishimo?

10 Mbese, twaba twarigeze kubwira umugenzuzi w’akarere hamwe n’umugore we uburyo twishimira cyane gusurwa na bo? Mbese, turamushimira ku bw’inama z’ingirakamaro aduha? Mbese, iyo inama aduha zihereranye n’umurimo wo mu murima zongera ibyishimo tuwuboneramo, turabimumenyesha? Niba ari ko biri, ibyo bizamufasha kugira ibyishimo mu murimo we (Abaheburayo 13:17). Umugenzuzi umwe usura amatorero wo muri Hisipaniya yagize icyo avuga mu buryo bwihariye ku bihereranye n’ukuntu we n’umugore we bishimiraga cyane amabaruwa ashimira babonaga iyo bamaraga gusura amatorero. Agira ati “tubika ayo makarita maze tukayasoma mu gihe twumva ducitse intege. Ni isoko y’inkunga nyakuri.”

11. Kuki tugomba kumenyesha abagore b’abagenzuzi b’akarere n’ab’intara ko bakundwa kandi bashimirwa?

11 Nta gushidikanya, umugore w’umugenzuzi usura amatorero, yungukirwa n’amagambo ashimira. Aba yarigomwe byinshi kugira ngo afashe umugabo we muri ubwo buryo bw’umurimo. Abo bashiki bacu bizerwa, baba barasezeye ku cyifuzo gisanzwe cyo kugira urugo rwabo bwite, kandi incuro nyinshi, n’icyo kugira abana na cyo. Umukobwa wa Yefuta yari umwe mu bagaragu ba Yehova wigomwe igikundiro yari afite cyo kugira umugabo n’umuryango, bitewe n’umuhigo se yahize (Abacamanza 11:30-39). Ni gute babonaga ukwigomwa yagize? Mu Bacamanza 11:40 hagira hati ‘inkumi z’Abisirayeli zajyaga kwibuka uwo mukobwa wa Yefuta w’Umugileyadi iminsi ine mu mwaka.’ Mbega ukuntu biba byiza iyo twihatiye kubwira abagore b’abagenzuzi b’akarere n’ab’intara ko tubakunda tukanabishimira!

“Ntimukirengagize Gucumbikira Abashyitsi”

12, 13. (a) Ni iyihe mpamvu ishingiye ku Byanditswe yatuma umuntu yakira abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo? (b) Tanga urugero rw’ukuntu uwo muco wo kwakira abashyitsi ushobora kuzanira inyungu uwakiriye n’uwakiriwe.

12 Gucumbikira abashyitsi ni ubundi buryo bwo kugaragariza urukundo no gushimira abakora umurimo wa Gikristo wo gusura amatorero (Abaheburayo 13:2). Intumwa Yohana yashimye Gayo ku bwo kuba yaracumbikiye abashyitsi baje basura itorero mu rwego rw’abamisiyonari. Yohana yanditse agira ati “ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose, kandi ari abashyitsi; bahamije urukundo rwawe mu maso y’[i]torero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza, nk’uko bikwiriye ab’Imana, kuko bavuye iwabo ku bw’izina rya Yesu, ari nta cyo bātse abanyamahanga. Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri” (3 Yohana 5-8). Muri iki gihe, dushobora guteza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami, ducumbikira mu buryo nk’ubwo abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo. Birumvikana ko abasaza bo muri ako karere bagombye kureba niba ahantu hateganijwe ho kumucumbikira hameze neza bihagije, ariko umugenzuzi umwe w’intara yagize ati “uburyo twifatanya n’abavandimwe bacu ntibushobora kwibanda ku muntu ushobora kugira ikintu runaka atwitura. Ntitugomba no gutuma ndetse babidukekaho. Tugomba kuba twiteguye kwemera gucumbikirwa n’uwo ari we wese mu bavandimwe bacu, yaba umukire cyangwa umukene.”

13 Gucumbikira abashyitsi bishobora kugirira umumaro uwakiriye n’uwakiriwe. Jorge, wahoze ari umugenzuzi w’akarere, ubu akaba akora kuri Beteli yagize ati “ndibuka ko mu muryango wanjye twagiraga akamenyero ko gutumira abagenzuzi basura amatorero kugira ngo babe bari kumwe natwe. Numva uko gusura kwaramfashije kurusha uko nabitekerezaga. Igihe nari ngeze mu myaka y’ubugimbi, nagize ibibazo byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo byateye mama impungenge, ariko ntiyari azi neza uburyo yamfashamo, maze ku bw’ibyo asaba umugenzuzi w’akarere ngo aganire nanjye. Ubwa mbere naramuhunze, kubera ko natinyaga ko banegura. Ariko kandi, uburyo yangaragarije ubucuti bwanteye kwemera gushyikirana na we. Umunsi umwe, hari ku wa mbere, yarantumiye kugira ngo nsangire na we ibyo kurya, maze mwaturira icyari kindi ku mutima, kuko numvaga ntashidikanya ko yari kunyumva. Yateze amatwi abigiranye ubwitonzi. Mu by’ukuri, inama ze z’ingirakamaro zagize icyo zigeraho, kandi natangiye kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka.”

14. Kuki twagombye kuba abantu bashimira aho kunenga abasaza basura amatorero?

14 Umugenzuzi usura amatorero, agerageza gufasha mu by’umwuka, abakiri bato kimwe n’abakuze. Mu by’ukuri rero, twagombye kugaragaza ko dushimira ku bw’imihati ye. Ariko se, byagenda bite mu gihe dutangiye kumunenga bitewe n’uko agaragaje intege nke, cyangwa tukamugereranya mu buryo budakwiriye n’abandi basuye itorero? Birashoboka ko ibyo bishobora guca intege cyane. Nta bwo Pawulo yatewe inkunga no kumva banenga umurimo we. Uko bigaragara, Abakristo bamwe b’Abakorinto bajyaga banenga igihagararo cye hamwe n’ubushobozi bwe bwo kuvuga. We ubwe yasubiye muri uko kunenga agira ati “inzandiko ze zivugisha ubutware, zivuga ihanjagari, ariko iyo ari aho, agira igisuzuguriro, kandi amagambo ye ni ayo guhinyurwa” (2 Abakorinto 10:10). Nyamara ariko, igishimishije ni uko abagenzuzi basura amatorero akenshi babwirwa amagambo ashimira yuje urukundo.

15, 16. Ni gute abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo bagirwaho ingaruka n’urukundo n’umurava bagaragarizwa na bagenzi babo bahuje ukwizera?

15 Umugenzuzi w’akarere umwe wo muri Amerika y’Epfo, yagenze umunsi wose mu buryo buruhije, anyura mu mayira yuzuye ibyondo, kugira ngo asure abavandimwe na bashiki be bo mu buryo bw’umwuka, babaga mu karere kagenzurwa n’inyeshyamba. Yandika agira ati “birashimishije kubona uburyo abavandimwe bagaragaza ko bashimira ku bw’uko gusurwa. N’ubwo ngomba gukoresha imihati myinshi kugira ngo mpagere, ngahura n’akaga n’ingorane nyinshi, ibyo byose bigororerwa urukundo hamwe n’umurava abavandimwe bagaragaza.”

16 Umugenzuzi w’akarere umwe wo muri Afurika, yandika agira ati “bitewe n’urukundo abavandimwe batugaragarije, twakunze cyane akarere ka Tanzaniya! Abavandimwe bari biteguye kutwigiraho, kandi bishimiraga kutwakira iwabo.” Intumwa Pawulo hamwe n’umugabo n’umugore bashakanye b’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, ari bo Akwila na Purisikila, bari bafitanye imishyikirano yuje urukundo kandi irangwa n’ibyishimo. Koko rero, Pawulo yaberekejeho agira ati “muntahirize Purisikila na Akwila, bakoranye nanjye muri Kristo Yesu, kandi bemeye gutanga imitwe yabo gucibwa, kugira ngo bankize. Si jye jyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yo mu banyamahanga yose arabashima” (Abaroma 16:3, 4). Abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo, bashimira kuba bafite Akwila na Purisikila bo muri iki gihe ho incuti zabo, bakora imihati yihariye kugira ngo babacumbikire kandi banifatanye na bo.

Gukomeza Amatorero

17. Kuki bishobora kuvugwa ko gahunda yaringanijwe yo gushyiraho abagenzuzi basura amatorero irangwa n’ubwenge, kandi ni hehe bavana inyigisho?

17 Yesu yagize ati “ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo” (Matayo 11:19). Ubwenge burangwa muri gahunda yaringanijwe yo gushyiraho abagenzuzi basura amatorero, bugaragara mu buryo bw’uko ituma amatorero y’ubwoko bw’Imana akomezwa. Mu gihe cy’urugendo rwa kabiri ry’ubumisiyonari rwa Pawulo, we na Sila bashoboye “[ku]nyura i Siriya n’i Kilikiya, [b]akomeza amatorero.” Igitabo cy’Ibyakozwe kitubwira ngo “bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab’aho ibyo intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bategetse, ngo babyitondere. Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose” (Ibyakozwe 15:40, 41; 16:4, 5). Abagenzuzi basura amatorero bo muri iki gihe, bahabwa inyigisho yo mu buryo bw’umwuka binyuriye ku Byanditswe no ku bitabo by’ “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” nk’uko bimeze ku bandi Bakristo bose.​—Matayo 24:45.

18. Ni gute abagenzuzi basura amatorero bakomeza amatorero?

18 Ni koko, abasaza basura amatorero bagomba gukomeza kurira ku meza yo mu buryo bw’umwuka ya Yehova. Bagomba kumenya neza gahunda n’amabwiriza umuteguro w’Imana ukurikiza. Bityo rero, abo bagabo bashobora kubera abandi umugisha nyakuri. Bashobora gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera kugira amajyambere mu murimo wa Gikristo, binyuriye ku rugero rwabo rwiza rw’umurava bagaragaza mu murimo wo mu murima. Disikuru zishingiye kuri Bibiliya zitangwa n’abo basaza basura amatorero, zubaka mu buryo bw’umwuka ababategera amatwi. Mu gufasha abandi gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, gukora mu buryo buhuje n’ubwoko bwa Yehova ku isi hose, no gukoresha ibyo Imana yaduteguriye mu buryo bw’umwuka binyuriye ku “mugaragu ukiranuka,” abagenzuzi basura amatorero bakomeza amatorero bagira igikundiro cyo gusura.

19. Ni ibihe bibazo bizasuzumwa ubutaha?

19 Igihe umuteguro wa Yehova watangizaga umurimo w’abasaza basura amatorero mu Bigishwa ba Bibiliya, dore ubu hashize imyaka igera ku ijana, iyi gazeti yagize iti “tuzabona ingaruka zizabaho hamwe n’ubuyobozi bw’inyongera Umwami azaduha.” Ubuyobozi bwa Yehova bwaje kugaragara neza. Biturutse ku migisha ye no ku buyobozi bw’Inteko Nyobozi, uwo murimo waragutse, urananonosorwa mu gihe cy’imyaka myinshi. Ingaruka yabaye iy’uko, amatorero y’Abahamya ba Yehova ku isi hose agenda akomezwa mu byo kwizera, kandi umubare wayo ukiyongera buri munsi. Uko bigaragara, Yehova aha imigisha umutima wo kwigomwa izo mpano bantu zigaragaza. Ariko se, ni gute abagenzuzi basura amatorero bashobora gusohoza umurimo wabo mu buryo bugira ingaruka nziza? Intego zabo ni izihe? Ni gute bashobora kugira icyo bageraho mu buryo bwiza kurushaho?

Ni gute Wasubiza?

◻ Ni izihe nshingano zimwe na zimwe abagenzuzi b’akarere n’ab’intara bafite?

◻ Kuki abagenzuzi basura amatorero bagomba kugira umutima wo kwigomwa?

◻ Ni gute umurimo w’abasaza basura amatorero hamwe n’abagore babo ushobora gushimirwa?

◻ Ni iki abasaza basura amatorero bashobora gukora kugira ngo bakomeze amatorero mu byo kwizera?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Guhora mu rugendo, bisaba umutima wo kwigomwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Mbese, waba waragaragarije abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo umuco wo kwakira abashyitsi?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze