Uburyo abagenzuzi basura amatorero ari ibisonga byizerwa
“Kandi nk’uko umuntu yahawe impano, abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi.”—1 PETERO 4:10.
1, 2. (a) Ni gute twasobanura ijambo “igisonga”? (b) Ni ba nde babarirwa mu bisonga Imana ikoresha?
YEHOVA akoresha Abakristo bizerwa bose nk’ibisonga. Akenshi, igisonga kiba ari umugaragu ushinzwe kwita ku byo mu rugo. Ashobora no guhagararira imirimo y’ubucuruzi ya shebuja (Luka 16:1-3; Abagalatiya 4:1, 2). Yesu yise inteko ye y’abasizwe b’indahemuka bakiri hano ku isi, “[i]gisonga gikiranuka.” Yashinze icyo gisonga “ibyo afite byose,” hakubiyemo n’imirimo yo kubwiriza iby’Ubwami.—Luka 12:42-44; Matayo 24:14, 45.
2 Intumwa Petero yavuze ko Abakristo bose ari ibisonga by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi. Buri Mukristo afite umwanya ashobora gusohozamo inshingano ye yo kuba igisonga ari uwizerwa (1 Petero 4:10). Abasaza b’Abakristo bashyizweho, ni ibisonga, kandi muri bo harimo abagenzuzi basura amatorero (Tito 1:7). Ni gute tugomba kubona abo basaza basura amatorero? Ni iyihe mico n’intego bagombye kuba bafite? Kandi ni gute bashobora gusohoza umurimo wabo mu buryo bwiza kurushaho?
Gushimira ku bw’Umurimo Wabo
3. Kuki abagenzuzi basura amatorero bashobora kwitwa “ibisonga byiza”?
3 Abakristo babiri bashakanye bandikiye umugenzuzi usura amatorero hamwe n’umugore we bagira bati “twifuzaga kugaragaza ko dushimira ku bw’igihe cyose mwatugeneye n’urukundo mwatugaragarije. Mu rwego rw’umuryango, twungukiwe cyane n’inkunga hamwe n’inama zanyu zose. Tuzi ko tugomba gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka, ariko kubera ubufasha buturuka kuri Yehova no ku bavandimwe na bashiki bacu bameze nkamwe, imihangayiko duhura na yo kugira ngo tubigereho, irushaho koroha.” Amagambo nk’ayo yumvikana kenshi bitewe n’uko abagenzuzi basura amatorero bita kuri bagenzi babo bahuje ukwizera, buri muntu ku giti cye, kimwe n’uko igisonga cyiza cyita ku bikenerwa byo mu rugo. Bamwe ni intyoza. Benshi bahebuza mu murimo wo kubwiriza, mu gihe abandi bazwiho kuba bagira igishyuhirane hamwe n’impuhwe. Mu gihe bihinzemo izo mpano kandi bakazikoresha mu gukorera abandi, abagenzuzi basura amatorero bashobora kwitwa mu buryo bukwiriye “ibisonga byiza.”
4. Ni ikihe kibazo tugiye gusuzuma?
4 Intumwa Pawulo yanditse igira iti “ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava” (1 Abakorinto 4:2). Gukorera Abakristo bagenzi be bari mu matorero atandukanye, icyumweru ku kindi, ni igikundiro cyihariye kandi gishimishije. Nyamara ariko, ni n’inshingano iruhije. None se, ni gute abagenzuzi basura amatorero bashobora gusohoza inshingano yabo yo kuba ibisonga ari abizerwa, kandi mu buryo bugira ingaruka nziza?
Gusohoza Inshingano Yabo yo Kuba Ibisonga mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
5, 6. Kuki kwishingikiriza kuri Yehova mu isengesho ari iby’ingenzi cyane mu mibereho y’umugenzuzi usura amatorero?
5 Kwishingikiriza kuri Yehova mu isengesho ni iby’ingenzi kugira ngo abagenzuzi basura amatorero babe ibisonga bigira ingaruka nziza. Bashobora rimwe na rimwe kumva baremerewe bitewe na gahunda yabo n’inshingano nyinshi. (Gereranya na 2 Abakorinto 5:4.) Bityo rero, bagomba gukora mu buryo buhuje n’indirimbo ya Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, igira iti “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira: ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa” (Zaburi 55:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera). Nanone kandi, amagambo ya Dawidi arahumuriza, amagambo agira ati “Umwami ahimbazwe, utwikorerera umutwaro, uko bukeye.”—Zaburi 68:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.
6 Ni hehe Pawulo yavanye imbaraga zo kwita ku nshingano ze zo mu buryo bw’umwuka? Yanditse agira ati ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga’ (Abafilipi 4:13). Ni koko, Yehova Imana ni we wari Isoko y’imbaraga za Pawulo. Mu buryo nk’ubwo, Petero yatanze inama agira ati “umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana: nagabura ibyayo, abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga: kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo” (1 Petero 4:11). Umuvandimwe umwe, wamaze imyaka myinshi ari umugenzuzi usura amatorero, yatsindagirije akamaro ko kwishingikiriza ku Mana, agira ati “buri gihe uhindukirire Yehova mu gihe ukemura ibibazo, kandi ushakire ubufasha ku muteguro we.”
7. Ni gute gushyira mu gaciro bigira uruhare mu murimo w’umugenzuzi usura amatorero?
7 Umugenzuzi usura amatorero, agomba gushyira mu gaciro kugira ngo agire ingaruka nziza. Kimwe n’abandi Bakristo, yihatira ‘kurobanura ibinyuranye’ (Abafilipi 1:10).a Mu gihe abasaza bo mu karere runaka bafite ibibazo ku ngingo runaka, ni iby’ubwenge ko babisuzuma bari hamwe n’umugenzuzi usura amatorero ubasuye (Imigani 11:14; 15:22). Birashoboka ko icyo abivugaho mu buryo bushyize mu gaciro, hamwe n’inama ze zishingiye ku Byanditswe, bizaba ingirakamaro cyane mu gihe abasaza bazakomeza gusuzuma iyo ngingo ubwo azaba yaravuye mu itorero. Mu guhuza n’ibyo, Pawulo yabwiye Timoteyo ati “ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.”—2 Timoteyo 2:2.
8. Kuki icyigisho cya Bibiliya, gukora ubushakashatsi, no gufata igihe cyo gutekereza ku byo twiga ari iby’ingenzi?
8 Icyigisho gishingiye ku Byanditswe, gukora ubushakashatsi, no gufata igihe cyo gutekereza, birakenewe kugira ngo hatangwe inama nziza (Imigani 15:28). Umugenzuzi w’intara umwe yagize ati “iyo duteranye n’abasaza, ntitwagombye gutinya kwemera ko tutazi igisubizo cy’ikibazo runaka cyihariye.” Kwihatira kugira “gutekereza kwa Kristo” ku ngingo runaka, bituma hashobora gutangwa inama ishingiye kuri Bibiliya, izafasha abandi gukora mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka (1 Abakorinto 2:16). Rimwe na rimwe, umugenzuzi usura amatorero agomba kwandikira Watch Tower Society kugira ngo asabe ubuyobozi. Uko byagenda kose, kwizera Yehova no gukunda ukuri, ni iby’ingenzi cyane kurusha uko tugaragarira abandi cyangwa kuba intyoza. Aho kugenda ari ‘umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa afite ubwenge buhebuje,’ Pawulo yatangiye umurimo we i Korinto ‘afite intege nke, atinya, ahinda umushyitsi mwinshi.’ Mbese, ibyo byatumye aba umuntu udakwiriye? Ibinyuranye n’ibyo, byafashije Abakorinto kugira ukwizera, “kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.”—1 Abakorinto 2:1-5.
Indi Mico y’Ingenzi
9. Kuki abasaza basura amatorero bagomba kwishyira mu mwanya w’abandi?
9 Kwishyira mu mwanya w’abandi, bifasha abagenzuzi basura amatorero kugera ku bintu byiza. Petero yateye Abakristo bose inkunga yo ‘kubabarana,’ cyangwa ‘kugirirana imbabazi’ (1 Petero 3:8). Umugenzuzi usura amatorero umwe, yumvise agomba ‘kwita kuri buri wese mu bagize itorero no kumutegera amatwi nta buryarya.’ Pawulo yanditse afite ibyiyumvo nk’ibyo agira ati “mwishimane n’abishima, murirane n’abarira” (Abaroma 12:15). Imyifatire nk’iyo isunikira abagenzuzi basura amatorero gukoresha imihati nyakuri kugira ngo basobanukirwe ibibazo bagenzi babo bahuje ukwizera bahura na byo, n’imimerere barimo. Ubwo ni bwo bashobora gutanga inama yubaka ishingiye ku Byanditswe, ishobora kugera ku byiza nyabyo, mu gihe ishyizwe mu bikorwa. Umugenzuzi usura amatorero, uhebuje mu bihereranye no kwishyira mu mwanya w’abandi, yabonye iyi baruwa yari iturutse mu itorero ryegeranye n’i Turin, mu Butaliyani, igira iti “niba ushaka ko bakwitaho, wite [ku bandi]; niba ushaka gushimisha, ube umuntu ushimishwa n’abandi; niba ushaka gukundwa, gira imico ituma ukundwa; niba ushaka gufashwa, ube witeguye gufasha. Ibyo ni byo twakwigiyeho!”
10. Ni iki abagenzuzi b’akarere n’ab’intara bavuze ku bihereranye no kwicisha bugufi, kandi ni uruhe rugero Yesu yatanze ku birebana n’ibyo?
10 Kwicisha bugufi no kuba umuntu abandi bishyikiraho, bifasha abagenzuzi basura amatorero gukora ibyiza byinshi. Umugenzuzi w’akarere umwe yagize ati “kugira imyifatire irangwa no kwicisha bugufi, ni iby’ingenzi cyane.” Yashoboraga guha abagenzuzi basura amatorero bakiri bashya umuburo agira ati “ntimugakurikize mu buryo bukabije ibitekerezo by’abavandimwe bafite ubutunzi bwinshi kurushaho, bitewe n’ibyo bashobora kubakorera, cyangwa ngo mube mwagirana ubucuti n’abo bonyine, ahubwo mugomba guhatanira buri gihe gushyikirana n’abandi nta kurobanura ku butoni” (2 Ngoma 19:6, 7). Nanone kandi, umugenzuzi usura amatorero wicisha bugufi by’ukuri, ntazakabya ngo abone ko akomeye kubera ko ahagarariye Sosayiti. Umugenzuzi w’intara yavuze mu buryo bukwiriye ati “wicishe bugufi kandi ube witeguye gutegera amatwi abavandimwe. Buri gihe, ujye uba umuntu abandi bishyikiraho.” Kubera ko yari umuntu ukomeye cyane kuruta abandi bose babayeho, Yesu Kristo yashoboraga gutuma abantu batisanzura, ariko yicishaga bugufi cyane akaba n’umuntu abandi bishyikiragaho, ku buryo ndetse n’abana bisanzuraga imbere ye (Matayo 18:5; Mariko 10:13-16). Abagenzuzi basura amatorero bifuza ko abana, ingimbi n’abangavu, abageze mu za bukuru—ni ukuvuga uwo ari we wese na buri muntu wese mu itorero—bumva nta kibabuza kubishyikiraho.
11. Mu gihe ari ngombwa, gusaba imbabazi bishobora kugira izihe ngaruka?
11 Birumvikana ko “twese ducumura muri byinshi,” kandi nta mugenzuzi usura amatorero udashora gukosa na rimwe (Yakobo 3:2). Mu gihe baba bakoze amakosa, gusaba imbabazi babikuye ku mutima, biha abandi basaza urugero rwo kwicisha bugufi. Dukurikije Imigani 22:4, “uwicisha bugufi, akūbaha [“agatinya,” NW ] Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.” Kandi se, abagaragu b’Imana bose ntibagomba ‘kugendana n’Imana yabo bicisha bugufi’ (Mika 6:8)? Igihe bamubazaga inama yashoboraga guha umusaza usura amatorero ukiri mushya, umugenzuzi w’akarere umwe yagize ati “wubahe cyane kandi wite ku bavandimwe bose, kandi ubabone nk’aho bakwiriye kukurusha. Uzamenyera byinshi ku bavandimwe. Komeza wicishe bugufi. Ntiwifate uko utari. Ntiwigane imico udasanganywe.”—Abafilipi 2:3.
12. Kuki umurava mu murimo wa Gikristo ari ingirakamaro cyane?
12 Umurava mu murimo wa Gikristo wongerera ireme amagambo y’umugenzuzi usura amatorero. Mu by’ukuri, mu gihe we n’umugore we babaye intangarugero mu kugira umurava mu murimo wo kubwiriza, abasaza, abagore babo, n’abandi bagize itorero baterwa inkunga yo kugaragaza umurava mu murimo wabo. Umugenzuzi w’akarere umwe yateye inkunga agira ati “mugire umurava mu murimo.” Yongeyeho agira ati “nabonye ko muri rusange, uko itorero rirushaho kugira umurava mu murimo, ari na ko rigira ibibazo bike.” Undi mugenzuzi w’akarere yagize ati “nizera ko mu gihe abasaza bakorana n’abavandimwe na bashiki bacu mu murima, kandi bakabafasha kwishimira umurimo, ibyo bizatuma bagira amahoro y’ubwenge no kunyurwa kuruta ikindi gihe cyose mu murimo bakorera Yehova.” Intumwa Pawulo ‘yashize amanga ngo abwire [Abatesalonike] ubutumwa bwiza bw’Imana, ari mu ntambara nyinshi.’ Ntibitangaje kuba baribukaga ibihe byiza bagiraga iyo yabasuraga, n’umurimo wo kubwiriza yakoraga, kandi bifuzaga cyane kuzongera kumubona!—1 Abatesalonike 2:1, 2; 3:6.
13. Ni iki umugenzuzi usura amatorero azirikana igihe akorana na bagenzi be b’Abakristo mu murimo wo mu murima?
13 Mu gihe akorana n’Abakristo bagenzi be mu murimo wo mu murima, umugenzuzi usura amatorero azirikana imimerere yabo n’intege nke bafite. N’ubwo inama ze zishobora kuba ingirakamaro, azi ko bamwe bashobora kugira impungenge, mu gihe babwirizanya n’umusaza w’inararibonye. Ku bw’ibyo, mu mimerere imwe n’imwe, inkunga ishobora kuba ingirakamaro kurusha inama. Mu gihe aherekeje ababwiriza cyangwa abapayiniya ku cyigisho cya Bibiliya, bashobora guhitamo ko yaba ari we ukiyobora. Uko bigaragara, ibyo ni ukugira ngo abamenyereze uburyo bumwe na bumwe bwo kunonosora uburyo bwabo bwo kwigisha.
14. Kuki bishobora kuvugwa ko abagenzuzi basura amatorero b’abanyamurava bashishikariza abandi kugira umurava?
14 Abagenzuzi basura amatorero b’abanyamurava, bashishikariza abandi kugira umurava. Umugenzuzi w’akarere umwe wo muri Uganda yagenze igihe cy’isaha imwe mu ishyamba ry’inzitane, kugira ngo aherekeze umuvandimwe ku cyigisho cya Bibiliya, kitagaragazaga amajyambere. Mu gihe barimo bagenda, imvura yaraguye cyane ku buryo bagezeyo banyagiwe cyane. Aho bamenyeye ko uwari wabasuye yari umugenzuzi usura amatorero, abantu batandatu bari bagize uwo muryango barishimye cyane. Bari bazi ko abakuru bo mu idini ryabo batashoboraga na rimwe kwita ku mukumbi muri ubwo buryo. Ku Cyumweru cyakurikiyeho, barateranye ubwa mbere kandi bagaragaza icyifuzo cyo kuba Abahamya ba Yehova.
15. Ni ikihe kintu cyiza cyakozwe n’umugenzuzi w’akarere w’umunyamurava wo muri Megizike?
15 Muri leta ya Oaxaca (soma Ogizaka) yo muri Megizike, umugenzuzi w’akarere umwe yakoze imihati atatekerezwagaho rwose. Yakoze gahunda yo kumara amajoro ane muri kasho ko muri gereza kagenewe umuntu umwe, kugira ngo asure itsinda ry’abanyururu barindwi bari barabaye ababwiriza b’Ubwami. Yamaze iminsi myinshi aherekeza abo banyururu, ubwo batangaga ubuhamya bava kuri kasho imwe bajya ku yindi, no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Bitewe no gushimishwa kwagaragajwe, bimwe muri ibyo byigisho byarakomeje kugeza nijoro. Uwo mugenzuzi w’akarere w’umunyamurava yanditse agira ati “gusura birangiye, jye n’abo banyururu twumvise twuzuye ibyishimo, ibyo bikaba ari ingaruka yo guterana inkunga.”
16. Kuki iyo abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo batera inkunga bigira umumaro?
16 Abagenzuzi basura amatorero bagerageza kuba abantu batera inkunga. Igihe Pawulo yasuraga amatorero y’i Makedoniya, ‘yabahuguje amagambo menshi’ (Ibyakozwe 20:1, 2). Amagambo atera inkunga ashobora kuba ingirakamaro cyane mu kwerekeza abakiri bato n’abakuze ku ntego zo mu buryo bw’umwuka. Igenzura rifatiweho, ryakozwe ku biro bimwe binini by’ishami rya Watch Tower Society, ryahishuye ko abagenzuzi b’akarere bari barateye inkunga hafi 20 ku ijana ry’abitangira gukora umurimo, kugira ngo bitabire umurimo w’igihe cyose. Umugore w’umugenzuzi usura amatorero, na we aba isoko ikomeye y’inkunga, bitewe n’urugero rwiza atanga rwo kuba ari umubwiriza w’Ubwami w’igihe cyose.
17. Ni gute Umugenzuzi w’akarere umwe ugeze mu za bukuru yumva ameze ku bihereranye n’igikundiro cye cyo gufasha abandi?
17 Abageze mu za bukuru n’abantu bihebye, bakeneye inkunga mu buryo bwihariye. Umugenzuzi w’akarere umwe ugeze mu za bukuru, yanditse agira ati “igice kigize umurimo wanjye gituma ngira ibyishimo bitarondoreka byo mu mutima, ni igikundiro cyo gufasha abacitse intege n’abafite imbaraga nke z’umubiri bari mu mukumbi w’Imana. Amagambo ari mu Baroma 1:11, 12, arushaho kugira ibisobanuro byihariye kuri jye, uko ngenda mbona inkunga nyinshi n’imbaraga igihe ‘mbaha impano y’umwuka ngo ibakomeze.’ ”
Ingororano z’Umurimo Wabo Urangwa n’Ibyishimo
18. Ni izihe ntego zishingiye ku Byanditswe abagenzuzi basura amatorero bagira?
18 Abagenzuzi basura amatorero, bashishikazwa cyane no gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera babivanye ku mutima. Bifuza gukomeza amatorero no kuyubaka mu buryo bw’umwuka (Ibyakozwe 15:41). Umugenzuzi usura amatorero umwe, akora uko ashoboye kose kugira ngo “atere inkunga, agarurire [abantu] ubuyanja, no guteza imbere icyifuzo cyo gusohoza umurimo no kubaho mu buryo buhuje n’ukuri” (3 Yohana 3). Undi yishimira gufasha bagenzi be bahuje ukwizera, kugira ngo ukwizera kwabo kudahungabana (Abakolosayi 2:6, 7). Wibuke ko umugenzuzi usura amatorero ari “uwo dufatanije uwo murimo by’ukuri,” atari utwaza igitugu ukwizera kw’abandi (Abafilipi 4:3; 2 Abakorinto 1:24). Gusura kwe ni umwanya wo gutera inkunga no gukora umurimo w’inyongera, ukaba n’umwanya inteko y’abasaza iboneraho wo kugenzura amajyambere yagezweho no gusuzuma intego zizagerwaho mu gihe kiri imbere. Binyuriye ku magambo no ku rugero rwe, ababwiriza mu itorero, abapayiniya, abakozi b’imirimo, n’abasaza, bashobora kwiringira kubakwa no gushishikarizwa gukora umurimo ubategereje. (Gereranya na 1 Abatesalonike 5:11.) Bityo rero, mushyigikire umugenzuzi w’akarere mu gihe cyo kubasura mubigiranye umutima wanyu wose, kandi mwungukirwe mu buryo bwuzuye n’umurimo ukorwa n’umugenzuzi w’intara.
19, 20. Ni gute abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo bagororewe ku bw’umurimo wabo wizerwa?
19 Abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo, babona ingororano zikungahaye ku bw’umurimo wabo wizerwa, kandi bashobora kwiringira badashidikanya ko Yehova azabaha umugisha kubera ibyiza bakora (Imigani 19:17; Abefeso 6:8). Georg na Magdalena, ni umugabo n’umugore bashakanye bageze mu za bukuru, bakaba barakoze umurimo wo gusura amatorero mu gihe cy’imyaka myinshi. Mu ikoraniro ryabereye i Luxembourg, Magdalena yabonanye n’umuntu yahaye ubuhamya, imyaka 20 mbere y’aho. Gushimishwa n’ukuri k’uwo mugore w’Umuyahudikazi kwabyukijwe n’igitabo cy’imfashanyigisho za Bibiliya Magdalena yamusigiye, kandi nyuma y’igihe yaje kubatizwa. Georg yabonanye na mushiki wacu w’umwuka, wibutse ukuntu yamusuraga iwe mu rugo, hakaba hari hashize imyaka igera kuri 40. Uburyo bwe burangwa n’igishyuhirane yabwirizagamo ubutumwa bwiza, bwatumye amaherezo we n’umugabo we bemera ukuri. Birumvikana ko ibyishimo byasaze Georg na Magdalena.
20 Umurimo weze imbuto wa Pawulo muri Efeso, watumye agira ibyishimo kandi ushobora kuba waramusunikiye gusubira mu magambo yavuzwe na Yesu agira ati “gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Kubera ko umurimo wo gusura amatorero ukubiyemo gutanga kwa buri gihe, abawifatanyamo bagira ibyishimo, cyane cyane iyo babonye ingaruka nziza z’umurimo wabo. Umugenzuzi w’akarere umwe, wafashije umusaza wari waracitse intege, yabwiwe mu ibaruwa ngo “wabaye ‘ubufasha bunkomeza’ cyane mu mibereho yanjye yo mu buryo bw’umwuka—kurusha uko waba ubizi. . . . Nta na rimwe uzigera umenya mu buryo bwuzuye ukuntu wafashije cyane Asafu wo muri iki gihe, uwo ‘ibirenge bye byari bugufi bwo guhanuka.’ ”—Abakolosayi 4:11; Zaburi 73:2.
21. Kuki ushobora kuvuga ko mu 1 Abakorinto 15:58 herekeza ku mirimo y’abagenzuzi basura amatorero?
21 Umukristo ugeze mu za bukuru, wamaze imyaka mu murimo w’akarere, akunda gutekereza ku 1 Abakorinto 15:58, aho Pawulo yateye inkunga agira ati “mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.” Nta gushidikanya, abagenzuzi basura amatorero bafite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami. Kandi mbega uburyo dushimira kuba bakora bafite ibyishimo, ari ibisonga byizerwa by’ineza bagiriwe na Yehova!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Ushobora Kugira Ibyishimo Ufite Byinshi Byo Gukora?” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gicurasi 1991, ku mapaji ya 28-31.—Mu Gifaransa.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki abagenzuzi basura amatorero bashobora kubonwa ko ari “ibisonga byiza”?
◻ Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bifasha abagenzuzi b’akarere n’ab’intara kugera kuri byinshi byiza?
◻ Kuki umuco wo kwicisha bugufi n’umurava ari iby’ingenzi cyane ku bitangiye gukora umurimo wo gusura amatorero?
◻ Ni izihe ntego nziza abagenzuzi basura amatorero bagira?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Abagenzuzi basura amatorero bishimira gutera inkunga bagenzi babo bahuje ukwizera
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Abakiri bato, kimwe n’abakuze, bashobora kuvana inyungu mu kwifatanya n’abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abagore babo
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abagenzuzi basura amatorero b’abanyamurava batuma abandi na bo bagira umurava