Mutumiriwe Kuzaza mu Ikoraniro ry’Intara Rizaba Rifite Umutwe Uvuga Ngo “Kwizera Ijambo ry’Imana”!
HARI abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi bazaba bateraniye mu duce tubarirwa mu bihumbi, hirya no hino ku isi. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, hateganyijwe kuzabera amakoraniro 193. Irya mbere rizaba ku itariki ya 23-25 Gicurasi, naho irya nyuma ryo rizaba ku itariki ya 12-14 Nzeri. Birashoboka ko rimwe muri ayo makoraniro azamara iminsi itatu—ni ukuvuga kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru—ryazabera mu mujyi utari kure y’aho utuye.
Uzungukirwa n’inyigisho nyinshi z’ingirakamaro zo muri Bibiliya. Mu bice byinshi, porogaramu izajya ibimburirwa n’umuzika, buri gitondo saa 3:30. Porogaramu yo ku wa Gatanu mu gitondo, izaba ikubiyemo iminota 25 yagenewe ibiganiro bizatangwa n’abantu bazagira icyo babazwa n’utanga disikuru, bakaba ari abo kwizera Ijambo ry’Imana byagizeho ingaruka mu buryo bukomeye mu mibereho yabo. Icyo cyiciro cya mbere kizasozwa na disikuru y’ifatizo, ifite umutwe uvuga ngo “Tugenda Tuyoborwa no Kwizera, Tutayoborwa n’Ibyo Tureba.”
Disikuru izabimburira icyiciro cyo ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, izibanda ku ruhare rw’ingenzi urubyiruko rufite mu itorero rya Gikristo. Disikuru ikurikiraho igizwe n’ingingo z’uruhererekane ifite ibice bitatu, izavuga ibihereranye n’amahame ya Bibiliya, igaragaza ukuntu afitanye isano n’imyifatire ya Gikristo mu magambo, mu mico, no mu myirimbishirize ya bwite. Hanyuma, disikuru zifite imitwe ivuga ngo “Irinde Kubura Ukwizera” na “Ijambo ry’Imana Ni Rizima,” zizibanda ku nama nziza iboneka mu Baheburayo igice cya 3 n’icya 4. Porogaramu yo ku wa Gatanu, izasozwa na disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Igitabo Cyagenewe Abantu Bose.”
Disikuru izabimburira porogaramu yo ku wa Gatandatu mu gitondo, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Kwizera Kudafite Imirimo Kuba Gupfuye.” Indi disikuru y’ingenzi izatangwa muri icyo cyiciro cya mu gitondo, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Shinga Imizi Kandi Ushikame mu Kuri,” ikazaba ivuga ukuntu umuntu ashobora gukura mu buryo bw’umwuka. Icyo cyiciro kizasozwa na disikuru itangwa buri gihe mu makoraniro, ifite umutwe uvuga ngo “Kwizera Ijambo ry’Imana Biyobora ku Kubatizwa,” nyuma y’aho hakazakurikiraho gahunda yateganyijwe, kugira ngo abigishwa bashya babatizwe.
Disikuru izabimburira icyiciro cyo ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Mushishikarire Kurwanira Ibyo Kwizera,” izibanda ku nama ziboneka mu gitabo cya Bibiliya cya Yuda. Disikuru igizwe n’ingingo z’uruhererekane izatangwa mu gihe cy’isaha, ifite umutwe uvuga ngo “Tujye mu Nzu ya Yehova,” izibanda ku nyungu zibonerwa mu materaniro ya Gikristo. Porogaramu y’uwo munsi izasozwa na disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Agaciro k’Ukwizera Kwanyu—Ubu Karimo Karageragezwa.”
Muri porogaramu yo ku Cyumweru mu gitondo, hazatangwa disikuru igizwe n’ingingo eshatu z’uruhererekane, izibanda ku gitabo cya Bibiliya cya Yoweli, n’uburyo ibikubiyemo bisohozwa muri iki gihe. Hanyuma, hazakurikiraho darame ishingiye kuri Bibiliya, ifite umutwe uvuga ngo “Komeza Kugira Ijisho Rireba Neza.” Igice cy’ingenzi cy’iryo koraniro, ni disikuru y’abantu bose izatangwa nyuma ya saa sita, ifite umutwe uvuga ngo “Ukwizera n’Imibereho Yawe yo mu Gihe Kizaza.”
Nta gushidikanya, nuterana uzungukirwa cyane mu buryo bw’umwuka. Kuri buri cyiciro, uzahabwa ikaze rivuye ku mutima. Uhereye ubu, tangira ukore gahunda zo kuzaterana. Niba ushaka kumenya ahantu hakubera hafi, bariza ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova iri mu gace k’iwanyu, cyangwa wandikire abanditsi b’iyi gazeti. Nanone kandi, muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Kamena, ushobora kurebamo aderesi z’ahantu amakoraniro azabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Kanada, mu Bwongereza, no muri Irilande.