Ikoraniro ry’Intara ry’Umwaka wa 1998-1999 Rifite Umutwe Uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana” Riregereje!
MURI Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, hateganyijwe amakoraniro 198, kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri. Birashoboka ko rimwe muri ayo makoraniro azamara iminsi itatu ryazabera mu mujyi utari kure y’iwanyu. Ahenshi, porogaramu izajya itangizwa buri munsi—kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru—n’umuzika, saa 3:30.
Porogaramu yo ku wa Gatanu mu gitondo izibanda kuri raporo zivuga ibihereranye n’amajyambere yagezweho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami, mu duce tunyuranye tw’isi. Kandi umutwe w’ikoraniro uzatsindagirizwa na disikuru y’ifatizo izaba ifite umutwe uvuga ngo “Incungu ya Kristo—Inzira y’Agakiza Yateganyijwe n’Imana.”
Nyuma ya saa sita, disikuru izaba ifite umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane uvuga ngo “Babyeyi—Nimucengeze Inzira z’Imana mu Bana Banyu,” izatanga inama ku bihereranye n’ukuntu abakiri bato basunikirwa gukunda no gukorera Yehova. Porogaramu ya nyuma ya saa sita izasozwa na disikuru izaba ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Haba Hari Ubundi Buzima Nyuma yo Gupfa?”
Porogaramu yo ku wa Gatandatu mu gitondo izibanda ku murimo w’Abahamya ba Yehova wo guhindura abantu abigishwa, mu bice bitatu by’uruhererekane bizaba bifite umutwe uvuga ngo “Dufashe Abantu Kugira ngo Bagendere mu Nzira Igana mu Buzima,” “Kugera ku Bantu Ni Ikibazo cy’Ingorabahizi” na “Twigishe Abigishwa Ibyo Kristo Yategetse Byose.” Mu gusoza porogaramu ya mu gitondo, hazabaho gahunda kugira ngo abigishwa bashya babatizwe.
Disikuru ibimburira porogaramu yo ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Dukore Twiringiye Kuzabona Ubuzima Budashira,” ikazadutera inkunga yo gutekereza tubivanye ku mutima ku mpamvu zacu bwite zituma dukorera Imana. Disikuru zizaba zifite imitwe ivuga ngo “Twishimire ‘Impano Bantu’ Zigisha Inzira z’Imana” na “Iyambure Umuntu wa Kera Wambare Umushya,” zizatanga ibisobanuro ku Befeso igice cya 4, zisuzuma umurongo ku wundi. Hanyuma, hazatangwa inama nziza zishingiye ku Byanditswe, zikubiye muri disikuru izaba ifite umutwe uvuga ngo “Komeza Kwirinda Kwanduzwa n’Isi,” no muri disikuru izaba ifite umutwe ugizwe n’ingingo eshatu z’uruhererekane uvuga ngo “Rubyiruko—Nimugendere mu Nzira Zemerwa n’Imana.” Porogaramu ya nyuma ya saa sita izasozwa na disikuru izaba ifite umutwe uvuga ngo “Umuremyi—Kamere Ye n’Inzira Zemerwa na We.”
Porogaramu yo ku Cyumweru mu gitondo izaba ifite umutwe ugizwe n’ingingo eshatu z’uruhererekane zizibanda ku bice bisoza igitabo cya Bibiliya cya Ezekiyeli, kimwe n’inyigisho ihereranye n’ubuhanuzi ibikubiyemo. Porogaramu ya mu gitondo izasozwa n’umukino wa darame uzaba ushingiye ku budahemuka bw’abasore batatu b’Abaheburayo, aho abakinnyi bazaba bambaye imyenda yambarwaga n’ab’icyo gihe. Igice cy’ingenzi kizaba kigize porogaramu ya nyuma ya saa sita y’iryo koraniro, ni disikuru y’abantu bose izaba ifite umutwe uvuga ngo “Inzira Imwe Rukumbi Igana mu Buzima bw’Iteka.”
Nta gushidikanya, uzungukirwa cyane mu buryo bw’umwuka, nuterana iyo minsi yose uko ari itatu. Uhawe ikaze rivuye ku mutima ryo kuzaba uhari kuri buri porogaramu, bikaba byumvikana ko zose zizakorwa nta kiguzi usabwe. Niba ushaka kumenya ahantu ikoraniro rizabera hazakubera hafi, bariza ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova iri mu gace k’iwanyu, cyangwa wandikire abanditsi b’iyi gazeti.