Imbata z’Abantu Cyangwa Abagaragu b’Imana?
“ABAHAMYA BA YEHOVA bagomba gushimwa mu rugero runaka.” Ibyo byavuzwe n’igitabo cyo mu Budage cyitwa Seher, Grübler, Enthusiasten (Ababonekerwa, Abatekereza, Abarangwa n’Igishyuhirane). N’ubwo icyo gitabo kinenga Abahamya mu buryo runaka, cyemeza kigira kiti “muri rusange, babaho nta cyo bakemangwaho, bafite imibereho iciriritse. Bagira umwete mu kazi kabo, ni abaturage batuje kandi batanga imisoro babigiranye umutima utaryarya. Birinda gukabya mu bihereranye no gukurikirana ubutunzi. . . . Ikinyabupfura bagira mu makoraniro, ni icyo gushimwa. Umwuka bagaragaza wo kwitanga, ni kimwe n’uw’irindi tsinda rya kidini iryo ari ryo ryose; ku bihereranye n’umurimo, bahiga abandi bose. Ariko igituma basumba buri torero na buri tsinda rya Gikristo ryo muri iki gihe, ni icyemezo kidakuka abenshi muri bo bafashe cyo kwamamaza inyigisho zabo mu mimerere baba barimo yose n’ingorane bashobora guhangana na zo zose.”a
N’ubwo ayo magambo avuga neza Abahamya ba Yehova, hari ibitekerezo bigerageza kubagaragaza mu buryo bunyuranye n’ubwo cyane. Mu bihugu byinshi byo hirya no hino ku isi, Abahamya basohoje imirimo yabo ihereranye n’idini ku mugaragaro mu myaka ibarirwa muri za mirongo badakomwa mu nkokora. Abantu babarirwa muri za miriyoni barabazi, barabubaha, kandi bemera ko bafite uburenganzira bwo gukurikiza idini ryabo. Noneho se, kuki hari abashidikanya ku bihereranye n’icyo Abahamya ba Yehova ari cyo?
Birashoboka ko impamvu imwe ituma bashidikanya, ari iy’uko mu gihe cya vuba aha habayeho umubare runaka w’andi matsinda y’amadini waje kugira uruhare mu bikorwa byo konona abana, kwiyahura kw’imbaga y’abantu, n’ibitero bigabwa n’ibyihebe. Birumvikana ko imyifatire mibi nk’iyo itari mu banyedini gusa, ahubwo iboneka ahantu hose. Ku bw’ibyo rero ku bihereranye n’amadini, hari abantu benshi bayashidikanyaho, ndetse bamwe bakaba bayarwanya.
Akaga ko Gukurikira Abantu
“Agatsiko k’idini” gasobanurwa ko ari “itsinda ry’abantu rigendera ku nyigisho yihariye cyangwa ku muyobozi runaka.” Mu buryo nk’ubwo, abakurikiza “idini,” “biyegurira umuntu runaka, igitekerezo, cyangwa ikintu mu buryo bukomeye.” Mu by’ukuri, abayoboke b’itsinda ry’idini iryo ari ryo ryose bihambira cyane ku bayobozi b’abantu no ku bitekerezo byabo, baba bari mu kaga ko guhinduka imbata z’abantu. Mu gihe umuntu agiranye imishyikirano ikomeye n’umuyobozi runaka, ibyo bishobora kugira ingaruka mbi zo gutuma uwo muntu yumva atihagije mu buryo bw’ibyiyumvo no mu buryo bw’umwuka. Akaga gashobora kwiyongera mu gihe umuntu yaba yarakuriye mu mimerere yo kutisanzura kuva mu bwana bwe.
Abafite izo nkeke ku bihereranye n’idini, bakeneye kugezwaho amakuru yiringirwa. Bamwe bashobora kuba barabwiwe ko Abahamya ba Yehova bari mu muteguro wo mu rwego rw’idini ushyira abayoboke bawo mu bubata, ubatwaza igitugu, ubabuza umudendezo wabo mu buryo bukabije, kandi ugatuma badakurikiza ibintu bikorwa n’umuryango w’abantu wose uko wakabaye.
Abahamya ba Yehova bazi ko ibyo birego bidafite ishingiro. Ku bw’ibyo rero, baragutumiye kugira ngo wigenzurire ubwawe. Numara kubisuzuma ubigiranye ubwitonzi, uzafate imyanzuro ku giti cyawe. Mbese koko, Abahamya ni abagaragu b’Imana nk’uko babyivugira, cyangwa n’imbata z’abantu? Ni hehe bavana imbaraga zibakomeza? Ingingo ebyiri ziri ku ipaji ya 12-23, zizasubiza ibyo bibazo mu buryo bushimishije.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inyandiko y’umwimerere yo mu mwaka wa 1950, ntikubiyemo ayo magambo tubonye haruguru. Yagaragaye mu nyandiko ivuguruwe yo mu mwaka wa 1982, bityo bikaba byerekana imyifatire yo gusobanukirwa neza kurushaho Abahamya ba Yehova.