ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/4 p. 9
  • “Karashishikaje Kandi Karemeza”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Karashishikaje Kandi Karemeza”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ibisa na byo
  • Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ifashishe Udutabo Tunyuranye mu Murimo Wawe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Gutanga agatabo Mukomeze kuba maso!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Igikoresho Gishya cyo Gufasha Abantu Kumenya Ibyo Imana Idusaba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/4 p. 9

“Karashishikaje Kandi Karemeza”

UMWE mu Bahamya ba Yehova wo mu Bufaransa yaranditse ati “uhereye ejo, ngiye kujya ngakoresha mu murimo wo kubwiriza, kubera ko gakubiyemo ibitekerezo bishishikaje kandi byemeza koko.” Umuhamya umwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaranditse ati “nahise ngasoma kandi sinshobora kubura kugakoresha mu murimo wo kubwiriza, bitewe n’uko abantu benshi cyane duhura na bo batitabira ibyo tubabwira kandi bakaba nta cyizere bafitiye Bibiliya.” Ni iki barimo bavuga? Barimo bavuga agatabo k’amapaji 32 gafite umutwe uvuga ngo Igitabo Cyagenewe Abantu Bose, kasohowe na Watch Tower Society mu gihe cy’Amakoraniro y’Intara yo mu mwaka wa 1997/98, akaba yari afite umutwe uvuga ngo “Kwizera Ijambo ry’Imana.”

Hazirikanywe abantu bihariye mu gutegura icyo gitabo—ni ukuvuga abantu bashobora kuba barize cyane ariko bakaba bazi bike cyane ku bihereranye na Bibiliya. Abantu benshi nk’abo bafite ibitekerezo runaka kuri Bibiliya, n’ubwo batigeze bayisoma ku giti cyabo. Ako gatabo kagamije kwemeza umusomyi ko Bibiliya ikwiriye nibura kuba yasuzumwa. Ako gatabo ntigahatira umusomyi kwemera igitekerezo cy’uko Bibiliya yahumetswe n’Imana. Ibiri amambu, gaha umwanya ibintu nyakuri byabayeho, kugira ngo bibe ari byo byivugira. Ntihakoreshejwe amagambo akanganye, ahubwo hakoreshejwe amagambo yumvikana neza kandi agusha ku ngingo.

Nk’uko amagambo yavuzwe haruguru abyerekana, abari bateranye muri ayo makoraniro bari bafite amatsiko yo gukoresha ako gatabo mu murimo wabo wo kubwiriza. Urugero, mu Bufaransa hakozwe kampeni yihariye yo gutanga ubuhamya ku itariki ya 23 n’iya 24 Kanama, igihe abakiri bato babarirwa mu bihumbi amagana bo mu mpande zose z’isi bazaga bagakoranira i Paris, ku Munsi w’Urubyiruko ku Isi Hose. Abahamya bagera hafi ku 2.500 (cyane cyane bafite imyaka iri hagati ya 16 kugeza kuri 30) batanze za kopi zigera ku 18.000 z’ako gatabo mu Cyongereza, mu Gifaransa, mu Kidage, mu Gitaliyani, mu Gipolonye no mu Gihisipaniya.

Uko byagenda kose, nimucyo dukoreshe ako gatabo gafite umutwe uvuga ngo Igitabo Cyagenewe Abantu Bose mu murimo wacu. Turifuza ko ako gatabo kazaba ingirakamaro mu kwemeza abantu bashyira mu gaciro, ko bagombye gusuzuma Bibiliya ku giti cyabo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze