ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 15/12 pp. 21-25
  • Mu gihe amabandi yitwaje intwaro ateye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe amabandi yitwaje intwaro ateye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uburinzi n’Ijambo ry’Imana
  • Tugabanye Akaga ko Guterwa n’Amabandi
  • Mu Gihe Amabandi Yitwaje Intwaro Aje
  • Dukomeze Gutuza
  • Igitero cy’Amabandi Cyaburijwemo Muri Afurika y’i Burengerazuba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Urusengero rwongera kwezwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Yongera Kujya mu Rusengero
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 15/12 pp. 21-25

Mu gihe amabandi yitwaje intwaro ateye

AHITWA Ikoyi, agace gatuwe n’abantu bakize kari mu nkengero z’umujyi umwe wo muri Afurika y’i Burengerazuba, usanga amazu yaho yarahindutse ibihome. Amenshi muri yo ari mu bipangu bireshya na metero zigera muri eshatu z’uburebure, hejuru yabyo hakaba hariho ibyuma bisongoye, ibimene by’ibirahuri cyangwa ibizingo bya za senyenge. Abazamu baba bari aho barinze ibyugi binini bifungishijwe amakare, ibyuma, iminyururu n’ibigufuri. Ku madirishya haba hariho za giriyaje. Inzugi zitandukanya ibyumba byo kuryamamo n’ibindi byumba by’inzu, ziba zikoze mu byuma bikomeye cyane. Nijoro bashumura ibibwa binini—nk’ibyitwa belgers allemands, n’ibindi bibwa by’inkazi—bikava mu tuzu twabyo. Amatara amurika cyane, yirukana umwijima, kandi ibyuma bicunga umutekano bikoreshwa na orudinateri bigenda bisohora akajwi koroheje mu gihe ibintu byose biba bimeze neza.

Nta muntu n’umwe ushidikanya ku bihereranye no kuba ari ngombwa ko barinda umutekano w’amazu yabo. Usanga imitwe mikuru y’ibinyamakuru irimo amagambo yo kwitotomba nk’aya ngo “Amabandi Yitwaje Intwaro Araca Ibintu mu Baturage”; “Amabandi y’Insoresore Aragenda Arushaho Kuba Indakoreka”; n’aya ngo “Gukuka Umutima mu Gihe Inzererezi z’Amabandi Zayogoje [Umujyi].” Uko ni ko ibintu byifashe mu bihugu byinshi. Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, mu by’ukuri turi mu bihe biruhije.​—2 Timoteyo 3:1.

Ubugizi bwa nabi, hakubiyemo n’ubwo kwiba hakoreshejwe intwaro, burimo burakwirakwira ku isi hose. Ubutegetsi buragenda burushaho kunanirwa, cyangwa se kudashaka kurinda abaturage babwo. Mu bihugu bimwe na bimwe, aho usanga abagizi ba nabi barusha abapolisi ubwinshi kandi babarusha n’intwaro, usanga abo bapolisi badafite ubushobozi buhagije bwo kugoboka ababatabaje. Abenshi mu baba babireba usanga birinda kubyivangamo.

Abibasiwe na bo, bitewe n’uko baba badashobora kwishingikiriza ku bufasha, bwaba ubw’abapolisi cyangwa ubw’abaturanyi, usanga batereranwa ngo birwaneho. Umusaza umwe w’Umukristo wo mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere, yagize ati “uramutse utabaje, amabandi ashobora kugutemagura cyangwa akakwica. Gutabarwa n’abo hanze ni ukubyikuramo. Haramutse hagize abaza kugutabara, ibyo byaba ari byiza, ariko ntugomba kubyitega cyangwa ngo ubatabaze, kubera ko gutabaza nta kindi byakumarira uretse kwikururira akaga kenshi kurushaho.”

Uburinzi n’Ijambo ry’Imana

N’ubwo Abakristo atari ab’isi, baba mu isi (Yohana 17:11, 16). Bityo rero, kimwe n’undi muntu wese, bicungira umutekano wabo mu rugero rushyize mu gaciro. Icyakora, mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku bandi bantu benshi badakorera Yehova, ubwoko bw’Imana bwo bushakira uburinzi mu mahame ya Gikristo.

Mu buryo bunyuranye n’ubwo, mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika hari abantu bakoresha ubumaji, mu gushakisha uko bakwirinda guterwa n’amabandi. Umupfumu ashobora kubaca indasago mu bujana, mu gituza cyangwa mu mugongo. Hanyuma agasiga umuti muri izo ndasago, akabavugiraho amagambo y’imitongero, maze umuntu akava aho azi ko nta cyo ibitero by’amabandi byamutwara. Abandi bashyira impigi cyangwa imiti baba barahawe n’abapfumu mu mazu yabo, biringiye ko uko “kwishingana” kuzatuma amabandi abasiga amahoro.

Abakristo b’ukuri nta ho bahurira n’ubupfumu bw’uburyo ubwo ari bwo bwose. Bibiliya iciraho iteka ubupfumu bw’uburyo bwose, kandi birakwiye ko ibigenza ityo, bitewe n’uko bene ibyo bikorwa bishobora gutuma umuntu ashyikirana n’abadayimoni, ari na bo bateza urugomo ku isi (Itangiriro 6:2, 4, 11). Bibiliya ivuga yeruye iti “ntimukagire ibyo muragurisha.”​—Abalewi 19:26.

Hari abahara amagara yabo bashakira umutekano mu gutunga imbunda. Abakristo bo ariko, bafatana uburemere amagambo ya Yesu, we wagize ati “abatwara inkota bose bazicwa n’inkota” (Matayo 26:52). Ubwoko bw’Imana ‘inkota zabwo bwazicuzemo amasuka,’ kandi nta bwo bugura imbunda kugira ngo bwirinde ibitero by’amabandi cyangwa guhohoterwa.​—Mika 4:3.

Bite se ku bihereranye no gukora gahunda zo kurindwa n’abazamu bafite intwaro? N’ubwo icyo ari ikibazo umuntu afatira umwanzuro ku giti cye, ibuka ko bene izo gahunda zituma imbunda iba iri mu maboko y’undi muntu. Ni iki se umukoresha aba yiteze ko abazamu bakora mu gihe ibandi ryaba rije? Mbese yaba yiteze ko abo bazamu barasa icyo gisambo mu gihe byaba bibaye ngombwa, kugira ngo barengere abantu n’ibintu bashinzwe kurinda?

Igihagararo Abakristo bagira cyo kwanga gukoresha ubumaji n’intwaro mu birebana no kwirinda, gishobora gusa n’aho ari icy’ubupfu mu maso y’abantu batazi Imana. Ariko kandi Bibiliya iduha icyizere igira iti “uwiringira Uwiteka azaba amahoro” (Imigani 29:25). N’ubwo Yehova arinda ubwoko bwe mu rwego rwa rusange, nta bwo agira icyo akora muri buri kintu kibaye cyose, ngo akingire abagaragu be guterwa n’amabandi. Yobu yari umuntu wizerwa mu rugero ruhebuje, nyamara Imana yararetse abanyazi banyaga amatungo ya Yobu n’abagaragu be baricwa (Yobu 1:14, 15, 17). Nanone kandi, Imana yemeye ko intumwa Pawulo igerwaho n’“akaga gatewe n’abambuzi” (2 Abakorinto 11:26). Ariko kandi, Imana yigisha abagaragu bayo kubaho bakurikiza amahame agabanya akaga ko guterwa n’amabandi. Nanone kandi, ibaha ubumenyi bubafasha guhangana n’ibitero by’amabandi mu buryo bugabanya akaga ko kuba bagirirwa nabi.

Tugabanye Akaga ko Guterwa n’Amabandi

Hashize igihe kirekire umuntu w’umunyabwenge agize ati “guhaga k’umukire kumubuza gusinzira.” (Umubwiriza 5:11, umurongo wa 12 muri Biblia Yera.) Mu yandi magambo, abatunze ibintu byinshi bashobora guhangayikishwa cyane no kuba bashobora gutakaza ubwo butunzi bwabo, ku buryo babura ibitotsi bitewe no kubuhangayikira.

Bityo rero, uburyo bumwe bwo kugabanya imihangayiko, tutibagiwe n’akaga ko guterwa n’amabandi, ni ubwo kwirinda kwirundanyirizaho ubutunzi bwinshi bw’ibintu bihenze. Intumwa yahumekewe yanditse igira iti “ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo [“kurata uburyo bw’umuntu bwo kubaho,” NW ], [ntibi]turuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi” (1 Yohana 2:16). Irari risunikira abantu kugura ibintu bihenze, ni naryo risunikira abandi kwiba. Kandi iyo umuntu ‘arata uburyo bwe bwo kubaho,’ ashobora kuba arimo ahamagara abantu bafite ingeso yo kwiba.

Uretse kugira imibereho iciriritse, ikindi kintu cyakurinda guterwa n’amabandi, ni ukugaragaza ko uri Umukristo w’ukuri. Nugaragariza abandi urukundo, ukanga umugayo mu byo ukora kandi ukagira umwete mu murimo wa Gikristo, ushobora kuzamenyekana mu baturanyi bawe ko uri umuntu mwiza, ukwiriye kubahwa (Abagalatiya 5:19-23). Bene icyo gihagararo cya Gikristo, gishobora kukurinda cyane kurusha intwaro.

Mu Gihe Amabandi Yitwaje Intwaro Aje

Ariko se, wakora iki mu gihe amabandi yaba yashoboye kukwinjirana iwawe maze akagutera? Ibuka ko ubuzima bwawe ari bwo bw’ingenzi cyane kurusha ibintu utunze. Kristo Yesu yagize ati ‘ntimukabuze umuntu mubi kubagirira nabi: ugukubise urushyi mu musaya w’iburyo, umuhindurire n’uw’ibumoso: umuntu nashaka kugutwara ikanzu yawe, umuhe n’umwitero.’​—Matayo 5:39, 40.

Iyo ni inama y’ubwenge. N’ubwo Abakristo badahatirwa kubwira abagizi ba nabi aho umutungo ubitse, amabandi ashobora kurushaho kugira urugomo aramutse abonye arwanywa, ko nta bwumvikane buhari, cyangwa ko barimo bayabeshya. Kubera ko amenshi muri yo aba ‘yarabaye ibiti,’ usanga arakara vuba, akagira imyifatire y’urugomo no kutagira impuhwe.​—Abefeso 4:19.

Samuel atuye mu gipangu kirimo amacumbi menshi. Amabandi yagose icyo gipangu, maze agenda ava mu nzu imwe ajya mu yindi, ari nako asahura. Samuel yumvise urusaku rw’imbunda, yumva inzugi zimenagurwa, abantu basakuza, bavuza induru kandi baboroga. Guhunga ntibyashobokaga. Samuel yasabye umugore we n’abana be batatu b’abahungu gupfukama hasi bagashyira amaboko hejuru, bagahumiriza, maze bagategereza. Igihe ayo mabandi yagiraga atya akihura mu nzu, Samuel yayabwiye yubitse amaso, kuko yari azi ko aramutse ayarebye mu maso, ashobora gutekereza ko azayavuga nyuma y’aho. Yarayabwiye ati “nimuze mufate icyo mushaka cyose. Mufite uburenganzira bwo gutwara ikintu cyose. Turi Abahamya ba Yehova, kandi nta bwo turi bubabangamire.” Ibyo byatangaje ayo mabandi. Mu gihe cy’isaha cyangwa irenga cyakurikiyeho, abantu bitwaje intwaro bagera kuri 12 bagiye baza mu dutsiko. N’ubwo bibye ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro, amafaranga n’ibikoresho bya elegitoroniki, uwo muryango ntiwakubiswe cyangwa ngo utemaguzwe imipanga nk’uko byagenze ku bandi bo muri icyo gipangu. Umuryango wa Samuel washimiye Yehova ku bwo kuba wari ukiriho.

Ibyo biragaragaza ko mu bihereranye n’amafaranga n’ubutunzi bw’iby’umubiri, abantu baterwa n’amabandi ntibayarwanye, bashobora kugabanya akaga ko kuba bagirirwa nabi.a

Rimwe na rimwe, iyo Umukristo atanze ubuhamya bishobora kumubera uburinzi, bigatuma atagirirwa nabi. Igihe amabandi yateraga inzu y’uwitwa Ade, yarayabwiye ati “nzi ko ibintu bibakomereye, kandi ni yo mpamvu mukora uyu mwuga. Twebwe Abahamya ba Yehova, twizera ko hari igihe buri muntu wese azabona ibyo kurya bimuhagije, we n’umuryango we. Mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, buri muntu azabaho mu mahoro n’ibyishimo.” Ibyo byacubije urugomo rw’ayo mabandi. Rimwe muri yo ryagize riti “tubabajwe n’uko twaje mu nzu yawe, ariko kandi ugomba kumva ko dushonje.” N’ubwo bambuye Ade ibintu yari atunze, ntibigeze bamwakura cyangwa ngo bakure abagize umuryango we.

Dukomeze Gutuza

Ntibyoroshye gutuza mu mimerere y’akaga, cyane cyane ko intego y’ibanze y’amabandi iba ari iyo gutera ubwoba abo yateye kugira ngo bemere gukora ibyo abasabye. Isengesho rizadufasha. Yehova ashobora kumva induru yacu yo kumutabaza, n’ubwo twayivuza bucece kandi ikaba ngufi. Bibiliya itwizeza igira iti “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, n’amatwi ye ari ku gutaka kwabo.” (Zaburi 34:16, umurongo wa 15 muri Biblia Yera.) Yehova aratwumva, kandi ashobora kuduha ubwenge bwo guhangana n’imimerere iyo ari yo yose dutuje.​—Yakobo 1:5.

Uretse isengesho, ikindi kintu cyagufasha gutuza ni ukugena mbere y’igihe icyo uzakora n’icyo utazakora mu gihe uzaba utewe n’amabandi. Birumvikana ko bidashoboka kumenya mbere y’igihe uko imimerere uzaba urimo izaba imeze. Ariko kandi, ni byiza ko wagira amahame uzirikana, kimwe n’uko bihuje n’ubwenge kuzirikana icyo wakora kugira ngo urokoke mu gihe waba uri mu nzu maze igashya. Gutekereza ku bintu mbere y’igihe, bituma utuza, ukirinda gukuka umutima, maze bigatuma utagirirwa nabi.

Uko Imana ibona ibikorwa by’ubujura, byavuzwe neza muri aya magambo ngo “jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa” (Yesaya 61:8). Yehova yahumekeye umuhanuzi we Ezekiyeli kugira ngo ashyire ibikorwa by’ubujura ku rutonde rw’ibyaha bikomeye cyane (Ezekiyeli 18:18). Icyakora, icyo gitabo cyo muri Bibiliya, kinagaragaza ko Imana izababarira ibigiranye impuhwe umuntu wihana, akagarura ibyari byaribwe.​—Ezekiyeli 33:14-16.

N’ubwo Abakristo baba mu isi yuzuye ubugizi bwa nabi, bishimira ibyiringiro bihereranye n’ubuzima buzabaho mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, ubwo nta mabandi azongera kubaho ukundi. Ku birebana n’icyo gihe, Bibiliya isezeranya igira iti “umuntu wese [mu bagize ubwoko bw’Imana] azatura munsi y’uruzabibu rwe no munsi y’umutini we; kandi nta wuzabakangisha: kuko akanwa k’Uwiteka Nyiringabo ari ko kabivuze.”​—Mika 4:4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Birumvikana ariko ko ubwo bwumvikane bufite imipaka. Abagaragu ba Yehova ntibagirana ubwumvikane n’abantu mu buryo ubwo ari bwo bwose bunyuranyije n’amategeko y’Imana. Urugero, Umukristo ntashobora kwemera ko bamusambanya ku ngufu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze