Igitero cy’Amabandi Cyaburijwemo Muri Afurika y’i Burengerazuba
Byavuzwe na Eunice Ebuh
“Amabandi yitwaje intwaro yateguye kugaba igitero cyayo ku munsi twari dusanzwe tugiriraho Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero mu rugo rwacu. Inzugi zo ku marembo twabaga twazirangaje bitewe n’abavandimwe, bashiki bacu n’abantu bashimishijwe babaga bari buze. Birashoboka ko ayo mabandi yari azi ako kamenyero twari dufite n’isaha y’amateraniro. Tuzi nta gushidikanya ko bari bibye imodoka ahantu runaka, maze bakaza gutegerereza ku rugi rw’amarembo yacu ku munsi n’isaha twari bugireho icyigisho cy’igitabo.
“Ibyo byahuriranye n’uko icyumweru bajemo, ari na cyo cyumweru twari twasuwemo n’umugenzuzi w’akarere. Aho kugira ngo duteranire mu nzu yacu, twateraniye mu Nzu y’Ubwami. Amateraniro arangiye, habaye inama y’abasaza. Ubusanzwe, jye n’abana twagombaga gutaha tukajya imuhira, ariko umugabo wanjye, akaba ari n’umusaza, yadusabye ko twamutegereza. Yatubwiye ko atari butinde. Bityo, twarategereje.
“Hanyuma, twasanze imodoka yacu idashobora kwaka. Uwo mugenzuzi w’akarere n’umugabo wanjye ntibashoboye kuyikora. Umukanishi twahamagaye na we ntiyashoboye kuyikora.
“Byabaye ngombwa ko abana bataha n’amaguru. Nyuma y’igihe runaka, nanjye nagiye imuhira. Nagezeyo hafi saa yine. Ari jye, ari n’abana nta winjiye mu gipangu ari mu modoka, ari na byo byari kudusaba gukingura urugi runini rwo ku marembo.
“Ngeze mu cyumba turaramo, numvise urusaku rwinshi rw’imbunda. Nibajije ibibaye. Nagerageje gutelefona abapolisi, ariko telefone yari yapfuye. Namanutse niruka njya mu cyumba cyo hasi gufunga urugi rw’icyuma rwo ku muryango winjira mu nzu, hanyuma nirukanka njya gufunga urugi rwo hagati. Nazimije amatara. Abana bari bakutse umutima, bityo nabasabye gutuza. Twasengeye hamwe Yehova tumusaba ko yaturinda. Hagati aho, umugabo wanjye yari akiri ku Nzu y’Ubwami, arwana no gukora imodoka ngo yake.
“Narebeye mu idirishya, maze mbona umuntu urambaraye mu muhanda inyuma y’urugi rwo ku marembo. Byasaga n’aho amabandi yari yagiye, nuko nshyira uwo muntu w’inkomere mu modoka yanjye maze mpita mujyana kwa muganga. Ibyo byari birimo akaga, ariko nagombaga kugira icyo nkora. Ikibabaje ariko, ni uko yapfuye bukeye bw’aho.
“N’ubwo habayeho ibyo bintu bibabaje, byashoboraga no kuba byarabaye bibi kurushaho. Gusurwa n’umugenzuzi w’akarere, byatumye tudateranira amateraniro y’icyigisho cy’igitabo mu nzu yacu. Gupfa kw’imodoka, byatumye tutayigendamo ngo dutahire icyarimwe. Umugabo wanjye, uwo amabandi yari guhita afata nta gushidikanya, yageze imuhira bitinze cyane. Ibyo bintu ndetse n’ibindi, byatugiriye akamaro kuri uwo mugoroba.
“Yehova ni igihome cyacu n’ubuhungiro bwacu. Ni nk’uko umurongo w’Ibyanditswe ubivuga ugira uti ‘Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu. Umurinzi abera maso ubusa.’ ”—Zaburi 127:1.