ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/4 p. 3
  • Dushobora Kubaho mu Gihe Kingana Iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dushobora Kubaho mu Gihe Kingana Iki?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ibisa na byo
  • Ese koko abantu bo mu bihe bya Bibiliya babagaho igihe kirekire cyane?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Twaremewe kubaho iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Abageze mu za bukuru babera abato umugisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/4 p. 3

Dushobora Kubaho mu Gihe Kingana Iki?

Abantu muri rusange barimo bararushaho kuramba, ibyo bikaba bitera benshi kwibaza bati ‘dushobora kubaho mu gihe kingana iki?’

DUKURIKIJE uko inkoranyamagambo yitwa The New Encyclopædia Britannica (1995) ibivuga, kera muri rusange, abantu bibwiraga ko uwitwa Pierre Joubert ari we muntu wabayeho igihe kirekire kurusha abandi bose babayeho mu gihe cyahise. Yapfuye mu mwaka wa 1814 afite imyaka 113. Ni iby’ukuri ko hari abandi bavugwaho kuba barabayeho igihe kirekire kurushaho, ariko kandi imyaka yabo usanga idafite ibihamya umuntu yakwizera. Icyakora, ibihamya nyakuri byagaragaje ko hari abantu benshi babayeho igihe kirekire kurusha Pierre Joubert.

Jeanne Louise Calment yavukiye ahitwa Arles mu burasirazuba bw’amajyepfo y’u Bufaransa, ku itariki ya 21 Gashyantare 1875. Yapfuye ku itariki ya 4 Kanama 1997​—amaze imyaka isaga 122​—inkuru y’urupfu rwe ikaba yaramamaye cyane. Uwitwa Shigechiyo Izumi wo mu Buyapani yapfuye mu mwaka wa 1986 afite imyaka 120. Igitabo cyitwa Guinness Book of Records 1999 cyagaragaje ko uwitwa Sarah Knauss, wari ufite imyaka 118, ari we muntu wari ushaje kuruta abandi bose mu gihe icyo gitabo cyarimo cyandikwa. Yavukiye i Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku itariki ya 24 Nzeri 1880. Igihe uwitwa Marie-Louise Febronie Meilleur w’i Quebec muri Kanada yapfaga mu mwaka wa 1998, afite imyaka 118, yarutaga Sarah ho iminsi 26.

Koko rero, umubare w’abantu bashaje cyane wariyongereye mu buryo butangaje. Bavuga ko mu gice cya mbere cy’ikinyejana gitaha, umubare w’abantu bagejeje ku myaka ijana uziyongera ukagera kuri miriyoni zisaga 2,2! Mu buryo nk’ubwo, umubare w’abantu bagejeje ku myaka 80 n’abayirengeje wariyongereye, uva kuri miriyoni 26,7 mu mwaka wa 1970, ugera kuri miriyoni 66 mu mwaka wa 1998. Uko ni ukwiyongera kungana na 147 ku ijana, ugereranyije n’ukwiyongera k’umubare w’abatuye isi kungana na 60 ku ijana.

Nanone kandi, kuba abantu babaho imyaka myinshi kurushaho, si byo byonyine gusa. Benshi banakora ibintu abagejeje ku myaka 20 benshi badashobora gukora. Mu mwaka wa 1990, uwitwa John Kelley wari ufite imyaka 82, yarangije isiganwa rya marato​—akora ibirometero 42,195​—akoresheje amasaha atanu n’iminota itanu. Mu mwaka wa 1991, umukecuru wujukuruje witwa Mavis Lindgren wari ufite imyaka 84, yakoze ibyo birometero mu masaha arindwi n’iminota icyenda. Kandi vuba aha cyane, umugabo ufite imyaka 91 yarangije isiganwa ryiswe New York City Marathon!

Ibyo ntibishaka kuvuga ko abasaza bo mu gihe cya kera batakoze ibintu bitangaje. Aburahamu, umukurambere uvugwa muri Bibiliya ‘yarirukanse, asanganira’ abashyitsi be, afite imyaka 99. Igihe Kalebu yari agejeje ku myaka 85, yagize ati “uko imbaraga zanjye zameraga ku rugamba [mu myaka 45 ishize], ntabara ngatabaruka, na n’ubu ni ko zikiri.” Kandi Bibiliya ivuga ko Mose yagejeje ku myaka 120 ‘ijisho rye ritarabaye ibirorirori, intege ze zitaragabanutse.’​—Itangiriro 18:2; Yosuwa 14:10, 11; Gutegeka 34:7.

Yesu Kristo yerekeje ku muntu wa mbere, ari we Adamu, no kuri Nowa, umwubatsi w’inkuge, avuga ko ari abantu babayeho mu mateka (Matayo 19:4-6; 24:37-39). Igitabo cy’Itangiriro kivuga ko Adamu yaramye imyaka 930, naho Nowa arama imyaka 950 (Itangiriro 5:5; 9:29). Mbese koko, haba hari abantu babayeho igihe kirekire nk’icyo? Mbese, dushobora kubaho ndetse imyaka myinshi kurushaho, wenda iteka ryose? Turabatumirira gusuzuma ibihamya bibigaragaza mu gice gikurikira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze