ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/4 pp. 4-9
  • Mbese Koko, Ubuzima bw’Iteka Bushobora Kubaho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese Koko, Ubuzima bw’Iteka Bushobora Kubaho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Twaremewe Kubaho Iteka
  • Icyifuzo cyo Kubaho Iteka
  • Ni Nde Twagombye Kwiringira?
  • Mbese Koko, Ni Umugambi w’Imana?
  • Umugambi w’Imana Ntiwahindutse
  • Dushobora kubaho iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Wakora iki ngo uzabeho iteka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ushobora kubaho iteka ku isi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/4 pp. 4-9

Mbese Koko, Ubuzima bw’Iteka Bushobora Kubaho?

“Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki, ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”​—Matayo 19:16.

1. Ni iki cyavugwa ku bihereranye n’igihe ubuzima bwacu bwa kimuntu bumara?

UMWAMI w’u Buperesi Aritazeruzi wa I, uzwi muri Bibiliya ku izina rya Ahasuwerusi, yari arimo agenzura ingabo ze mbere y’uko zijya ku rugamba, mu mwaka wa 480 M.I.C (Esiteri 1:1, 2). Dukurikije ibyavuzwe n’umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Herodote, umwami yasutse amarira ubwo yari arimo agenzura abantu be. Kubera iki? Aritazeruzi yagize ati “iyo ntekereje ukuntu ubuzima bw’umuntu ari bugufi, bintera agahinda. Kubera ko muri aba bagabo bose, nta n’umwe uzaba akiriho mu myaka ijana uhereye ubu.” Wenda nawe wamaze kwibonera ko mu buryo bubabaje, ubuzima ari bugufi, kandi ko nta muntu wifuza gusaza, kurwara no gupfa. Ubonye iyaba twashoboraga gukomeza kwishimira ubuzima turi abasore bazima kandi twishimye!​—Yobu 14:1, 2.

2. Ni ibihe byiringiro bifitwe n’abantu benshi, kandi kuki?

2 Mu buryo bwumvikana, mu kinyamakuru cyitwa The New York Times Magazine cyo ku itariki ya 28 Nzeri 1997, hari harimo ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Abantu Bifuza Kubaho.” Cyasubiye mu magambo yavuzwe n’umushakashatsi wagize ati “nizera rwose ko twebwe ab’iki gihe dushobora kuba ari twe ba mbere bazabaho iteka!” Nawe ushobora kuba wizera ko ubuzima bw’iteka bushoboka. Ushobora kuba ubitekereza utyo, kubera ko Bibiliya isezeranya ko dushobora kubaho iteka hano ku isi (Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3, 4). Nyamara kandi, hari abantu bamwe biringira ko ubuzima bw’iteka bushoboka bashingiye ku zindi mpamvu zitari iziboneka muri Bibiliya. Gusuzuma ebyiri muri izo mpamvu, biri butume tumenya ko ubuzima bw’iteka bushobora kubaho koko.

Twaremewe Kubaho Iteka

3, 4. (a) Kuki hari abemera ko twagombye gushobora kubaho iteka? (b) Ni iki Dawidi yavuze ku bihereranye n’uburyo yaremwe?

3 Impamvu imwe itera abantu benshi kwizera ko abantu bagombye gushobora kubaho iteka, ni ukuntu turemwe mu buryo butangaje. Urugero, uburyo twaremwe mu nda za ba mama ni igitangaza rwose. Umushakashatsi ukomeye ku bihereranye no gusaza, yanditse agira ati “nyuma yo gukora ibitangaza byatumye dushobora gusamwa kugeza tuvutse, hanyuma imyanya ndangagitsina igakura noneho tukaba abantu bakuru, kamere yahisemo kudashyiraho uburyo busa n’aho bworoheje kurushaho bwo guhagarika gusaza maze ngo ibyo bitangaza bikomeze iteka ryose.” Ni koko, iyo turebye ukuntu twaremwe mu buryo butangaje, ikibazo dukomeza kwibaza ni iki: ni kuki dupfa?

4 Mu myaka ibarirwa mu bihumbi byinshi yashize, Dawidi, umwanditsi wa Bibiliya yatekereje kuri ibyo bitangaza, n’ubwo mu by’ukuri atashoboraga kureba mu nda y’umubyeyi nk’uko abahanga mu bya siyansi bashobora kubikora muri iki gihe. Nk’uko Dawidi yabyanditse, yatekereje ku kuntu we ubwe yaremwe, igihe ‘yateranirizwaga mu nda ya nyina.’ Yavuze ko icyo gihe ‘[impyiko ze] zaremwe.’ Yanavuze ibihereranye n’iremwa ry’ “igikanka” cye, igihe ‘yaremerwaga mu rwihisho.’ Hanyuma, Dawidi yavuze ibihereranye n’igihe yari ‘akiri urusoro’ maze yerekeza kuri urwo rusoro rwari rukiri mu nda ya nyina agira ati “ingingo zarwo zose zari zanditswe.”​—Zaburi 139:13-16, NW.

5. Ni ibihe bitangaza bikubiye mu buryo turemwa mu nda za ba mama?

5 Uko bigaragara, nta gishushanyo mbonera nyakuri cyandikishijwe intoki cyariho, cyari gukurikizwa mu gihe cy’iremwa rya Dawidi mu nda ya nyina. Ariko mu gihe Dawidi yatekerezaga ku iremwa ry’ “impyiko” ze (NW ), ku ‘gikanka’ cye no ku zindi ngingo z’umubiri we, kuri we byasaga n’ibintu byakozwe hakurikijwe igishushanyo mbonera​—nk’aho mu buryo runaka buri kintu cyose cyaba cyari ‘cyanditswe.’ Byari nk’aho ingirabuzimafatizo yabaye urusoro mu nda ya nyina, yari ifite icyumba kinini cyuzuyemo ibitabo birimo amabwiriza anonosoye ahereranye n’uburyo uruhinja ruremwa, maze ayo mabwiriza y’urusobe akagenda atangwa kuri buri ngirabuzimafatizo yose yagendaga ivuka. Ku bw’ibyo, ikinyamakuru cyitwa Science World kivuga mu buryo bw’ikigereranyo ko ‘mu rusoro rukomeza gukura, buri ngirabuzimafatizo yo muri rwo ifite icyumba cyuzuyemo ibishushanyo mbonera.’

6. Nk’uko Dawidi yabyanditse, ni ibihe bihamya bigaragaza ko ‘twaremwe mu buryo butangaje’?

6 Mbese, waba warigeze gutekereza ku mibiri yacu, ukuntu ikora mu buryo butangaje? Umuhanga mu byerekeye ibinyabuzima witwa Jared Diamond yagize ati “dusimbura ingirabuzimafatizo zigize amara yacu incuro imwe mu minsi mike, izigize agasabo k’inkari incuro imwe buri mezi abiri, n’iz’insoro zacu zitukura incuro imwe buri mezi ane.” Yashoje agira ati “imiterere yacu ituma ingirabuzimafatizo zigenda zitana kandi zikongera zikisana buri munsi.” Mu by’ukuri se, ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko uko imyaka twaba tumaze turiho yaba ingana kose​—yaba imyaka 8, 80 cyangwa ndetse na 800​—umubiri wacu utigera usaza. Igihe kimwe, umuhanga mu bya siyansi yavuze ko ‘ugereranyije, 98 ku ijana bya za atome ziturimo ubu, zizasimburwa n’izindi atome tuvana mu mwuka duhumeka, mu byo turya no mu byo tunywa.” Nk’uko Dawidi yabivuze ashimira, ‘twaremwe mu buryo butangaje’ rwose.​—Zaburi 139:14.

7. Ni uwuhe mwanzuro bamwe bagezeho, bashingiye ku buryo imibiri yacu iteye?

7 Ashingiye ku kuntu imibiri yacu iteye, umushakashatsi ukomeye ku bihereranye no gusaza yagize ati “impamvu habaho gusaza ntiyumvikana.” Mu by’ukuri, birasa n’aho twagombye kubaho iteka. Ni na yo mpamvu abantu barimo bagerageza kugera kuri iyo ntego binyuriye ku ikoranabuhanga ryabo. Nta gihe kinini gishize Dr. Alvin Silverstein yanditse mu buryo burangwa n’icyizere mu gitabo cye cyitwa Conquest of Death agira ati “tuzahishura ibintu by’ingenzi bikubiye mu buzima. Tuzasobanukirwa . . . ukuntu umuntu asaza.” Ibyo bizagira izihe ngaruka? Yahanuye agira ati “ntihazongera kubaho abantu ‘bashaje,’ kubera ko ubumenyi buzaba bwatumye dutsinda urupfu buzanatuma abantu bashobora gukomeza kuba abasore iteka ryose.” Turebye ukuntu siyansi yo muri iki gihe ishakisha mu byerekeranye no kumenya ibigize umuntu, mbese, twumva igitekerezo cy’ubuzima bw’iteka na cyo kiri kure cyane? Hari indi mpamvu ndetse ikomeye kurushaho ituma twemera ko ubuzima bw’iteka bushoboka.

Icyifuzo cyo Kubaho Iteka

8, 9. Dukurikije uko byagaragaye mu mateka yose ya kimuntu, ni ikihe cyifuzo abantu bafite muri kamere yabo?

8 Mbese, waba warabonye ko abantu bafite muri kamere yabo icyifuzo cyo kubaho iteka? Umuganga umwe yanditse mu kinyamakuru cyo mu Budage amagambo agira ati “icyifuzo gikomeye cyo kubaho iteka gishobora kuba cyaratangiranye no kubaho kw’abantu.” Mu gusobanura imyizerere y’abantu bamwe ba kera bo mu Burayi, inkoranyamagambo yitwa The New Encyclopaedia Britannica igira iti “abantu bakwiriye bazabaho iteka mu nyumba zirabagirana zisakajwe zahabu.” Kandi se, mbega ukuntu abantu bashyizeho imihati mu rugero ruhanitse yo guhaza icyo cyifuzo cy’ibanze gihereranye n’ubuzima bw’iteka!

9 Inkoranyamagambo yitwa Encyclopedia Americana yavuze ko mu Bushinwa, mu myaka isaga 2.000 ishize, “abami n’[abandi] banyacyubahiro nka bo, bayobowe n’abayobozi b’idini rya Tao, birengagizaga gukora imirimo bakajya gushakisha imiti yabonwaga nk’aho yashobora gutuma ubuzima bwabo buramba”​—yitwaga ko ari isoko yo gusubira ibuto. Koko rero, mu mateka yose y’isi, abantu bagiye bibwira ko baramutse bariye uruvange rw’ibintu binyuranye cyangwa se banyoye amazi runaka, bashoboraga gukomeza kuba abasore.

10. Mu bihe bya none, ni iki abantu bagerageje gukora kugira ngo bagere ku buzima burambye?

10 Imihati ishyirwaho muri iki gihe yo kugerageza guhaza ibyifuzo abantu bavukanye byo kubaho iteka, na yo iragaragara. Urugero ruzwi cyane ni uruhereranye n’igikorwa cyo gukonjesha umurambo w’umuntu wishwe n’indwara. Bagiye babikora biringiye ko azasubirana ubuzima mu gihe runaka cyari kuzaza, ubwo ubushobozi bwo gukiza iyo ndwara bwari kuzaba bwagezweho. Umuntu umwe waharaniraga icyo gikorwa cyo gukonjesha umurambo, yanditse agira ati “icyizere dufite kiramutse kigaragaye ko gifite ishingiro kandi tukamenya uko twakiza cyangwa se twasana ibyangiritse byose​—hakubiyemo ubumuga buterwa no gusaza​—muri icyo gihe abantu ‘bapfa’ ubu bazagira ubuzima bukomeza kubaho ubuziraherezo mu gihe kizaza.”

11. Kuki abantu bifuza kubaho iteka?

11 Wenda wakwibaza uti, kuki icyo cyifuzo cy’ubuzima bw’iteka cyashinze imizi mu bitekerezo byacu mu buryo bukomeye cyane bene ako kageni? Mbese, byaba biterwa n’uko “[Imana] yashyize igihe cy’iteka mu bitekerezo by’abantu” (Umubwiriza 3:11, Revised Standard Version)? Iki ni ikintu kigomba kwitabwaho cyane! Tekereza gato: ni kuki twavukana icyifuzo cyo kubaho iteka​—niba Umuremyi wacu atari afite umugambi wo gutuma icyo cyifuzo kigerwaho? Kandi se, byaba ari ibintu birangwa n’urukundo mu gihe yaba yaraturemanye icyifuzo cy’ubuzima bw’iteka, hanyuma akadusiga mu gihirahiro nta kwigera na rimwe atureka ngo tugere kuri icyo cyifuzo?​—Zaburi 145:16.

Ni Nde Twagombye Kwiringira?

12. Ni ibihe byiringiro bamwe bagira, ariko se, waba wemera ko bifite ishingiro?

12 Ni hehe cyangwa se ni iki twakwiringira kugira ngo tubone ubuzima bw’iteka? Ese, ni ikoranabuhanga ry’abantu ryo mu kinyejana cya 20 cyangwa icya 21? Ingingo yo mu kinyamakuru cyitwa The New York Times Magazine ifite umutwe uvuga ngo “Abantu Bifuza Kubaho,” yavuze ibyerekeye “ikigirwamana cyitwa ikoranabuhanga” hamwe n’ibyerekeye “ibyishimo biterwa n’ibyo bazageraho babikesheje ikoranabuhanga.” Ndetse umushakashatsi umwe yavuzweho kuba yari “afite icyizere kirangwa n’ibyishimo byinshi . . . ko ubuhanga mu byerekeranye no gukora ku ngirabuzimafatizo zigenga iyororoka buzagerwaho hakiri kare, ku buryo buzadukiza binyuriye mu guhagarika ibyo gusaza, wenda bubisubiza inyuma.” Mu by’ukuri ariko, imihati yashyizweho n’abantu yagaragaye mu buryo budasubirwaho ko idashobora guhagarika ibyo gusaza cyangwa kunesha urupfu.

13. Ni gute imiterere y’ubwonko bwacu igaragaza ko twaremewe kubaho iteka?

13 Mbese, ibyo byaba bivuga ko nta nzira n’imwe iriho yo kubona ubuzima bw’iteka? Si ko biri rwose! Iyo nzira irahari! Ukuntu ubwonko bwacu bukozwe mu buryo butangaje, ubushobozi bwabwo busa n’aho butagira imipaka mu bihereranye no kwiga, byagombye kubitwemeza. Umuhanga mu miterere y’ibinyabuzima witwa James Watson, yise ubwonko bwacu “ikintu cy’urusobe kurusha ibindi byose byavumbuwe mu kirere cyacu.” Umuhanga mu bihereranye n’imiterere y’insobe nyamwakura witwa Richard Restak, na we yagize ati “nta hantu na hamwe mu hantu hazwi mu isi no mu ijuru hari ikintu icyo ari cyo cyose kijya kumera nk’ubwoko.” Ni kuki twagira ubwonko bufite ubushobozi bwo guhunika no gufata amakuru atagira akagero hamwe n’umubiri waremewe kubaho iteka, niba tutararemewe kubaho iteka?

14. (a) Ni uwuhe mwanzuro wagezweho n’abanditsi ba Bibiliya ku bihereranye n’ubuzima bw’abantu? (b) Kuki Imana ari yo twagombye kwiringira, aho kwiringira abantu?

14 None se, ni uwuhe mwanzuro umwe rukumbi twageraho ushyize mu gaciro kandi uhuje n’ukuri? Mbese, si uko twakwemera ko twaremwe n’Umuremyi ushoborabyose, w’umunyabwenge, kugira ngo dushobore kubaho iteka? (Yobu 10:8; Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; 100:3; Malaki 2:10; Ibyakozwe 17:24, 25.) None se, ntitwagombye kumvira tubigiranye ubwenge itegeko ryahumetswe ryanditswe n’umwanditsi wa Bibiliya wa Zaburi agira ati “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza”? Kuki tutagomba kwiringira umuntu? Nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabyanditse, ni ukubera ko “umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira.” Mu by’ukuri, n’ubwo abantu bafite ubushobozi bwo kubaho iteka, nta kintu gishobora kubakiza urupfu bahanganye na rwo. Umwanditsi wa Zaburi yashoje agira ati ‘hahirwa uwiringira Uwiteka [“Yehova,” NW ] Imana ye.’​—Zaburi 146:3-5.

Mbese Koko, Ni Umugambi w’Imana?

15. Ni iki kigaragaza ko umugambi w’Imana ari uko tubaho iteka?

15 Ariko kandi, ushobora kwibaza uti, mbese koko, umugambi wa Yehova ni uko twakwishimira ubuzima iteka ryose? Igisubizo ni yego! Ijambo rye ryabisezeranyije incuro nyinshi. Bibiliya iduha icyizere igira iti “impano y’Imana ni ubugingo buhoraho.” Yohana, umugaragu w’Imana, yanditse agira ati “iri ni ryo sezerano [Imana] yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho.” Ntibitangaje kuba umusore umwe yarabajije Yesu ati “mwigisha mwiza, nkore cyiza ki, ngo mpabwe ubugingo buhoraho?” (Abaroma 6:23; 1 Yohana 2:25; Matayo 19:16). Koko rero, intumwa Pawulo yanditse ibihereranye n’ “[ibyiringiro by’]ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose.”​—Tito 1:2.

16. Ni mu buhe buryo Imana yasezeranyije ubuzima bw’iteka “uhereye kera kose”?

16 Kuvuga ko Imana yasezeranyije ubuzima bw’iteka “uhereye kera kose” bishaka kuvuga iki? Bamwe batekereza ko intumwa Pawulo yashakaga kuvuga ko mbere y’uko abantu babiri ba mbere baremwa, ni ukuvuga Adamu na Eva, Imana yari ifite umugambi w’uko abantu bagombaga kubaho iteka. Ariko kandi, niba Pawulo yarerekezaga ku gihe runaka nyuma y’aho abantu bamariye kuremwa n’igihe Yehova yagaragazaga umugambi we, muri icyo gihe na bwo byaba bigaragara ko ibyo Imana ishaka bikubiyemo ko abantu babaho iteka.

17. Kuki Adamu na Eva birukanywe mu busitani bwa Edeni, kandi se, kuki abakerubi bashyizwe mu nzira ijya mu busitani?

17 Bibiliya ivuga ko mu busitani bwa Edeni, ‘Uwiteka Imana yamejejemo igiti cy’ubugingo.’ Impamvu yatanzwe yatumye Adamu yirukanwa mu busitani, yari ukugira ngo “atarambura ukuboko, agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya, akarama iteka ryose”​—yego, ubuziraherezo! Nyuma y’aho Yehova yirukaniye Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni, yashyizemo “abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.”​—Itangiriro 2:9; 3:22-24.

18. (a) Byari kugendekera bite Adamu na Eva, iyo baza kurya ku giti cy’ubugingo? (b) Kurya kuri icyo giti byashushanyaga iki?

18 Iyo Adamu na Eva baza kuba baremerewe kurya kuri icyo giti cy’ubugingo, byari kubagendekera bite? Bari kugira igikundiro cyo kubaho iteka muri Paradizo! Intiti imwe mu bihereranye no gusesengura Bibiliya, yagize icyo ibivugaho igira iti “igiti cy’ubugingo kigomba kuba cyari gifite ubushobozi runaka butuma umubiri w’umuntu urindwa gusaza cyangwa kononekara biganisha ku rupfu.” Ndetse yanavuze ko “muri paradizo hari hariho ibimera bifite ubushobozi bwo guhagarika ingaruka” zo gusaza. Ariko kandi, Bibiliya ntivuga ko hari ubushobozi igiti cy’ubugingo ubwacyo cyari gifite bwo gutanga ubuzima. Ahubwo, icyo giti cyashushanyaga gusa icyemezo cy’uko Imana yari guha ubuzima bw’iteka umuntu wari kuzemererwa kurya ku mbuto zacyo.​—Ibyahishuwe 2:7.

Umugambi w’Imana Ntiwahindutse

19. Kuki Adamu yapfuye, kandi se, kuki twebwe abo mu rubyaro rwe natwe dupfa?

19 Igihe Adamu yakoraga icyaha, yatakaje uburenganzira bwo kubaho iteka, we ubwe n’abari kuzamukomokaho bose (Itangiriro 2:17). Igihe yabaga umunyabyaha bitewe no gusuzugura kwe, yagize inenge, aba udatunganye. Uhereye icyo gihe, mu by’ukuri umubiri w’Adamu wagenewe gupfa. Nk’uko Bibiliya ibivuga, “ibihembo by’ibyaha [ni] urupfu” (Abaroma 6:23). Byongeye kandi, urubyaro rw’Adamu rwari rudatunganye na rwo rwari rugenewe kuzapfa, aho kubaho iteka. Bibiliya igira iti ‘ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [Adamu], urupfu ruzanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha.’​—Abaroma 5:12.

20. Ni iki kigaragaza ko abantu bagenewe kubaho iteka ku isi?

20 Ariko se, byari kugenda bite iyo Adamu adakora icyaha? Byari kugenda bite se iyo adasuzugura Imana maze agahabwa uburenganzira bwo kurya ku giti cy’ubugingo? Yari kwishimira impano y’Imana y’ubuzima bw’iteka ari hehe? Mbese, ni mu ijuru? Oya! Nta cyo Imana yavuze ku bihereranye n’uko Adamu yari kuzajyanwa mu ijuru. Yari yarahawe umurimo yagombaga gukora hano ku isi. Bibiliya isobanura ko ‘Uwiteka Imana yamejeje igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa,’ hanyuma ikagira iti “Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo mu Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde” (Itangiriro 2:9, 15). Nyuma yo kuremwa kwa Eva ari umugore w’Adamu, bombi bahawe inshingano z’inyongera hano ku isi. Imana yarababwiye iti “mwororoke, mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo; mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”​—Itangiriro 1:28.

21. Ni ibihe byiringiro bihebuje abantu ba mbere bari bafite?

21 Tekereza ibyiringiro bitangaje byerekeranye n’isi ayo mabwiriza yatanzwe n’Imana yugururiye Adamu na Eva! Bagombaga kurera mu buryo butunganye abahungu n’abakobwa babo bafite ubuzima buzira umuze muri Paradizo yo ku isi. Uko abana babo bakundwa bari kugenda bakura, ni na ko bari kugenda bifatanya na bo mu kororoka no gukora umurimo ushimishije wo gufata neza iyo Paradizo. Abantu bari kugira ubuzima bushimishije cyane, n’inyamaswa zose zibumvira. Tekereza umunezero bari kugira wo kubona imipaka y’ubusitani bwa Edeni yagurwa, ku buryo amaherezo isi yose yari kuzaba paradizo! Mbese, wari kuzishimira kuba mu buturo bwo ku isi nziza nk’iyo ufite abana batunganye, nta guhangayikishwa no gusaza no gupfa? Reka ibyiyumvo byo mu mutima wawe bisubize icyo kibazo.

22. Kuki dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana itahinduye umugambi wayo werekeye isi?

22 Hanyuma se, igihe Adamu na Eva bangaga kumvira maze bakirukanwa mu busitani bwa Edeni, Imana yaba yarahinduye umugambi wayo uhereranye n’uko abantu babaho iteka muri Paradizo ku isi? Si ko biri rwose! Kubera ko iyo Imana iza kubigenza ityo, yari kuba yemeye ko itsinzwe, ko itari ifite ububasha bwo gusohoza umugambi wayo wa mbere. Dushobora kudashidikanya ko Imana isohoza ibyo yasezeranyije, nk’uko yabyivugiye igira iti “ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera; ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”​—Yesaya 55:11.

23. (a) Ni iki cyongera kutwemeza ko umugambi w’Imana ari uw’uko abakiranutsi babaho iteka ku isi? (b) Ni iki tuzasuzuma ubutaha?

23 Kuba umugambi w’Imana werekeye isi utarahindutse, bigaragazwa n’amagambo yo muri Bibiliya, aho Imana isezeranya iti “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Ndetse na Yesu Kristo, mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, yavuze ko abagwaneza bazahabwa isi (Zaburi 37:29; Matayo 5:5). Ariko se, ni gute dushobora kubona ubuzima bw’iteka, kandi ni iki tugomba gukora kugira ngo tuzishimire ubwo buzima? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki abantu benshi bemera ko ubuzima bw’iteka bushoboka?

◻ Ni iki cyagombye kutwemeza ko twagenewe kubaho iteka?

◻ Umugambi wa mbere w’Imana werekeye abantu n’isi wari uwuhe?

◻ Kuki dushobora kudashidikanya ko Imana izasohoza umugambi wayo wa mbere?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze