Uburyo bwo Gutahura no Kunesha Intege Nke zo mu Buryo bw’Umwuka Izo Ari zo Zose
DUKURIKIJE IMIGANI Y’ABAGIRIKI, UWITWA ACHILLE NI WE WAHIZE UBUTWARI ABANDI barwanyi b’Abagiriki mu Ntambara ya Troie, igitero cyari cyagabwe ku mujyi wa Troie. Hari umugani uvuga ko igihe Achille yari akiri uruhinja, nyina yamwibije mu Ruzi rwa Styx, bityo bituma aba umuntu udashobora gukomereka ahandi hantu aho ari ho hose, uretse aho nyina yari amufashe—ni ukuvuga agatsinsino ka Achille kavugwa muri uwo mugani. Aho nyine ni ho umwambi urashwe na Pâris, umuhungu w’Umwami Priam w’i Troie, wakomerekeje Achille ukanamwica.
Abakristo ni abasirikare ba Kristo, bari mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka (2 Timoteyo 2:3). Intumwa Pawulo yagize iti ‘ntidukirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.’ Koko rero, abanzi bacu si abandi batari Satani Diyabule hamwe n’abadayimoni.—Abefeso 6:12.
Uko bigaragara, muri iyo ntambara hari kubaho uruhande rumwe rufite imbaraga nyinshi cyane kurusha urundi, iyo hataza kubaho ubufasha tubonera kuri Yehova Imana, we wavuzweho kuba ari “intwari mu ntambara” (Kuva 15:3). Kugira ngo twirinde abanzi bacu b’abagome, twahawe intwaro zuzuye zo mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yaduteye inkunga igira iti “mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.”—Abefeso 6:11.
Nta gushidikanya, intwaro zuzuye zitangwa na Yehova Imana, ni nziza rwose kurusha izindi zose, zikaba zishobora guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose cyo mu buryo bw’umwuka. Dore urutonde rwatanzwe na Pawulo: gukenyera ukuri, kwambara ugukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, gukweta inkweto ari zo butumwa bwiza, gutwara ukwizera nk’ingabo, kwakira agakiza kakaba ingofero n’inkota y’umwuka. None se, ni izihe ntwaro umuntu yakwifuza zaba nziza cyane kurusha izo ngizo? Mu gihe umusirikare w’Umukristo yambaye izo ntwaro zuzuye, aba afite uburyo bwose bwo gutsinda, kabone n’ubwo yaba afite ibimurogoya bikanganye.—Abefeso 6:13-17.
N’ubwo intwaro zuzuye zo mu buryo bw’umwuka duhabwa na Yehova ari nziza cyane kurusha izindi zose, kandi zikaba zituma tugira umutekano, ntitugomba kwirara. Tukizirikana ibya Achille wavugwagaho ko adashobora kuneshwa, mbese birashoboka ko natwe hari aho twaba dufite intege nke, ahantu hagereranywa n’agatsinsino ka Achille mu buryo bw’umwuka? Ibyo bishobora kuduhitana turamutse dutewe tutiteguye.
Suzuma Intwaro Zawe zo mu Buryo bw’Umwuka
Umuntu wegukanye umudari wa zahabu incuro ebyiri mu mikino Olympiques (soma olempike) yo guserebeka ku rubura, uko bigaragara akaba yari afite amagara mazima rwose, mu gihe yari ari mu myitozo, yagize atya aragwa maze arapfa. Nyuma y’ibyo gato, hari inkuru iteye inkeke yasohotse mu kinyamakuru cyitwa The New York Times yagiraga iti “kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika bagera ku 600.000 bafatwa n’indwara z’umutima buri mwaka, nta bimenyetso baba baragaragaje mbere y’aho.” Uko bigaragara, ntidushobora kumenya imimerere y’ubuzima bwacu dufatiye gusa ku kuntu twumva tumeze.
Uko ni na ko bimeze ku bihereranye n’imimerere myiza yacu yo mu buryo bw’umwuka. Bibiliya itugira inama igira iti “uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” (1 Abakorinto 10:12). N’ubwo intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka ari zo nziza cyane kurusha izindi zose ziboneka, dushobora kugira intege nke. Ibyo biterwa n’uko twavukiye mu cyaha, kandi kamere yacu ibogamira ku byaha no kudatungana, ikaba ishobora mu buryo bworoshye kurusha imbaraga icyemezo twafashe cyo gukora ibyo Imana ishaka. (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) N’ubwo tuba dufite intego nziza, umutima wacu ushukana ushobora kutuyobya, uhimba ibitekerezo cyangwa impamvu z’urwitwazo zisa n’aho zirimo ukuri, ku buryo twirengagiza intege nke zacu mu buryo bworoshye, maze tukishuka twibwira ko ibintu byose bimeze neza.—Yeremiya 17:9; Abaroma 7:21-23.
Byongeye kandi, mu isi tubamo usanga akenshi abantu bari mu rujijo ku bihereranye n’icyo icyiza n’ikibi bisobanura kandi bakabigoreka. Kuba ikintu cyaba ari cyiza cyangwa ari kibi, bishobora kugenwa n’uko umuntu abyumva. Bene iyo mitekerereze itezwa imbere mu matangazo yamamaza, imyidagaduro ikunzwe n’abantu benshi no mu binyamakuru. Uko bigaragara, turamutse tutitonze dushobora gushukwa tukagira bene iyo mitekerereze, kandi intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka zishobora gutangira kudohoka.
Aho kugwa muri iyo mimerere y’akaga, twagombye kwita ku nama ya Bibiliya igira iti “nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi mwigerageze” (2 Abakorinto 13:5). Mu gihe tubigenje dutyo, tuzashobora gutahura intege nke izo ari zo zose zishobora kuba zaravutse, kandi tuzafata ingamba za ngombwa kugira ngo tuzikosore mbere y’uko abanzi bacu bazibona maze bakatugabaho igitero. None se, ni gute dukora iryo suzuma? Ni ibihe bimenyetso bimwe ba bimwe tugomba kureba mu gihe twisuzuma?
Tumenye Ibimenyetso
Ikimenyetso kimwe gisanzwe gishobora kugaragaza intege nke zo mu buryo bw’umwuka, ni ukudohoka ku cyigisho cyacu cya bwite. Hari bamwe bumva bagombye kwiga byinshi kurushaho, ariko ugasanga basa n’aho badashobora kubona igihe cyo kubigeraho. Kubera ko imibereho yo muri iki gihe irangwa n’imihihibikano myinshi, biroroshye gusanga uri muri bene iyo mimerere mibi. Ariko kandi, ikirushijeho kuba kibi, ni uko akenshi usanga abantu bihagararaho bavuga ko bataragera mu mimerere mibi cyane, kubera ko basoma ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya igihe cyose babishoboye, kandi bakaba bashobora kujya mu materaniro amwe n’amwe ya Gikristo.
Bene ibyo bitekerezo ni uburyo bwo kwishuka. Ni kimwe n’umuntu wumva afite ibintu byinshi cyane byo gukora, ku buryo atabona umwanya wo kwicara hasi ngo arye ifunguro rikwiriye, noneho agapfa gutamira utwo abonye, akubita hirya no hino yabuze icyo yafata n’icyo yareka. N’ubwo atakwicwa n’inzara, byatinda cyangwa byatebuka, ubuzima bwe bushobora kuhazaharira. Mu buryo nk’ubwo, tutagiye dufata ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka buri gihe, bidatinze dushobora kugira ahantu hari intege nke mu ntwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka. Kubera ko buri gihe tuba duhanganye na poropagande n’imyifatire y’isi, dushobora mu buryo bworoshye kuneshwa n’ibitero bya Satani byica.
Ikindi kimenyetso kiranga intege nke zo mu buryo bw’umwuka, ni ukutiyumvisha ko ibintu byihutirwa mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka. Mu gihe cy’amahoro, umusirikare ntiyirirwa atekereza ibihereranye n’imihangayiko n’akaga biterwa n’urugamba. Bityo, ashobora kumva ko kuryamira amajanja bitihutirwa. Aramutse ahamagariwe kujya gutabara mu buryo butunguranye, ashobora rwose gusanga atari yiteguye. No mu buryo bw’umwuka ni uko. Turamutse tudohotse tukareka kwiyumvisha ko ibintu byihutirwa, dushobora kuba abantu batiteguye kuba basubiza inyuma ibitero bishobora kutwibasira.
None se, ni gute dushobora kumenya niba twarageze muri iyo mimerere? Hari ibibazo runaka twakwibaza bishobora kuduhishurira uko ibintu byifashe mu by’ukuri: mbese ngira umwete wo kwifatanya mu murimo nk’uko nshishikarira kujya gutembera? Mbese, nifuza kumara igihe runaka ntegura amateraniro nk’uko nifuza kukimara mpaha cyangwa ndeba televiziyo? Mbese, naba nicuza ku bihereranye n’ibintu nakundaga gukora cyangwa uburyo nari mfite bwo kuba nagera ku bintu runaka, ibintu naretse igihe nabaga Umukristo? Mbese, naba ndarikira imimerere abandi barimo, bita ko ari ukubaho neza? Ibyo ni ibibazo bitera kwibaza, ariko kandi ni n’ingirakamaro mu gutahura aho ari ho hose twaba dufite intege nke mu ntwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka.
Kubera ko intwaro ziturinda ari izo mu buryo bw’umwuka, ni iby’ingenzi ko umwuka w’Imana utugeraho nta nkomyi mu mibereho yacu. Ibyo bigaragazwa n’urugero imbuto z’umwuka w’Imana zigaragarira mu bikorwa byacu byose. Mbese urakazwa n’ubusa, cyangwa wenda ukababara mu gihe abandi bavuze cyangwa bakoze ikintu udakunda? Mbese, ujya ugira ingorane zo kwemera inama, cyangwa wumva ko buri gihe abandi bakubonerana bakunenga ku dukosa tudafashije? Mbese, ugirira abandi ishyari mu buryo bwimbitse iyo babonye imigisha cyangwa iyo hari ibyo bagezeho? Mbese, ujya ugira ingorane zo kumvikana n’abandi, cyane cyane ab’urungano rwawe? Kwisuzuma nta buryarya, bizadufasha kureba niba imibereho yacu yuzuye imbuto z’umwuka w’Imana, cyangwa niba imirimo ya kamere irimo igenda igaragara buhoro buhoro.—Abagalatiya 5:22-26; Abefeso 4:22-27.
Ingamba z’Ingirakamaro Tugomba Gufata mu Kunesha Intege nke zo mu Buryo bw’Umwuka
Biroroshye gutahura ibimenyetso bigaragaza intege nke zo mu buryo bw’umwuka; ariko kandi, guhangana na zo no gufata ingamba zo gusubiza ibintu mu buryo, usanga ari intambara. Ikibabaje ariko, ni uko hari abantu benshi usanga bashaka impamvu z’urwitwazo, bashaka kwihagararaho, gupfobya ikibazo, cyangwa se bakanahakana ko kiriho. Mbega ukuntu ibyo birimo akaga—ni kimwe no kujya ku rugamba wambaye intwaro ziburamo ibice bimwe na bimwe! Bene icyo gikorwa cyatuma igitero cya Satani kiduhitana. Ahubwo, twagombye gufata ingamba z’ingirakamaro nta kuzuyaza, kugira ngo dukosore inenge izo ari zo zose dushobora kubona. Ni iki twakora?—Abaroma 8:13; Yakobo 1:22-25.
Kubera ko turwana intambara yo mu buryo bw’umwuka—intambara ikubiyemo gutegeka ubwenge n’umutima by’Umukristo—tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo turinde ubushobozi bwacu. Twibuke ko mu bice bigize intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka harimo “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza” kirinda umutima wacu, hakaba hakubiyemo n’ “agakiza” ari ko ‘ngofero’ irinda ubwenge bwacu. Kwitoza gukoresha neza ibyo bintu twahawe, bishobora gutuma dutsinda.—Abefeso 6:14-17; Imigani 4:23; Abaroma 12:2.
Kwambara “gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza” mu buryo bukwiriye, bisaba ko duhora twisuzuma ku bihereranye n’urukundo dukunda ibyo gukiranuka n’urwango twanga ubwicamategeko. (Zaburi 45:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; 97:10; Amosi 5:15.) Mbese, amahame tugenderaho yaba yarahenebereye nk’uko bimeze ku y’isi? Mbese, ibintu kera byashoboraga kuba byadutera ishozi cyangwa bikatubabaza—byaba ari ibiboneka mu buzima busanzwe cyangwa se ibigaragazwa muri televiziyo na za filimi, mu bitabo no mu binyamakuru—twaba noneho dusigaye tubona bidushimishije? Gukunda ibyo gukiranuka bizadufasha kubona ko ibyo isi isingiza ibyita umudendezo n’ubwenge buhambaye, bishobora mu by’ukuri kuba byihishemo ubwiyandarike n’ubwibone.—Abaroma 13:13, 14; Tito 2:12.
Kwambara “agakiza” ari ko ‘ngofero,’ bikubiyemo guhora twerekeje ibitekerezo byacu ku migisha ihebuje dutegereje tudakebakeba, tutemera kurangazwa n’ibintu by’isi bitera ibishashi kandi bireshya (Abaheburayo 12:2, 3; 1 Yohana 2:16). Nitugira bene iyo myifatire, bizadufasha gushyira inyungu zo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere, tukabirutisha indamu z’iby’umubiri cyangwa inyungu za bwite (Matayo 6:33). Bityo rero, kugira ngo twizere tudashidikanya ko icyo gice kigize intwaro zacu kiri mu mwanya wacyo mu buryo bukwiriye, tugomba kwibaza nta buryarya ibi bibazo bikurikira: ni iki ndimo nkurikirana mu buzima? Mbese, naba mfite intego zihariye zo mu buryo bw’umwuka? Ni iki ndimo nkora kugira ngo nzigereho? Twaba turi mu basigaye basizwe cyangwa turi mu bagize “[imbaga y’]abantu benshi,” tugomba kwigana Pawulo, we wagize ati “sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo, nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa.”—Ibyahishuwe 7:9; Abafilipi 3:13, 14.
Mu gihe Pawulo atanga ibisobanuro ku bihereranye n’intwaro zacu zo mu buryo bw’umwuka, asoza atanga inama igira iti “musengeshe [u]mwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga: kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose” (Abefeso 6:18). Ibyo biragaragaza intambwe ebyiri z’ingirakamaro dushobora gutera kugira ngo tuneshe cyangwa twirinde intege nke zo mu buryo bw’umwuka izo ari zo zose: kugirana n’Imana imishyikirano myiza, no kugira imirunga iduhuza na bagenzi bacu b’Abakristo.
Iyo twimenyereje kujya twiyambaza Yehova mu masengesho “mu buryo bwose bwo gusenga,” (kwatura ibyaha byacu, kwinginga dusaba imbabazi, gusaba ubuyobozi, gushimira ku bw’imigisha tubona, gusingiza tubikuye ku mutima), kandi tukabikora “iteka” (mu ruhame, twiherereye, ku giti cyacu, mu buryo bufatiweho), tugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Ubwo ni bwo burinzi busumba ubundi bwose dushobora kubona.—Abaroma 8:31; Yakobo 4:7, 8.
Ku rundi ruhande, tugirwa inama yo gusabira “abera bose,” ni ukuvuga Abakristo bagenzi bacu. Mu masengesho yacu, dushobora kwibuka abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka bo mu bihugu bya kure batotezwa, cyangwa se bugarijwe n’izindi ngorane. Ariko se, bite ku Bakristo dukorana cyangwa tuba turi kumwe uko bukeye n’uko bwije? Birakwiriye kubasabira na bo, nk’uko Yesu na we yasabiye abigishwa be (Yohana 17:9; Yakobo 5:16). Bene ayo masengesho atuma twunga ubumwe, kandi akadukomeza kugira ngo dusubize inyuma ibitero by’ “umubi.”—2 Abatesalonike 3:1-3.
Hanyuma, uzirikane ukomeje inama yuje urukundo yatanzwe n’intumwa Petero igira iti “iherezo rya byose riri bugufi: nuko, mugire ubwenge, mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga. Ariko ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi” (1 Petero 4:7, 8). Biroroshye cyane kuba twareka kudatungana kwa kimuntu—ukw’abandi n’ukwacu bwite—kugacengera rwihishwa mu mitima no mu bwenge bwacu, maze bikaba inzitizi cyangwa ibigusha. Satani azi neza izo ntege nke za kimuntu. Kurema ibice kugira ngo ategeke, ni amwe mu mayeri akoresha abigiranye ubucakura. Ku bw’ibyo rero, tugomba kwihutira gutwikira ibyo byaha, dukundana urukundo rwinshi, kandi ‘ntitubererekere Satani.’—Abefeso 4:25-27.
Dukomeze Kuba Abantu Bakomeye mu Buryo bw’Umwuka Uhereye Ubu
Iyo ubonye ko imisatsi yawe idasokoje cyangwa ko karuvati yawe ihengamye, ubigenza ute? Birashoboka cyane ko uhita ushyira ibintu ku murongo vuba uko bishoboka kose. Abantu bake ni bo babirekera uko biri gusa, bumva ko bene ibyo bintu bifatika bitagaragara neza nta cyo bivuze. Nimucyo twihutire kugira icyo dukora mu gihe ari ibihereranye n’intege nke zacu zo mu buryo bw’umwuka. Inenge ziri ku mubiri zishobora gutuma abantu batureba batunegura, ariko inenge zo mu buryo bw’umwuka zidakosowe, zishobora gutuma Yehova atatwemera.—1 Samweli 16:7.
Yehova yaduhaye ibyo dukeneye byose abigiranye urukundo, kugira ngo adufashe kurandura intege nke zo mu buryo bw’umwuka izo ari zo zose, no gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka. Binyuriye ku materaniro ya Gikristo, ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, Abakristo bagenzi bacu bakuze mu buryo bw’umwuka kandi batwitaho, ahora atwibutsa kandi akaduha ibitekerezo by’ingirakamaro ku bihereranye n’icyo tugomba gukora. Kubyemera no kubishyira mu bikorwa ni twe bireba. Ibyo bisaba imihati no kwitegeka. Ariko kandi, ibuka ibyo intumwa Pawulo yavuze nta buryarya igira iti “ndiruka, ariko si nk’utazi aho ajya: nkubitana ibipfunsi, ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.”—1 Abakorinto 9:26, 27.
Tujye tuba maso, kandi ntitukigere twemera ko hagira ahantu haza intege nke mu buryo bw’umwuka hagereranywa n’agatsinsino ka Achille. Ahubwo, nimucyo dukore ibikenewe uhereye ubu, kugira ngo dutahure kandi tuneshe intege nke zo mu buryo bw’umwuka izo ari zo zose dufite twicishije bugufi kandi tubigiranye ubutwari.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
“NIMWISUZUME UBWANYU, MUMENYE Y’UKO MUKIRI MU BYO TWIZERA; KANDI MWIGERAGEZE.”—2 Abakorinto 13:5.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 21]
“MUGIR[E] UMWETE WO GUSENGA. IKIRUTA BYOSE, MUKUNDANE URUKUNDO RWINSHI, KUKO URUKUNDO RUTWIKIRA IBYAHA BYINSHI.”—1 Petero 4:7, 8.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 20]
IBAZE UTI . .
◆ Mbese, ngira umwete wo kumara igihe runaka ntegura amateraniro nk’uko nywugira mpaha cyangwa ndeba televiziyo?
◆ Mbese, naba ngirira ishyari abari mu mimerere bita ko ari ukubaho neza?
◆ Mbese, ndakazwa n’ubusa iyo abandi bavuze cyangwa bakoze ikintu ntakunda?
◆ Mbese, njya ngira ingorane zo kwemera inama, cyangwa numva ko buri gihe abandi bambonerana bashakisha udukosa tudafashije?
◆ Mbese, njya ngira ingorane zo kumvikana n’abandi?
◆ Mbese, amahame ngenderaho yaba yarahenebereye nk’uko bimeze ku y’isi?
◆ Mbese, naba mfite intego zihariye zo mu buryo bw’umwuka?
◆ Ni iki ndimo nkora kugira ngo ngere ku ntego zanjye zo mu buryo bw’umwuka?
[Aho amafoto yo ku ipaji ya 18 yavuye]
Achille: Byavuye mu gitabo cyitwa Great Men and Famous Women; abasirikare b’Abaroma n’ipaji ya 21: Historic Costume in Pictures/Dover Publications, Inc., New York