Iyobera ku Bihereranye n’Indwara
Umwana muto witwa owmadji arwaye impiswi. Nyina witwa Hawa ahangayikishijwe n’uko umwana we ashobora kugwa umwuma; yumvise ko mubyara we uba mu cyaro yari aherutse gupfusha umwana muri ubwo buryo. Nyirakuru wa Owmadji, akaba ari nyirabukwe wa Hawa, arashaka kujyana Owmadji ku mupfumu. Aragira ati “umwuka mubi ni wo urimo utuma uyu mwana arwara. Mwanze kumwambika impigi yo kumurinda, none dore ibibazo biratangiye!”
IYO mimerere usanga yogeye mu duce twinshi tw’isi. Abantu babarirwa muri za miriyoni amagana, bizera ko imyuka mibi ari yo ntandaro itagaragara y’indwara. Mbese, ibyo ni ko biri?
Uko Iyobera Ryavutse
Wowe ubwawe ushobora kuba utemera ko imyuka itaboneka ari yo iteza indwara. Mu by’ukuri, ushobora kwibaza impamvu haba hakiri umuntu ubitekereza atyo, kubera ko abahanga mu bya siyansi bagaragaje ko indwara nyinshi ziterwa na za virusi hamwe na za mikorobe. Ariko kandi, wibuke ko abantu atari ko buri gihe bari bazi ibihereranye n’utwo tunyabuzima duto cyane dutera indwara. Nyuma y’aho uwitwa Antonie van Leeuwenhoek ahimbiye mikorosikopi mu kinyejana cya 17, ni bwo gusa amaso y’abantu yatangiye kubona utwo tunyabuzima duto cyane. Ndetse n’icyo gihe, abahanga mu bya siyansi batangiye gusobanukirwa isano riri hagati y’utuntu duto dutera indwara n’indwara ubwazo, babikesheje ibyavumbuwe na Louis Pasteur mu kinyejana cya 19.
Kubera ko mu gihe kirekire cy’amateka ya kimuntu ibintu bitera indwara byari bitazwi, havutse ibitekerezo byinshi bishingiye ku miziririzo, hakubiyemo n’inyigisho y’uko indwara zose ziterwa n’imyuka mibi. Igitabo cyitwa The New Encyclopædia Britannica, gitanga igitekerezo ku bihereranye n’uburyo bumwe iyo nyigisho ishobora kuba yaravutsemo. Kivuga ko abavuzi bo hambere bageragezaga kuvura abarwayi bifashishije imizi y’ibiti by’ubwoko butandukanye, ibibabi n’ibindi bintu byose bashoboraga kubona. Rimwe na rimwe, imwe muri iyo miti yarakizaga. Hanyuma, umuvuzi yongeraga kuri iyo miti imihango n’ibikorwa byinshi bishingiye ku miziririzo, ibyo bikaba byari bigamije gutuma abantu batamenya neza umuti nyawo wabaga wakijije uwo muntu. Bityo, uwo muvuzi yabaga yizeye ko abantu bari kuzakomeza kumugana. Muri ubwo buryo, imiti yapfukiranywe mu iyobera, maze abantu baterwa inkunga yo kwiyambaza ubufasha ndengakamere.
Na n’ubu, ubwo buryo bwa gihanga bwo kuvura, buracyakoreshwa mu bihugu byinshi. Abantu benshi bavuga ko indwara ziterwa n’imyuka y’abakurambere bapfuye. Abandi bo, bavuga ko Imana ari yo ituma turwara, kandi ko kurwara ari igihano duhabwa ku bw’ibyaha byacu. Ndetse n’iyo abantu bize basobanukiwe ukuntu indwara zifata umubiri, na bwo bashobora gukomeza gutinya ingaruka z’ibintu ndengakamere.
Abapfumu hamwe n’abavuzi ba gihanga, buririra kuri ubwo bwoba abantu baba bafite kugira ngo babanyunyuze imitsi. None se, ni iki twagombye kwemera? Mbese, kwiyambaza imyuka tuyishakiraho ubuvuzi hari icyo byatumarira? Bibiliya se yo, ibivugaho iki?