“Ubukristo” bugenda buhindagura isura—Mbese, Imana irabwemera?
TUVUGE ko usabye umunyabugeni kugushushanya. Mu gihe arangije, urishimye cyane; yakoze igishushanyo musa neza neza. Uratekereza ukuntu abana bawe, abuzukuru bawe n’abuzukuru babo bazajya bareba icyo gishushanyo ufite ishema ryinshi.
Ariko kandi, hashize ibihe runaka nyuma y’aho, umwe mu bagukomokaho arumva uruhara rugaragara kuri icyo gishushanyo, atari rwiza, bityo yongeyeho imisatsi. Undi ntakunze uko izuru riteye, none ararihinduye na ryo. Abo mu bihe bikurikiraho na bo bagenda bagira ibindi bintu byo “kuryoshya” bongera ku gishushanyo ku buryo amaherezo kizasigara gisa nawe mu tuntu duke cyane. Iyo uza kumenya ko ibyo bintu byari kuzabaho, ni ibihe byiyumvo wari kugira? Nta gushidikanya ko byari kukubabaza.
Ikibabaje ni uko inkuru y’icyo gishushanyo ubwayo isa neza neza n’amateka y’idini rya Gikristo ku izina gusa. Amateka agaragaza ko nyuma gato y’urupfu rw’intumwa za Kristo, isura yari isanzwe yemewe y’ “Ubukristo” yatangiye guhinduka nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye.—Matayo 13:24-30, 37-43 (gereranya na NW ); Ibyakozwe 20:30.a
Birumvikana ariko ko bikwiriye rwose guhuza amahame ya Bibiliya n’imico itandukanye no mu bihe bitandukanye. Ibyo bitandukanye cyane no guhindura inyigisho za Bibiliya kugira ngo abe ari zo zihuza n’imitekerereze yogeye muri rubanda. Nyamara ibyo ni byo byabayeho gusa. Reka dufate urugero rw’ibyagiye bihindurwa mu bintu runaka by’ingenzi.
Kiliziya yunga ubumwe na Leta
Yesu yigishije ko ubutegetsi, cyangwa Ubwami bwe, ari ubutegetsi bwo mu ijuru, bukaba mu gihe cyagenwe bwari kuzarimbura ubutegetsi bw’abantu bwose maze bugategeka isi yose uko yakabaye (Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10). Ntibwari kuzategeka binyuriye kuri gahunda za gipolitiki z’abantu. Yesu yagize ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 17:16; 18:36). Ku bw’ibyo rero, n’ubwo abigishwa ba Yesu bubahirizaga amategeko, ntibivangaga muri politiki.
Ariko kandi, mu gihe cy’Umwami w’abami w’Abaroma witwaga Konsitantino mu kinyejana cya kane, benshi mu biyitaga Abakristo bari bararambiwe gutegereza ukugaruka kwa Kristo no gushyirwaho k’Ubwami bw’Imana. Buhoro buhoro, imyifatire bari bafite ku birebana na politiki yagiye ihinduka. Igitabo cyitwa Europe—A History cyagize kiti “mbere ya Konsitantino, Abakristo ntibari barigeze bashaka kugira ububasha bwa [gipolitiki] babona ko ari bwo buryo bwo guteza imbere imyizerere yabo n’intego zabo. Nyuma ya Konsitantino, Ubukristo n’imyanya ya politiki yo mu rwego rwo hejuru byatangiye kugirana imishyikirano ya bugufi.” Ubukristo bwari bumaze guhindurwa bwabaye idini ryemewe na leta “ryogeye hose,” cyangwa “gatolika,” ry’Ubwami bw’Abaroma.
Igitabo cyitwa Great Ages of Man kivuga ko bitewe n’iryo shyingiranwa rya Kiliziya na Leta, “ahagana mu mwaka wa 385 I.C. hashize imyaka 80 gusa nyuma y’inkubi ikomeye ya nyuma yo gutoteza Abakristo, Kiliziya ubwayo yari itangiye kwica abataravugaga rumwe na yo, kandi abayobozi bayo bari bafite ububasha bujya kungana n’ubw’abami b’abami.” Nguko uko hatangiye igihe inkota yasimbuye ibyo kugera abantu ku mutima hakoreshejwe ubushobozi bwo kubemeza, ubwo bukaba ari uburyo bwakoreshwaga mu guhindura abantu abayoboke, kandi n’abayobozi ba kiliziya bafite amazina y’ibyubahiro n’inyota y’ubutegetsi basimbuye ababwiriza bicishaga bugufi bo mu kinyejana cya mbere (Matayo 23:9, 10; 28:19, 20). Umuhanga mu by’amateka witwa H. G. Wells yanditse ku bihereranye n’ “itandukaniro rikomeye ryari hagati” y’Ubukristo bwo mu kinyejana cya kane “n’inyigisho za Yesu w’i Nazareti.” Ndetse iryo “tandukaniro rikomeye” ryageze no ku nyigisho z’ibanze zerekeranye n’Imana na Kristo.
Bahinduye isura y’Imana
Kristo n’abigishwa be bigishije ko hariho “Imana imwe” rukumbi “ni yo Data,” ifite izina bwite riyitandukanya n’izindi, ari ryo Yehova, riboneka incuro zigera ku 7.000 mu nyandiko za mbere za Bibiliya zandikishijwe intoki (1 Abakorinto 8:6; Yeremiya 16:21). Yesu yaremwe n’Imana; mu Bakolosayi 1:15, ubuhinduzi bwa Bibiliya bwa Douay bw’Abagatolika buvuga ko ari “imfura mu biremwa byose.” Bityo rero, kubera ko Yesu yari ikiremwa, yavuze mu buryo bweruye ati ‘Data aranduta.’—Yohana 14:28.
Ariko kandi, ahagana mu kinyejana cya gatatu, abakuru ba kiliziya bamwe na bamwe bari bafite ijambo barehejwe n’inyigisho y’ubutatu y’umuhanga mu bya filozofiya w’umupagani w’Umugiriki witwaga Platon, batangira guhindura isura y’Imana kugira ngo ihuze n’ihame ry’Ubutatu. Mu binyejana byakurikiyeho, iyo nyigisho yakujije Yesu mu buryo budahuje n’Ibyanditswe imunganya na Yehova kandi ihindura umwuka wera w’Imana cyangwa imbaraga rukozi iwugira umuntu.
Ku birebana n’ukuntu kiliziya yatoye inyigisho ya gipagani y’Ubutatu, igitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia kigira kiti “mbere y’uko ikinyejana cya kane kirangira, igitekerezo cy’uko hariho ‘Imana imwe mu Baperisona batatu’ cyari kitaragashinga imizi mu buryo buhamye, kandi rwose cyari kitaracengera mu buryo bwuzuye mu mibereho ya Gikristo no kwizera kwayo. Ariko kandi, icyo gitekerezo nyir’izina ni cyo mbere na mbere abemera inyigisho y’Ubutatu bashingiraho. Nta kintu na kimwe, ndetse n’iyo cyaba gifitanye isano ya kure cyane n’iyo mitekerereze cyangwa imyumvire, wari gusanga mu Ntumwa.”
Mu buryo nk’ubwo, igitabo cyitwa The Encyclopedia Americana kigira kiti “inyigisho y’Ubutatu yo mu kinyejana cya kane ntiyagaragaje mu buryo nyabwo inyigisho ya Gikristo ya mbere yerekeranye na kamere y’Imana; ahubwo yatandukiriye iyo nyigisho.” Igitabo cyitwa The Oxford Companion to the Bible kivuga ko Ubutatu ari kimwe mu bintu byinshi “byahimbwe hanyuma n’abayobozi ba kiliziya.” Icyakora, inyigisho y’Ubutatu si yo nyigisho ya gipagani yonyine yinjijwe muri kiliziya.
Bahinduye isura y’ubugingo
Muri iki gihe usanga abantu benshi bizera ko abantu bafite ubugingo budapfa, bukomeza kubaho iyo umubiri upfuye. Ariko se wari uzi ko iyo nyigisho ya kiliziya na yo yongewemo nyuma? Yesu yahamije ukuri kwa Bibiliya kuvuga ko abapfuye “nta cyo bakizi,” agaragaza ko mu buryo bw’ikigereranyo ari nk’aho basinziriye (Umubwiriza 9:5; Yohana 11:11-13). Bari kuzasubizwa ubuzima binyuriye ku muzuko—ni ukuvuga ‘kongera guhaguruka’ bagakanguka bakava mu rupfu (Yohana 5:28, 29). Iyo ubugingo buza kuba budapfa, ntibwajyaga gukenera kuzuka, kuko ahari ukudapfa nta rupfu rushobora kuhagera.
Ndetse Yesu yagaragaje inyigisho ishingiye kuri Bibiliya yerekeranye n’umuzuko binyuriye mu kuzura abantu mu bapfuye. Reka dufate urugero rwa Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye. Igihe Yesu yazuraga Lazaro, Lazaro yavuye mu gituro ari muzima, ari umuntu uhumeka. Igihe Lazaro yakangukaga akava mu bapfuye, nta bugingo budapfa bwagarutse mu mubiri we buturutse muri paradizo yo mu ijuru. Iyo biza kuba ari uko byagenze, nta kintu kirangwa n’ineza Yesu yari kuba amukoreye ubwo yamuzuraga!—Yohana 11:39, 43, 44.
None se, inyigisho y’uko ubugingo budapfa yakomotse he? Igitabo cyitwa The Westminster Dictionary of Christian Theology kivuga ko icyo gitekerezo “gikomora byinshi kuri filozofiya ya Kigiriki kurusha uko cyaba gikomoka ku byo Bibiliya ihishura.” Igitabo cyitwa The Jewish Encyclopedia kigira kiti “imyizerere y’uko ubugingo bukomeza kubaho nyuma yo kubora k’umubiri ni ikibazo cyo mu rwego rwa filozofiya na tewolojiya aho kuba ikibazo cy’ukwizera kuzima kutanduye, ku bw’ibyo rero ikaba nta hantu na hamwe yigishwa mu Byanditswe Byera mu buryo bweruye.”
Akenshi usanga ikinyoma kimwe kibyara ikindi, kandi ibyo ni ko byagenze ku birebana n’inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo. Yugururiye amarembo igitekerezo cya gipagani cy’uko abantu bababarizwa iteka mu muriro w’ikuzimu.b Nyamara Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza ko “ibihembo by’ibyaha ari urupfu”—aho kuba kubabazwa iteka (Abaroma 6:23). Ku bw’ibyo rero, Bibiliya yitwa King James Version yasobanuye iby’umuzuko igira iti “inyanja yarekuye abapfuye bari bayirimo; kandi urupfu n’ikuzimu byarekuye abapfuye bari babirimo.” Mu buryo nk’ubwo, Bibiliya ya Douay ivuga ko “inyanja . . . n’urupfu n’ikuzimu byarekuye abapfuye babyo.” Ni koko, bivuzwe mu magambo yumvikana neza, abari ikuzimu barapfuye, ‘barasinziriye’ nk’uko Yesu yabivuze.—Ibyahishuwe 20:13.
Mbese, wemera nta buryarya ko inyigisho yo guhanirwa iteka ikuzimu ituma abantu bagirana n’Imana imishyikirano ya bugufi? Ashwi da. Mu bitekerezo by’abantu bakunda ubutabera kandi buje urukundo, icyo ni igitekerezo giteye ishozi! Ku rundi ruhande, Bibiliya yigisha ko “Imana ari urukundo,” kandi ko ubugome, ndetse n’iyo bwaba bugiriwe inyamaswa, ari ikintu yanga urunuka.—1 Yohana 4:8; Imigani 12:10; Yeremiya 7:31; Yona 4:11.
Ibyo Konona cya “Gishushanyo” Muri Iki Gihe
Ibikorwa byo konona isura y’Imana n’iy’Ubukristo biracyakomeza muri iki gihe. Vuba aha, umwarimu wo muri kaminuza wigisha iyobokamana aherutse gusobanura intambara iri mu idini rye ry’Abaporotesitanti avuga ko “iri hagati y’ubutware bw’Ibyanditswe n’amahame y’ibanze y’imyizerere bihanganye n’ubutware bw’ibitekerezo bidahwitse by’abantu, hagati y’ubudahemuka bw’idini ku buyobozi bwa Kristo n’ibikorwa byo guhindura Ubukristo no kubuha isura nshya ihuje n’imyifatire y’abantu bo mu gihe runaka. Aho ikibazo kiri ni aha: ni nde uha idini umurongo rikurikiza . . . Mbese, ni Ibyanditswe Byera cyangwa ni ibitekerezo byiganje bigezweho?”
Ikibabaje ariko, ni uko ibyo “bitekerezo byiganje bigezweho” bigikomeje guhabwa intebe. Urugero, ntibikiri ibanga ko amadini menshi yahinduye igihagararo yari afite ku bibazo binyuranye kugira ngo agaragare ko atasigaye inyuma mu majyambere, kandi ko aba yiteguye kwemera ibitekerezo bishya. Cyane cyane mu bibazo birebana n’umuco, ni ho amadini yagiye agaragaza imyifatire yo kwigenga cyane, nk’uko byavuzwe mu gice kibanziriza iki. Nyamara Bibiliya ivuga mu buryo bweruye ko guheheta, gusambana no kuryamana kw’abahuje igitsina ari ibyaha bikomeye mu maso y’Imana, kandi ko abakora bene ibyo byaha “batazaragwa ubwami bw’Imana.”—1 Abakorinto 6:9, 10; Matayo 5:27-32; Abaroma 1:26, 27.
Igihe intumwa Pawulo yandikaga ayo magambo yandukuwe haruguru, isi y’Abaroma n’iy’Abagiriki yari imukikije yari yiganjemo ububi bw’uburyo bwose. Pawulo yashoboraga gutekereza ati ‘yego Imana yarimbuye i Sodomu na Gomora ihahindura ivu bitewe n’ibyaha by’akahebwe by’ubusambanyi, ariko hashize imyaka 2.000 ibyo bibaye! Rwose ibyo ntibireba abantu bajijutse bo muri iki gihe.’ Ariko kandi, ntiyigeze ashaka impamvu z’urwitwazo zo kubyishoramo; yanze konona ukuri kwa Bibiliya.—Abagalatiya 5:19-23.
Duterere Akajisho ku “Gishushanyo” cy’Umwimerere
Igihe Yesu yavuganaga n’abayobozi ba kidini b’Abayahudi bo mu gihe cye, yababwiye ko gahunda yabo yo gusenga yari ‘ubusa, kuko inyigisho bigishaga zari amategeko y’abantu’ (Matayo 15:9). Ibyo abo bayobozi ba kidini bakoreye Amategeko Yehova yatanze binyuriye kuri Mose, ni kimwe neza neza n’ibyo abayobozi ba Kristendomu bakoreye inyigisho za Kristo, na n’ubu kandi bakaba bakibikora—bateye ibirabagwe by’ “irangi” ry’imigenzo mu kuri kw’Imana. Ariko Yesu yogeje ibinyoma byose abimaraho ku bw’inyungu z’abantu bafite imitima itaryarya (Mariko 7:7-13). Yesu yavugaga ukuri, kwaba kwemerwa n’abantu benshi cyangwa batakwemera. Ijambo ry’Imana ni ryo yishingikirizagaho buri gihe.—Yohana 17:17
Mbega ukuntu Yesu atandukanye cyane n’abiyita Abakristo hafi ya bose! Koko rero, Bibiliya yarahanuye iti “abantu bazagira umururumba w’ibintu bigezweho kurusha ibindi kandi bazikorakoranyiriza . . . abigisha bahuje n’ibyo bikundira; maze aho kumva ukuri, bazahindukirira imigani y’imihimbano.” (2 Timoteyo 4:3, 4, La Bible de Jérusalem.) Iyo ‘migani y’imihimbano,’ muri yo tukaba twasuzumyemo mike, irangiza mu buryo bw’umwuka, mu gihe ukuri kw’Ijambo ry’Imana ko kubaka kandi kukayobora ku buzima bw’iteka. Uko ni ko kuri Abahamya ba Yehova bagutera inkunga yo gusuzuma.—Yohana 4:24; 8:32; 17:3.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nk’uko Yesu yari yarabihishuye mu mugani w’ingano n’urumamfu hamwe no mu mugani w’inzira yagutse n’inzira ifunganye (Matayo 7:13, 14), Ubukristo bw’ukuri bwari gukomeza gukurikizwa n’abantu bake uko ibihe byari kugenda bisimburana. Icyakora, bari kuzapfukiranwa n’abantu benshi bagereranywa n’urumamfu bari kuzishyira imbere bakanateza imbere inyigisho zabo bagaragaza ko ari bo bagize isura nyakuri y’Ubukristo. Iyo ni yo sura ingingo yacu yerekezaho.
b Ijambo “ikuzimu” rihindurwa rivanywe mu ijambo ry’Igiheburayo Sheol n’iry’Ikigiriki Hades, ayo magambo yombi akaba nta kindi asobanura kitari “imva.” Ku bw’ibyo, n’ubwo abahinduzi b’Icyongereza bahinduye King James Version ijambo Sheol barihinduye incuro 31 mo “ikuzimu,” nanone barihinduye incuro 31 mo “imva” n’incuro 3 mo “urwobo,” muri ubwo buryo bagaragaje ko ayo magambo mu buryo bw’ibanze asobanura ikintu kimwe.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Inkomoko y’izina Umukristo
Mu gihe kigera nibura ku myaka icumi nyuma y’urupfu rwa Yesu, abigishwa be bari bazwiho kuba bari mu cyitwaga “Inzira” (Ibyakozwe 9:2; 19:9, 23; 22:4). Kubera iki? Kubera ko imibereho yabo yari ishingiye ku kwizera Yesu Kristo, we “nzira, n’ukuri, n’ubugingo” (Yohana 14:6). Hanyuma, mu gihe runaka nyuma y’umwaka wa 44 I.C., muri Antiyokiya ho muri Siriya, niho abigishwa ba Yesu “batangiye kwitwa Abakristo” biturutse ku buyobozi bw’Imana (Ibyakozwe 11:26). Iryo zina ryaremewe hose mu buyro bwihuse, ndtse n’abategetsi ba leta bararyemeye (Ibyakozwe 26:28) Iryo zina rishya ntiryigeze rihindura imibereho ya Gikristo, yakomeje gushingira ku cyitegererezo cya Kristo.—1 Petero 2:21.
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Abahamya ba Yehova berekeza abantu ku Ijambo ry’Imana, Bibiliya, binyuriye ku murimo bakorera mu ruhame
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]
Ifoto ya gatatu uturutse ibumoso: Umuryango w’Abibumbye/Ifoto yafashwe na Saw Lwin