ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w02 15/2 pp. 24-28
  • Dufite ibidukwiriye byose ngo tube abigisha Ijambo ry’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dufite ibidukwiriye byose ngo tube abigisha Ijambo ry’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ijambo rya Yehova Rituma Twuzuza Ibisabwa
  • Umwuka wa Yehova Utuma Twuzuza Ibisabwa
  • Umuteguro wa Yehova Utuma Twuzuza Ibisabwa
  • Ese nujuje ibisabwa kugira ngo mbwirize?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Wirinde mu Bihereranye n’Inyigisho Wigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Abakozi b’Imana muri iki gihe ni bande?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Abigisha Ijambo ry’Imana baterwa inkunga yo gusohoza inshingano zabo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
w02 15/2 pp. 24-28

Dufite ibidukwiriye byose ngo tube abigisha Ijambo ry’Imana

‘Imana ni yo mu by’ukuri yatumye twuzuza neza ibisabwa kugira ngo tube abakozi.’​—2 ABAKORINTO 3:5, 6, NW.

1, 2. Ni iyihe mihati yo kubwiriza ishyirwaho rimwe na rimwe, ariko se, kuki ubusanzwe inanirwa kugira icyo igeraho?

WAKUMVA umeze ute uramutse uhawe akazi ariko ugasanga udashoboye kugakora? Tekereza gato: ibintu ukeneye byose biri imbere yawe, kandi n’ibikoresho byo kwifashisha mu kazi na byo birahari. Ariko nta gitekerezo na mba ufite ku bihereranye n’uko wakora ako kazi. Igiteye impungenge kurushaho, ni uko ako kazi kihutirwa cyane. Abantu ni wowe bahanze amaso. Mbega ukuntu wakumva ushobewe!

2 Icyo kibazo cy’ingorabahizi si ikintu twapfuye gutekereza gusa kitabaho. Reka dufate urugero. Hari igihe rimwe mu madini ya Kristendomu ryagiye rigerageza kwitegura kugira ngo rikore umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Iyo mihati akenshi yagiye inanirwa kugira icyo igeraho, maze mu gihe cy’ibyumweru bike cyangwa amezi, bigahagarara. Kubera iki? Kristendomu ntiyafashije abayoboke bayo kuzuza ibisabwa kugira ngo bakore uwo murimo. Ndetse n’abayobozi bayo ubwabo ntibujuje ibisabwa kugira ngo bakore uwo murimo wo kubwiriza, nubwo akenshi baba baramaze imyaka myinshi biga mu mashuri asanzwe no muri za seminari. Kuki dushobora kuvuga ibyo?

3. Mu 2 Abakorinto 3:5, 6, ni iyihe mvugo ikoreshwa incuro eshatu zose, kandi se, isobanura iki?

3 Ijambo ry’Imana risobanura igituma umubwiriza w’ukuri w’ubutumwa bwiza bwa Gikristo yuzuza ibisabwa. Intumwa Pawulo yarahumekewe kugira ngo yandike iti “si uko twe ubwacu twujuje neza ibisabwa ngo tubone ko buri kintu cyose ari twe ubwacu cyaturutseho, ahubwo kuba twujuje neza ibisabwa tubikesha Imana, yo mu by’ukuri yatumye twuzuza neza ibisabwa kugira ngo tube abakozi” (2 Abakorinto 3:5, 6, NW ). Zirikana imvugo yakoreshejwe aha ngaha incuro eshatu zose—imvugo ngo ‘twujuje neza ibisabwa.’ Ibyo bisobanura iki? Igitabo cyitwa Vine’s Expository Dictionary of Biblical Words, kigira kiti “iyo [iryo jambo ry’Ikigiriki] ryerekeza ku bintu, risobanurwa ngo ‘bihagije’ . . . ; naho iyo ari abantu bavugwa, risobanurwa ngo ‘bashoboye,’ ‘bakwiriye.’ ” Ku bw’ibyo, umuntu ‘wujuje ibisabwa,’ aba ashoboye kandi akwiriye gukora umurimo ahawe. Koko rero, abakozi nyakuri b’ubutumwa bwiza bujuje ibisabwa kugira ngo bakore uwo murimo. Bashoboye umurimo wo kubwiriza, biteguye kuwukora cyangwa barawukwiriye.

4. (a) Ni gute urugero rwa Pawulo rugaragaza ko kuzuza ibisabwa kugira ngo umuntu akore umurimo wa Gikristo bitagenewe abantu bake gusa b’intore? (b) Ni ubuhe buryo butatu Yehova akoresha kugira ngo atume tuba abakozi bujuje ibisabwa?

4 Ariko se, kugira ngo abantu babe bujuje ibisabwa, babikomora he? Ni ku bushobozi bwabo bwite? Ku kuba bafite ubwenge busumba ubw’abandi? Ku nyigisho zihariye zitangirwa mu mashuri akomeye se? Uko bigaragara, intumwa Pawulo yari yujuje ibyo bintu byose (Ibyakozwe 22:3; Abafilipi 3:4, 5). Nyamara kandi, yemeye yicishije bugufi ko kuba yari yujuje ibisabwa kugira ngo abe umukozi, bitaturukaga ku kuba yari yarize amashuri yo mu rwego rwo hejuru, ahubwo ko yabikeshaga Yehova Imana. None se, ibyo bisabwa byaba bigenewe itsinda ry’abantu bake gusa b’intore? Pawulo yandikiye itorero ry’i Korinto ibihereranye no “kuba twujuje neza ibisabwa.” Nta gushidikanya ko ibyo bigaragaza ko Yehova atuma abagaragu be bose bizerwa bashobora kuba abantu bujuje ibisabwa, bashoboye gukora umurimo yabashinze. Ni gute Yehova atuma Abakristo b’ukuri buzuza ibisabwa muri iki gihe? Nimucyo dusuzume uburyo butatu akoresha: (1) Ijambo rye, (2) umwuka we wera n’ (3) umuteguro we wo ku isi.

Ijambo rya Yehova Rituma Twuzuza Ibisabwa

5, 6. Ibyanditswe Byera bigira izihe ngaruka ku Bakristo b’ukuri?

5 Mbere na mbere, ni gute Ijambo ry’Imana rituma tuba abakozi bujuje ibisabwa? Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose” (2 Timoteyo 3:16, 17). Bityo rero, Ibyanditswe Byera bigira uruhare mu gutuma tuba abantu ‘bashyitse kandi bafite ibibakwiriye byose’ kugira ngo bakore “imirimo myiza” yo kwigisha abantu ibyerekeye Ijambo ry’Imana. Ariko se, bite ku bihereranye n’abayoboke bose b’amadini ya Kristendomu? Bafite Bibiliya. Ni gute igitabo kimwe gishobora gufasha abantu bamwe kuba abakozi bashoboye, ariko abandi bo ntikibafashe? Aho igisubizo cy’ibyo bintu bisa n’ibihabanye kiri, ni mu myifatire tugira ku bihereranye na Bibiliya.

6 Ikibabaje ariko, ni uko abantu benshi bajya mu misa batemera ko ubutumwa bukubiye muri Bibiliya ari “ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko” (1 Abatesalonike 2:13). Ku bihereranye n’ibyo, Kristendomu yagize amateka ateye isoni. Mbese, kuba abayobozi ba Kristendomu bamara imyaka myinshi biga mu mashuri ya tewolojiya, bituma baba abigisha Ijambo ry’Imana bafite ibibakwiriye byose? Ashwi da! N’ikimenyimenyi, abanyeshuri bamwe na bamwe batangira amasomo yabo muri za seminari bemera Bibiliya, bakagera igihe cyo guhabwa impamyabumenyi zabo barahindutse abemeragato! Hanyuma, aho kubwiriza Ijambo ry’Imana—iryo abenshi muri bo baba batacyemera—berekeza umurimo wabo ku bindi bintu bibashishikaza, bakivanga mu mpaka zishingiye kuri politiki, bagashyigikira ibyo gukemura ibibazo by’abaturage hifashishijwe ivanjiri, cyangwa bakibanda cyane kuri za filozofiya z’abantu mu bibwiriza byabo (2 Timoteyo 4:3). Ibinyuranye n’ibyo, Abakristo b’ukuri bo bakurikiza urugero rwa Yesu Kristo.

7, 8. Ni gute imyifatire Yesu yagiraga ku bihereranye n’Ijambo ry’Imana yari itandukanye n’iy’abayobozi ba kidini bo mu gihe cye?

7 Yesu ntiyigeze areka ngo abayobozi ba kidini bo mu gihe cye bagire ingaruka ku mitekerereze ye. Yakoreshaga neza Ibyanditswe byera, haba mu gihe yabaga yigisha itsinda rito, wenda nk’intumwa ze, cyangwa se igihe yabaga yigisha imbaga y’abantu benshi (Matayo 13:10-17; 15:1-11). Gukoresha ijambo ry’Imana byatumye atamera nk’abayobozi ba kidini b’icyo gihe. Bihanangirizaga abantu bo muri rubanda rusanzwe bababuza kugira amatsiko yo kumenya ibintu byimbitse by’Imana. Koko rero, byari bimenyerewe ko umwigisha wo muri icyo gihe yatekereza ko imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe yari ikomeye cyane ku buryo atapfa kuyiganiraho n’undi muntu uwo ari we wese utari umwigishwa we w’inkoramutima—kandi na bwo mu ijwi rito cyane, kandi batwikiriye umutwe. Urebye mbese, abo bayobozi ba kidini basaga n’aho baziririzaga cyane ibyo kuganira ku bice bimwe na bimwe bya Bibiliya nk’uko baziririzaga ibyo kuvuga izina ry’Imana!

8 Kristo ntiyari ameze atyo. Yemeraga ko abantu bose muri rusange bari bakeneye gusuzuma “amagambo yose ava mu kanwa k’Imana,” aho kuba abantu bake gusa batoneshejwe. Yesu ntiyari ashishikajwe no guha itsinda ry’abantu b’intore b’intiti mu Byanditswe igikundiro cyo kuba ari bo basobanukirwa Ibyanditswe. Yabwiye abigishwa be ati “ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro: n’ibyo mwongorewe muzabirangurure, hejuru y’amazu.” (Matayo 4:4, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo; 10:27.) Yesu yifuzaga cyane kugeza ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana ku bantu benshi uko bishoboka kose.

9. Ni gute Abakristo b’ukuri bakoresha Bibiliya?

9 Inyigisho zacu zigomba kwibanda ku Ijambo ry’Imana. Urugero, igihe dutanga disikuru mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, ubusanzwe gusoma imirongo y’Ibyanditswe yatoranyijwe muri Bibiliya ntibiba bihagije. Hari ubwo tuba tugomba gufata igihe cyo gusobanura iyo mirongo, gutanga ingero no kwerekana uko yashyirwa mu bikorwa. Intego yacu ni iyo kuvana ubutumwa bwa Bibiliya ku mapaji bwanditseho, tukabwandika ku mitima y’abaduteze amatwi (Nehemiya 8:8, 12). Nanone kandi, Bibiliya igomba gukoreshwa igihe abasaza babonye ko ari ngombwa gutanga inama cyangwa igihano cyo gukosora umuntu. Nubwo abagize ubwoko bwa Yehova bavuga indimi zitandukanye kandi bakaba bakomoka mu mimerere inyuranye, bose bubaha igitabo kiruta ibindi—ari cyo Bibiliya.

10. Ni izihe ngaruka ubutumwa bwahumetswe bwo muri Bibiliya bushobora kutugiraho?

10 Iyo ubutumwa bukubiye muri Bibiliya bukoreshejwe muri ubwo buryo burangwa no kubwubaha, bugira imbaraga (Abaheburayo 4:12). Busunikira abantu kugira ihinduka mu mibereho yabo, urugero nko kuzibukira ibikorwa binyuranyije n’Ibyanditswe, nk’ubusambanyi, ubuhehesi, gusenga ibigirwamana, ubusinzi n’ubujura. Bwafashije abantu benshi cyane kwiyambura umuntu wa kera bakambara umuntu mushya (Abefeso 4:20-24). Koko rero, niba twubaha Bibiliya kurusha igitekerezo icyo ari cyo cyose cy’abantu cyangwa imigenzo yabo, kandi tukaba abizerwa mu kuyikoresha, ishobora rwose gutuma tuba abigisha Ijambo ry’Imana bashoboye, bafite ibibakwiriye byose.

Umwuka wa Yehova Utuma Twuzuza Ibisabwa

11. Kuki bikwiriye ko umwuka wera wa Yehova witwa ‘umufasha’?

11 Icya kabiri, reka turebe ibihereranye n’uruhare umwuka wera wa Yehova, cyangwa imbaraga rukozi ye, ugira mu kuduha ibidukwiriye byose. Ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko umwuka wa Yehova ari yo mbaraga ikomeye kuruta izindi. Yehova yahaye ububasha Umwana we akunda cyane kugira ngo akoreshe iyo mbaraga itangaje ku bw’inyungu z’Abakristo b’ukuri bose. Birakwiriye rero kuba Yesu yarerekeje ku mwuka wera avuga ko ari ‘umufasha’ (Yohana 16:7). Yateye abigishwa be inkunga yo gusaba Yehova uwo mwuka, abizeza ko Yehova yari kuwutanga atitangiriye itama.—Luka 11:10-13; Yakobo 1:17.

12, 13. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko dusenga dusaba ko umwuka wera wadufasha mu murimo wacu? (b) Ni gute Abafarisayo bagaragaje ko umwuka wera utabakoreragamo?

12 Tugomba gusenga buri munsi dusaba umwuka wera, cyane cyane kugira ngo udufashe mu murimo wacu. Ni izihe ngaruka iyo mbaraga rukozi ishobora kutugiraho? Ishobora kugira ingaruka ku bwenge bwacu no ku mitima yacu, ikadufasha guhinduka no gukura mu buryo bw’umwuka kandi ikadufasha kugira ngo umuntu wa kera tumusimbuze umushya (Abakolosayi 3:9, 10). Ishobora kudufasha kwihingamo imico y’agaciro kenshi nk’iyo Kristo yagaragaje. Abenshi muri twe bashobora kuvuga mu mutwe ibikubiye mu Bagalatiya 5:22, 23. Iyo mirongo ivuga urutonde rw’imbuto z’umwuka w’Imana. Iya mbere ni urukundo. Uwo muco ni uw’ingenzi cyane mu murimo wacu. Kubera iki?

13 Urukundo ni ikintu gikomeye kidusunikira kugira icyo dukora. Urukundo Abakristo b’ukuri bakunda Yehova na bagenzi babo, rubasunikira kubagezaho ubutumwa bwiza (Mariko 12:28-31). Tudafite urwo rukundo, ntidushobora rwose kuzuza ibisabwa kugira ngo tube abigisha Ijambo ry’Imana. Zirikana itandukaniro ryari hagati ya Yesu n’Abafarisayo. Muri Matayo 9:36, herekeza kuri Yesu hagira hati “abonye abantu uko ari benshi, arabababarira kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri.” Ni gute Abafarisayo bafataga rubanda? Baravugaga bati “abo bantu batazi amategeko baravumwe.” (Yohana 7:49, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Abo Bafarisayo nta rukundo bari bafitiye abantu, ahubwo barabasuzuguraga cyane. Uko bigaragara, umwuka wa Yehova ntiwabakoreragamo.

14. Ni gute urugero rwatanzwe na Yesu mu bihereranye no kugaragaza urukundo mu murimo we rwagombye kudusunikira kugira icyo dukora?

14 Yesu yishyiraga mu mwanya w’abandi. Yamenyaga ko bababaye. Yari azi ko bari bafashwe nabi, barushye kandi basandaye nk’intama zitagira umwungeri. Muri Yohana 2:25, hatubwira ko Yesu “yari azi [ibyari mu mitima y’]abantu.” Kubera ko Yesu yabaye Umukozi w’Umuhanga wa Yehova mu gihe cy’irema, yari asobanukiwe mu buryo bwimbitse kamere y’abantu (Imigani 8:30, 31). Kuba yari asobanukiwe ibyo, byatumaga arushaho kugira urukundo rwimbitse. Turifuza ko buri gihe urwo rukundo rwaba imbaraga idushishikariza gukora umurimo wacu wo kubwiriza! Niba twumva ko hari icyo twanonosora ku bihereranye n’ibyo, nimucyo dusenge dusaba umwuka wera wa Yehova, kandi dukore ibihuje n’amasengesho tuvuga. Yehova azasubiza ayo masengesho. Azatwoherereza izo mbaraga zidakomwa imbere kugira ngo zidufashe kurushaho kugira imico nk’iya Kristo, we wari wujuje ibisabwa mu buryo buhebuje kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza.

15. Ni gute amagambo aboneka muri Yesaya 61:1-3 yerekeza kuri Yesu, kandi akaba anashyira ahabona uburyarya bw’abanditsi n’Abafarisayo?

15 Ni iki cyatumye Yesu yuzuza ibisabwa? Yaravuze ati “umwuka w’Uwiteka [u]ri muri jye” (Luka 4:17-21). Koko rero, Yehova ubwe ni we washyize Yesu ku mirimo ye akoresheje umwuka wera. Yesu ntiyari akeneye guhabwa izindi mpamyabumenyi. Mbese, abayobozi ba kidini bo mu gihe cye bari barashyizweho n’umwuka wera? Ashwi da! Kandi nta n’ubwo bari bafite ibibakwiriye kugira ngo basohoze ubuhanuzi bwo muri Yesaya 61:1-3, ubwo Yesu yasomye mu ijwi riranguruye kandi akavuga ko ari we bwerekezagaho. Turagusaba ko wasoma iyo mirongo kugira ngo nawe wirebere ukuntu abanditsi n’Abafarisayo b’indyarya batari bujuje ibisabwa. Nta butumwa bwiza bari bafite bwo kubwira abakene. Kandi se, ni gute bari kubwiriza ibyo kubohora imbohe no guhumura impumyi? Mu buryo bw’umwuka, na bo ubwabo bari impumyi kandi bari mu bubata bw’imigenzo yahanzwe n’abantu! Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri abo bantu, mbese, twujuje ibisabwa kugira ngo twigishe abantu?

16. Ni ikihe cyizere ubwoko bwa Yehova bwumva bufite ku bihereranye no kuba bwujuje ibisabwa kugira ngo bube abakozi?

16 Ni iby’ukuri ko tutize mu mashuri makuru ya Kristendomu. Ntituri abigisha bashyizweho biturutse ku mpamyabumenyi zo muri za seminari zigisha tewolojiya. None se, hari icyo twaba tubuze mu bisabwa tugomba kuzuza? Nta cyo rwose! Yehova ni we wadushyizeho kugira ngo tube Abahamya be (Yesaya 43:10-12). Niba dusenga dusaba ko yaduha umwuka we kandi tugakora ibihuje n’amasengesho tuvuga, twujuje ibisabwa byo mu rwego ruhanitse. Birumvikana ko tudatunganye kandi tukaba tunanirwa rwose kugeza ku rugero rwatanzwe n’Umwigisha Mukuru, ari we Yesu. Ariko se, ntidushimira ku bwo kuba Yehova akoresha umwuka we mu gutuma twuzuza ibisabwa kandi tukagira ibidukwiriye byose kugira ngo twigishe Ijambo rye?

Umuteguro wa Yehova Utuma Twuzuza Ibisabwa

17-19. Ni gute amateraniro atanu tugira buri cyumweru ategurwa n’umuteguro wa Yehova adufasha kuzuza ibisabwa kugira ngo tube abakozi?

17 Nimucyo dusuzume uburyo bwa gatatu Yehova akoresha mu gutuma tugira ibidukwiriye byose ngo twigishe Ijambo rye—ubwo buryo bukaba ari itorero rye ryo ku isi, cyangwa umuteguro, udutoreza kuba abakozi. Mu buhe buryo? Ngaho tekereza kuri porogaramu y’inyigisho dufite! Mu cyumweru gisanzwe, tugira amateraniro atanu ya Gikristo (Abaheburayo 10:24, 25). Duteranira mu matsinda mato mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero kugira ngo tugire icyigisho cyimbitse cya Bibiliya binyuriye ku mfashanyigisho yateguwe n’umuteguro wa Yehova. Iyo duteze amatwi kandi tugatanga ibisobanuro, turigishanya kandi tugaterana inkunga. Nanone kandi, tubona inyigisho zireba buri muntu ku giti cye kandi tukitabwaho n’umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo. Mu Iteraniro ry’Abantu Bose no mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, duhabwa ibyokurya byinshi bikungahaye byo mu buryo bw’umwuka.

18 Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryagenewe kuduha amabwiriza ku bihereranye n’uburyo bwo kwigisha. Binyuriye mu gutegura ibiganiro by’abanyeshuri, twiga uburyo bwo gukoresha Ijambo ry’Imana mu gutanga inyigisho ku ngingo nyinshi zitandukanye (1 Petero 3:15). Mbese, waba warigeze usabwa gutanga disikuru ku ngingo wasaga n’aho uzi neza, ariko ukaza gutahura ko urimo wiga ibintu bishya ku bihereranye na yo? Ibyo ni ibintu biba ku bantu bose. Nta cyakongera ubumenyi dufite ku ngingo runaka cyaruta ibyo kuyigisha abandi. Ndetse n’igihe tudafite inyigisho turi butange twe ubwacu, twitoza kuba abigisha beza kurushaho. Buri munyeshuri tumubonamo imico myiza kandi tugatekereza ukuntu twakwigana iyo mico.

19 Hari kandi Iteraniro ry’Umurimo ryagenewe kuduha ibyo dukeneye kugira ngo twigishe Ijambo ry’Imana. Buri cyumweru duhabwa disikuru zishishikaje, ibiganiro hamwe n’ibyerekanwa byibanda ku murimo wacu. Ni ubuhe buryo bwo gutangiza ibiganiro tuzakoresha? Ni gute dushobora guhangana n’ibibazo by’ingorabahizi byihariye duhura na byo mu murimo wacu? Ni ubuhe buryo bundi dufite bwo kubwiriza, ku buryo dushobora kuba dukeneye kubwimenyereza cyane kurushaho? Ni iki kizatuma tuba abigisha bagira ingaruka nziza kurushaho igihe dusubiye gusura n’igihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya (1 Abakorinto 9:19-22)? Ibibazo nk’ibyo biganirwaho kandi bigasuzumwa mu buryo burambuye mu Iteraniro ry’Umurimo. Ibiganiro byinshi bitangwa muri iryo teraniro biba bishingiye ku ngingo zo mu Murimo Wacu w’Ubwami, icyo kikaba ari ikindi gikoresho duhabwa kugira ngo kiduhe ibyo dukeneye byose muri uwo murimo wacu w’ingenzi.

20. Ni gute dushobora kungukirwa mu buryo bwuzuye n’amateraniro hamwe n’amakoraniro?

20 Binyuriye mu gutegura no kujya mu materaniro yacu, hanyuma tugashyira mu bikorwa ibyo tuba twize ku bihereranye n’umurimo wacu wo kuba turi abigisha, duhabwa imyitozo mu buryo bwagutse. Ariko rero, hari ikindi kirenzeho. Nanone, dufite amateraniro manini—amakoraniro mato n’amanini—yagenewe gutuma tubona ibidukwiriye kugira ngo tube abigisha Ijambo ry’Imana. Kandi se, mbega ukuntu tuba dutegerezanyije amatsiko igihe cyo gutega amatwi twitonze no gushyira izo nama mu bikorwa!—Luka 8:18.

21. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko imyitozo duhabwa yagize ingaruka nziza, kandi se, ni nde tubikesha?

21 Mbese, imyitozo Yehova atanga yaba yaragize ingaruka nziza? Reka ibyagezweho ubwabyo biduhe igisubizo. Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi amagana barafashwa kugira ngo bige inyigisho z’ibanze zishingiye kuri Bibiliya kandi bahuze imibereho yabo n’ibyo Imana ibasaba. Umubare wacu ugenda urushaho kwiyongera, ariko nta muntu n’umwe muri twe ushobora kuvuga ko ari we tubikesha. Tugomba kubona ibintu mu buryo buhuje n’ukuri nk’uko Yesu yabibonaga. Yaravuze ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.” Kimwe n’intumwa zo mu bihe bya kera, abenshi muri twe turi abaswa batize (Yohana 6:44; Ibyakozwe 4:13). Kuba tugira icyo tugeraho bituruka kuri Yehova, we urehereza abantu bafite imitima itaryarya mu kuri. Pawulo yabivuze neza agira ati “ni jye wateye imbuto, Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.”—1 Abakorinto 3:6.

22. Kuki tutagombye na rimwe kuzigera ducika intege bikabije ku bihereranye no kwifatanya mu murimo wa Gikristo mu buryo bwuzuye?

22 Koko rero, Yehova Imana agira uruhare rugaragara mu murimo dukora twigisha Ijambo rye. Buri gihe si ko tuzumva turi abigisha bujuje ibisabwa. Ariko kandi, wibuke ko Yehova ari we wireherezaho abantu, akabarehereza no ku Mwana we. Yehova ni we utuma twuzuza ibisabwa kugira ngo tube abakozi binyuriye ku Ijambo rye, ku mwuka we wera no ku muteguro we wo ku isi. Nimucyo rero twitabire imyitozo duhabwa na Yehova dushyira mu bikorwa ibyiza aduha muri iki gihe, kugira ngo tube abigisha Ijambo ry’Imana bafite ibibakwiriye byose!

Ni Gute Wasubiza?

• Ni gute Bibiliya ituma tugira ibidukwiriye byose kugira ngo dukore umurimo wo kubwiriza?

• Ni uruhe ruhare umwuka wera ugira mu gutuma twuzuza ibisabwa kugira ngo tube abakozi?

• Ni mu buhe buryo umuteguro wa Yehova wo ku isi wagufashije kuzuza ibisabwa kugira ngo ube umubwiriza w’ubutumwa bwiza?

• Kuki dushobora kugira icyizere mu gihe dukora umurimo?

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Kubera ko Yesu yari umwigisha w’Ijambo ry’Imana, yagaragarizaga abantu urukundo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze