ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/10 p. 1
  • Ese nujuje ibisabwa kugira ngo mbwirize?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese nujuje ibisabwa kugira ngo mbwirize?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Ibisa na byo
  • Dufite ibidukwiriye byose ngo tube abigisha Ijambo ry’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Tubwirize ubu butumwa bwiza bw’Ubwami
    Dusingize Yehova turirimba
  • Icyitegererezo Dukwiriye Gukurikiza Neza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • “Mugere ikirenge mu cye”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
km 1/10 p. 1

Ese nujuje ibisabwa kugira ngo mbwirize?

1. Kuki tutagombye kumva ko tutujuje ibisabwa kugira ngo tubwirize?

1 Niba ujya wibaza icyo kibazo, humura. Amashuri umuntu yize cyangwa ubushobozi bwihariye yavukanye, si byo bituma aba umubwiriza wujuje ibisabwa. Bamwe mu bigishwa bo mu kinyejana cya mbere, bavuzweho ko bari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe.” Ariko nubwo byari bimeze bityo, bari ababwiriza b’ubutumwa bwiza bagira icyo bageraho kuko bari bariyemeje gukurikiza urugero Yesu yabasigiye.—Ibyak 4:13; 1 Pet 2:21.

2. Bimwe mu byarangaga inyigisho za Yesu ni ibihe?

2 Uko Yesu yigishaga: Inyigisho ze zabaga zoroheje, zishyize mu gaciro kandi kuzisobanukirwa byabaga byoroshye. Ibibazo yabazaga, ingero yatangaga hamwe no kuba yaratangizaga ibiganiro mu buryo bworoheje, byatumaga abantu bashishikarira kumutega amatwi (Mat 6:26). Yagaragazaga ko yita ku bantu by’ukuri (Mat 14:14). Nanone kandi, Yesu yavuganaga icyizere n’ubutware, kuko yari azi ko Yehova yamuhaye inshingano yagombaga gusohoza kandi akamuha ububasha bwo kuyisohoza.—Luka 4:18.

3. Yehova adufasha ate gusohoza umurimo wacu?

3 Yehova aradufasha: Umwigisha wacu Mukuru aduha imyitozo dukeneye kugira ngo tubwirize ubutumwa mu buryo bugira ingaruka nziza, akoresheje Ijambo rye n’umuteguro we (Yes 54:13). Kubera ko Yehova yatumye inkuru ivuga uko Yesu yigishaga ikomeza kubaho, dushobora gusuzuma uburyo yakoreshaga maze tukabwigana. Yehova aduha umwuka wera we kandi aduha imyitozo binyuze ku materaniro y’itorero (Yoh 14:26). Nanone kandi, aduha ababwiriza b’inararibonye bashobora kudufasha gukora neza umurimo wo kubwiriza.

4. Kuki dukwiriye kumva ko twujuje ibisabwa kugira ngo tugeze ubutumwa bwiza ku bandi?

4 Dukwiriye kumva ko twujuje ibisabwa kugira ngo tubwirize, kuko “kuba twujuje ibisabwa bituruka ku Mana” (2 Kor 3:5). Nitwishingikiriza kuri Yehova kandi tukaba indahemuka dukoresha neza ibyo aduha abigiranye urukundo, tuzagira ‘ubushobozi bwose n’ibisabwa byose ngo dukore umurimo mwiza wose.’—2 Tim 3:17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze