Ibibazo by’abasomyi
Kuki Bibiliya ivuga ko umuntu agomba gutaka cyane niba hari ushatse kumufata ku ngufu?
Umuntu wese utaraterwa n’umugizi wa nabi ushaka kumufata ku ngufu ngo yiyumvire ukuntu bitera ubwoba, mu by’ukuri ntashobora kuzigera yiyumvisha ukuntu bishobora guhungabanya ubuzima bw’umuntu. Ibyo bintu bitera ubwoba ubikorerwa ku buryo bishobora no gutuma ahahamuka mu buzima bwe bwose.a Hari Umukristokazi ukiri muto wibasiwe n’umugizi wa nabi washakaga kumufata ku ngufu mu myaka runaka ishize, ugira ati “nta magambo nabona yasobanura ubwoba nagize iryo joro, cyangwa ibyiyumvo byo guhungabana nagombye guhangana na byo kuva icyo gihe.” Impamvu hari abantu benshi bahitamo ndetse no kutirirwa batekereza kuri icyo kintu kibabaje, irumvikana. Nyamara kandi, gufata abantu ku ngufu ni ibintu byogeye muri iyi si mbi.
Bibiliya ntica ku ruhande iyo ivuga iby’abantu bafashe abandi ku ngufu mu gihe cyashize cyangwa ababigerageje (Itangiriro 19:4-11; 34:1-7; 2 Samweli 13:1-14). Ariko kandi, inatanga inama y’icyo umuntu yakora igihe haba hagize umugizi wa nabi ushaka kumufata ku ngufu. Icyo Amategeko avuga kuri icyo kibazo, kiboneka mu Gutegeka 22:23-27. Hari imimerere ibiri ivugwa aho ngaho. Ubwa mbere, umugabo yasanze umukobwa wasabwe mu mudugudu maze aryamana na we. Icyakora uwo mukobwa ntiyatatse atabaza. Ni yo mpamvu yahamijwe icyaha cy’ubusambanyi “kuko atatatse ari mu mudugudu.” Iyo ataka, abantu bari hafi aho bashoboraga kuhagoboka bakamutabara. Mu mimerere ya kabiri, umugabo yasanze umukobwa wasabwe mu gasozi ‘amufatirayo aramukinda.’ Kugira ngo uwo mukobwa yirwaneho, ‘yaratatse, ntihagira umutabara.’ Mu buryo bunyuranye n’ubwa mbere, biragaragara neza ko uwo mukobwa we atashatse kwemerera uwo muntu ko amufata ku ngufu. Yakoze uko ashoboye kose aramurwanya ngo amucike, arataka ngo bamutabare, ariko aranga amurusha imbaraga. Kuba yaratatse byagaragaje ko atashakaga ibyamubayeho; bityo rero ntiyahamijwe icyaha cy’ubusambanyi.
Nubwo Abakristo batagengwa n’Amategeko ya Mose muri iki gihe, amahame akubiye muri iyo mirongo arabayobora. Iyo nkuru tubonye haruguru itsindagiriza ko ari ngombwa kurwanya uwo mugizi wa nabi no gutaka kugira ngo bagutabare. Gutaka igihe uhuye n’umugizi wa nabi ushaka kugufata ku ngufu, biracyari uburyo bwiza bwo kugira amakenga. Hari impuguke imwe mu bihereranye no kwirinda ubugizi bwa nabi yagize iti “intwaro iruta izindi zose y’umugore ugiye guhohoterwa, iracyari iyo gutaka cyane atabaza.” Iyo umugore atatse bishobora gutuma abandi bamutabara, cyangwa bigakanga uwo mugizi wa nabi maze akamureka. Umukristokazi ukiri muto wari ugiye gufatwa ku ngufu agira ati “naratatse n’imbaraga zanjye zose maze ahita asubira inyuma. Ubwo noneho yagarukaga ansanga, naratatse cyane kandi ndiruka. Incuro nyinshi mu gihe cyashize najyaga ntekereza nti ‘ni gute gutaka bishobora kumfasha igihe ikigabo gifite ibigango cyaba kimfashe gishaka kumpohotera?’ Ariko ubu namenye ko gutaka bigira ingaruka nziza!”
Ndetse no mu mimerere ibabaje ubwo umugore yaba yafashwe ku ngufu kubera ko yarushijwe imbaraga, iyo agerageje kwirwanaho kandi agataka cyane atabaza ntibiba imfabusa. Ibyo bigaragaza ko yakoze ibyo yashoboraga gukora byose kugira ngo arwanye uwo mugizi wa nabi (Gutegeka 22:26). Nubwo bwose umugore aba yagezweho n’ibyo bintu bibabaje, ashobora gukomeza kugira umutimanama utamucira urubanza, akumva yiyubashye, kandi ashobora kwiringira ko atanduye mu maso y’Imana. Ibyo bintu bibabaje byamubayeho bishobora kumusigira ibikomere byo mu buryo bw’ibyiyumvo, ariko kumenya ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo arwanye uwo mugizi wa nabi bizamufasha mu buryo bukomeye gukira ibyo bikomere buhoro buhoro.
Mu gusobanukirwa uko ibivugwa mu Gutegeka 22:23-27 byashyirwa mu bikorwa, tugomba kumenya ko iyo nkuru ngufi itavuga imimerere yose ishobora kubaho ku bihereranye no gufatwa ku ngufu. Urugero, iyo nkuru ntivuga uko byagenda igihe umugore wafashwe ku ngufu yaba atashoboye gutaka kubera ko ari ikiragi, yaguye muri koma, cyangwa ubwoba bwamuhinduye igishushungwe, cyangwa se bamupfutse umunwa kugira ngo adataka. Icyakora, kubera ko Yehova azi gusuzuma ibintu byose, hakubiyemo n’impamvu zatumye umuntu akora ibintu, ibyo bibazo azabikemura neza kandi ntawe azarenganya, kubera ko ‘ingeso ze zose ari izo gukiranuka’ (Gutegeka 32:4). Mu by’ukuri, aba azi neza ibyabaye n’imihati uwahohotewe aba yashyizeho kugira ngo arwanye uwamufashe ku ngufu. Ku bw’ibyo, uwafashwe ntashobore gutaka, ariko akaba yari yakoze ibyo ashoboye byose, ashobora kurekera ikibazo mu maboko ya Yehova.—Zaburi 55:23; 1 Petero 5:7.
Nubwo bimeze bityo, Abakristokazi bamwe na bamwe bafashwe ku ngufu bahorana umutwaro ubashengura mu byiyumvo wo kumva barakoze icyaha. Iyo batekereje ku byababayeho, bumva ko bagombaga kuba barakoze ibirenze ibyo bakoze kugira ngo birinde ibyababayeho. Nyamara kandi, aho kugira ngo bishinje icyaha, bashobora gusenga Yehova bamusaba kubafasha kandi bakiringira ko Yehova yuzuye imbabazi.—Kuva 34:6; Zaburi 86:5.
Ku bw’ibyo rero muri iki gihe, Abakristokazi bafite ibikomere byo mu buryo bw’ibyiyumvo batewe n’umugizi wa nabi wabafashe ku ngufu, bashobora kwiringira ko Yehova asobanukiwe mu buryo bwuzuye ukuntu bababaye. Ijambo ry’Imana ribizeza ko “Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse. Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe” (Zaburi 34:19). Ubundi bufasha bwo guhangana n’imibabaro baba bafite, bushobora guturuka mu kwemera ubufasha burangwa n’ineza ivuye ku mutima bahabwa na bagenzi babo bahuje ukwizera bo mu itorero rya Gikristo (Yobu 29:12; 1 Abatesalonike 5:14). Byongeye kandi, imihati abahohotewe bashyiraho kugira ngo bakomeze kwibanda ku bitekerezo byiza byubaka, izabafasha kugira “amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya.”—Abafilipi 4:6-9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Nubwo iyi ngingo ivuga ku bantu b’igitsina gore bafatwa ku ngufu, amahame arimo anareba abantu b’igitsina gabo bafatwa ku ngufu.