Urukundo nyarukundo
IJAMBO “urukundo” aho riboneka hafi ya hose mu Byanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, cyangwa se Isezerano Rishya, riba ryarahinduwe rivanywe ku ijambo ry’Ikigiriki a·gaʹpe.
Igitabo Étude perspicace des Écrituresa gisobanura iryo jambo kigira kiti “[A·gaʹpe] si ukugaragaza ibyiyumvo gusa, cyangwa se ngo ribe urukundo rushingiye gusa ku gukunda ibi by’agahararo nk’uko abantu babitekereza; ahubwo ni urukundo rugendera ku mahame agenga imyifatire. Ruba rushingiye ku bintu umuntu yiyemeje abikunze nta gahato, abyemera nk’ihame, nk’inshingano kandi abona ko bikwiriye; agahora aharanira inyungu z’abandi ahuje n’ibikwiriye. A·gaʹpe (ari yo rukundo) irenga imipaka y’urwango; ntiyigera na rimwe yemerera umuntu kureka ngo urwango rumutere kurenga ku mahame akiranuka ngo yihorere.”
A·gaʹpe ishobora no kuba ikubiyemo ibyiyumvo byimbitse. Intumwa Petero yaduteye inkunga igira iti ‘mukundane urukundo rwinshi [a·gaʹpe]’ (1 Petero 4:8). Ku bw’ibyo rero, dushobora kuvuga ko a·gaʹpe ituruka mu bwenge, no ku mutima. Kuki se utasuzuma imwe mu mirongo y’Ibyanditswe igaragaza imbaraga urwo rukundo rugira n’aho rushobora kugera? Imirongo ikurikira ishobora kugufasha: Matayo 5:43-47; Yohana 15:12, 13; Abaroma 13:8-10; Abefeso 5:2, 25, 28; 1 Yohana 3:15-18; 4:16-21.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.