Twagombye kubona abandi dute, uko umunsi wa Yehova ugenda wegereza?
“Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo . . . Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”—2 PETERO 3:9.
1, 2. (a) Yehova abona abantu ate muri iki gihe? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza, buri muntu ku giti cye?
ABAGARAGU ba Yehova bafite inshingano yo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa’ (Matayo 28:19). Mu gihe dusohoza iyo nshingano kandi tugategereza “umunsi ukomeye w’Uwiteka,” tugomba kubona abantu nk’uko we ubwe ababona (Zefaniya 1:14). None se, Yehova ababona ate? Intumwa Petero agira ati “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Imana ibona ko abantu bose muri rusange bashobora kwihana. “Ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Ndetse rwose Yehova yishimira ko “umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho.”—Ezekiyeli 33:11.
2 Mbese natwe, buri muntu ku giti cye, twaba tubona abantu nk’uko Yehova ababona? Kimwe na we se, twaba tubona ko abantu bo mu mahanga yose n’amoko yose bashobora guhinduka “intama zo mu cyanya cye” (Zaburi 100:3; Ibyakozwe 10:34, 35)? Reka turebe ingero ebyiri zitugaragariza akamaro ko kubona ibintu nk’uko Imana ibibona. Muri izo ngero zombi havugwamo iby’irimbuka ryari ryegereje n’ukuntu abagaragu ba Yehova babimenyeshejwe mbere y’igihe. Izo ngero ni iz’ingenzi mu buryo bwihariye muri iki gihe, ubwo dutegereje umunsi ukomeye wa Yehova.
Aburahamu yari azi uko Yehova abona ibintu
3. Yehova yabonaga ate abantu b’i Sodomu n’i Gomora?
3 Urugero rwa mbere ruvuga iby’umukurambere wizerwa Aburahamu n’imidugudu ya Sodomu na Gomora yari yuzuye ububi bwinshi. Yehova amaze kumva ‘ugutaka kw’abaregaga i Sodomu n’i Gomora,’ yanze guhita arimbura iyo midugudu n’abaturage bayo bose. Yabanje kwigenzurira uko byifashe (Itangiriro 18:20, 21). Yohereje abamarayika babiri i Sodomu, bacumbika kwa Loti wari umukiranutsi. Mu ijoro abo bamarayika bagereye i Sodomu, ‘abagabo bo muri uwo mudugudu . . . bagose iyo nzu, abato n’abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo,’ bashaka kuryamana n’abo bamarayika. Imimerere iteye ishozi abaturage bo muri uwo mudugudu barimo yagaragaje rwose ko wari ukwiriye kurimburwa. Nyamara abo bamarayika babajije Loti bati “hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abo ufite mu mudugudu bose, bakuremo”! Yehova yahaye abantu bamwe na bamwe bo muri uwo mujyi uburyo bwo kurokoka, ariko amaherezo haje kurokoka Loti n’abakobwa be bombi gusa.—Itangiriro 19:4, 5, 12, 16, 23-26.
4, 5. Kuki Aburahamu yinginze Yehova kubera abantu b’i Sodomu, kandi se, yaba yarabonaga abantu uko Yehova ababona?
4 Reka dusubire inyuma gato, turebe uko byagenze igihe Yehova yahishuriraga Aburahamu umugambi we wo kugenzura ibyakorerwaga i Sodomu n’i Gomora. Icyo gihe ni bwo Aburahamu yatakambiye Yehova ati “ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw’abakiranutsi mirongo itanu bahari? Ntibikaguturukeho kugira utyo, kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha, abakiranutsi bagahwana n’abanyabyaha kirakazira! Umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.” Incuro ebyiri zose, Aburahamu yagiye avuga ko Yehova adashobora gukora ibintu bibi. Ahereye ku byamubayeho, Aburahamu yari azi ko Yehova atashoboraga kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha. Igihe Yehova yabwiraga Aburahamu ko atari kurimbura i Sodomu iyo aza kuhasanga “abakiranutsi mirongo itanu,” Aburahamu yakomeje kugabanya uwo mubare ageza ku bantu icumi.—Itangiriro 18:22-33.
5 Ese Yehova yari kumva ibyo Aburahamu yamusabye iyo biza kuba binyuranye n’uburyo abonamo ibintu? Uko bigaragara, ntiyari kwirirwa amutega amatwi. Kubera ko Aburahamu yari “incuti y’Imana,” birashoboka ko yari azi uburyo ibonamo ibintu kandi na we agomba kuba ari ko yabibonaga (Yakobo 2:23). Igihe Yehova yagenzuraga ibyo baregaga Sodomu na Gomora, yemeye no kwita ku byo Aburahamu yamusabaga. Byatewe n’iki? Byatewe n’uko Data wo mu ijuru ‘adashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana.’
Yona yabonaga abantu mu buryo butandukanye cyane n’ubwa Yehova
6. Abantu b’i Nineve bitabiriye bate ibyo Yona yabatangarije?
6 Reka dusuzume urugero rwa kabiri, ari rwo rwa Yona. Ubu noneho, umurwa wari ugiye kurimburwa ni Nineve. Umuhanuzi Yona yasabwaga gutangariza uwo murwa ko ibyaha byawo ‘byirundanyije bikagera imbere [ya Yehova]’ (Yona 1:2). I Nineve n’inkengero zaho hari umurwa munini cyane, ku buryo “kuwuzenguka rwari urugendo rw’iminsi itatu.” Igihe amaherezo Yona yemeraga kujya i Nineve, yakomeje gutangaza ati “hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.” Ngo babyumve, ‘ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bambara ibigunira.’ Ndetse n’umwami w’i Nineve yarihannye.—Yona 3:1-6.
7. Yehova yabigenje ate abantu b’i Nineve bamaze kwihana?
7 Mbega ukuntu imyifatire yabo yari itandukanye cyane n’iy’abantu b’i Sodomu! Yehova yabigenje ate abantu b’i Nineve bamaze kwihana? Muri Yona 3:10 havuga ko ‘Imana yigaruye, ikareka ibyago yari yabageneye ntibibateze.’ Yehova ‘yarigaruye’ kuko yaretse kugirira abantu b’i Nineve ibyo yari yagambiriye kuko na bo bahinduye imyifatire yabo. Amahame y’Imana ntiyigeze ahinduka, ahubwo Yehova amaze kubona ko abantu b’i Nineve bihannye, yasubiye ku mwanzuro yari yafashe.—Malaki 3:6.
8. Ni iki cyatumye Yona yitotomba?
8 Mbese Yona amaze kumenya ko Nineve itakirimbuwe yaba yarabonye ibintu nk’uko Yehova yabibonaga? Oya, kuko Bibiliya itubwira ko ‘ibyo byababaje Yona cyane akarakara.’ Ni iki kindi Yona yakoze? Bibiliya ikomeza ivuga ko Yona ‘yasenze Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi” ’ (Yona 4:1, 2). Yona yari asobanukiwe neza imico ya Yehova. Nyamara icyo gihe bwo, uwo muhanuzi yaritotombye ntiyabona abantu b’i Nineve bihannye nk’uko Yehova yababonaga.
9, 10. (a) Yehova yahaye Yona irihe somo? (b) Kuki twemeza ko amaherezo Yona yaje kubona abantu b’i Nineve nk’uko Yehova yababonaga?
9 Yona yagiye hanze ya Nineve acayo ingando, nuko yiyicarira mu gicucu cyayo, “ategereza kureba uko umurwa uzamera.” Yehova yamejeje uruyuzi aho Yona yari yicaye kugira ngo rumuhe igicucu. Icyakora bukeye bwaho, rwa ruyuzi rwagize rutya ruraraba. Yehova amaze kubona ko byarakaje Yona, yaramubajije ati “ubabajwe n’uruyuzi . . . Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n’imoso, hakabamo n’amatungo menshi?” (Yona 4:5-11). Mbega ukuntu ibyo byabereye Yona isomo mu birebana n’ukuntu Yehova abona abantu!
10 Ibyanditswe ntibivuga uko Yona yabyifashemo Imana imaze kumwereka ko na we yagombaga kugirira impuhwe abantu b’i Nineve. Ariko uko bigaragara, uwo muhanuzi agomba kuba yarahinduye uburyo yabonagamo abantu b’i Nineve bihannye. Ibyo tubyemezwa n’uko Yehova yageze aho akamukoresha mu kwandika iyo nkuru yahumetswe.
Wowe se ugaragaza iyihe myifatire?
11. Iyo Aburahamu aza kuba ariho muri iki gihe, aba abona ate abantu bariho ubu?
11 Muri iki gihe na bwo, twegereje irimbuka ry’iyi si mbi ya none, rizaba ku munsi ukomeye wa Yehova (Luka 17:26-30; Abagalatiya 1:4; 2 Petero 3:10). Iyo Aburahamu aza kuba ariho muri iki gihe, aba abona ate abantu bo muri iyi si iri hafi kurimbuka? Nta gushidikanya rwose ko yahangayikishwa no kuba hari abantu batarumva ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Aburahamu yatakambiye Yehova kenshi ku bw’abakiranutsi bashoboraga kuboneka muri Sodomu. Ese duhangayikishwa n’abantu bashobora kureka inzira z’iyi si itegekwa na Satani baramutse babonye uko bihana maze bagakorera Imana?—1 Yohana 5:19; Ibyahishuwe 18:2-4.
12. Kuki byoroshye ko abantu tubwiriza batuma tugira imyifatire nk’iya Yona, kandi se, twakora iki muri icyo gihe?
12 Kwifuza ko ibibi byavanwaho si bibi rwose (Habakuki 1:2, 3). Icyakora, biroroshye cyane ko twagira imyifatire nk’iya Yona, ugasanga tutagihangayikishijwe n’inyungu z’abantu bashobora kwihana. Ibyo byatubaho cyane cyane niba mu ifasi yacu dukunze guhura n’abantu badashishikajwe n’ibyo tubabwira, baturwanya cyangwa se abantu bagira amahane iyo dukomanze iwabo dushaka kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami. Bishobora gutuma tutita ku bantu Yehova atarakorakoranya ngo abavane muri iyi si mbi (Abaroma 2:4). Nitwigenzura nta buryarya maze tugasanga dufite imitekerereze nk’iyo Yona yabanje kugira ku bantu b’i Nineve, n’iyo byaba ari mu rugero ruto, dushobora gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kubona ibintu nk’uko abibona.
13. Ni iki kigaragaza ko no muri iki gihe Yehova yita ku bantu?
13 Yehova ahangayikishwa n’abantu bataratangira kumukorera, kandi yumva amasengesho abagaragu be bamwiyeguriye bamutura bamwinginga (Matayo 10:11). N’ikimenyimenyi, yumva amasengesho yabo maze ‘akabarengera’ (Luka 18:7, 8). Ikindi kandi, Yehova azasohoza amasezerano ye yose n’imigambi ye yose mu gihe yagennye (Habakuki 2:3). Ibyo bikubiyemo no kuzavana ububi bwose ku isi, nk’uko Yehova yageze aho akarimbura na Nineve ubwo abantu b’aho bongeraga kwishora mu bibi.—Nahumu 3:5-7.
14. Tugomba guhugira mu gukora iki mu gihe tugitegereje umunsi ukomeye wa Yehova?
14 Mbese mu gihe umunsi ukomeye wa Yehova utaraza ngo uvaneho iyi si mbi, twaba dukomeza gutegereza twihanganye, duhugiye mu gukora ibyo ashaka? Ntituzi neza urugero umurimo wo kubwiriza ushigaje gukorwamo mbere y’uko umunsi wa Yehova uza, ariko icyo tuzi cyo ni uko imperuka izaza ari uko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bumaze kubwirizwa mu isi yose mu rugero Imana ishaka. Kandi koko, twagombye guhangayikishwa n’ “ibyifuzwa” bitarinjira mu nzu ya Yehova mu gihe agikomeza kuyuzuzamo ubwiza.—Hagayi 2:7.
Uburyo tubonamo abantu bugaragarira mu bikorwa byacu
15. Ni iki cyadufasha kurushaho guha agaciro umurimo wo kubwiriza?
15 Ushobora kuba utuye mu karere aho abantu batitabira ubutumwa bwiza, kandi ukaba udashoboye kwimukira mu kandi karere aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane. Reka ariko tuvuge ko mu karere utuyemo hakiri abantu icumi bashobora kuzaboneka mbere y’uko imperuka iza. Ese waba wumva ko ukwiriye gushaka abo bantu icumi kugeza ubabonye? Yesu ‘yababariye’ abantu yabwirizaga “kuko bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:36). Iyo twiga Bibiliya kandi tugasomana ubwitonzi ingingo zisohoka mu Munara w’Umurinzi no muri Réveillez-vous !, turushaho kwiyumvisha akaga kugarije iyi si. Ibyo bituma turushaho kwiyumvisha ko tugomba kubwiriza ubutumwa bwiza. Nanone, kwifashisha neza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya duhabwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ bishobora kugira uruhare mu gutuma twemeza abantu batuye mu mafasi akunze kubwirizwa kenshi.—Matayo 24:45-47; 2 Timoteyo 3:14-17.
16. Twakora iki kugira ngo turusheho kugira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza?
16 Kuba duhangayikishwa n’abantu bashobora kuzitabira ubutumwa bwo muri Bibiliya butanga ubuzima bidusunikira gusanga abantu iwabo mu bihe bitandukanye, no gukoresha uburyo bunyuranye mu gihe tubwiriza. Ese aho ntihaba hari abantu benshi dusanga batari iwabo iyo tubasuye? Niba ari uko bimeze, kugira ngo turusheho kugira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza, dushobora guhindura amasaha tugira kubwiriza n’uturere tubwirizamo. Abarobyi bajya kuroba isaha bumva bashobora kubonaho amafi. Twe se ntitwabigenza dutyo mu murimo wacu wo kuroba wo mu buryo bw’umwuka (Mariko 1:16-18)? Kuki utagerageza kubwiriza ikigoroba cyangwa kubwiriza ukoresheje telefoni aho bishoboka? Hari abagiye babona ko aho imodoka zihagarara, aho banyweshereza lisansi n’ahantu bakorera ubucuruzi ari ‘ahantu h’uburobyi’ harumbuka. Tugaragaza kandi ko tubona abantu uko Aburahamu yababonaga iyo tubwiriza mu buryo bufatiweho buri gihe uko tubonye uburyo.
17. Twatera dute inkunga abamisiyonari n’abandi babwiriza mu bihugu by’amahanga?
17 Hari abantu babarirwa muri za miriyoni batarumva ubutumwa bw’Ubwami. Uretse umurimo wo kubwiriza dukora, ese twaba dushobora kugaragaza ko duhangayikishwa n’abo bantu, bitanabaye ngombwa ko tuva imuhira? Mbese hari abamisiyonari cyangwa ababwiriza b’igihe cyose tuzi babwiriza mu bihugu by’amahanga? Niba bahari, byaba byiza tugiye tubandikira, tubagaragariza ko twishimira umurimo bakora. Ibyo byagaragaza bite ko duhangayikishwa n’abantu bose muri rusange? Izo nzandiko tuba twandikiye abamisiyonari tubatera inkunga kandi tubashimira, zishobora gutuma bakomera ku mwanzuro wabo wo gukomeza umurimo wabo, bityo bagakomeza gufasha abantu benshi cyane kumenya ukuri (Abacamanza 11:40). Dushobora no gusenga dusabira abamisiyonari, tugasabira n’abantu bo mu bindi bihugu bafite inyota yo kumenya ukuri (Abefeso 6:18-20). Ubundi buryo bwo kugaragaza ko duhangayikishwa n’abandi ni ugutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose.—2 Abakorinto 8:13, 14; 9:6, 7.
Mbese ushobora kwimukira ahandi?
18. Abakristo bamwe na bamwe babigenza bate kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami mu bihugu batuyemo?
18 Abimukiye mu turere aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane kuruta ahandi bahabwa imigisha myinshi ku bwo kwigomwa kwabo. Icyakora hari abandi Bahamya ba Yehova baguma mu gihugu cyabo ariko bakiga urundi rurimi kugira ngo bafashe mu buryo bw’umwuka abimukira baho. Imihati bashyiraho ituma babona ingororano rwose. Urugero, mu mwaka wa 2001, Abahamya barindwi bafasha Abashinwa batuye mu mujyi wa Texas, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, batumiye abantu 114 baza kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Abafasha amatsinda nk’ayo basanga bene ayo mafasi ari imirima yeze itegereje gusarurwa.—Matayo 9:37, 38.
19. Ni ibihe bintu umuntu uteganya kwimukira mu kindi gihugu agamije guteza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami akwiriye kubanza gukora?
19 Wowe n’abagize umuryango wawe mushobora kuba muri mu mimerere ibemerera kwimukira mu karere aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe. Nk’uko byumvikana ariko, byaba byiza mubanje ‘kwicara mukabara’ (Luka 14:28). Ibyo ni ngombwa cyane cyane niba muteganya kwimukira mu kindi gihugu. Umuntu wese uteganya kwimukira mu kindi gihugu yagombye kubanza kwibaza ibibazo nk’ibi bikurikira: “ese nzashobora gutunga umuryango wanjye? Nzabona se uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu mu buryo bwemewe? Naba se nzi kuvuga ururimi rwo muri icyo gihugu, cyangwa nkaba niteguye kurwiga? Naba se naratekereje ku kirere cy’iyo no ku muco waho? Ese koko niteguye ‘kuzamara umubabaro’ bagenzi banjye duhuje ukwizera bo muri icyo gihugu, aho kubabera umutwaro?” (Abakolosayi 4:10, 11). Niba ushaka kumenya urugero igihugu utekereza kwimukiramo gikeneyemo ababwiriza, byaba byiza ubanje kwandikira ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo wo kubwiriza muri ako karere. a
20. Ni gute umusore w’Umukristo yitangiye bagenzi be bahuje ukwizera hamwe n’abandi mu gihugu cy’amahanga?
20 Hari Umukristo wifatanyaga mu kubaka Amazu y’Ubwami mu Buyapani waje kumenya ko muri Paraguay bari bakeneye abakozi babishoboye bo kubaka inzu yo gusengeramo. Kubera ko yari ingaragu agifite n’imbaraga za gisore, yimukiye muri icyo gihugu ahamara amezi umunani ari we mukozi w’igihe cyose wenyine ukora kuri uwo mushinga. Muri icyo gihe, yize ururimi rw’Igihisipaniya akajya ayobora n’ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Yiboneraga ubwe ko ababwiriza b’Ubwami bari bakenewe muri icyo gihugu. N’ubwo yageze aho agasubira mu Buyapani, bidatinze yahise yongera gusubira muri Paraguay gushaka abantu bo guteranira muri ya Nzu y’Ubwami.
21. Mu gihe tugitegereje umunsi ukomeye wa Yehova, ni iki cyagombye kuduhangayikisha kurusha ibindi, kandi se twagombye kubona abandi dute?
21 Imana izakora ku buryo umurimo wo kubwiriza usohozwa mu rugero rwuzuye, nk’uko ibishaka. Muri iki gihe, irimo irihutisha umurimo w’isarura rya nyuma ryo mu buryo bw’umwuka (Yesaya 60:22). Mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, nimucyo tugire umwete muri uwo murimo w’isarura, kandi dukomeze kubona abantu uko Imana yacu yuje urukundo ibabona.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Si ko buri gihe biba ari ngombwa ko umuntu yimukira mu gihugu aho umurimo wo kubwiriza ubuzanyijwe cyangwa aho ukorwa biruhanyije. Kwimukirayo bishobora ahubwo no guteza akaga ababwiriza b’Ubwami basanzwe bahabwiriza ariko batigaragaza.
Mbese uribuka?
• Mu gihe tugitegereje umunsi wa Yehova, twagombye kubona abantu dute?
• Aburahamu yabonaga ate abakiranutsi bashoboraga kuboneka mu mudugudu w’i Sodomu?
• Yona yabonaga ate abantu b’i Nineve bihannye?
• Twagaragaza dute ko tubona abantu batarumva ubutumwa bwiza nk’uko Yehova ababona?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Aburahamu yabonaga abantu nk’uko Yehova ababona
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Amaherezo Yona yaje kubona abantu b’i Nineve bihannye nk’uko Yehova yababonaga
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Kuba duhangayikishwa n’abantu bidusunikira kubwiriza ubutumwa bwiza mu bihe bitandukanye no mu buryo bunyuranye