ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 1/12 p. 29
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Tega amatwi umurinzi wa Yehova aravuga!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Ezekiyeli, igice cya I
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • “Bazamenya ko ndi Yehova”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Yehova adufasha gukora umurimo wo kubwiriza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 1/12 p. 29

Ibibazo by’abasomyi

Ni mu buhe buryo Ezekiyeli yabaye “ikiragi,” mu gihe Yerusalemu yagotwaga ikanarimburwa?

Ubundi twavuga ko yabaye ikiragi mu buryo bw’uko yabuze ikindi kintu yakongera ku butumwa bw’ubuhanuzi bwa Yehova yari yaramaze gutanga.

Umuhanuzi Ezekiyeli yatangiye umurimo we ari umurinzi w’indahemuka mu gihe Isirayeli yari mu bunyage i Babuloni mu “mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe,” ubwo ni ukuvuga mu mwaka wa 613 M.I.C.a (Ezekiyeli 1:2, 3). Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa 609 M.I.C., Imana yaramuhumekeye amenya igihe Abanyababuloni bari kuzatangiriraho kugota Yerusalemu (Ezekiyeli 24:1, 2). Icyo gitero cyari kuzarangira gite? Mbese Yerusalemu n’abaturage baho batagiraga ukwizera bari kuzarokoka? Kubera ko Ezekiyeli yari umurinzi, yari yaramaze kubatangariza ubutumwa bwo kurimbura bwa Yehova bwagombaga kuzasohora nta kabuza, kandi ntibyari ngombwa ko Ezekiyeli agira ikindi kintu yongeraho kugira ngo wenda ubutumwa bwe burusheho kugira ireme. Ezekiyeli yabaye ikiragi ku bihereranye n’ibindi bintu ibyo ari byo byose byari gukurikira igotwa rya Yerusalemu.—Ezekiyeli 24:25-27.

Amezi atandatu nyuma y’isenyuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.I.C., umuntu wari warokotse yaje kubwira Ezekiyeli wari i Babuloni inkuru y’uko umurwa wera wari wahindutse umusaka. Mu mugoroba wa mbere y’uko uwo muntu aza, Yehova ‘yabumbuye akanwa [ka Ezekiyeli] . . . , ntiyongera kuba ikiragi’ (Ezekiyeli 33:22). Bityo Ezekiyeli ntiyakomeza kuba ikiragi.

Mbese muri icyo gihe Ezekiyeli yari ikiragi nyakiragi? Uko bigaragara si byo, kubera ko na nyuma y’aho abereye “ikiragi,” yatanze ubuhanuzi bwari bugenewe mbere na mbere ibihugu byari bikikije u Buyuda, byari byishimiye ko Yerusalemu yasenyutse (Ezekiyeli, igice cya 25-32). Mbere y’aho mu murimo wa Ezekiyeli wo kuba umuhanuzi n’umurinzi, Yehova yari yaramubwiye ati “nzatuma ururimi rwawe rufatana n’urusenge rw’akanwa kawe, maze ube ikiragi we kubabera imbuzi, kuko abo ari inzu y’abagome. Ariko igihe nzavugana nawe nzabumbura akanwa kawe” (Ezekiyeli 3:26, 27). Igihe Yehova yabaga nta butumwa afitiye Isirayeli, Ezekiyeli yagombaga gukomeza kuba ikiragi mu birebana n’iryo shyanga. Ezekiyeli yagombaga kuvuga gusa ibyo Yehova yashakaga ko avuga akanabivuga mu gihe Yehova yashakaga ko abivugamo. Kuvuga ko Ezekiyeli yari ikiragi byumvikanishaga ko yari ikiragi mu bihereranye no gutangaza amagambo y’ubuhanuzi yari afite icyo yasobanuraga ku Bisirayeli.

Abakristo basizwe bagize itsinda ry’umurinzi muri iki gihe, bagiye batanga umuburo uhereranye n’irimbuka ry’amadini yiyita aya Gikristo, akaba afite byinshi ahuriyeho na Yerusalemu ya kera. Igihe “umubabaro mwinshi” uzaba ugeze, maze ugatsembaho “Babuloni ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, ntibizaba ngombwa ko abasizwe bagize itsinda rya Ezekiyeli bagira ikindi bavuga ku bireba irimbuka ry’amadini yiyita aya Gikristo, ari na yo agize igice kinini cya Babuloni ikomeye.—Matayo 24:21; Ibyahishuwe 17:1, 2, 5.

Ni koko, igihe kizagera ubwo abasigaye basizwe hamwe na bagenzi babo bazaba ibiragi, nta kindi bafite cyo kongera kubwira amadini yiyita aya Gikristo. Ibyo bizaba igihe “ya mahembe cumi” na “ya nyamaswa” bizanyaga Babuloni Ikomeye, bikayicuza, bikayambika ubusa (Ibyahishuwe 17:16). Birumvikana ariko ko ibyo bidashatse kuvuga ko Abakristo bazaba ibiragi ibi tuzi. Bazasingiza Yehova nk’uko babikora n’ubu kandi bazajya bahora bamuvuga buri munsi n’ “ibihe byose.”—Zaburi 45:18; 145:2.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Mbere y’Igihe Cyacu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze