ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w06 15/11 p. 31
  • Toza abana bawe gutanga ibitekerezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Toza abana bawe gutanga ibitekerezo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Ibisa na byo
  • Jya usingiza Yehova mu materaniro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Tujye duterana inkunga igihe turi mu materaniro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2023
  • Twakwitegura dute amateraniro?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Komeza Kwatura Ibyiringiro Byawe Utajegajega
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
w06 15/11 p. 31

Toza abana bawe gutanga ibitekerezo

PERLA wo muri Megizike yibuka ko akiri agakobwa gato nyina yajyaga amufasha gutegura ibisubizo bigufi byo gutanga mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Ubu Perla na we afite umwana w’umuhungu w’imyaka itanu. Amufasha ate? Yagize ati “ndabanza ngategura. Iyo ntegura ndeba ingingo umwana wanjye ashobora kumva, mbese iyo ashobora gusobanura mu magambo ye. Hanyuma, dufata igihe tugasuzuma icyo we yita ‘ingingo ye.’ Musaba kuyisobanura akoresheje ingero z’ibintu asanzwe azi. Hanyuma dusubiramo incuro nyinshi igitekerezo azatanga. Dufata akantu kangana na mikoro kugira ngo amenye uko yayifata mu gihe atanga ibitekerezo. Nshimishwa cyane n’uko nta teraniro na rimwe rihita adatanze ibitekerezo cyangwa ngo atere urutoki. Akenshi asanga uri buyobore icyigisho mbere y’uko amateraniro atangira, akamubwira ingingo ye iyo ari yo.”

Jens, umusaza mu itsinda rikoresha ururimi rw’Igihindi, afite abana babiri b’abahungu, umwe ufite imyaka ibiri n’undi ufite ine. Iyo we n’umugore we bategura amateraniro bari kumwe n’abana babo, bakoresha uburyo Jens yigiye ku babyeyi be. Yaravuze ati “tureba mu byo turi bwige ibyo abana bacu bashobora gusobanukirwa. Hanyuma, tubabwira muri make ibikubiye muri icyo cyigisho cyangwa se ingingo z’ingenzi zigikubiyemo, nyuma tukababaza ibibazo dushaka ko bazasubiza mu materaniro. Incuro nyinshi, dutangazwa n’ibisubizo batanga mu magambo yabo. Ibyo bavuga biba mu by’ukuri bigaragaza ibyo bumvise. Ibyo bituma ibisubizo byabo bihesha Yehova ikuzo kandi bikabaha uburyo bwo kugaragaza ukwizera kwabo.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze