Komeza Kwatura Ibyiringiro Byawe Utajegajega
1 Muri iki gihe, Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi ni bwo buryo bw’ingenzi ubwoko bwa Yehova buboneramo “igerero [ry’iby’umwuka], igihe cyaryo” (Mat 24:45). Iryo teraniro ry’ingirakamaro turiteranamo dufite intego ebyiri z’ingenzi—ari zo kubakwa mu buryo bw’umwuka no kwatura ibyiringiro byacu imbere y’abandi.—Heb 10:23-25.
2 Turiboneremo Inyungu: Tugereranyije, mu matorero hafi ya yose igice cya gatatu gusa cy’abaterana ni cyo kiba cyateguye icyo cyigisho mbere y’igihe. Abenda kungana n’uwo mubare, ni na bo bifatanya mu gutanga ibisubizo. Ibyo biryo by’umwuka bikomeye biba biri muri icyo Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, ntibishobora kuribwa mu buryo bunonosoye mu materaniro ubwayo honyine. Ugomba guteganya igihe cyo kwiga ibikubiyemo mbere y’igihe.
3 Mu gihe utegura icyo cyigisho, wenda ushobora kubona ko ari iby’ingirakamaro kubanza gusoma no gutekereza ku bibazo biri mu gasanduku kari ahagana ku iherezo ry’iyo ngingo. Ibyo bishobora kugufasha kwicengezamo ibitekerezo by’ingenzi biri busuzumwe mu cyigisho.
4 Mu gihe icyigisho kiyoborwa, jya wumva ibivugwa witonze. Jya utega amatwi wumve amagambo umuyobozi avuga atangiza icyigisho; ibyo bitekerezo biba ari urufatiro rw’icyigisho. Ashobora kuzamura ibibazo bitatu cyangwa bine biri busubizwe, cyangwa se akaba yasubiramo ibitekerezo bimwe na bimwe by’ingenzi avanye mu cyigisho cy’icyumweru gishize niba ibikubiyemo bikomereza mu cyigisho cy’icyo cyumweru. Niba hari icyagorowe ku bihereranye n’ukuntu dusobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya cyangwa ihame ry’Ibyanditswe, azabyerekezaho ibitekerezo byacu. Nta gushidikanya ko ibitekerezo umuyobozi atanga bigomba kuba bigufi, kubera ko kimwe mu byo icyo cyigisho kiba kigamije ari uguha abagize itorero urubuga rwo kwatura ibyiringiro byabo. Tega amatwi witonze mu gihe abandi batanga ibitekerezo ku byo bize; ibyo bishobora kugufasha gushimangira ukwizera kwawe.
5 Atura Ibyiringiro Byawe: Mbese, buri gihe utanga ibitekerezo mu cyigisho? Ibitekerezo bigufi kandi bigusha ku ngingo ni byo byiza. (Gereranya na Luka 21:1-4.) Igitekerezo cyoroheje kivuye ku mutima, gishimwa na bose. Ubusanzwe, igisubizo cya mbere kigomba kuba kigufi kandi kitaziguye. Ibyo bituma abandi babona uko bagira icyo bavuga ku murongo w’Ibyanditswe cyangwa bakerekeza ibitekerezo ku kintu cyihariye kiri muri paragarafu. Muri ubwo buryo, benshi bashobora kwatura ibyiringiro byabo. Ibitekerezo bigomba guhora birangwamo icyizere kandi byubaka.
6 Niba ari bwo ugitangira guterana, cyangwa se niba utinya gutanga ibitekerezo, wenda wasaba umuyobozi kubigufashamo. Musabe kureba aho ukuboko kwawe wazamuye guherereye mu gihe cyo gusuzuma paragarafu runaka. Wenda ushobora kwitangira gusoma umurongo w’Ibyanditswe wavuzwe no kuwutangaho ubusobanuro buhinnye. Ushobora kwandika ibitekerezo bike ku ruhande kugira ngo bigufashe kwibuka ibyo ushaka kuvuga mu gihe utanga ibisubizo. Niba ukiri muto, ibuka ko ibitekerezo byawe bikenewe kandi bishimwa.—Mat 21:16.
7 Ni iby’ingenzi ko twatura ukwizera kwacu, kandi Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi gitanga umwanya wo kubigenza dutyo. Niba ushidikanya gutanga ibitekerezo, kora uko ushoboye kugira ngo utsinde iyo ngorane, kandi wiyemeze gutanga nibura igisubizo kimwe. Uzaba ugize uruhare mu iteraniro, kandi uzumva wishimye. None se, ni kuki utateganya gutanga nibura igitekerezo kimwe mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi gitaha?—Imig 15:23.