Isi “irarwaye”—Ese izabona umuti?
IBIMENYETSO bigaragaza ko isi igenda irushaho gushyuha. Ibyo byagaragariye mu mudugudu wa Newtok muri Alaska, uri mu majyepfo y’akarere k’Impera ya Ruguru y’Isi. Ubutaka buvanze n’urubura uwo mudugudu wubatsweho, ubu buragenda bushonga. Umuturage waho witwa Frank yitotombye agira ati “ndambiwe kuba ahantu hameze hatya, hahora hari ibyondo bikabije.” Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka icumi iri imbere uwo mudugudu wubatse ku nkengero y’inyanja ushobora kuzaba utakiriho.
Ihuriro rya za Guverinoma Rishinzwe Imihindagurikire y’Ikirere ryageze ku mwanzuro w’uko “ikirere kigomba gushyuha nta kabuza.” Ibyo bigaragazwa n’uko ibipimo by’ubushyuhe ku isi hose bigenda byiyongera. Ibyo bintu abahanga mu bya siyansi bita imihindagurikire y’ikirere byaje gutuma ku isi hose habaho ibihe bibi cyane birangwa n’amapfa, imvura nyinshi cyane, ubushyuhe bukabije n’inkubi z’imiyaga. Umubumbe wacu bizawugendekera bite? Ese icyo kibazo kizabonerwa umuti?
Dusuzume ibibazo byugarije isi
Nk’uko abaganga basuzuma umurwayi uri mu bitaro babyitondeye, ni ko n’abahanga mu by’imihindagurikire y’ikirere bakurikiranira hafi ibimenyetso bigaragaza ko isi imerewe nabi. Hari ibyogajuru bikurikiranira hafi ukuntu urubura rwo mu misozi miremire rugenda rugabanuka, hari ibigo bishinzwe ubumenyi bw’ikirere bipima uko imvura yaguye ingana, hari ibyuma bipima ubushyuhe bwo hasi mu nyanja, ndetse n’indege zikurikiranira hafi ibipimo by’imyuka yo mu kirere. Ibyo bipimo byose byinjizwa muri orudinateri zihambaye, hanyuma abahanga bakabiheraho bakagaragaza uko ikirere kizaba cyifashe mu myaka ibarirwa muri za mirongo cyangwa mu magana.
Iryo suzuma ryageze ku ki? Hari abemeza ko ikirere cyuzuyemo ibyuka bihumanya. Hari ikinyamakuru cyavuze ko mu mwaka wa 2006 honyine, umwuka wa karubone woherejwe mu kirere “wageraga hafi kuri toni miriyari 32, uwo mubare ukaba utangaje cyane” (Time). Kimwe n’uko bigenda ku nzu y’ibirahuri bahingamo ibimera, iyo myuka ibuza ubushyuhe buturutse ku isi kuzamuka ngo bujye mu kirere, bityo igatuma isi ishyuha. None se ubwo bizagenda bite? Dukurikije uko rya Huriro rya za Guverinoma ryabivuze, abantu nibakomeza kohereza mu kirere ibyuka bihumanya nk’uko babikora ubu, “ikirere kizahindagurika cyane” kandi iryo hinduka rishobora kuzaba ribi kurusha iryabaye mu bihe byahise. Ubu abantu benshi bemeza ko umuti w’icyo kibazo ari ukugabanya umwuka wa karubone yoherezwa mu kirere. Ariko kandi nubwo ibyo byuka byoherezwa mu kirere bitakomeza kwiyongera, ubushakashatsi bukorwa hifashishijwe za orudinateri zihambaye bugaragaza ko ubushyuhe bwagumya kwiyongera ndetse n’inyanja zigakomeza kuzura bitewe n’ubwo bushyuhe, kandi ibyo bikamara ibinyejana byinshi.
Umuti uzava he?
Ubumenyi bw’ikirere ni siyansi ikubiyemo ibintu byinshi. Hari igitabo kiboneka kuri interineti cyabajije kiti “urugero, ese uko Isi igenda ishyuha, ibicu bizamera bite? Ese ibicu byo hejuru cyane bibika ubushyuhe bigatuma isi irushaho gushyuha biziyongera birute ibicu biremereye bibuza imirasire y’izuba kugera ku isi?” Icyo kibazo cyashubijwe gite? “Ubu abahanga mu bya siyansi ntibashobora gusubiza ibyo bibazo.”—Earth Observatory.
Ku rundi ruhande, Bibiliya yemeza ko Yehova Imana ari we “Muremyi w’ijuru n’isi,” hakubiyemo “n’ibicu byinshi byo mu kirere” (Itangiriro 14:19; Imigani 8:28, gereranya na NW). Yehova yakoresheje imvugo y’abasizi avuga ko ‘yashyize ubwenge mu bicu.’ Koko rero, Yehova asobanukiwe neza ibyo abahanga mu bya siyansi badashobora gusobanukirwa.—Yobu 38:36, NW.
Zirikana ibintu Imana yavuze ku birebana n’ikirere cy’isi, byanditswe muri Bibiliya ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.700. Yagize iti ‘imvura imanuka ivuye mu ijuru ntisubireyo, ahubwo igatosa ubutaka’ (Yesaya 55:10). Mbega ukuntu ibyo bisobanura mu magambo make kandi yumvikana neza ibirebana n’umwikubo w’amazi! Umwuka uturuka ku icucumba ry’amazi uhinduka ibicu; ibyo bicu bikirundanya bigatanga imvura; imvura na yo ‘igatosa ubutaka.’ Ubushyuhe buturuka ku zuba butuma ikime gihinduka umwuka ‘kigasubira’ mu kirere, bityo umwikubo w’amazi ukongera ugatangira. Ibinyejana byinshi mbere y’uko haboneka izindi nyandiko zitari iza Bibiliya, Ijambo rya Yehova ryari ryaratanze ibisobanuro birambuye kandi bitangaje ku birebana n’imiterere y’ikirere. Ese ibyo ntibituma wiringira Umuremyi wacu kandi bigatuma ugirira icyizere ibyo akora? None se mu gihe dutekereza ku maherezo y’iri hindagurika ry’ibihe, ntibyaba byiza twiringiye ‘Uwaremye umuyaga,’ ari we “se” w’“imvura,” we uzi neza uko uyu mubumbe ukora?—Amosi 4:13; Yobu 38:28.
Imana yaremye isi iyifitiye umugambi
Nubwo abantu batanga ibitekerezo binyuranye ku birebana n’uko bizagendekera uyu mubumbe wacu, icyo tutashidikanyaho ni uko iyi Si yihariye. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku yindi mibumbe, isi iriho ibinyabuzima by’ubwoko bwinshi. Ni iki gituma ibyo bishoboka? Abahanga mu bya siyansi bavuga ko biterwa n’ibintu byinshi. Dore nk’ubu isi ifite amazi menshi cyane atemba; hagati yayo n’izuba hari intera ikwiriye; kandi ifite uruvange rukwiriye rw’imyuka yo mu kirere, muri yo hakaba harimo n’umwuka wa ogisijeni mwinshi cyane.
Ushobora gutangazwa n’uko igitabo cyo muri Bibiliya cy’Itangiriro cyavuze kuri ibyo bintu byose mu nkuru ivuga iby’irema. Urugero, mu Itangiriro 1:10 havuga ko Imana yateranyirije hamwe ‘amazi ikayita Inyanja,’ nk’uko byumvikana ibyo bikaba byerekeza ku mazi menshi atemba. Mu Itangiriro 1:3 hagira hati “Imana iravuga iti ‘habeho umucyo.’” Hagati y’umubumbe wacu w’isi n’izuba hari intera ikwiriye, ku buryo igice kinini cy’amazi yawo ahora atemba; ariko kandi ntabwo isi yegereye izuba cyane ku buryo amazi yayo yose yahinduka umwuka ngo azamuke ajye mu kirere.
Mu Itangiriro 1:6 havuga ko Imana yaremye “isanzure” cyangwa ikirere. Ku murongo wa 11 n’uwa 12 havuga ko Imana yatumye habaho ibyatsi n’ibiti. Ibyo byose bigaragaza ko hariho umwuka wa ogisijeni wagombaga gutuma abantu n’inyamaswa bishobora kubaho bibikesheje guhumeka.
Ni uwuhe mwanzuro twafata duhereye kuri ibyo bintu byose tumaze kubona? Imana yaremye isi n’amazi menshi ayitembaho. Igihe Imana yaremaga isi, ikayishyiraho amazi menshi atemba, igashyira intera ikwiriye hagati yayo n’izuba kandi mu kirere cyayo igashyiramo uruvange rukwiriye rw’imyuka, nta gushidikanya ko yari iyifitiye umugambi. Bibiliya iratubwira iti ‘[Imana] ntiyaremye [isi] idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo’ (Yesaya 45:18). Muri Zaburi ya 115:16 hagira hati “ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu.” Koko rero, Imana yaremye isi kugira ngo abantu bayitureho.
Dukurikije uko Ibyanditswe bibivuga, Imana yaremye umugabo n’umugore ba mbere, ibashyira mu busitani bwa Edeni, iyo ikaba yari paradizo nziza cyane. Bagombaga ‘guhingira ibirimo, bakayirinda’ (Itangiriro 2:15). Imana yaranababwiye iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo” (Itangiriro 1:28). Tekereza ibyo byiringiro bihebuje bari bafite. Bagombaga kwagura imbibi za Paradizo igakwira isi yose, kandi bakayituraho ubuziraherezo. Mbega ukuntu bari kuzabaho neza!
Ikibabaje ni uko aho kugira ngo uwo mugabo n’umugore ba mbere bumvire Imana bahisemo kwigomeka, kandi abantu benshi bakagera ikirenge mu cyabo kugeza n’ubu (Itangiriro 3:1-6). Ibyo byagize izihe ngaruka? Aho kugira ngo bahingire ibiri ku isi kandi bayiteho, ‘barayirimbura’ mu rugero abantu batigeze batekereza (Ibyahishuwe 11:18). Icyakora, dushobora guhumurizwa n’uko umugambi Imana ifitiye isi utahindutse. Bibiliya iduha icyizere igira iti “[Imana] yashyiriyeho imfatiro z’isi, kugira ngo itanyeganyega iteka” (Zaburi 104:5). Kandi mu Kibwiriza cyo ku Musozi, Yesu yatanze isezerano rigira riti “abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5). Ni mu buhe buryo Imana izasohoza umugambi ifitiye isi?
Duhishiwe igihe gishimishije cyane
Hari umuntu wigeze kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wavuze ati “ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere cyugarije isi yose.” None se ubwo ntiwemera ko hakenewe umuti wakemura icyo kibazo ku isi hose? Yesu Kristo yagaragaje ko umuti w’icyo kibazo ari Ubwami bw’Imana. Yabwiye abigishwa be ngo bajye basenga bagira bati “Ubwami bwawe nibuze” (Matayo 6:9, 10). Dukurikije uko ubuhanuzi bwa Bibiliya bubivuga, ubwo Bwami bwo mu ijuru buzategeka isi yose. Bibiliya kandi ivuga ko vuba aha “buzamenagura ubwo bwami bwose [ubutegetsi buriho muri iki gihe] bukabutsembaho” (Daniyeli 2:44). Nanone kandi, ‘buzarimburira abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Birumvikana ko abangiza isi kandi bagakoresha nabi umutungo wayo bazabibazwa kandi bazarimburwa.
Ariko se iyi si yacu yangiritse izamera ite? Igishishikaje ni ukuntu igihe Yesu yari ku isi yakoreye ibitangaza ku bintu kamere, urugero nk’umuyaga n’inyanja. Yacecekesheje umuyaga ukaze avuze amagambo make gusa (Mariko 4:35-41). Yesu utegekera mu ijuru ari “Umutware w’abatware akaba n’Umwami w’abami,” azakoresha ububasha bwe bukomeye cyane ku isi no ku biyiriho byose (Ibyahishuwe 17:14). Mu by’ukuri, Yesu yavuze ko igihe cy’ubutegetsi bwe kizaba ari igihe cyo “guhindura byose bishya” (Matayo 19:28). Hari indi Bibiliya yakoresheje amagambo ngo “igihe byose bizavugururwa” (Bibiliya Ntagatifu). Yesu azahindura imimerere yo ku isi ibe mishya, ibe nk’iyari mu busitani bwa Edeni. Paradizo izasubizwaho (Luka 23:43). Ubwami bw’Imana ni bwo buzakiza isi “uburwayi” bwayo.
No muri iki gihe ubwo Bwami bushobora kukugira akamaro. Ibyo bishoboka bite? Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Uwo murimo wo kubwiriza watumye abantu babarirwa muri za miriyoni bitabira ubutumwa bwiza kandi bagenda bahindura imibereho yabo. Abantu babaswe n’ibiyobyabwenge byashoboraga kubahitana barabireka. Imibereho yo mu miryango irushaho kuba myiza. Urwango rushingiye ku moko rusimburwa n’urukundo. Mu by’ukuri, Ubwami bw’Imana bukora ibintu ubutegetsi bw’abantu butashobora. Bwahurije mu muryango mpuzamahanga nyakuri w’abavandimwe abantu bari hafi kugera kuri miriyoni zirindwi bo mu bihugu birenga 235. Ni koko, kubera ko ari abayoboke b’Ubwami bw’Imana, barimo baritegura kuzabaho iteka muri Paradizo kuri uyu mubumbe.
Mu gihe kiri imbere isi izaba ifite umutekano. Twifuza ko nawe wazaba uwufite.
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Bibiliya yavuze iby’umwikubo w’amazi ibinyejana byinshi mbere y’uko inyandiko zidashingiye kuri Bibiliya zibivuga
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Yesu ‘yacyashye umuyaga, abwira inyanja ati “ceceka! Tuza!” Nuko umuyaga urahosha, maze haba ituze ryinshi’
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Paradizo nimara gusubizwaho, isi izakira “uburwayi” bwayo
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 26 yavuye]
Godo-Foto