Jya wigisha abana bawe
Yeremiya ntiyigeze areka gukorera Imana
ESE ujya wumva ucitse intege, ku buryo wumva wareka gukorera Imana?—a Ibyo bijya biba ku bantu benshi. Igihe Yeremiya yari akiri muto, na we byamubayeho. Icyakora ntiyaretse ngo ibyo abandi bavuga bitume areka gukorera Imana. Reka dusuzume ukuntu Imana yabonaga ko Yeremiya ari umuntu wihariye, nubwo hari igihe yumvaga acitse intege.
Yehova Imana y’ukuri yatoranyije Yeremiya mbere y’uko avuka, kugira ngo azabe umuhanuzi wo kuburira abantu ababwira ko bakoraga ibikorwa bitashimishaga Imana. Ese waba uzi icyo Yeremiya yabwiye Yehova nyuma y’imyaka yakurikiyeho?—Yaramubwiye ati “dore sinzi kuvuga ndi umwana!”
Utekereza ko Yehova yashubije iki Yeremiya?—Yamushubije abigiranye ubugwaneza ariko atajenjetse agira ati “wivuga uti ‘ndi umwana’ kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye.” Kuki atagombaga kubatinya? Yehova yongeyeho ati “kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.”—Yeremiya 1:4-8.
Icyakora nk’uko twabibonye tugitangira, Yeremiya yaje kumva acitse intege nyuma yaho. Ibyo byatewe nuko abantu bamukobaga bamuziza gukorera Imana. Yaravuze ati ‘nahindutse urw’amenyo, umuntu wese aranseka.’ Ibyo byatumye afata umwanzuro wo kureka gukorera Imana. Yaravuze ati ‘sinzavuga [Yehova], haba no guterurira mu izina rye.’ Ariko se koko yarabiretse?
Yeremiya yaravuze ati “mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike” (Yeremiya 20:7-9). Nubwo hari igihe Yeremiya yajyaga agira ubwoba, urukundo yakundaga Yehova ntirwigeze rutuma acika intege. Reka turebe uko Yehova yarinze Yeremiya, bitewe nuko atigeze areka kumukorera.
Yehova yasabye Yeremiya kuburira abantu ko Yerusalemu yari kurimbuka iyo badahindura imyifatire yabo mibi. Igihe Yeremiya yatangaga uwo muburo, abantu bararakaye maze baramubwira bati “uyu muntu akwiriye gupfa.” Icyakora, Yeremiya yarabinginze abasaba ‘kumvira ijwi ry’Uwiteka.’ Hanyuma yaravuze ati ‘mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, kuko Uwiteka yabantumyeho kubabwira aya magambo yose.’ Ese waba uzi icyakurikiyeho?—
Bibiliya iravuga iti “ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n’abahanuzi bati ‘uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwirije izina ry’Uwiteka Imana yacu.’” Ku bw’ibyo, Yehova yarinze Yeremiya, kubera ko atagize ubwoba ngo areke kumukorera. Reka noneho turebe ibyabaye kuri Uriya, undi muhanuzi wa Yehova wakoze ibintu bihabanye n’ibya Yeremiya.
Bibiliya ivuga ko ‘Uriya yahanuriye [Yerusalemu] amagambo ahwanye n’aya Yeremiya.’ Ariko se waba uzi icyo Uriya yakoze igihe Umwami Yehoyakimu yamurakariraga?—Yagize ubwoba areka gukora ibyo Imana ishaka, maze ahungira muri Egiputa. Ibyo byatumye umwami yoherezayo abantu bo kumushaka kugira ngo bamugarure. Waba se uzi icyo uwo mwami mubi yamukoreye bamaze kumugarura?—Yicishije Uriya inkota!—Yeremiya 26:8-24.
Kuki Yehova yarinze Yeremiya ariko ntarinde Uriya?—Yeremiya ashobora kuba yaragize ubwoba nk’uko Uriya na we yabugize. Icyakora Yeremiya ntiyigeze areka gukorera Yehova ngo ahunge. Ntiyacitse intege ngo abireke. Urumva ari irihe somo twavana kuri Yeremiya?—Isomo twamuvanaho, ni uko nubwo gukora iby’Imana idusaba bishobora kutugora, buri gihe twagombye kuyiringira, kandi tukayumvira.
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.