ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/9 pp. 5-9
  • Ibibi bizavaho nta kabuza!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibi bizavaho nta kabuza!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • No muri iki gihe, abantu barahinduka bakaba beza
  • Amaherezo—Hazabaho Ubutabera Kuri Bose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Ubuhanuzi bwavuze ibigiye kuba vuba aha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Yehova akunda ubutabera
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Ibisubizo by’ibibazo bine abantu bibaza ku birebana n’imperuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/9 pp. 5-9

Ibibi bizavaho nta kabuza!

IMANA yaduhaye Ijambo ryayo ryahumetswe, kandi ridusobanurira impamvu abantu bakora ibibi. Nanone, yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye, iduha n’ubushobozi bwo kwifata, ibyo bikaba bituma dushobora guhitamo kudakora ibibi (Gutegeka kwa Kabiri 30:15, 16, 19). Kubera iyo mpamvu, dushobora gutahura ibyifuzo bibi ibyo ari byo byose twaba dufite, maze tugafata ingamba zo kubyamagana. Iyo turetse ibikorwa bibi, amaherezo bituma twe n’abo tubana tugira ibyishimo.​—Zaburi 1:1.

Icyakora nubwo twashyiraho imihati ingana ite kugira ngo twirinde gukora ibibi, iyi si yacu ikomeje kugerwaho n’ibibi byinshi bikorwa n’abantu bagenzi bacu. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “umenye ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.” Nanone itwereka impamvu iminsi turimo ‘igoye kwihanganira,’ igira iti “abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako; bene abo ujye ubatera umugongo.”​—2 Timoteyo 3:1-5.

Birashoboka ko wabonye imvugo ngo ‘iminsi y’imperuka’ muri ubwo buhanuzi bumaze kuvugwa. Ese waba uzi icyo iyo mvugo isobanura? Nk’uko buri wese abyiyumvisha, iyo uvuze ngo ‘iminsi y’imperuka,’ biba byumvikanisha ko hari ikintu kigiye kurangira. Icyo kintu ni ikihe? Reka dusuzume ibyo Imana idusezeranya binyuriye mu Ijambo ryayo.

Abantu babi bazarimburwa.

“Hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”​—ZABURI 37:10, 11.

“Yehova arinda abamukunda bose, ariko ababi bose azabarimbura.”​—ZABURI 145:20.

Abantu ntibazongera gukandamizwa ukundi.

“Azakiza umukene utabaza, n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. Azacungura ubugingo bwabo abukize urugomo no gukandamizwa.”​—ZABURI 72:12, 14.

‘Ibyaremwe na byo ubwabyo bizabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bigire umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.’​—ABAROMA 8:21.

Abantu bazabona ibyo bakenera byose.

“Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”​—MIKA 4:4.

“Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti, kandi abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”​—YESAYA 65:21, 22.

Hazabaho ubutabera.

“Mu by’ukuri se, Imana yo ntizarenganura intore zayo ziyitakira amanywa n’ijoro . . . ? Ndababwira ko izazirenganura bidatinze.”​—LUKA 18:7, 8.

“Yehova akunda ubutabera; ntazareka indahemuka ze. Zizarindwa iteka ryose.”​—ZABURI 37:28.

Hazabaho gukiranuka.

‘Abatuye mu isi baziga gukiranuka.’​—YESAYA 26:9.

“Nk’uko isezerano rye riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”​—2 PETERO 3:13.

No muri iki gihe, abantu barahinduka bakaba beza

Nta we ayo masezerano atashimisha. Ariko se ni iki cyatwizeza ko azasohozwa? Mu by’ukuri, no muri iki gihe dufite gihamya y’uko amasezerano y’Imana azasohozwa. Ibyo tubyemezwa n’iki? Tubyemezwa n’uko muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose, baretse ubwikunde, ubwiyandarike n’urugomo, maze bakitoza kuba inyangamugayo, abanyamahoro n’abagwaneza. Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova barenga miriyoni ndwi, bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe utarangwamo urwikekwe rushingiye ku ibara ry’uruhu, ubwoko, ibihugu, politiki n’inzego z’imibereho. Urwo rwikekwe ni rwo rwagiye rukurura inzangano, urugomo no kumena amaraso.a Kuba hariho iryo hinduka muri iki gihe, ni ikintu cy’ingenzi gituma twizera ko amasezerano y’Imana azasohozwa mu rugero rwagutse.

Ariko se ni iki gituma abo bantu bahinduka? Igisubizo kiboneka mu rindi sezerano rya Bibiliya ryavuzwe n’umuhanuzi Yesaya.

Yaranditse ati “isega izabana amahoro n’umwana w’intama, ingwe izabyagira hamwe n’umwana w’ihene, inyana n’intare y’umugara ikiri nto n’itungo ry’umushishe bizabyagira hamwe, kandi umwana muto ni we uzabiyobora. . . . Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa. Umwana wonka azakinira ku mwobo w’inzoka y’impoma, kandi umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku mwobo w’inzoka y’ubumara. Ntibizangiza kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.”​—Yesaya 11:6-9.

Ese ubwo buhanuzi bwaba bwaravugaga iby’igihe inyamaswa zizaba zibana n’abantu mu mahoro? Oya, ahubwo bwavugaga ibirenze ibyo. Zirikana ko uwo murongo ujya kurangira, wagaragaje ikintu kizatuma ibyo bihinduka, ugira uti “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova.” Ese kumenya Imana byahindura imyitwarire y’inyamaswa? Birumvikana ko ibyo bitashoboka. Ariko kumenya Imana bishobora guhindura imico y’abantu. Ubwo buhanuzi bwerekana ko abantu bari kuba bafite imico ya kinyamaswa bari kuyireka, maze bakagira imico ya gikristo, bitewe n’uko bize Bibiliya kandi bagashyira mu bikorwa ibikubiyemo.

Reka dufate urugero rwa Pedro.b Igihe yifatanya n’agatsiko k’ibyihebe, yumvaga ko arwanira ubutabera. Amaze guhabwa imyitozo, yasabwe guturikiriza ibisasu mu kigo cy’abapolisi. Igihe yiteguraga gutera ibyo bisasu, yarafashwe. Pedro yamaze umwaka n’igice muri gereza, aho yakomereje ibikorwa bye by’ubwigomeke. Hagati aho, umugore we yatangiye kwiga Bibiliya abifashijwemo n’Abahamya ba Yehova. Pedro amaze kurekurwa, na we yatangiye kwiga Bibiliya, kandi ibyo yamenye ku byerekeye Yehova byatumye ahindura imyifatire ye n’uko yabonaga ubuzima. Pedro yaravuze ati “nshimira Yehova ko nta muntu nishe muri icyo gihe namaze ndi icyihebe. Ubu nkoresha inkota y’umwuka ari yo Bibiliya, kugira ngo ngeze ku bantu ubutumwa bw’amahoro n’ubutabera nyakuri, ni ukuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.” Pedro yasuye n’abantu bo muri cya kigo yashakaga kugabaho igitero, kugira ngo abagezeho ubutumwa bw’uko hazabaho amahoro, n’isi itarangwamo urugomo.

Kuba Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura abantu, ni impamvu y’ingenzi ituma twizera ko isezerano ry’Imana ry’uko ibibi byose bizavaho, rizasohozwa nta kabuza. Koko rero, abantu ntibazahora bakora ibibi, ahubwo bazageraho bahinduke babe beza. Vuba aha, Yehova azavanaho nyirabayazana w’ibibi ari we Satani, akaba ari na we wihishe inyuma y’ibibera muri iyi si byose. Bibiliya igira iti “isi yose iri mu maboko y’umubi” (1 Yohana 5:19). Icyakora, iminsi ye irabaze. Nanone, abantu bose binangira bakanga kureka inzira zabo mbi bazarimbuka. Mbega ukuntu kubaho icyo gihe bizaba bishimishije!

Ariko se, umuntu yakora iki kugira ngo yizere ko azabaho icyo gihe? Wibuke ko “ubumenyi ku byerekeye Yehova” ari bwo butuma abantu bahinduka muri iki gihe, kandi ko ari na bwo buzahindura abatuye isi bose mu gihe kizaza. Nawe nugira ubumenyi nyakuri bwo muri Bibiliya, kandi ukabushyira mu bikorwa nk’uko Pedro yabigenje, ushobora kwizera ko uzaba mu isi izaba irangwa no “gukiranuka” (2 Petero 3:13). Ku bw’ibyo rero, turagutera inkunga yo gukoresha uburyo ufite bwo kwiga ibyerekeye Imana na Yesu Kristo, kuko bizatuma ubona ubuzima bw’iteka.​—Yohana 17:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba agatabo Abahamya ba Yehova ni bantu ki? Imyizerere Yabo Ni Iyihe?, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.

b Izina ryarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

Nawe ushobora kwizera ko uzaba mu isi izaba irangwa no “gukiranuka.”​—2 PETERO 3:13

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze