ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/10 p. 12
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Mbese uribuka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/10 p. 12

Ese wari ubizi?

Kuki igitabo cya Bibiliya cy’Abakorinto ba mbere kivuga iby’inyama zabaga zatambiwe ibishushanyo?

▪ Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibintu byose bigurishwa mu iguriro ry’inyama, mujye mubirya mutiriwe mubaririza, ku bw’umutimanama wanyu” (1 Abakorinto 10:25). Izo nyama zabaga zaturutse he?

Gutamba amatungo byari umuhango w’ingenzi wakorerwaga mu nsengero z’Abagiriki n’Abaroma. Icyakora, inyama zose z’amatungo yabaga yatambwe ntizaribwaga muri uwo muhango. Izasagukaga mu nsengero z’abapagani, zajyanwaga mu masoko y’inyama kugira ngo zigurishwe. Hari igitabo cyagize kiti “abayoboraga imihango . . . hari igihe babitaga abatetsi cyangwa ababazi. Bafataga ku nyama bahembwaga bamaze kubaga amatungo yo gutamba, maze bakajya kuzigurishiriza ku isoko.”—Idol Meat in Corinth.

Ku bw’ibyo, inyama zose zagurishirizwaga ku isoko, si ko zabaga zasagutse ku zakoreshejwe mu mihango y’idini. Abakoze ubushakashatsi mu matongo y’ahahoze isoko ry’inyama rya Pompeii (mu kilatini macellum), bahasanze amagufwa y’intama yose nta na rimwe ribuzemo. Nk’uko intiti yitwa J. Cadbury yabivuze, ibyo byumvikanisha ko “hagurishirizwaga amatungo akiri mazima, inyama zabaga zabagiwe mu isoko cyangwa hakagurishirizwa inyama z’amatungo yabaga yatambiwe mu rusengero.”

Pawulo yashakaga kuvuga ko nubwo Abakristo batagombaga kwifatanya mu mihango ya gipagani, bashoboraga kugura inyama zabaga zatambiwe mu rusengero, bitewe n’uko ibyo ubwabyo bitasobanuraga ko zabaga zihumanye.

Kuki mu gihe cya Yesu Abayahudi batumvikanaga n’Abasamariya?

▪ Muri Yohana 4:9 havuga ko “nta mishyikirano Abayahudi bagiranaga n’Abasamariya.” Birashoboka ko ibyo byari byaratangiye kera, igihe Yerobowamu yashyiragaho gahunda yo gusenga ibishushanyo mu bwami bw’amajyaruguru bw’imiryango icumi ya Isirayeli (1 Abami 12:26-30). Abasamariya bakomokaga i Samariya, uwo ukaba wari umurwa mukuru w’ubwami bw’amajyaruguru. Igihe imiryango icumi yigarurirwaga n’Abashuri mu mwaka wa 740 Mbere ya Yesu, abayigaruriye bazanye abanyamahanga b’abapagani babatuza i Samariya. Kuba Abasamariya barashyingiranywe n’abimukira, byatumye barushaho kwishora mu gusenga kw’ikinyoma.

Mu binyejana byakurikiyeho, Abasamariya barwanyije Abayahudi bari bavuye mu bunyage i Babuloni, igihe abo Bayahudi bongeraga kubaka urusengero rwa Yehova n’inkuta z’umugi wa Yerusalemu (Ezira 4:1-23; Nehemiya 4:1-8). Urwo rwangano rushingiye ku idini rwarushijeho kwiyongera, igihe Abasamariya bubakaga urusengero rwabo ku musozi wa Gerizimu, ahagana mu kinyejana cya kane Mbere ya Yesu.

Mu gihe cya Yesu, iyo witaga umuntu “Umusamariya” ahanini byerekezaga ku muyoboke w’idini, aho kwerekeza ku muntu uturuka i Samariya. Iryo zina ryerekezaga ku muyoboke w’agatsiko k’ingirwadini kabaga i Samariya. Icyo gihe Abasamariya bari bagisengera ku musozi wa Gerizimu, kandi Abayahudi barabasuzuguraga cyane.—Yohana 4:20-22; 8:48.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Isahani ikoze mu ibumba yo mu kinyejana cya gatandatu mbere ya yesu, ishushanyijeho itungo bagiye gutamba

[Aho ifoto yavuye]

Musée du Louvre, Paris

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Yerobowamu yatangije gahunda yo gusenga ibigirwamana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze