Mbese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Ni he Kayini yavanye umugore?
Umugore wa Kayini agomba kuba yarakomokaga kuri Eva kuko yabyaye “abahungu n’abakobwa” (Intang 5:4).—1/9, ipaji ya 25.
• Ni uwuhe mumarayika Imana yohereje ngo agende imbere y’Abisirayeli ubwo yabakuraga muri Egiputa (Kuva 23:20, 21)?
Bihuje n’ubwenge kwemera ko uwo mumarayika wari ‘uje mu izina rya Yehova’ yari Umwana w’imfura w’Imana waje kuba Yesu.—15/9, ipaji ya 21.
• Kuki igitabo cy’Abakorinto ba Mbere kivuga iby’inyama zabaga zatambiwe ibishushanyo?
Mu nsengero z’Abagiriki n’Abaroma hatambirwaga amatungo, ariko inyama zitabaga zariwe muri iyo mihango zashoboraga kugurishwa mu masoko. Abakristo ntibifatanyaga muri gahunda yo gusenga ya gipagani; ariko ntibagombaga kubona ko inyama zavuye aho hantu zikagurishwa mu isoko zabaga zihumanye. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ibintu byose bigurishwa mu iguriro ry’inyama, mujye mubirya mutiriwe mubaririza, ku bw’umutimanama wanyu, kuko ‘isi n’ibiyuzuye byose ari ibya Yehova.’” (1 Kor 10:25, 26).—1/10, ipaji ya 12.
• Ku birebana n’ugusenga k’ukuri, ni izihe mpamvu z’urwitwazo Imana itemera?
“Kubwiriza biragoye cyane. Numva ntabishaka. Ndahuze cyane. Numva ntabishoboye. Hari umuntu wambabaje.” Izo si impamvu zifatika zatuma umuntu atumvira amategeko y’Imana.—15/10, ipaji ya 12-15.
• Ni ibihe bintu bimwe na bimwe byatuma amateraniro ya gikristo akubaka wowe ubwawe, akubaka n’abandi?
Jya utegura mbere y’igihe. Jya ujya mu materaniro buri gihe. Jya uhagerera igihe. Jya witwaza ibikenewe byose. Jya wirinda ibirangaza. Jya wifatanya. Jya utanga ibitekerezo bigufi. Jya usohoza inshingano wahawe. Jya ushimira abifatanyije. Jya usabana n’abandi mbere na nyuma y’amateraniro.—15/10, ipaji ya 22.
• Indwara y’ibibembe, ikubiyemo n’indwara yo muri iki gihe iterwa na mikorobe yitiriwe Hansen, yavuzwe mu yihe nkuru ya Bibiliya ivuga iby’umukobwa ukiri muto?
Mu Bami ba Kabiri igice cya 5 havugwamo iby’umukobwa ukiri muto w’Umwisirayelikazi wari umuja mu rugo rw’umugaba w’ingabo z’Abasiriya witwaga Namani. Kubera ko yari arwaye ibibembe, uwo mukobwa yamugiriye inama yo kujya kureba umuhanuzi Elisa kugira ngo amukize.—1/11, ipaji ya 22.
• Kuba Aroni yaraneshejwe n’amoshya y’urungano bitwigisha iki?
Igihe Mose atari ahari, Abisirayeli basabye Aroni kubaremera imana. Yaremeye arabikora. Ibyo bigaragaza ko abakiri bato atari bo bonyine bahura n’amoshya y’urungano. Abantu bakuze bifuza gukora ibyiza, na bo bashobora guhura na yo. Tugomba kurwanya amoshya y’urungano.—15/11, ipaji ya 8.
• Ukuri ni ukuhe, ikinyoma ni ikihe?
Satani ariho koko: ibyo ni ukuri (2 Kor 11:14). Iyo abantu bapfuye, bose bajya ahantu h’umwuka: icyo ni ikinyoma (Umubw 9:5). Abamarayika b’indahemuka batwitaho: ibyo ni ukuri (Zab 34:7). Yesu angana n’Imana: icyo ni ikinyoma (1 Kor 11:3).—1/12, ipaji ya 8-9.