Ese wigeze ubwirwa ibinyoma?
NTA kintu kibabaza nko gusanga umuntu wizeraga yarakubeshye. Bishobora gutuma wumva ukozwe n’isoni, bikakurakaza kandi ukumva yaraguhemukiye. Ibinyoma bitanya incuti, bigasenya imiryango, kandi bigatuma abantu bariganywa amafaranga abarirwa muri za miriyari.
Tekereza noneho uko wakumva umeze uramutse umenye ko wabwiwe ibinyoma ku byerekeye Imana. Niba ukunda Imana koko, bishobora kukubabaza cyane, nk’uko byagendekeye aba bantu bajyaga gusenga buri gihe:
● “Numvise idini ryanjye ryarampemukiye.”—DEANNE.
● “Nararakaye. Numvise barambeshye, ku buryo ibyo nari niringiye n’ibyo nashakaga kugeraho byose numvise bihindutse imfabusa.”—LUIS.
Ushobora kwibwira ko ibyo wabwiwe ku Mana bidashobora kuba ibinyoma. Birashoboka ko ibyo uzi wabibwiwe n’ababyeyi bawe, padiri, pasiteri cyangwa incuti magara, ariko bakabikubwira nta kindi kibi bagamije. Hari inyigisho ushobora kuba wemera ko ari ukuri, kuva wamenya ubwenge. Ariko se wari uzi ko n’igitekerezo cyemerwa n’abantu benshi gishobora kuba ikinyoma? Umugabo witwa Franklin D. Roosevelt, wigeze kuba perezida wa Amerika, yemeye ko ibyo ari ukuri, kuko yavuze ati “kuba ikinyoma kivugwa kenshi, si byo bituma gihinduka ukuri.”
Wabwirwa n’iki ko ibyo wabwiwe ari ibinyoma? Yesu yigeze kubwira Imana mu isengesho ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Ijambo ry’Imana Bibiliya, rikubiyemo ibyo dukeneye byose kugira ngo tubashe gutandukanya ukuri n’ikinyoma.
Nimucyo dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku binyoma bitanu bivugwa ku Mana. Uzibonera ukuntu ukuri kuzatuma ubuzima bwawe burushaho kuba bwiza.