Dutambire Yehova ibitambo tubigiranye ubugingo bwacu bwose
“Ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose nk’abakorera Yehova.”—KOLO 3:23.
1-3. (a) Ese kuba Yesu yarapfiriye ku giti cy’umubabaro, byumvikanisha ko Yehova atakidusaba kumutambira igitambo icyo ari cyo cyose? Sobanura. (b) Ni ikihe kibazo dushobora kwibaza ku birebana n’ibitambo dutamba muri iki gihe?
MU KINYEJANA cya mbere, Yehova yahishuriye abagize ubwoko bwe ko igitambo cy’incungu cya Yesu cyari cyaravanyeho Amategeko ya Mose (Kolo 2:13, 14). Ibitambo byose Abayahudi bari baramaze imyaka ibarirwa mu magana batamba ntibyari bikiri ngombwa, kandi ntibyari bigifite agaciro. Amategeko yari yarageze ku ntego yayo yo kuba “umuherekeza utuyobora kuri Kristo.”—Gal 3:24.
2 Ibyo ntibishatse kuvuga ko Abakristo batagishishikazwa n’ibitambo. Ahubwo, intumwa Petero yavuze ko tugomba ‘gutamba ibitambo byo mu buryo bw’umwuka byemerwa n’Imana binyuze kuri Yesu Kristo’ (1 Pet 2:5). Byongeye kandi, intumwa Pawulo yagaragaje ko imibereho yose y’Umukristo wiyeguriye Imana ishobora gufatwa nk’“igitambo.”—Rom 12:1.
3 Ku bw’ibyo, Umukristo atambira Yehova ibitambo, mu gihe agize icyo amuha cyangwa akagira ibyo yigomwa ku bwe. None se dushingiye ku bintu tuzi byasabwaga Abisirayeli, twakora iki kugira ngo Yehova yemere ibitambo byose tumutambira?
MU MIBEREHO YACU YA BURI MUNSI
4. Ni iki twagombye kwibuka ku birebana n’ibikorwa byacu bya buri munsi?
4 Kwiyumvisha ko ibyo dukora buri munsi bifitanye isano n’ibitambo dutambira Yehova bishobora kutugora. Ushobora gutekereza ko imirimo yo mu rugo, ibyo ukora ku ishuri cyangwa ku kazi, guhaha n’ibindi, nta ho bihuriye n’ibintu by’umwuka. Icyakora, niba wareguriye Yehova ubuzima bwawe cyangwa ukaba uteganya kubikora, byaba byiza wibutse ko ibyo ukora byose bishobora kugira ingaruka ku mishyikirano ufitanye na Yehova. Turi Abakristo amasaha 24 kuri 24. Tugomba gukurikiza amahame yo mu Byanditswe mu byo dukora byose. Ni yo mpamvu Pawulo yatugiriye inama ati “ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose nk’abakorera Yehova, mudakorera abantu.”—Soma mu Bakolosayi 3:18-24.
5, 6. Ni iki twazirikana kikadufasha guhitamo imyambarire n’imyitwarire bikwiriye?
5 Imirimo isanzwe Umukristo akora buri munsi si umurimo wera. Ariko kandi, kuba Pawulo yaraduteye inkunga yo gukorana ‘ubugingo bwacu bwose nk’abakorera Yehova,’ bituma dutekereza ku bikorwa byacu byose. None se twakurikiza dute iyo nama? Ese buri gihe imyifatire yacu n’imyambarire yacu biba bikwiriye? Ese iyo turi mu mirimo isanzwe, dushobora kugira isoni zo kuvuga ko turi Abahamya ba Yehova, wenda bitewe n’imyitwarire yacu cyangwa imyambarire yacu? Ibyo ntibikabeho! Abagize ubwoko bwa Yehova ntibifuza gukora ikintu cyatukisha izina ry’Imana.—Yes 43:10; 2 Kor 6:3, 4, 9.
6 Reka dusuzume ukuntu icyifuzo cyo gukorana ‘ubugingo bwacu bwose nk’abakorera Yehova,’ kigira ingaruka ku bintu bitandukanye bigize imibereho yacu. Mu gihe turi bube tubisuzuma, uzirikane ko ibitambo byose Abisirayeli batambiraga Yehova, byagombaga kuba ari byiza kuruta ibindi.—Kuva 23:19.
AHO BIHURIYE N’UBURYO BWAWE BWO KUBAHO
7. Kwiyegurira Imana bikubiyemo iki?
7 Ese igihe wafataga umwanzuro wo kwiyegurira Yehova, ntiwabikoze utizigamye? Mu by’ukuri, wavuze ko mu mibereho yawe yose uzajya ushyira Yehova mu mwanya wa mbere. (Soma mu Baheburayo 10:7.) Uwo wari umwanzuro mwiza. Nta gushidikanya ko wiboneye ko iyo wihatiye kumenya ibyo Yehova ashaka ku birebana n’ikibazo iki n’iki kandi ugakora ibihuje na byo, ugira icyo ugeraho (Yes 48:17, 18). Abagize ubwoko bw’Imana ni abera kandi barishimye kubera ko barangwa n’imico y’Ubigisha.—Lewi 11:44; 1 Tim 1:11.
8. Kuki ari iby’ingenzi kwibuka ko Yehova yabonaga ko ibitambo Abisirayeli bamutambiraga ari ibyera?
8 Yehova yabonaga ko ibitambo Abisirayeli bamutambiraga ari ibyera (Lewi 6:25; 7:1). Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “kwera” risobanura gutoranyirizwa, kwegurirwa cyangwa kwerezwa Imana. Kugira ngo Yehova yemere ibitambo byacu, tugomba kwitandukanya n’isi kandi tukirinda kwanduzwa na yo. Ntitugomba gukunda ikintu icyo ari cyo cyose Yehova yanga. (Soma muri 1 Yohana 2:15-17.) Ibyo bisobanura ko tugomba kwirinda kwifatanya n’abantu bashobora gutuma Imana itatwemera, cyangwa gukora ibintu byatuma ibona ko twanduye (Yes 2:4; Ibyah 18:4). Nanone bisobanura ko tutagomba kureka ngo amaso yacu akomeze kureba ibikorwa by’umwanda cyangwa by’ubwiyandarike, cyangwa se ngo tubitekerezeho.—Kolo 3:5, 6.
9. Kuki Umukristo agomba kwitondera ibyo akorera abandi?
9 Pawulo yagiriye bagenzi be bari bahuje ukwizera inama agira ati “ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose” (Heb 13:16). Ku bw’ibyo, niba buri gihe dukora ibyiza kandi tugafasha abandi, Yehova abona ko ibyo bikorwa byacu ari igitambo yemera. Kwita ku bandi ni ikimenyetso kiranga Abakristo b’ukuri.—Yoh 13:34, 35; Kolo 1:10.
IBITAMBO DUTAMBA MURI GAHUNDA YACU YO KUYOBOKA IMANA
10, 11. Yehova abona ate umurimo wacu wo kubwiriza n’ibindi bigize gahunda yo kumuyoboka, kandi se ibyo byagombye gutuma dukora iki?
10 Bumwe mu buryo bugaragara twe Abakristo dukorera abandi ibyiza ni ‘ukwatura ibyiringiro byacu.’ Ese ukoresha uburyo bwose ubonye kugira ngo ubwirize? Pawulo yavuze ko uwo murimo w’ingenzi cyane Abakristo bakora ari ‘igitambo cy’ishimwe, [ni ukuvuga] imbuto z’iminwa itangariza mu ruhame izina ry’Imana’ (Heb 10:23; 13:15; Hos 14:2). Byaba byiza dutekereje ku gihe tumara mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami n’uko twarushaho kuwunonosora. Ibiganiro byinshi bitangwa mu Iteraniro ry’Umurimo bishobora kubidufashamo. Ariko rero, kubera ko umurimo dukora wo kubwiriza, ndetse n’igihe tubwirije mu buryo bufatiweho, ari “igitambo cy’ishimwe,” ni ukuvuga kimwe mu bigize gahunda yacu yo kuyoboka Imana, twagombye gukora uko dushoboye kose kikaba igitambo cyiza kuruta ibindi. Nubwo imimerere abantu baba barimo itandukanye, igihe tumara tubwiriza ubutumwa bwiza akenshi kigaragaza agaciro duha ibintu by’umwuka.
11 Buri gihe Abakristo bamara igihe runaka bari muri gahunda yo kuyoboka Imana, baba ari bonyine cyangwa bari hamwe n’abandi. Yehova adusaba kubigenza dutyo. Ni iby’ukuri ko tutagisabwa kubahiriza Isabato cyangwa ngo dukore ingendo zo kujya mu minsi mikuru i Yerusalemu. Icyakora, ibyo bintu byakorwaga kera bifite aho bihuriye n’ibyo Abakristo basabwa muri iki gihe. Na n’ubu Imana iba yiteze ko duhagarika imirimo ipfuye, kugira ngo twige Ijambo ryayo, dusenge kandi tujye mu materaniro ya gikristo. Ikindi kandi, abatware b’imiryango b’Abakristo bafata iya mbere bakayobora gahunda y’iby’umwuka mu muryango (1 Tes 5:17; Heb 10:24, 25). Ku birebana n’ibikorwa byacu bya gikristo, twagombye kwibaza tuti “ese hari icyo nanonosora muri gahunda yanjye yo kuyoboka Imana?”
12. (a) Ni iki twagereranya n’ituro ry’umubavu Abisirayeli batangaga kera? (b) Ibyo byagombye gutuma amasengesho yacu amera ate?
12 Umwami Dawidi yaririmbiye Yehova ati “isengesho ryanjye ritegurwe nk’umubavu imbere yawe” (Zab 141:2). Tekereza uko amasengesho usenga aba ameze, n’incuro usenga. Igitabo cy’Ibyahishuwe kigereranya “amasengesho y’abera” n’umubavu, kubera ko amasengesho Yehova yemera azamuka ari nk’impumuro nziza imushimisha (Ibyah 5:8). Muri Isirayeli ya kera, umubavu woserezwaga ku gicaniro cya Yehova buri gihe wagombaga guteguranwa ubwitonzi, kandi hakurikijwe igipimo cyagenwe. Yehova yawemeraga ari uko gusa woshejwe mu buryo buhuje n’amabwiriza yari yarashyizeho (Kuva 30:34-37; Lewi 10:1, 2). Niba amasengesho dusenga tubivanye ku mutima na yo aba ateguwe neza, twakwiringira ko Yehova azayemera.
TURATANGA KANDI TUGAHABWA
13, 14. (a) Ni iki Epafuradito n’itorero ry’i Filipi bakoreye Pawulo, kandi se byatumye iyo ntumwa yumva imeze ite? (b) Twakwigana dute urugero rwabo?
13 Impano z’amafaranga dutanga zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose, zaba nyinshi cyangwa nkeya, zishobora kugereranywa n’igitambo (Mar 12:41-44). Mu kinyejana cya mbere, itorero ry’i Filipi ryohereje Epafuradito i Roma kugira ngo ajye kwita ku byo Pawulo yari akeneye. Uko bigaragara, iyo ntumwa yari ishyiriye Pawulo impano y’amafaranga itorero ry’i Filipi ryari rimwoherereje. Ubwo ntibwari ubwa mbere Abafilipi bari bagiriye Pawulo neza. Bamugiriye neza kugira ngo adahangayikishwa n’ibibazo by’amafaranga, ahubwo arusheho gukora umurimo wo kubwiriza. Pawulo yafashe ate iyo mpano bamwoherereje? Yavuze ko yari “impumuro nziza n’igitambo cyemewe kandi gishimisha Imana rwose.” (Soma mu Bafilipi 4:15-19.) Mu by’ukuri Pawulo yishimiye ineza Abafilipi bamugaragarije, kandi na Yehova yarayishimiye.
14 Muri iki gihe nabwo, Yehova yishimira cyane impano dutanga zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Byongeye kandi, adusezeranya ko nidukomeza gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu, azita ku byo dukeneye byose, byaba iby’umwuka n’iby’umubiri.—Mat 6:33; Luka 6:38.
JYA UGARAGAZA KO USHIMIRA
15. Bimwe mu bintu bituma ushimira Yehova ni ibihe?
15 Turamutse tuvuze impamvu zose dufite zo gushimira Yehova, ntitwazimara inyuma. Ese ntibikwiriye ko tumushimira buri munsi kubera impano y’ubuzima yaduhaye? Aduha ibyo dukenera byose kugira ngo dukomeze kubaho, urugero nk’ibyokurya, imyambaro, aho kuba, ndetse n’umwuka duhumeka. Ikindi kandi, ukwizera kwacu gushingiye ku bumenyi nyakuri gutuma tugira ibyiringiro. Birakwiriye rero ko dusenga Yehova kandi tukamutambira ibitambo by’ishimwe, bitewe n’uwo ari we ndetse n’ibyo yadukoreye.—Soma mu Byahishuwe 4:11.
16. Tugaragaza dute ko dushimira ku bw’igitambo cy’incungu cya Kristo?
16 Nk’uko twabibonye mu gice cyabanjirije iki, impano yihariye y’agaciro kenshi Imana yahaye abantu ni igitambo cy’incungu cya Kristo. Ubwo ni bwo buryo buhebuje Imana yagaragajemo ko idukunda (1 Yoh 4:10). Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’iyo mpano? Pawulo yagize ati “urukundo Kristo afite ruraduhata, kubera ko uyu ari wo mwanzuro twagezeho: umuntu umwe yapfiriye bose, . . . kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho badakomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye kandi akazurwa” (2 Kor 5:14, 15). Mu by’ukuri, Pawulo yashakaga kuvuga ko niba duha agaciro ubuntu butagereranywa bw’Imana, tuzayubaha mu mibereho yacu, tukubaha n’Umwana wayo. Kuba dukunda Imana na Kristo kandi tukabashimira, bigaragazwa n’uko tubumvira, kandi tukifuza kubwiriza no guhindura abantu abigishwa.—1 Tim 2:3, 4; 1 Yoh 5:3.
17, 18. Ni mu buhe buryo bamwe batambiye Yehova igitambo cy’ishimwe cyiza kurushaho? Tanga urugero.
17 Ese birashoboka ko watambira Imana igitambo cy’ishimwe cyiza kurushaho? Hari benshi batekereje ku bintu byiza byinshi Yehova yabakoreye, maze bagira ibyo bahindura kugira ngo babone igihe gihagije cyo gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami cyangwa ibindi bikorwa bya gitewokarasi. Hari bamwe bashoboye gukora ubupayiniya bw’ubufasha ukwezi kumwe cyangwa amezi menshi mu mwaka, naho abandi bo baba abapayiniya b’igihe cyose. Hari abandi bifatanyije mu mirimo y’ubwubatsi. Ese ubwo si uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza ko bashimira? Iyo ibyo bikorwa bigize umurimo wera bikoranywe intego nziza yo gushimira, Imana irabyemera.
18 Abakristo benshi bumvise bagomba gushimira Yehova, bituma bagira icyo bakora. Umwe muri bo ni uwitwa Morena. Yashakiye ibisubizo by’ibibazo yari afite ku birebana n’Imana mu idini rya Gatolika yakuriyemo no muri filozofiya y’Abanyaziya, ariko nta na hamwe yabonye ibisubizo bimunyuze. Igihe yatangiraga kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova ni bwo yashize inyota yo mu buryo bw’umwuka yari afite. Morena yishimiye cyane ko yabonye ibisubizo bishingiye ku Byanditswe by’ibibazo byose yibazaga, n’ukuntu byatumye yumva atuje, maze yifuza gushimira Yehova akoresha imbaraga ze zose mu murimo we. Akimara kubatizwa, yahise atangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha budahagarara, kandi igihe imimerere yarimo yabimwemereraga, yabaye umupayiniya w’igihe cyose. Ubu hashize imyaka 30, kandi Morena aracyari mu murimo w’igihe cyose.
19. Wakora iki ngo utambire Yehova ibitambo byiza kurushaho?
19 Birumvikana ko hari abagaragu ba Yehova benshi bizerwa bari mu mimerere itabemerera kuba abapayiniya. Ariko twese dushobora gutambira Yehova ibitambo byo mu buryo bw’umwuka yemera, uko ibyo dushobora gukora mu murimo we byaba bingana kose. Mu birebana n’imyitwarire yacu, tugomba gukurikiza amahame ya Yehova akiranuka, tuzirikana ko buri gihe tuba tumuhagarariye. Mu birebana no kwizera, twiringira ko Imana izasohoza imigambi yayo. Mu birebana n’imirimo myiza, tugira uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Nimucyo dukomeze gutambira Yehova ibitambo tubigiranye ubugingo bwacu bwose, tumushimira ku bw’ibyo yadukoreye byose kandi tubikore tubikuye ku mutima.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 25]
Ese ineza ya Yehova ituma umutambira igitambo cy’ishimwe cyiza kurushaho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Ese ukoresha uburyo bwose ubonye kugira ngo ubwirize?