ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/5 pp. 3-4
  • Reka tubaze Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Reka tubaze Yesu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bagombaga guhindura imibereho y’abantu
  • “Si ab’isi”
  • Ni uruhe ruhare inyigisho za Kristo zigira mu mibereho y’abantu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ese wari ubizi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ese amadini akwiriye kwivanga muri poritike?
    Izindi ngingo
  • Kuki Yesu atigeze yivanga muri politiki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/5 pp. 3-4

Reka tubaze Yesu

Hari abantu benshi batinya Imana bumva ko idini ryagombye kugira uruhare muri politiki. Bumva ko idini rishobora kugira uruhare rw’ingenzi mu gukemura ibibazo by’abantu. Icyakora, hari abandi na bo batinya Imana bumva ko idini ritagombye kwivanga muri politiki. Wowe se ubitekerezaho iki? Ese izo nzego zombi zifite ububasha, zagombye gukorana?

HARI igitabo cyavuze ko “mu rwego rw’idini, [Yesu Kristo] ari we muntu wagize ingaruka cyane ku bantu, kuruta undi muntu uwo ari we wese.” Noneho reka duse n’abamubaza tuti “ese amadini yagombye kwivanga muri politiki?” Yasubiza ate? Igihe yari ku isi, yashubije icyo kibazo, haba mu magambo ndetse no mu bikorwa. Urugero, mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane, yahaye abigishwa be amabwiriza ashobora kubafasha kumenya uruhare bagombye kugira mu mibereho y’abandi. Reka dusuzume bimwe mu byo yavuze muri icyo kibwiriza kizwi cyane.

Bagombaga guhindura imibereho y’abantu

Yesu yagaragaje imyifatire abigishwa be bagombye kugira mu isi. Yaravuze ati “muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu uramutse ukayutse, wasubirana uburyohe bwawo ute? Nta kindi wakoreshwa, ahubwo wajugunywa hanze abantu bakawukandagira. Muri umucyo w’isi. . . . Mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo” (Matayo 5:13-16). Kuki Yesu yagereranyije abigishwa be n’umunyu n’umucyo?

Ayo magambo ya Yesu yumvikanisha ko abigishwa be atari nk’umunyu w’itsinda rito ry’abantu, ahubwo ko ari umunyu w’abantu bose. Nanone abo bigishwa si umucyo w’abantu bake, ahubwo ni umucyo w’abantu bose bifuza kureba neza. Izo mvugo z’ikigereranyo Yesu yakoresheje zigaragaza neza ko atashakaga ko abigishwa be bitarura abandi. Kubera iki?

Zirikana ibi bikurikira: umunyu uramutse utavanze n’ibiribwa, ntiwabirinda kubora. Itara ntirishobora kubonesha mu cyumba runaka, riramutse rishyizwe kure yacyo. Ibyo byumvikanisha neza impamvu Yesu atigeze asaba abigishwa be kujya gutura mu gace k’isi bihariye bonyine. Ntiyigeze anabatera inkunga yo kwitarura abatuye isi, ngo bajye kuba mu bigo by’amadini. Ahubwo Abakristo bagombye kugira uruhare mu mibereho y’abandi, nk’uko umunyu ugomba kugira icyo uhindura ku biribwa, n’umucyo ukamurikira ahacuze umwijima.

“Si ab’isi”

Icyakora, ayo mabwiriza Yesu yahaye abigishwa be yo gushyikirana n’abandi, atuma havuka ikindi kibazo cyo kumenya uko Abakristo bagombye kubona ibya politiki. Kubera iki? Mbere gato y’uko Yesu apfa, yasenze Imana asabira abigishwa be, agira ati “singusaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:15, 16). None se bishoboka bite ko Abakristo bataba ab’isi, ariko nanone bakaba bagomba kugira uruhare mu bibera mu gace batuyemo? Kugira ngo tubimenye, reka dusuzume ibindi bibazo bitatu:

• Yesu yabonaga ate ibya politiki?

• Abakristo bagombye kubibona bate muri iki gihe?

• Ni uruhe ruhare inyigisho za gikristo zigira ku bantu?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]

Yesu yagaragaje neza ko abigishwa be batagombaga kwitarura abandi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze