Ni uruhe ruhare inyigisho za Kristo zigira mu mibereho y’abantu?
INGINGO zibanziriza iyi, zagaragaje impamvu Abakristo b’ukuri bativanga muri politiki. Ariko se Abakristo bakora iki kugira ngo bagaragaze ko bashishikajwe n’icyatuma abantu bo mu gace batuyemo bagira imibereho myiza? Kimwe mu bintu byabafasha kubigeraho ni ugukurikiza itegeko rya Yesu, rigira riti “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”—Matayo 28:19, 20.
Itegeko rya Yesu ryo ‘guhindura [abantu] abigishwa’ rifitanye isano n’amabwiriza yatanze yo kuba umunyu w’isi no kuba umucyo wayo (Matayo 5:13, 14). Ni iyihe sano bifitanye, kandi se uwo murimo umarira iki abandi?
Ubutumwa bwa Kristo burinda abantu kandi bukabamurikira
Umunyu urinda ibiribwa kubora. Ubutumwa Yesu yahaye abigishwa be ngo babugeze ku bantu bo mu mahanga yose, na bwo bufite ubushobozi bwo kurinda abantu. Iyo abantu bemeye inyigisho za Yesu kandi bakazishyira mu bikorwa, bibarinda kwangirika mu by’umuco, ibyo bikaba ari ibintu byogeye muri iki gihe. Bibarinda bite? Bibafasha kwirinda ibikorwa byangiza umubiri, urugero nko kunywa itabi, kandi bakitoza kugaragaza imico myiza, urugero nk’urukundo, amahoro, kwihangana, kugwa neza no kugira neza (Abagalatiya 5:22, 23). Iyo mico ituma bagirira akamaro abaturanyi babo. Iyo Abakristo bageza ku bandi ubwo butumwa burinda abantu, baba babahaye umusanzu ukomeye.
Kuba Abakristo bagereranywa n’umucyo se byo bisobanura iki? Kimwe n’uko ukwezi kurabagiranisha umucyo uturutse ku zuba, abigishwa ba Kristo na bo barabagiranisha “umucyo” uturuka kuri Yehova Imana. Ibyo babikora binyuze ku butumwa babwiriza no ku bikorwa byiza.—1 Petero 2:12.
Nyuma yaho, Yesu yagaragaje isano iri hagati yo kumurikira abandi no kuba umwigishwa, agira ati “abantu ntibacana itara ngo baritwikirize igitebo, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. Namwe mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu.” Iyo itara ryaka riri ku gitereko cyaryo, abari hafi yaryo bose baba bashobora kuribona. Mu buryo nk’ubwo, umurimo wo kubwiriza n’indi mirimo myiza Abakristo b’ukuri bakora, byagombye kugaragarira abandi. Kubera iki? Yesu yavuze ko iyo mirimo myiza ituma bahesha Imana ikuzo, aho gushimagiza Abakristo.—Matayo 5:14-16.
Umurimo ukorwa mu rwego rw’itsinda
Igihe Yesu yavugaga ati “muri umucyo w’isi,” akongera ati “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu,” yabwiraga abigishwa be bose. Umurimo Yesu yategetse ko ukorwa, ntushobora gukorwa n’abantu ku giti cyabo bari mu madini atandukanye. Ahubwo, abamwizera bose ni “umucyo.” Abahamya ba Yehova babarirwa muri miriyoni ndwi bo mu bihugu birenga 235, bemera ko umurimo wo gusura abaturanyi babo kugira ngo babagezeho ubutumwa Kristo yategetse abigishwa be gutangaza, ari inshingano bagomba gusohoza mu rwego rw’itsinda.
None se ubutumwa Abahamya ba Yehova batangaza bwibanda ku ki? Igihe Yesu yahaga abigishwa be inshingano yo kubwiriza, ntiyigeze ababwira ngo bazabwirize ibirebana n’imibereho myiza, impinduka mu bya politiki, ibitekerezo by’uko idini na leta bigomba gukorana, cyangwa ngo bamamaze amatwara ayo ari yo yose. Ahubwo, yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Matayo 24:14). Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe bumvira ayo mabwiriza ya Yesu, bagakomeza kubwira bagenzi babo ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Ubwo bwami ni bwo butegetsi bwonyine bufite ubushobozi bwo kuvanaho isi mbi ya Satani, bugashyiraho isi nshya ikiranuka.
Koko rero, iyo dusoma inkuru zo mu Mavanjiri, tubona ibintu bibiri by’ingenzi byaranze umurimo wa Yesu, akaba ari na byo Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe bakurikiza mu murimo wabo. Ibyo bintu biri busuzumwe mu ngingo ikurikira.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Ni mu buhe buryo ubutumwa bwa Kristo bumeze nk’umunyu?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
Ni mu buhe buryo ubutumwa bwa Kristo bumeze nk’itara rimurikira ahacuze umwijima?