ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/10 pp. 16-17
  • Ese ushobora kubaho iteka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ushobora kubaho iteka?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Wakora iki ngo uzabeho iteka?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Dushobora kubaho iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Mbese Koko, Ubuzima bw’Iteka Bushobora Kubaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Ubuzima bw’Iteka Si Inzozi
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/10 pp. 16-17

Jya wiga Ijambo ry’Imana

Ese ushobora kubaho iteka?

Iyi ngingo irasuzuma ibibazo ushobora kuba waribajije, kandi irakwereka aho wavana ibisubizo muri Bibiliya yawe. Abahamya ba Yehova bazishimira kuganira nawe ku bisubizo by’ibyo bibazo.

1. Kuki twavuga ko tubaho igihe gito?

akanyamasyo

Hari utunyamasyo turama imyaka 150, hakaba n’ibiti birama imyaka 3.000. Nyamara umuntu we abaho igihe gito cyane kuri icyo. Ariko kandi, ubuzima bwacu bushobora gushimisha kurusha ubw’akanyamasyo cyangwa igiti. Yehova Imana yaremanye abantu ubushobozi bwo kwishimira umuzika, siporo, ibyokurya, kwiga, gutembera no gusabana n’abandi. Imana yashyize mu mitima yacu icyifuzo cyo kubaho iteka.—Soma mu Mubwiriza 3:11.

2. Ese koko dushobora kubaho iteka?

Yesu azura umuntu

Yehova ntashobora gupfa; ahoraho iteka. Ku bw’ibyo, ashobora guha abandi ubuzima bw’iteka kuko ari we Soko y’ubuzima (Zaburi 36:9; Habakuki 1:12). Uretse n’ibyo, yasezeranyije abamwumvira ko azabaha ubuzima bw’iteka. Azatuma abantu batongera gusaza.—Soma muri Yobu 33:24, 25; Yesaya 25:8; 33:24.

Igihe Yesu yakoraga ibitangaza, yatweretse ko dushobora kwiringira isezerano ry’Imana, ry’uko izaduha ubuzima bw’iteka kandi butunganye. Icyo gihe yakijije indwara nyinshi kandi azura abapfuye.—Soma muri Luka 7:11-15, 18, 19, 22.

3. Ni ryari abantu bazabaho iteka?

Imana ishaka ko tubaho iteka muri paradizo ku isi, atari muri iyi si yuzuye urugomo no gukandamizwa. Yifuza ko twabaho dufite umutekano (Zaburi 37:9, 29; Yesaya 65:21, 22). Isi nimara guhinduka paradizo, abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye bazazuka. Abazazuka bakemera kuyoboka Imana no kuyumvira bazabaho iteka.—Soma muri Luka 23:42, 43; Yohana 5:28, 29.

4. Twakora iki ngo tuzabone ubuzima bw’iteka?

Umugabo usoma Bibiliya

Nta cyaturutira kumenya Imana

Imana yonyine ni yo ishobora kuduha ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo, byaba byiza twihatiye kuyimenya kugira ngo tuyegere. Bibiliya igereranya ibyo kwiga ibyerekeye Imana no kurya (Matayo 4:4). Nubwo ibyokurya biryoha, kubibona no kubitegura bisaba imihati. Mu buryo nk’ubwo, kwiga Ijambo ry’Imana na byo bisaba imihati. Ariko kandi, nta cyaturutira kwegera Imana no kubona ubuzima bw’iteka.—Soma muri Luka 13:23, 24; Yohana 6:27; 17:3.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 cy’iki gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze