ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 1/3 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibisa na byo
  • Ni mu buhe buryo dukwiriye kwibuka urupfu rwa Yesu?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Umunsi w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ugomba kwizihizwa ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • ‘Mujye mukora mutya munyibuka’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 1/3 p. 16

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Kuki twagombye kwibuka urupfu rwa Yesu?

Abantu bishimye bari muri paradizo ku isi

Ni iki urupfu rwa Yesu ruzahesha abantu mu gihe kizaza?​—Yesaya 25:8; 33:24

Urupfu rwa Yesu ni cyo kintu cy’ingenzi kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka, kuko yapfiriye abantu kugira ngo bongere kubona ubuzima bari baratakaje. Umuntu ntiyaremanywe kamere ibogamira ku bibi, kandi ntiyari kurwara cyangwa ngo apfe (Intangiriro 1:31). Ariko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu wa mbere ari we Adamu. Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo adukize icyaha n’urupfu.​—Soma muri Matayo 20:28; Abaroma 6:23.

Imana yagaragaje urukundo rudasanzwe igihe yoherezaga Umwana wayo ngo adupfire (1 Yohana 4:9, 10). Yesu yasabye abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe binyuze ku muhango woroheje ukoreshwamo umugati na divayi. Iyo twifatanyije muri uwo muhango buri mwaka, tuba tugaragaje ko dushimira Imana na Yesu kubera urukundo batugaragarije.​—Soma muri Luka 22:19, 20.

Ni ba nde bagombye kurya ku mugati bakanywa no kuri divayi?

Igihe Yesu yasabaga abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe, yanavuze ibirebana n’isezerano (Matayo 26:26-28). Ibyo byatumye abo bigishwa, hamwe n’umubare ntarengwa w’abandi bantu, bagira ibyiringiro byo kuzabana na we mu ijuru ari abami n’abatambyi. Nubwo abantu babarirwa muri za miriyoni bifatanya mu kwibuka urupfu rwa Yesu, abari muri iryo sezerano ni bo bonyine barya ku mugati bakanywa no kuri divayi.​—Soma mu Byahishuwe 5:10.

Ubu hashize imyaka igera ku 2.000 Yehova atoranya abazaba abami (Luka 12:32). Abo bantu ni bake cyane ugereranyije n’abazaba ku isi iteka ryose.​—Soma mu Byahishuwe 7:4, 9, 17.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 5 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze