Fasha Abandi Kugira ngo Bige Ibyerekeye Umwana w’Imana, Ari We Yesu Kristo
1 Mu kwezi k’Ukuboza, ni igihe abantu benshi biyita Abakristo barushaho gutekereza kuri Yesu kurusha ikindi gihe cyose cy’umwaka. Bityo rero, ni ukwezi kwiza ko gutangamo igitabo Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi. Kubera ko kwiga ibyerekeye Umwana w’Imana bizashimisha abantu benshi bo mu ifasi yacu, dushaka guha icyo gitabo abo duhuye na bo bose. Ni gute dushobora gutanga icyo gitabo?
2 Gerageza mu buryo butaziguye guhita utangiza ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya byerekeza ibitekerezo kuri Yesu.
Umaze gusuhuza nyir’inzu, ushobora kuvuga amagambo nk’aya:
◼ “Uyu munsi turimo turabaza abaturanyi bacu icyo batekereza iyo basomye muri Bibiliya yabo ibihereranye no kubaho iteka. [Reka asubize.] Ibyo birashimishije mu buryo bwihariye, kubera ko incuro zigera kuri 40, Bibiliya ivuga ibihereranye n’ukuntu ibyo bishoboka. Ubwo buzima busobanura iki kuri twe? Dore uko mu Byahishuwe 21:4 habivuga. [Hasome.] Mbese, ubonye icyo dusezeranywa? [Reka asubize.] Ni gute dushobora kubona ubuzima bw’iteka?” Soma Yohana 17:3, maze utsindagirize akamaro ko kugira ubumenyi ku byerekeye Imana n’Umwana wayo, ari we Yesu Kristo. Hanyuma, ereka nyir’inzu igitabo Mtu Mkuu Zaidi, ukoresha imwe mu mitwe yo mu ijambo ry’ibanze kugira ngo utume arushaho gushimishwa.
3 Niba nyir’inzu adafite ubushobozi bwatuma yemera gufata icyo gitabo, muhe amagazeti asohotse vuba aha y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! cyangwa inkuru y’Ubwami Je! Ulimwengu Huu Utaokoka? Erekeza ibitekerezo ku ngingo imwe cyangwa ebyiri zo mu gitabo utanze. Musezeranye kuzagaruka ku gihe gikwiriye kugira ngo mukomeze ibiganiro kuri iyo ngingo.
4 Niba nyir’inzu asa n’aho ahuze, byaba ari iby’ubwenge uhinnye uburyo bwo gutangiza ibiganiro tumaze kubona haruguru. Ababwiriza bakiri bashya, bagiye babona ko ubu buryo bukurikira bwo gutangiza ibiganiro, bworoshye kubukoresha.
Tumaze kwimenyekanisha, dushobora kuvuga tuti
◼ “Uyu munsi turimo turabaza abaturanyi bacu icyo batekereza igihe basomye muri Bibiliya zabo ibihereranye no kubona ubuzima bw’iteka. Urugero, dore icyo Yesu yavuze muri Yohana 17:3. [Hasome.] Iki gitabo cyandikiwe gufasha abantu kugira ngo barusheho kumenya byinshi ku byerekeye Yesu Kristo n’ibyo yigishije.” Rambura igitabo Mtu Mkuu Zaidi ku mashusho amwe n’amwe meza. Rambura ahari ijambo ry’ibanze, maze usome paragarafu ya kabiri munsi y’umutwe muto uvuga ngo “Ungukirwa no Kwiga Ibimwerekeye.” Hanyuma, muhe icyo gitabo.
5 Niba utanze icyo gitabo, shyiraho urufatiro rw’icyigisho cya Bibiliya umusaba kuganira na we igice cya mbere, ku mutwe uvuga ngo “Ubutumwa Buvuye mu Ijuru,” ako kanya cyangwa nyuma y’iminsi mike ubwo uzaba ugarutse kumusura. Aho kubwira nyir’inzu igihe runaka cyazakoreshwa mu gihe uzaba umusuye ubutaha, wamubwira ko mu minota mike gusa azashobora kumenya ibintu byinshi bishimishije byerekeye Yesu Kristo bivuye mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya.
6 Nimucyo twese dukoreshe iyo minsi mikuru y’isi twerekeza ibitekerezo ku kuri kwerekeye ku Mwana w’Imana, ari we Yesu Kristo, kugira ngo dufashe abandi kwerekeza mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka.—Mat 7:14.