Inyigisho Ziva ku Mana Zitera Inkunga Ikomeye
1 Mbega igikundiro dufite cyo guhabwa inyigisho ziva ku Mana, Umuremyi wacu, ari we Yehova! (Zab 50:1; Yes 30:20b). Muri iki gihe, abantu benshi bo mu mahanga yose barimo barazamuka bajya ku musozi we (Mika 4:2). Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bariyandikisha mu mashuri yimiriza imbere imitekerereze y’abantu n’ubwenge bw’isi. Icyakora ubwenge bwirengagiza Yehova hamwe n’Ijambo rye, ni ubupfu mu maso y’Imana, kandi abayoborwa na bwo bazaba abapfapfa.—Zab 14:1; 1 Kor 1:25.
2 Vuba aha, mu ikoraniro ryacu ry’intara, twiboneye mu buryo butagereranywa ubushobozi bw’inyigisho ziva ku Mana. Umutwe wavugaga ngo “Inyigisho ziva ku Mana” wari ukwiriye muri porogaramu yose. Twize ko Ijambo ry’Imana hamwe n’umwuka wayo bitubumbira hamwe tukaba umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, bigahindura kamere zacu, bikaturinda inyigisho z’abadayimoni, kandi bikatumenyereza kugira ngo turusheho kuba abakozi beza cyane. Ni gute ku giti cyawe wavanye inyungu mu nyigisho ziva ku Mana?
3 Ingaruka mu Mibereho ya Gikristo: Inyigisho ziva ku Mana, zidufasha guhindura imitimanama yacu. Buri muntu wese avukana umutimanama, ariko kugira ngo utuyobore mu nzira yo gukiranuka no mu murimo ushimisha Yehova, ugomba kubitozwa (Zab 19:7, 8; Rom 2:15). Abantu b’isi ntibaragahindura imitekerereze yabo ngo bayihuze n’Ijambo ry’Imana, kandi kubera izo mpamvu, bari mu rujijo no mu kudasobanukirwa ibihereranye n’ikiri icyiza cyangwa ikiri kibi. Bagira impaka z’urudaca ku bibazo bihereranye n’amahame ngengamuco n’imyifatire, kubera ko umuntu wese aba ashaka gukora ibimunogeye mu maso ye. Benshi bifuza umudendezo usesuye wo kwihitiramo uburyo bubanogeye bwo gukoresha ubuzima bwabo. Banga kumvira isoko itagereranywa y’ubwenge nyakuri (Zab 111:10; Yer 8:9; Dan 2:21). Nyamara, inyigisho ziva ku Mana zidukemurira bene ibyo bibazo, kandi kuba turi ab’inzu y’Imana, twunze ubumwe kubera ko twigishwa na yo. Duhanze amaso igihe kizaza twiringiranye umutimanama ukeye, kandi dukomeza guhihibikana mu murimo wacu.
4 Inyigisho ziva ku Mana, zidufasha kuzibukira “imiyaga yose y’imyigishirize” (Ef 4:14). Nta bwo twatwawe n’inyigisho za filozofiya, zituma abantu bajora abandi no kwanga kugira icyo bemera, ari na byo bitera inkunga ibyo kwiyemera, kandi bigatera amahame mbwirizamuco gukendera. Twe, twishimira kwigishwa na Yehova, bityo tukirinda agahinda n’imibabaro yo mu mutima igera kuri benshi. Amategeko ya Yehova n’ibyo atwibutsa bimeze nk’‘ijambo riduturutse inyuma rivuga riti,’ “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”—Yes 30:21.
5 Amateraniro Yacu n’Umurimo Wacu: Twe, tubona ko ibivugwa mu Baheburayo 10:23-25 ari itegeko riva ku Mana. Mu materaniro y’itorero, twigishwa na Yehova. Mbese, dufite akamenyero ko kuba turi mu materaniro, cyangwa tubona ko guterana amateraniro atari iby’ingenzi cyane? Zirikana ko guteranira hamwe ari igice kimwe cyo gusenga kwacu. Nta bwo yagombye gukerenswa nk’atagira akamaro. Nta bwo dushobora kureka ngo hagire ikitubuza gukurikirana igice icyo ari cyo cyose cya porogaramu yo kugaburirwa mu buryo bw’umwuka dutegurirwa na Yehova.
6 Mose yatakambiye Imana agira ati “utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge” (Zab 90:12). Mbese, natwe uko ni ko dusenga? Mbese, dufatana uburemere agaciro ka buri munsi? Niba tubikora, ‘tuzatunga imitima y’ubwenge’ dukoresha buri munsi mu buryo bukwiriye, ku bw’ikuzo ry’Umwigisha wacu Mukuru, ari we Yehova Imana. Inyigisho ziva ku Mana zizadufasha kubigenza dutyo.