Dufashe Abandi Kwishimira Agaciro k’Ibitabo Byacu
1 ‘Ijambo ry’Imana ni rizima, kandi rifite imbaraga’ (Heb 4:12). Kubera ko ibitabo byacu bishingiye kuri Bibiliya, bifasha abantu kungukirwa n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana, tubikoresha kugira ngo dutume bashimishwa na Bibiliya mu gihe dutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho cyangwa se mu gihe tubwiriza ku nzu n’inzu.
2 Muri Kamena hazatangwa igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyacapwe ku mpapuro zihinduka umuhondo cyangwa zicuya, cyangwa se cyasohotse mbere y’uwa 1980. Niba ibyo bitabo biboneka mu itorero ryanyu, tegura uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ku buryo ubwerekeza ku gitekerezo cyihariye cyo mu gitabo uzaba urimo ukoresha. Ibyo byagerwaho bite?
3 Uburyo bwo Kwitegura: Mbere na mbere, toranya mu gitabo urimo ukoresha, ubusobanuro bushobora kugera ku mitima y’abantu bataryarya bo mu ifasi yanyu. Hanyuma, tekereza ku kintu giherutse kuba kivugwa muri iki gihe cyangwa se ingingo ishimishije muri rusange washobora gusuzumira hamwe na nyir’inzu mu ncamake mbere y’uko werekeza ibitekerezo bye kuri bwa busobanuro bwanditse watoranyije. Hashobora kuba hari n’umurongo w’Ibyanditswe wavuzwemo, cyangwa wandukuwe uko wakabaye ushobora gusoma muri Bibiliya, cyangwa se kuwusoma mu buryo butaziguye mu gitabo, ushyigikira ibyo urimo uvuga. Muhe icyo gitabo ku mafaranga asanzwe atangwa. Hanyuma, gerageza kumusigira ikibazo cyangwa igitekerezo ushobora kuzaheraho ubutaha usubiye kumusura.
4 Amatorero menshi afite ibitabo bike bya Kupata Faida Zote za Ujana Wako n’ibya Kumsikiliza Mwalimu Mkuu. Niba ibyo bitabo biboneka, ni kuki utakwitegura kuganira n’urubyiruko uri buhure na rwo mu ifasi? Rutere inkunga yo gusoma kimwe muri ibyo bitabo byiza. Niba utanze Ukuli Kuyobora ku Buzima bw’Iteka, ushobora gukoresha uburyo bwagaragajwe haruguru kandi ukitegura gusuzuma inyigisho iyo ari yo yose yo muri Bibiliya iboneka muri iyi mfashanyigisho nziza cyane ya Bibiliya.
5 Gutanga Igitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu: Ushobora gutangiza ibiganiro werekeza ibitekerezo ku nkuru igaragaza ukuntu idini yivanga mu bintu by’isi cyangwa igaragaza uruhare idini ifite mu mibereho y’abantu.
Hanyuma, baza ikibazo kimeze nk’iki ngo
◼ “Utekereza ko Imana ibona ite amadini yivanga mu bintu by’isi muri iki gihe? [Reka asubize.] Mbese, byagutangaza kumva ko inyigisho z’ifatizo z’ayo madini yose zihuje kandi ko zinyuranye rwose n’inyigisho zo muri Bibiliya?” Niba nyir’inzu yiteguye kumva, mwereke ibirimo, hanyuma umusobanurire mu magambo ahinnye ko umuntu yaba afite idini cyangwa se atayifite, ubuzima bwe burimo bugerwaho n’ingaruka ikomeye y’idini. Mwereke ko ashobora kubona inyungu aramutse yize akamenya impamvu abantu bashaka Imana bagana mu nzira nyinshi kandi zihabanye kure n’uburyo bwo kumenya idini y’ukuri.
6 Hari igihe wasanga gutanga amagazeti cyangwa inkuru z’Ubwami ari byo bikwiriye kurushaho. Dufite impamvu zo kugira igishyuhirane n’umwete ku bihereranye no gutera abandi inkunga yo gusoma ibyo bitabo kugira ngo babe bafite ibikenewe bibabashisha gusobanukirwa neza iby’imbaraga z’Ijambo ry’Imana, bitabira ubuyobozi bwaryo mu mibereho yabo.