Gutangiza Ibyigisho bya Bibiliya Muri Gicurasi
1 Yesu yategetse abigishwa be kuba abigisha b’ubutumwa bwiza (Mat 28:19, 20). Uburyo bw’ibanze dukoresha mu kwigisha abandi, ni ubwo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Mbese, waba wifatanya muri uwo murimo? Niba atari byo, ni gute ushobora gutangiza icyigisho cya Bibiliya kugira ngo ushobore kugira uruhare runini cyane mu kwigisha abandi?
2 Wenda twaba twarahaye nyir’inzu inkuru y’Ubwami kandi tukamusezeranya kuzagaruka gusuzuma ibiyikubiyemo.
Mu gihe tugarutse gusura nyir’inzu twaramusigiye inkuru y’Ubwami “Je! Ulimwengu Huu Utaokoka?,” dushobora kuvuga tuti
◼ “Mu minsi mike ishize, ubwo nari hano, twaganiriye ibihereranye n’ukuntu ibi bihe turimo ari ibyo kwitabwaho cyane kandi ko Yesu yavuze mu buryo bw’ukuri imimerere iriho muri iki gihe. Nifuzaga ko twafata iminota mike tugasuzuma mu magambo ahinnye ingingo zimwe na zimwe zo muri ya nkuru y’Ubwami nagusigiye. Reba ibivugwa munsi y’uyu mutwe muto uvuga ngo ‘Ikimenyetso.’ ” Rambura ku ipaji ya 3 y’iyo nkuru y’Ubwami, maze musuzume amaparagarafu abiri cyangwa atatu ya mbere ari munsi y’uwo mutwe muto, musome imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe ariko itandukuwe niba igihe kibibemerera. Mwereke uburyo ubuhanuzi bwa yesu burimo busohozwa muri iki gihe. Kora gahunda yo kuzagaruka kumusura kugira ngo mukomeze gusuzuma andi maparagarafu ari munsi y’uwo mutwe muto. Tera nyir’inzu inkunga yo gusoma ibikubiyemo mbere y’uko ugaruka.
3 Cyangwa ushobora kugira uti
◼ “Ubushize ubwo twaganiraga, nagusigiye inkuru y’Ubwami Je! Ulimwengu Huu Utaokoka? Icyo gihe twaganiriye ku byerekeye uruhare Yesu afite mu bintu by’isi. Twasomye amagambo ye yanditswe muri Bibiliya muri Yohana 17:3. [Hasome.] Kubera ko ari iby’ingenzi kwiga ibyerekeye Imana na Yesu niba dushaka kuzabona ubuzima bw’iteka, birakwiriye gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugire ubwo bumenyi. Ubwo Yesu yari ku isi, yagaragaje imico myinshi ihebuje y’Imana. Mbese, ntibihuje n’ubwenge kwizera ko uko tuzarushaho kugenda tumenya ibyerekeye Yesu n’umurimo we, ari na ko tuzarushaho kugenda tumenya ibyerekeye Se? [Reka asubize.] Reba ibyo iki gitabo, Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi, kivuga.” Soma paragarafu ya mbere n’iya kabiri ku ipaji ya cumi mu gice cya 116. Tsindagiriza ko icyo gitabo gikubiyemo inkuru zose zo mu mavanjiri uko ari ane avuga ibyerekeye Yesu, kandi ko gikurikiranya izo nkuru gihuje n’uko ibivugwamo byagiye bisohora. Erekana imitwe y’ibice yihariye, amashusho n’ikarita iboneka mu ntangiriro z’icyo gitabo. Ha uwo muntu icyo gitabo.
4 Tumaze gusuhuza nyir’inzu wemeye gufata igitabo “Mtu Mkuu Zaidi,” dushobora kuvuga tuti
“Nk’uko nakubwiye ubwo mperutse kugusura, igitabo Mtu Mkuu Zaidi cyateguriwe icyigisho cya Bibiliya. Nashakaga kukwereka mu ncamake uburyo gishobora gukoreshwa mu buryo bugira ingaruka nziza.” Rambura icyo gitabo ku gice cya 1, ku mutwe uvuga ngo “Ubutumwa Buvuye mu Ijuru.” Erekeza ibitekerezo bya nyir’inzu ku bibazo byanditse. Soma ikibazo cya mbere, hanyuma musuzume amaparagarafu abanza. Huza n’ishusho iboneka ku ipaji ya 2. Suzuma ibibazo bisigaye, kandi utsindagirize ibisubizo uko igihe kibikwemerera kose. Mbere yo gutaha, korana na we gahunda yo kuzagaruka kugira ngo mukomeze ibiganiro.
5 Nidukomeza kugira icyizere, dutegura neza, kandi dukoresha umwanya wose ubonetse, tuzaba dufite ibikwiriye byose kugira ngo dutangize icyigisho cya Bibiliya muri Gicurasi.